AGURA IKIBANZA CY’IHEMA RYAWE!

TentIBICE BYO GUSOMA: Yesaya 54:1-4; 2 Abami 6:1-7.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yaduhaye yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tubashe kuganira ku ijambo ryayo. Ubutumwa by’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “AGURA IKIBANZA CY’IHEMA RYAWE”. Turashingira cyane cyane ku murongo wa 2 w’igice cya 54 cy’Igitabo cy’Umuhanuzi Yesaya, aho Imana yagize iti: “Ag?ra ikibanza cy’ihema ryawe, r?ga inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukire hafi wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe”.

Yerusalemu yabwirwaga aya magambo nk’aho yari umubyeyi w’umugore wabaga mu ihema. Iyo umugore nk’uwo yabaga amaze kugira abana benshi, yagombaga kureba uko yakwagura ihema rye. Yagombaga gushaka ihema rinini kurushaho, n’imigozi miremire, maze agashimangira imambo bundi bushya. Nyamara igitangaje, mu gihe Imana yavugaga aya magambo, Yeresalemu yari yarabaye amatongo kuko Abayuda bari mu bunyage i Babuloni! Kimwe n’uko umugore w’ingumba ugeze mu za bukuru adashobora kwiringira ko ashobora kubyara, nta wari gutekereza ko Yerusalemu yari kuzigera yongera guturwa. Nyamara igihe cyarageze Yerusalemu yongera kuzura abaturage, igihe bari bamaze kuva i Babuloni mu bunyage.

Ubuzima bukomeye urimo ntibukwiye kukubuza kugira intumbero yagutse no gutekereza ibintu binini. Nubwo Yabesi yari afite igikomere cy’uko yavukiye mu gahinda, ntiyemeye kuzapfana agahinda; ahubwo yagiye imbere y’Imana arayisaba ati: “Icyampa ukampa umugisha rwose, uk?gura imbago yanjye.”(1 Ngoma 4:10) Ndashaka ko uyu munsi dusenga isengesho nk'irya Yabesi tugasaba Imana ikaduhindurira amazina, ikagura imbago zacu; ubuzima bw’agahinda no kuba ahafunganye tukaburenga, Imana ikadutuza ahagutse. Wireba aho wavukiye; igihagararo cyawe cyangwa imyaka ufite. Ntabwo abantu bose bakomeye cg bubatse izina rikomeye ariko bavutse. Imyumvire yagutse itangira umuntu akiri muto. Kuba bari bato ntibyabujije abana b’abahanuzi gutanga Elisa kubona ko kwigira mu gashuli k’imfunganwa ari ikibazo kandi bo ubwabo bakishakira igisubizo.

Abo bana bamaze kubona ko aho bigira ari hato babwiye Mwalimu wabo Elisa bati: “Dore aho tuba imbere yawe hatubera hato. Noneho turakwinginze reka tujye kuri Yorodani umuntu wese akureyo igiti, twiyubakire aho kuba.” (2 Abami 6:1-7) Buri wese abaye nk’aba bana akiyemeza kuzana umuganda we, ibibabazo byugarije amatorero byakemuka. Nta nsengero zakongera gufungwa kuko zitujuje ibisabwa, nta mupfakazi wakongera gutura mu nzu yenda kumugwaho kandi abakristo bagenzi be barebera! Abana barebye uko Ishuli ryabo rimeze birabababaza. Mbese wowe ujya ubabazwa n'ibyo mu itorero ryawe bifunganye? Ujya ubabazwa n’umurimo w'Imana? Imihigo yawe ni iyihe?

Abanyeshuri ubwabo nibo biyubakiye ishuri. Ibi bitandukanye cyane n’ibiriho uyu munsi, aho abanyeshuri bahabwa buri kimwe cyose kugira ngo babashe kwiga. Ubushakashatsi bugaragaza ko n’ubusanzwe abigishwa bo mu mashuli y’abana b’abahanuzi bitungaga bakoresheje guhinga cyangwa gukora indi mirimo y’amaboko. Mu Bisirayeli, iyi mirimo ntiyatekerezwaga nk’ikintu gitesha agaciro; ahubwo kureka abana bagakura batazi imirimo y’amaboko y’ingirakamaro byafatwaga nk’icyaha. Kubw’itegeko ry’Imana, umwana wese yigishwaga umwuga runaka. Benshi mu bigisha b’iyobokamana bakoraga imirimo y’amaboko kugira ngo babone ikibatunga. Ndetse na nyuma cyane mu gihe cy’intumwa, Pawulo na Akwila babeshwagaho no kuboha amahema. Kenshi Pawulo yagiye ahugurira abakristo gukoresha amaboko agira ati: “…mukoreshe amaboko yanyu.” (1 Abates 4:11)

Nubwo gukora umurimo birushya bikananiza umubiri kandi bikazana umubabaro, ku rundi ruhande umurimo ni is?ko y’umunezero n’amajyambere. Niyo mpamvu, kimwe na bariya bana b’abahanuzi, urubyiruko rukwiriye gusobanukirwa agaciro k’umurimo. Abasore n’inkumi bakwiye kumenya ko ubuzima bugirwa no gukora umuntu ashishikaye. Nyamara muri iki gihe hari imyumvire ivuga ko gukoresha amaboko bitesha umuntu agaciro. Usanga urubyiruko rufite inyota yo kuba abigisha, abanyamabanga, abacuruzi, abaganga, abacamanza cyangwa gukora indi mirimo itabasaba kwiyanduza. Nyamara nta muntu uteshwa agaciro no gukora umurimo nubwo waba uw’amaboko. Igitesha agaciro ni ubunebwe no kuba icyigenge. Ubunebwe butera nyirabwo kudamarara, ingaruka ikaba ubuzima budafite icyerekezo kandi bwubatse ku busabusa, bushora nyirabwo mu bibi by’uburyo bwose. Kimwe n’aba bana b’abahanuzi, urubyiruko rwagombye kwimenyereza gukora rukiri mu mashuli ku buryo igihe barangije ishuri, umusore cyangwa umukobwa wese aba afite ubumenyi yungutse bw’umwuga cyangwa umurimo runaka wamuhesha ikimutunga mu buzima bibaye ngombwa.

Ikindi gitangaje cy’aba banyeshuli ni ukuntu bifuje kugendana na mwarimu wabo mu gihe bari bagiye hanze y’ikigo kuko mu bisanzwe abanyeshuli baba bashaka uburyo bajya hanze y’ikigo mwarimu atabizi. Ni iby’igiciro gukorana n’abashumba bacu. Ese hari ibyo watiye none byaguye mu mazi? Watangiye ubucuruzi ku gishoro wagujije none urabona kibira mu mazi nka ya ntorezo? Saba umushumba agusengere. Mu gihe tugize igitekerezo cyo kwaguka, dukwiriye gusaba Imana ngo ibigendanemo natwe. Biteye agahinda kuba hari abantu Imana imara kwagura bakayivaho cyangwa bakava mu itorero. Imana ishaka ko Abakristo twaguka kandi tukagura Itorero ryayo dufatanya na bagenzi bacu kugeza Ubutumwa Bwiza aho butaragera. Imana yadusezeranyije ko izatugira imitwe itazatugira imirizo, ko tuzaba hejuru gusa ntitube hasi (Gutegeka 28:13). Ntabwo Abaprotestanti dukwiriye gukomeza kuba mu mfunganwa; mu nsengero zihengamye zenda kutugwaho; etc. Wowe wasomye ubu butumwa, ndagusengera nanjye nisengera ngo twese Imana idushyire ahagutse mu izina rya Yesu!

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

 Arch. SEHORANA Joseph (EAR Shyogwe)

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment