AKENSHI IBYO DUSABA IMANA BIBA BIRI MUBYO YAMAZE KUDUHA

TalentsIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 90: 1-12; Zefaniya 1:7, 12-18; Matayo 25:14-30

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho Ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku butumwa bugira buti: “Akenshi ibyo dusaba Imana biba biri mubyo yamaze kuduha”.

Mbsese wigeze gushakisha ikintu kugeza aho wumva utaye umutwe nyamara nyuma ukaza gusanga icyo washakishaga kiri mu ntoki zawe? Njye byambayeho! Rimwe nari ngiye kwica urugi nabuze urufunguzo nyamara ruri mu mufuka w’ishati nambaye. Nk’umubyeyi se wigeze kugaburira umwana ibiryo abigaya ko ari bike nyamara biza kumunanira arabisigaza? Ibi byaduha ishusho y’ibyarwaniraga mu mutima w’umugaragu wafashe italanto shebuja yamucungishije akayitaba aho kuyibyazamo izindi nyinshi (Mat 25: 18). Kimwe n’umuntu ushakisha icyo afite mu ntoki, birashoboka ko uyu mugaragu yahoraga asengera ubutunzi nyamara atazi ko buri mu biganza bye. Kimwe kandi n’umwana ugaya ibyo atari bumare, uyu mugaragu yagaye italanto imwe shebuja yamuragije nyamara birangira nayo imunaniye kuyicunga nk’uko shebuja yari yabikenze (Mat 25:15). Umuntu wese Imana yamuhaye italanto ngo azikoreshe. Nyamara ikibabaje nuko abantu benshi bafata umwanya munini wo gusaba, nyamara rimwe na rimwe ugasanga ibyo basaba Imana biri mubyo yamaze kubaha. Ibyo akenshi biterwa no kudaha agaciro ibyo umuntu afite ahubwo akararirikira iby’abandi adafite.

Icyo ni ikibazo cya mbere cy’uriya mugaragu mubi-ntiyamenye neza agaciro k’italanto n’ubwo yaba imwe. Bikekwa ko mu gihe cya Yesu, italanto imwe yari ihwanye n’amadenariyo agera ku 6000. Kubera ko umukozi usanzwe yahembwaga idenariyo imwe ku munsi, kugira ngo abone italanto imwe gusa yagombaga gukora imyaka igera kuri 20. Ikibazo si ubwinshi cg ubuke bw’ibyo utunze; ahubwo ikibazo ni uburyo ubicunga-mu bunyangamugayo n’ubwitange. Mbese muri bike ufite ujya wibuka gutangamo kimwe mu icumi? Ibyo bike se ugerageza kubibyaza ibindi? Na none ikibazo si impano udafite, ahubwo ikibazo ni izo ufite udakoresha. Mbere yo gusaba impano yo gukiza abarwayi se iyo wahawe yo kubasura urayikoresha? Mbere yo gushaka kuba Pastori se itorero ryo mu rugo rwawe uriyobora neza? Mbese utazi gutegeka abo mu rugo rwe yabasha ate kurinda Itorero ry'Imana? (1 Tim 3:5). Mbere yo kwijujutira ko Imana itaguhaye impano yo guhanura (kuko aribyo umutima wawe urarikiye), umurimo wa protocole cg gukora isuku mu rusengero yaguhaye urawutunganya? Gukiranuka muri bike bituma wongererwa byinshi. Ba umwizerwa mu kazi Imana yaguhaye (nubwo waba ubona ko kari hasi cg se ukaba uhembwa make). Wikorera ku jisho cg se ngo wikoreremo ngo nuko uhembwa makeya. Ibuka ko Yosefu yari umugaragu w’umugurano ukora adahembwa nyamara kubwo kuba umwizerwa imbere ya Potifari akaza gushyirwa hejuru akaba igikomangoma.

Usibye kudaha agaciro italanto wahawe hari izindi mpamvu zishobora gutuma utazibyaza umusaruro harimo: ubwoba; kudashaka kugira icyo uhomba; ubunebwe; ishyari; urwikekwe; ubushobozi buke; etc. Bike dutunze birimo ubwoba ntibishobora gutuma twuzuza umugambi w’Imana. Birashoboka ko uriya mugaragu yagize ubwoba bwo gushora italanto y’abandi ngo atayihombya; ahitamo kuyitaba ngo azayisubize nk’uko yayihawe. Kimwe n’uyu mugaragu, tugira ubwoba bwo gutangira ibintu bishya; gutanga 1/10; gukoresha ikoranabuhanga rishya; ubwoba bwo kwegera abakomeye cg abaturusha amashuli (nyamara bagombaga kudufasha umurimo); etc. Dusabe Imana ngo idufashe gutsinda ubwoba.

Indi mpamvu ifitanye isano n’ubwoba ishobora gutuma umuntu adakoresha impano ye ni ukumva adashaka kugira n’akantu na gato atakaza. Abafaransa baravuga ngo: “ Qui ne risque rien n'a rien-utemera kugira icyo ahomba ntacyo yunguka”. Pawulo nawe yaravuze ati: “ Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n'ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw'ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw'uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo… (Abaf 3:7-9). Nutekereza ko gutanga icya cumi; kwitangira imirimo y’itorero cg se gufasha abatishoboye ari igihombo, ubutunzi bwawe buzaba nk’italanto itabye, kuko « Gutanga guhesha umugisha …» (Ibyak 20 :35).

Indi mpamvu na none ishobora gutuma umuntu atabyaza umusaruro italanto ye ni ubunebwe. Bibiliya ivuga yeruye ko ubunebwe ari icyaha. Pawulo yandikiye Abaroma ati : « ku by’umwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere Umwami wacu (Abaroma 12:11). Ku murimo w’Imana ni uguhirimbana! Ese muri iki gihe ubona abakristo bahirimbanira umurimo w’Imana nk’uko bahirimbanira inyungu zabo? Ibuka ko shebuja wa ba bagaragu yabwiye babiri bakomeje gukorana umwete ari na ko bamutegereje ati: “nuko nuko mugaragu mwiza!” Icyakora, uwategereje yiyicariye gusa nta cyo akora, we yakorewe ibinyuranye n’iby’abandi. Shebuja yaravuze ati “n’uyu mugaragu nta cyo amaze, mumujugunye mu mwijima” (Mat 25: 21, 23, 30).

Impamvu yindi navuze yatuma umuntu atabyaza umusaruro italanto ye ni ukumva nta wundi wagira umugisha (ishyari). Birashoboka ko uriya mugaragu yanze kubyaza umusaruro italanto ye agambiriye guhombya shebuja. Nyamara yabaye aka Barihima ba Mujinya kuko ari we byagizeho ingaruka zikomeye. Uko niko Satani ajya aturiganya akatubwira ko abandi bahawe amahirwe twe tutazigera tubona; ko abayobozi batwanga, etc. Ibi bitumye mpita njya ku yindi mpamvu ishobora gutuma utabyaza umusaruro italanto yawe nise « urwikekwe »; gutekerereza abandi, cg kubatekereza uko batari (préjugés). Umva uko uriya mugaragu yatekerezaga shebuja: “nari nzi ko uri umunyamwaga, ko usarura aho utabibye, ko uhunika ibyo utagosoye…” (Mat 25:24). Uyu mugaragu yashatse urwitwazo kuri shebuja kugira ngo asobanure impamvu yamuteye kudakoresha italanto ye. Uko niko natwe tujya dushakisha inzitwazo ngo dusobanure impamvu twica umurimo-iki ni ikibazo kitureba twese abakristo n’abayobozi. Turasabwa gukoresha ibyo dufite ibindi tukabiharira Imana. Ntabwo Imana idusaba gukoresha ibyo tudafite cg ngo idusabe gukora nk’ibyo abandi bakoze.

Impamvu ya nyuma itubuza gukora ni ubushobozi buke mu mitekerereze (imyumvire yo hasi). Byanze bikunze ubushobozi buke mu mitekerereze bugira ingaruka mbi ku musaruro dutanga. Sinibwira ko iyo uriya mugaragu aOutsideba azi iby’icungamutungo yari gufata ifaranga ry’agaciro akaritaba. Ibaze iyo aza kujya kuri banki akaba ariho aribika-banki iba yaramwungukiye amafaranga menshi. Uko niko imyumvire mibi ituma tuzimya impano zacu cg iz’abo tuyoboye aho kuzireka ngo zikore umurimo.

Mu gusoza, ndagira ngo nkwibutse ko Imana izadukorera igenzura kubyo yadusigiye.  Iri jambo rirandeba na we rirakureba. Hari ibyo twaragijwe n’Imana; tuzabazwa uko twabikoresheje. Imyanya y’ubuyobozi Imana yadushyizemo; tuzabazwa uko twayitwayemo. Imana yaduhaye ubwenge, ubutunzi, akazi, n’ibindi byinshi. Igihe kimwe ‘izabarana’ natwe tubazwe uko twabikoresheje. Mu gitabo cy’Ibyahishuwe 22:12 Imana iravuga ngo “Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze." Wowe nanjye tuzahagarara imbere y’Imana, hanyuma dusobanure uburyo twakoresheje ibyo Imana yaduhaye.  Umurimo Imana yaduhaye (nubwo waba mutoya, tukaba tuwubona nk’aho nta gaciro ufite); tuwukorane umwete n’ubunyangamugayo. Ndagira ngo kandi mbonereho nkubwire ko bidakwiye ko uba mu itorero ntacyo ukora. Niba wumva nta murimo ushinzwe mu itorero usengeramo wihutire kwegera umuyobozi wawe akugire inama y’uburyo wakoresha italanto Imana yaguhaye. Yesu akuyobore! Nubishobora usangize abandi ubu butumwa uraba unyunganiye mu gukorera Imana.
Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

 

Arch. SEHORANA Joseph (EAR Shyogwe)

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

Last edited: 14/11/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Phineas Karangwa
    • 1. Phineas Karangwa On 15/11/2020
    Very inspiring message.
    God bless you indeed.

Add a comment