ARI ICYIZA ARI N’IKIBI, UWITEKA NTA CYO AZADUTWARA!

IGICE CYO GUSOMA: ZEFANIYA 1: 12-18

Tekereza umukobwa wishimye ategereje umunsi w’ishyingirwa rye; umubyeyi utwite ategerezanyije umwana azabyara; cyangwa umukozi unaniwe wifuza gutangira konji amaze igihe kinini ategereje! Mu buryo nk’ubwo, Abakristo dutegerezanyije amatsiko umunsi udasanzwe; “umunsi ukomeye w’Uwiteka”. (Yes 13:9; Yoweli 2:1; 2 Pet 3:12). Muri Bibiliya, imvugo ngo “umunsi w’Uwiteka”, yerekeza ku bihe byihariye; ubwo Imana yagiye isohoza ibyo yavuze ku batumvira. (Yes 2:1, 10-12; 13:1-6; Yer 46:7-10) Icyakora “umunsi w’Uwiteka” ukomeye cyane nturaza! Uwo ni umunsi wo kugaruka kwa Kristo!

Kristo azagaruka; “azabonekera ubwa kabiri abamutegereza kubazanira agakiza.” (Abah 9:27-28) Ku ruhande rumwe, hari abantu benshi bategerezanyije amatsiko uwo munsi. Bazi ko kizaba ari igihe cyo gucungura abakiranutsi no kubabohora. (Yoweli 4:16-17; Zef 3:12-17). Ku rundi ruhande ariko, hari abafite ubwoba bw’uwo munsi. Uko umuntu abaho muri iki gihe, ni byo ahanini bituma ategereza uwo munsi afite ubwoba cyangwa akawutegerezanya amatsiko. Hari abantu batifuza ko “umunsi w’Uwiteka” waza; ntibifuza icyarogoya imibereho yabo; ntibashaka ko Uwiteka abaryoza uburyo babayeho “bakurikiza irari ryabo.” Abo nibo bibumbira hamwe nk’inzoga y’itende bakibwira mu mitima yabo bati “Ari icyiza ari n’ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara”,  ngo barebe uko bakwihesha amahoro. Ese wowe kuba “umunsi w’Uwiteka” wegereje ubibona ute? Ese urawiteguye?

Kuva kera intore z’Imana zategereje kuza kwa Mesiya. Mu ijoro ry’umubabaro we, Yobu yavuganye ibyiringiro ati: “Nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, kandi ko amaherezo azahagarara mu isi, (…) nzareba Imana, mfite umubiri. Nzayireba ubwanjye, amaso yanjye azayitegereza, si ay’undi.” (Yob 19:25-27) Umuhanuzi Yesaya nawe yaravuze ati: “Nuko uwo munsi bazavuga ngo: ‘Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.’” (Yes 25:9) Igihe Yesu yari hafi gutandukana n’abigishwa be, yabasezeranije ko azagaruka agira ati: “nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi, namwe muzabeyo.” (Yoh 14:3) Abamarayika bamanutse ku musozi wa Elayono nyuma yo kuzamurwa mu ijuru kwa Kristo, basubiriyemo abigishwa isezerano ryo kugaruka kwa Kristo bati: “Yesu, ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo, nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.”(Ibyak 1:11) Intumwa Pawulo yarahamije ati: “Kuko Umwami ubwe azaza, amanutse ava mu ijuru, aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya Marayika ukomeye, n’impanda y’Imana nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka.” (1 Abat 4:16) Yohana ku kirwa cya Patimosi nawe yaravuze ati: “Dore arazana n’ibicu, kandi amaso yose azamureba.” (Ibyah 1:7) Yesu naza ibintu byose bizahinduka bishya. Ubwo nibwo ingoma ye y’amahoro yategerejwe igihe kirekire izashyirwaho.

Kristo yasabye abigishwa be kuba maso bakita ku bimenyetso byo kugaruka kwe. Nyamara uko igihe cyagiye gishira, kwizera ibyo kugaruka kwe byarakonje. Abantu benshi batwawe no gukunda iby’isi no gushaka ibibanezeza, bibagirwa amabwiriza ya Yesu yerekeranye no kuza kwe. Inyigisho zivuga ibyo kugaruka kwa Yesu ntizitaweho. Ibyanditswe bikuvugaho byasobanuwe nabi bihindukira abantu umwijima, kugeza ubwo byirengagijwe ndetse biribagirana burundu. Ubu benshi mu bahanga mu bya Tewolojiya basigaye bavuga ko kubwiriza ku byo kugaruka kwa Kristo ari “iterabwoba”. Abantu benshi ntibahangayikishwa no kuba “umunsi w’Uwiteka” wegereje; baseka abababurira bababwira ko wegereje bakabakoba. Ibyo ntibitangaje! Igihe Yesu yavugaga ibimenyetso byo kugaruka kwe, yavuzemo n’ibyo gusubira inyuma mu kwizera. (Luka 21:34; Ibyah 3:3) Intumwa Petero nawe agira ati “mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati ‘isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi.’”​ (2 Pet 3:3-4)

Abantu baraburiwe ngo bitegure umunsi w’irangira ry’igihe cy’imbabazi. Kubw’uwo munsi ukomeye, ijambo ry’Imana riduhamagarira gukanguka tukava mu bitotsi tugashaka mu maso hayo twihannye kandi twicishije bugufi. (Yoweli 2:12-13) Ntawe ukwiye kwibwira ko umunsi w’Uwiteka uzaba mu gihe cya kure cyane! (Ibyah 16:14, 16) Abo mu gihe cya Zefaniya batubereye akabarore. Bari baricaye baratengamara nk’itende riri mu ndiba y’intango yuzuye vino. Ntibashakaga ko hagira uwababuza amahoro agira ikintu icyo ari cyo cyose abatangariza ku bihereranye n’akaga kari kabategereje kubwo kutumvira Imana. Nyamara urubanza Imana yari yarabaciriye ntirwabuze kubasohoreraho. Uko niko bizamera ku bantu bo muri iki gihe bahakana ko iyi ari “iminsi y’imperuka,” bibwira mu mitima yabo bati “Uwiteka nta cyo azadutwara.” ( 2 Tim 3:1-5; 2 Pet 3:3-4, 10)

Nk’uko Uwiteka yabigenje mu gihe cya Zefaniya, ni ko azahana abatita ku byo babwirwa muri iki gihe. Tugomba kuzirikana ko “ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ko bitazatinda kukigeraho kandi bitazabeshya”. (Habak 2:3) Nubwo umunsi wasa n’aho utinze dukurikije uko tubibona, tugomba kuzirikana ko Uwiteka adatinza isezerano rye. Umunsi we uzazira igihe, ku isaha abantu batazi.​ (Mar 13:33; 2 Pet 3:9-10) Ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza neza ko igihe cya nyuma tukigeze kure. Dukwiriye kumva ko ibintu byihutirwa kuruta mbere hose. Mu gihe cy’amahoro, umusirikare ntaba yumva ukuntu intambara ihangayikisha kandi igateza akaga. Icyakora, iyo yirengagije ko akwiriye kuryamira amajanja maze mu buryo butunguranye agahamagazwa ku rugamba, ashobora kuba atiteguye bikamuviramo gupfa. Ibyo ni na ko bimeze ku birebana n’intambara yo mu buryo bw’umwuka turwana. Nitugenda ducogora ntitubone ko ibintu byihutirwa, dushobora kuba tutiteguye guhangana n’ibitero duhura na byo, kandi amaherezo umunsi w’Uwiteka waza ukadutungura. (Luka 21:36; 1 Abates 5:4) Iki ni igihe cyo kugarukira Uwiteka​ (Zef 1:3-6; 2 Abates 1:8-9); igihe buri wese akwiriye kuzirikana inama yatanzwe n’umuhanuzi Zefaniya. Iyo nama igira iti: “uburakari bukaze bw’Uwiteka butarabageraho, n’umunsi w’uburakari bw’Uwiteka utarabageraho, mushake Uwiteka mwa bagwaneza bo mu isi mwese mwe, bakomeza amategeko ye. Mushake gukiranuka, mushake kugwa neza, ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka.”​ (Zef 2:2-3) Mu gihe tugitegereje uwo munsi, nimucyo duhore turi maso, twite ku bihe turimo, tuzirikana ko isohozwa ry’ubwo buhanuzi riri bugufi!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 19/11/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 18/11/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment