BYOSE NDABYEMERERWA

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 145:1-12; Yesaya 62:1-5; 1 Abakorinto 6:11-20.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi buragira buti: “BYOSE NDABYEMERERWA”! Kuba umukristo no kubaho ubuzima buhesha Imana icyubahiro ni amahitamo yawe: wemerewe guhitamo hagati y’icyiza n’ikibi (Mika 6:8); hagati y’urupfu n’ubugingo (Gut 30:15-19). Imana yahaye buri muntu ububasha bwo kwihitiramo agakiza cyangwa kukanga. Nyamara nubwo umuntu afite uburenganzira bwo guhitamo icyo ashaka, akwiye kwitegura ingaruka z’amahitamo ye. Aha niho Pawulo ahera avuga ati:  “Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose” (1 Abakor 6:12). Salomo nawe yaravuze ati: “(…) ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka, ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza” (Umub 11:9-10). Amagambo “ariko” na “nyamara” agaragaza ko umudendezo wa muntu mu gukora ibyo ashaka ufite aho ugarukira. Ubuzima bw’umukristo ntibugomba gutwarwa n’umudendezo cyangwa se ngo abushore mu bibonetse byose.   

Nyamara muri iki gihe abantu benshi ntibakemera ko ari abanyabyaha ngo bihane. Ijambo icyaha ubwaryo, risa n’aho ritakiba mu magambo abantu benshi bakoresha. Bashobora kuvuga ibihereranye n’amakosa, kutagira amakenga no kwibeshya, ariko kwatura bakemera ko bakoze icyaha runaka, ashwi da! Ubu Ijambo ry’Imana ryabaye nk’amahame mbwirizamuco aho kuba itegeko. Ingaruka y’iyo mitekerereze ni uguhakana, cyangwa se kwirengagiza ko icyaha kibaho. Ibyo byatumye habaho icyiciro cy’abantu bumva ibihereranye n’icyiza n’ikibi mu buryo bukocamye cyane, bakumva ko bafite uburenganzira bwo kwishyiriraho amahame agenga imyifatire yabo, kandi bakabona ko nta we ugira icyo abaryoza ku cyo bahitamo gukora cyose.

JususMuby’ukuri birababaje kuba mu minsi ya none haradutse abigisha b’ibinyoma bayobya abantu bababeshya ko bemererwa gukora ibyo bashaka byose ngo kuko “Yesu yarangije byose”! Bigisha ko Yesu yapfiriye abantu ku bw’ibyaha bakoze cyera n’ibyo bazakora mu gihe kizaza; bityo ngo buri wese ashobora gukora ibyo ashaka: gusambana, kunywa inzoga, n’ibindi byose by’irari ry’umubiri. Iyi myigishirize ni imwe mu nkomoko z’ubusambanyi buriho none, ubutinganyi n’ibindi bizira by’uburyo bwinshi. Inyigisho nk’izi ntawatinya kuvuga ko ari iz’abadayimoni zahanuwe na Pawulo agira ati: “Ariko Umwuka avuga yeruye atimu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, b?te ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni’” (1Tom 4:1). Pawulo yavuze ko abakwirakwiza izi nyigisho “bafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo nk’iz’ubushye” (1 Tim 4:2). Koko rero usanga ari abantu babaye imbata z’ibyaha bitandukanye, bamara kunanirana mu matorero asanzwe bagahitamo gushinga ay’ubuyobe buhuye n’irari ryabo. 

I Korinto naho hari abafite imvugo nk’izo zari zarasakaye no mu bakristo zivuga ngo: “Byose ndabyemererwa”! Pawulo yerekanye ko muby’ukuri abakristo batemererwa gukora ibyo bishakiye byose igihe yagiraga ati: “Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose; yongeraho ati ‘ntimuri abanyu ngo mwigenge’” (1 Abakor 6:19). Imibiri yacu ni insengero z’ Umwuka Wera (1Abakor 6:19). Abayoboke b’amadini atandukanye bafata insengero nk’ahantu hejejwe. Ku bw’ ibyo, insengero zirubahirizwa cyane; ikintu cyose cyazihumanya kiba kibujijwe. Nyamara birababaje kuba umuntu yakwitwararika guhumanya urusengero rw’Imana rwubatswe n’amaboko y’abantu ariko agatinyuka guhumanya urusengero Imana yiyubakiye ubwayo yitwaje ngo “Yesu yarangije byose” cg ngo “byose ndabyemererwa”. (1 Abakor 6:15.19).

Usibye umukristo, n’umupagani ntiyavuga ngo ibintu byose arabyemererwa. Hari ibintu n’abapagani bakora ariko bazi ko ari ibyaha. Pawulo agaragaza ko abakristo bakwiye kurenga kwirinda gukora ibibujijwe n’amategeko bakagera n’aho kureka ibyo amategeko yemera ariko bitagira umumaro. Hari umudendezo Pawulo ubwe yiyimye kubwo gukunda Kristo (1 Abakor 9:1).  Yari afite uburenganzira bwo kunywa no kurya mu mudendezo (1 Abakor 9:3-4), ariko hari ibyo yiyemeje kutarya birimo inyama abenshi bakunda (1 Abakor 8:13). Yari afite imbaraga zo kuba yashaka umugore ariko ntiyabikoze (1 Abakorinto 9:5). Yari afite umudendezo wo kwibera mu mirimo ye gusa yayirangiza agafata umwanya wo kuruhuka, ariko ari mu batangiye umurimo wo kujya kure mu ivugabutumwa kandi bwari ubuzima butoroshye. Ibyo abivuga muri aya magambo: “Jyewe na Barinaba nitwe twenyine tutemererwa kuruhuka no kwikorera? (1 Abakor 9:6) Nk’intumwa kandi Pawulo yari afite uburenganzira bwo gutegereza kwitabwaho n’itorero ndetse agahabwa ibyo akeneye nk’umuvugabutumwa bwiza (1 Abakorinto 9:7-9), nyamara yihanganiye kubaho mu buzima bugoye kugira ngo atabera inkomyi Ubutumwa Bwiza bwa Kristo.

Kugira ngo umuntu abe umukristo hari ibyo agomba kureka byanze bikunze. Agomba kwiyambura umuntu wa kera uheneberezwa no kwifuza gushukana akambara umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera (Abef 4:22-24). Pawulo yarondoye bimwe mu bintu abitegura kuba abakristo bagomba kwanga agira ati: « Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana, cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana » (Abakor 6:9).

Iyo udashobora gukora ikintu urakireka, ibyo ni ibisanzwe; ariko iyo ubasha gukora ikintu ariko ugahitamo kutagikora biba bigaragaza ubushobozi mu kuyobora imitekerereze yawe. Abakristo tugomba gutegeka ibyifuzo by’imibiri yacu; nitutabitegeka bizatubera abatware. Umuntu yahawe isi n'ibiriho byose ngo abitegeke si byo byahawe kumutegeka (Itang 1:26-27). Mbere yo gutegeka ibyaremwe, umuntu agomba guhera ku ngingo z’umubiri we cyane cyane igitsina, ururimi, inda, amaso, ibiganza, ibirenge, etc.  (1 Abat 4:3-4; Abef 4:25, 29; 5:4)

Iyo umuntu ataremerera Yesu ngo amubera umugenga aba afite imibereho y’akajagari kandi agatwarwa n’icyaha nyamara we yibwira ko ari we wigenga. Nubwo rimwe na rimwe ubwenge bwe busobanukirwa ubwo bubata, ubushake bwe bunanirwa gutegeka imyifurize y’umubiri we nk’uko Pawulo abivuga, ati: “Nuko rero mbona yuko amategeko anyifuriza gukora ibyiza, nyamara ibibi bikaba ari byo bintanga imbere. Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye, rirwanya itegeko ry’ibyaha ryo mu ngingo zanjye.Yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu”? (Abar 7:21-24). Birashoboka ko waba uri umutware w’abantu benshi ariko gutwara umubiri wawe byarakunaniye. Unyemerere dufatanye twinginge Yesu kugira ngo ahinduke umutware mukuru w’ubugingo bwawe kugira ngo agushoboze gutwara umubiri wawe mu buryo bwuzuye aho kuba imbata yawo (Abar 6:12, 14; 1Pet 2:11; 1Abakor 9:27). Uburyo bwiza bwo kwemera ko Imana ari yo nyir’imibiri yacu ni ukuyiyegurira. Uko kuyiyegurira kuvuga ko dukoresha ingingo z’imibiri yacu mu kuramya Imana no kuyikorera aho kuyikoresha ibiteye isoni (Abar 6:19; 1Abakor 6:20). Imana idushoboze!

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph (EAR Shyogwe)

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

Last edited: 16/01/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Ndaribumbye  Francois
    • 1. Ndaribumbye Francois On 17/01/2021
    Nyakubahwa Areqchdiacon wakoze cyane.
    Nibyo koko umukristo nyawe,wamenye Kristi,akamwakira nk'umwami n'umukiza mubugingo bwe,ntakwiye gutegekwa n'umubiri ngo umukoreshe ibyo wishakiye.akwiye guhitamo ibimugirira umumaro Kandi binahesha Imana icyubahiro.kandi bitabera inkomyi ubutumwa bwiza.

Add a comment