BYOSE BITWIKURUYE NK’IBYAMBAYE UBUSA IMBERE Y’IMANA

People hiding heads like ostriches e1509457885240IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 139:1-16; Umubwiriza 12: 13-14; Abaheburayo 4:12-13

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “Byose bitwikuruye nk’ibyambaye ubusa imbere y’Imana”. Turibanda ku murongo wa 13 w’igice cya 4 cy’urwandiko Pawulo yandikiye Abaheburayo, ahagira hati: Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze.

Nta muntu ushobora kumenya iby’undi atekereza cg yibwira mu mutima, kuko amaso ya muntu agira aho agarukira. Nyamara si ko bimeze ku Mana! Bibiliya igaragaza neza ko Imana ifite ubushobozi bwo kureba buruta kure ubw’abantu. Ntibona gusa uko tugaragara inyuma, ahubwo “inagerageza imitima” kandi ikayigenzura (Imig 17:3; 21:2). Ijisho ry’Imana ntirikingirizwa n’inkuta cyangwa ibisenge by’amazu; amashami n’ibibabi by’ibiti; imisozi; umwijima w’icuraburindi cg ibicu. Imana irebera hose icyarimwe, kandi “ibintu byose bigaragara nk’ibyambaye ubusa mu maso hayo”. Uwiteka ntaho ahishwa; niyo wajya munsi y’urutare cg ku ndiba y’inyanja arakubona. Uwiteka areba n’ibikorerwa ahiherereye, byaba ibibi cyangwa ibyiza (Imig 15:3). Ibyo dutekerereje, tuvugiye, cg dukoreye ahiherereye, bigaragarira imbere y’Uwiteka nk’ibitwikuruye; ntakeneye ubimuhaho amakuru.

Uwiteka ashobora kureba ibiri mu mutima wacu; nta kintu gishobora kumwisoba. Dawidi, yaranditse ati: “Uwiteka, warandondoye, uramenya” (Zab 139:1). Yari azi neza ko Imana itari imuzi inyuma gusa. Ntabwo Imana yabonaga Dawidi nk’uko abantu bamubonaga, ngo yite gusa ku gihagararo cye, ku buryo yari intyoza mu kuvuga cyangwa ku buhanga bwe mu gucuranga inanga (1 Sam 16:7,18). Imana yarondoye umuntu w’imbere wa Dawidi. Imirimo ya Dawidi yose yagaragaraga mu maso ya y’Imana, kandi ibyo Dawidi yari abizi. Niyo mpamvu yanditse agira ati: “uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, umenyera kure ibyo nibwira ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire, uzi inzira zanjye zose” (Zab 139:2-3). Koko rero Imana izi buri kintu cyose dukora, n’uko dukoresha buri rugingo rw’umubiri wacu n’ubwo rwaba ari ruto bwose-urugero nk’ururimi. Ibyo Umwami Dawidi yari abizi maze yandika agira ati: “kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka” (Zab 139:4).

Mbese ujya uzirikana ko ibyo ukora n’ibyo wibwira mu mutima yawe Imana ibizi kandi ikaba “ izazana umurimo w’umuntu wose mu manza, n’igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi”? (Umub 12 :14) Abantu bajya gukora ibibi bakarangaguzwa bareba hirya no hino; imbere n’inyuma, ngo barebe niba nta muntu ubareba, bakibagirwa kureba hejuru ngo barebe niba Imana itabareba. Mu gihe dukora ibibi twihishe amaso y’abantu, tuba dukwiye kwibaza niba Imana itatubona. Abantu bajya biyibagiza ko Imana idahwanye nabo kandi ko ireba ibihishwe mu mitima yabo. Kuba hari ibibi abantu bakora Imana ntihite ibishyira ku karubanda ntibivuze ko iba itabibonye. Imana iravuga iti: “Ibyo urabikora nkakwihorera, Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, Uko bikurikirana.” (Zab 50:21) Ni ukuri ugerageza guhisha ibyaha bye ntazagubwa neza, kandi “bazabona ishyano abashakira ikuzimu aho guhisha Uwiteka inama zabo, imirimo yabo ikaba mu mwijima, bakibwira bati ‘Ni nde utureba?’ Kandi bati ‘Utuzi ni nde?’” (Yes 29:15-16).

Dukwiriye kumenya ko nta kintu na kimwe dukora gitambuka Imana itakibonye. Igitangaje kurushaho ni uko ibyo dukora binandikwa mu bitabo by’amateka yacu. (Ibyah 20:12) None se ni ibiki byanditse mu gitabo cy’amateka yawe? Aho none ntibimeze nk’ibyanditswe ku Mwami Manase mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda? (2Abami 21: 17) Ibyanditswe kuri uyu mwami birababaje: “Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, akurikiza ibizira by’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli.Yongera kubaka ingoro se Hezekiya yari yarashenye yubaka n’ibicaniro bya Bāli, arema Ashera nk’uko Ahabu umwami w’Abisirayeli yabigenzaga,…Anyuza umuhungu we mu muriro, akajya araguza akaroga, agashikisha abashitsi, akaraguza abapfumu, akora ibyaha byinshi cyane imbere y’Uwiteka ngo amurakaze.” ( 2 Abami 21: 1-7)

Ibyo umwami Manase yakoze byose Uwiteka yarabibonye kandi birandikwa. Mbese twebwe itugenzuye, ibyacu bigashyirwa ahagaragara aho byatubera byiza? Imana idufashe kwigenzura, “kuko twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza”. (1 Abak 11:31) Biba byiza iyo umuntu yihannye kuruta ko yarindira guhanwa. Ibyacu byose; ari ibyo tuvuga cg duceceka, Imana irabizi. Imana ivuga yeruye iti: “nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, uko bikurikirana”.  Bijya bikoza isoni iyo ibyo twakoreye mu rwihisho bishyizwe ku karubanda. Hari umuririmbyi waririmbye ati: “Uwiteka arareba, ntagira icyo ahishwa”! Uwo murirmbyi yatanze ingero z’abantu Imana yarebye ibibi bakoze, hanyuma ikabishyira ku karubanda. Muri bo harimo nka Akani mu ntambara y’i Yeriko, Dawidi arimo arunguruka muka Uriya, Ananiya na Safira n’abandi benshi. Wowe iracyakubikiye ibanga ishaka ko wakwisubiraho. Nuko ubwo bimeze bityo twegere intebe y’ubuntu (bigishoboka) tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye (Abah 4:16).

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 28/05/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment