Créer un site internet

BIRAMAZE, TURIFUZA KUMERA NK’AYANDI MAHANGA!

SaulIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 138; 1 Samweli 8:4-15; Mariko 3:20-35

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “Biramaze, turifuza kumera nk’ayandi mahanga!” Turibanda ku murongo wa 19 n’uwa 20 y’igice cya 8 mu gitabo cya mbere cya Samweli, ahagira hati: Ariko abantu banga kumvira Samweli baravuga bati ‘Biramaze, turashaka umwami wo kudutegeka kugira ngo natwe duse n’andi mahanga yose, umwami wacu ajye aducira imanza, ajye atujya imbere aturengere mu ntambara zacu.’

Ubwoko bwa Isirayeli bwayoborwaga mu izina ry’Imana, bukagendera munsi y’ubutware bwayo. Amategeko yayo niyo yagengaga iryo shyanga, agakomeza n’abacamanza. Abo bacamanza bari abahuza b’Imana n’abantu. Ku ngoma y’Uwiteka, Abisirayeli baratuye, baratunganirwa. Icyakora nyuma ibintu byaje guhinduka. Abisirayeli bageze aho basinda amahoro y’Imana, baradamarara, bashinga ijosi. Kubera gushyikirana cyane n’andi mahanga, Abisirayeli batoye imico myinshi y’abaturanyi babo b’abapagani. Buhoro buhoro baretse kubaha Imana, ntibongera kumenya agaciro ko kwitwa ubwoko bwatoranyijwe.

Abisiraheli ntibari bazi ko kudasa n’andi mahanga yari amahirwe adasanzwe n’umugisha kuri bo. Abisirayeli niryo shyanga ryari ryaratoranyijwe kugira ngo ribere andi mahanga yose urumuri mu kubaha no gukorera Imana: “Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka akagutoraniriza mu mahanga yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye.”  (2 Gut 14:2) Abisirayeli nibo bari bafite amasezerano yose n’amategeko y’Imana bonyine mu isi. Andi mahanga yose yagenderaga mu migenzo ya ba sekuru yo kuramya no gusenga ibigirwamana n’ibishushanyo kuko nta Mana rurema bagiraga. (Abef 2:12-13) Ariko Abisirayeli birengagije iki cyubahiro gikomeye, maze bifuza kwigana urugero rw’abapagani! Bakuruwe n’ubwiza n’ubukungu butangarirwa by’abami b’abapagani maze batangira kubona ko byari ngombwa ko imiryango yose ifatanya ikagira ubutegetsi bumwe bukomeye. Ubwo barekaga kumvira amategeko y’Imana, bifuje ko bareka no gutegekwa nayo; bityo gusaba umwami wo kubategeka biba gikwira mu Bisirayeli bose.

Mu gihe Samweli (wari umucamanza, umuhanuzi n’umutambyi) yari ageze mu zabukuru, yashyizeho abahungu be babiri ngo bamufashe kuyobora igihugu. Icyakora abo basore ntibagaragaje ko bashoboye gukora umurimo se yari yabatoranyirije, kuko bari abanyangeso mbi zirimo “gukunda ibintu, guhongerwa, no guca urwa kibera.” (1 Sam 8:3) Ibyo byateye rubanda kutanyurwa, bityo babona urwitwazo rwo gusaba impinduka. “Nuko abakuru b’Isiraheli bose baherako baraterana, basanga Samweli i Rama. Baramubwira bati: ‘... utwimikire umwami, ajye aducira imanza nk’ayandi mahanga yose.’” Icyo kibazo Samweli yakibwiye Uwiteka mu isengesho aba ari na we wenyine agisha inama; maze Uwiteka abwira Samweli ati: “Emerera abo bantu ibyo bagusabye byose kuko atari wowe banze, ahubwo ni jye banze ngo ntaba umwami wabo.” (1 Sam 8:7) Burya abasuzugura cg bakanga abakozi b’Imana, ntabwo baba binubiye umuntu gusa, ahubwo baba binubiye Imana iba yaramushyizeho.

Uwiteka yemereye abantu gukora icyo bahisemo kubera ko banze kuyoborwa n’inama abagira. Hoseya avuga ko Imana yabahaye umwami irakaye. (Hos 13:11). Iyo abantu bahisemo gukora ibyo bishakiye batagishije Imana inama, cyangwa bakabikora barwanya ubushake bwayo, akenshi Imana ibaha ibyo bifuza kugira ngo mu bibabaho bibabaje bikurikiraho babashe kubona ubupfapfa bwabo. Samweli yabwiwe kuburira Abisirayeli ku ngaruka zizava mu migenzereze yabo mibi. Ariko abantu baramusubije bati: “Biramaze!” (1 Sam 8:19) Imana yiyemeje kubahitiramo umwami, maze itoranya Sawuli, mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini.

Sawuli akimara kuba umwami, yumviraga Samweli kandi agakora ibyo Uwiteka ashaka. Ikibabaje ariko, ni uko iyo umuntu agize ububasha akenshi atakaza umuco wo kwicisha bugufi. Nyuma y’igihe gito yimye ingoma, Sawuli yatangiye kwiyemera, ahitamo kutumvira amategeko y’Imana.  (1 Sam 13:8, 9, 13, 14; 1 Sam 16:1). Ibyo byatumye Imana imukura ku ngoma imusimbuza Dawidi. (1 Sam 16:1) Umwami Sawuli yari yarishe abatambyi b’Uwiteka, kandi yari yarakuyeho inzira zo gushyikirana n’Imana. Kubwo kwinangira no kwigomeka kwe, yari yaritandukanyije n’Imana kugeza ubwo yaje no kujya gushakira ubufasha mu nzira z’ubushitsi. (1 Sam 28:3-25) Gushikisha byari byarabujijwe n’Uwiteka mu buryo budasubirwaho, kandi uwakoraga uwo mwuga wese yacirwaga urubanza rwo gupfa. Ingoma ya Sawuli yaje kurangira yiyahuye, igihe yari asumbirijwe ku rugamba yarwanaga n’Abafilisitiya. (1 Sam 31:1-4). Imibereho ye yabaye impfabusa, maze ajya ikuzimu atagifite icyubahiro kandi yarihebye bitewe n’uko yari yarimuye Imana.

Hari amasomo menshi twakwigira ku iyimikwa rya Sawuli nk’umwami wa mbere wa Isirayeli. Imbarutso yabaye Samweli washyize abahungu be mu nshingano badashoboye. (1 Sam 8:5) Abayobozi bakwiye gutegura hakiri kare uko bazasimburwa, kuko iyo bikozwe nabi birasenya. Isomo rya kabiri ni ukumenya ingaruka zo kumera nk’abandi. (1 Sam 8:19-20) Tuzirikane ibyabaye kuri Samusoni amaze kumera nk’abandi: “Delira aherako amusinzirira ku bibero, maze ahamagaza umuntu kumwogosha imigabane irindwi y’umusatsi, aherako amushinyagurira, imbaraga ze zimuvamo... Abafilisitiya baherako baramufata bamunogoramo amaso, bamumanukana i Gaza bamubohesha iminyururu y’imiringa, bamugira umusyi mu nzu y’imbohe”. ( Abac 16:19-21) Iyo twifatanyije n’abatizera baratunyunyuza tugacika intege, Imana ikatureka.

(N’uyu munsi kwifuza gukurikiza imigenzereze n’imico by’ab’isi biracyarangwa mu bavuga ko ari abantu b’Imana. Abakristo benshi bashaka kwigana imigirire y’ab’isi. Ibyo bituma batakaza icyubahiro Imana yabahamagariye cyo kwamamaza ishimwe ryayo ibakuye mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’igitangaza. (1Petero 2:9). Muri ikigihe hari abakristo benshi bibagiwe Imana bagenda uko bishakiye, abandi bahitamo gukeza abami babiri. Benshi babaye ibyigenge; bimuye Imana maze biyimikira ibindi ngo barajyana na “vision”. Uko gukoresha nabi ubwigenge bwacu (liberté) nta kindi bizadukururira usibye amakuba, gukorwa n’isoni n’urupfu rw’iteka. (Yer 17:13). Niyo mpamvu ngusabira kandi nanjye nisabira ngo twemere guhindurwa n’imiburo y’Uwiteka. (Imig 1:23) Twirinde tutanga kumva Iyo ivuga (Abah 12:25). Ntitumere nka ba Bisirayeli baburiwe bakinangira imitima bati “biramaze”; ahubwo duce bugufi munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana, kandi twirinde kwishushanya n’ab’iki gihe. (Abar 12:2)

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 04/06/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment