Créer un site internet

BIZASUBIRWAMO

Ku cyumweru gishize twaganiriye ku bintu umuntu uzaturana n’Imana ku musozi wayo wera mu ihema ryayo azaba yujuje: ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, akavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we. Utabeshyeresha abandi ururimi rwe, ntagirire nabi mugenzi we, ntashyushye inkuru y’umuturanyi we. Icyo yarahiriye naho cyamugirira nabi ntiyivuguruza. Ntaguriza ifeza kubona indamu zirenze urugero, ntiyemera ibiguzi ku utariho urubanza. (Zab. ya 15:1-5) Umuntu umeze gutya niwe uzabana n’Imana mu Ijuru ryayo ryera.

Nyamara iyo tuvuze ko tuzajya mu Ijuru kubana n’Imana, abantu bamwe ntibabyemera. Nyamara Ibyanditswe Byera biduhamiriza ko muri iyi si atariho iwacu; iwacu ni mu Ijuru. Hari igihe kimwe tuziriwa mu isi twe kuyiraramo; hari igihe tuzayiraramo twe kuyirirwamo. Hari igihe ibintu bizasubirwamo, bizahinduka bishya, maze abana b’Imana dutahe Ijuru aho tuzabana nayo ubudatandukana. Bizaba ari ibirori bikomeye byateguwe na Yesu imyaka myinshi: “Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.” (Yoh. 14:3)

Yohana yeretswe iby’uwo munsi w’ibirori ku bubaha Imana: “Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we. Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti ‘Dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.’”

Aya ni amagambo y’ukuri. Si “igipindi” nk’uko abakerensa Ijambo ry’Imana babivuga: “Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti ‘Dore byose ndabihindura bishya.’ Kandi iti ‘Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.’”

Umuririmbyi umwe yararirimbye ngo: “mu Ijuru tuzaryoha”; byose bizaba ari bishya! Ibya kera, ibishaje, ntituzabyibuka; ntituzanabitekereza. Kurira n’imiborogo ntibizongera kumvikana ukundi. Nta rupfu, nta ndwara z’ibyorezo zizabayo; yemwe mbabwire koko mu Ijuru tuzaryoha! (Yesaya 65:17-25)

Ubwo ibintu bizaba bisubiwemo, hari abantu bazaturana n’Imana mu ihema ku musozi wayo wera. Abo ni abemeye kumesa ibishura byabo mu maraso y’Umwana w’Intama w’Imana. Banze kwiyandurisha iby’isi: barangwa no gukiranuka, bavuga ukuri nk’uko kuri mu mitima yabo n’ubwo byabagiraho ingaruka, ni inyangamugayo! Nyamara hari n’abandi bazaba hanze: “Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora.” (Ibyahishuwe 22:15) “Ariko abanyabwoba n’abatizera, n’abakora ibizira n’abicanyi, n’abasambanyi n’abarozi n’abasenga ibishushanyo n’abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n’amazuku ari yo rupfu rwa kabiri.” (Ibyahishuwe 21:8)

Mu gusoza ndagira ngo twisuzume! Mbese umugabane wawe uri he? Mu Nyanja yaka umuriro n’amazuku cyangwa mu ihema ry’Imana? Icyo ngusabira kandi nanjye nisabira ni ukuzabana n’Imana. Twisengere, dusabe Imana imbabazi, tumese ibishura byacu mu maraso ya Yesu. Tubikore none kuko hari igihe bitazashoboka: “Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi. Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe.” (Yesaya 55:6-7)

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment