ABAZIMA SI BO BAKWIRIYE UMUVUZI, KERETSE ABARWAYI!

IGICE CYO GUSOMA: LUKA 5:27-39

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “ABAZIMA SI BO BAKWIRIYE UMUVUZI, KERETSE ABARWAYI”. Turibanda ku magambo akurikira: “Nuko Abafarisayo n'abanditsi babo banegura abigishwa be bati ‘Ni iki gitumye musangira n'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha?’Yesu arabasubiza ati ‘Abazima si bo bakwiriye umuvuzi, keretse abarwayi. Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha ngo bihane.’(Luka 5: 30-32)

Abakoresha b’ikoro bari abakirizi b’imisoro. Rubanda rwari rubazi nk’ibisambo bityo rukabanga urunuka. Abakoresha b’ikoro ntibafatwaga nk’ibikoresho by’Abaroma gusa, ahubwo na bo ubwabo basahuraga bishyirira mu mifuka yabo, bakikungahaza binyuze mu gukandamiza rubanda. Itsinda ry’abakoresha b’ikoro niryo Lewi yabarizwagamo. Uyu Lewi ni we Mariko yita Lewi mwene Alufeyo (Mar 2:14), akaba ari nawe Matayo. (Mat 9: 9-17) Lewi yari yaraciriweho iteka n’Abafarisayo bashingiye ku mwuga we. Nyamara Yesu we yamubonagamo umutima witeguye kumwakira. Igihe Yesu yabwiraga Lewi ati “Nkurikira”, yahise asiga byose, arahaguruka aramukurikira. (Luka 5:27) Ntiyigeze ashidikanya cyangwa ngo abaze ibibazo. Nta nubwo yigeze atekereza ku murimo wari umutunze yari agiye kugurana ubukene n’umuruho-Kuba yari agiye kujya abana na Yesu yumvaga bimuhagije.

Uko ni nako byagendekeye abigishwa bahamagawe mbere ya Lewi. Igihe Yesu yasabaga Petero na bagenzi be kumukurikira, bahise basiga amato n’inshundura byabo. Ntabwo bigeze bashidikanya cyangwa ngo bamubaze bati “mbese twe n’imiryango yacu tuzabaho dute?” (Luka 5:11) Nyamara igishimishije ni uko nyuma, igihe Yesu yababazaga ati: “Ubwo nabatumaga nta mafaranga mufite, nta mufuka nta n’inkweto, mbese hari icyo mwabuze? barashubije bati “Nta cyo.” (Luka 22:35) Ari Lewi wari umukire, ari Andereya na Petero bari abakene, bose bageragereshejwe igipimo kimwe. Igihe ibintu byarimo bigenda neza; inshundura zuzuyemo amafi, nicyo gihe Yesu yasabye abo bigishwa gusiga byose kubw’umurimo wo kwigisha Ubutumwa Bwiza. Uko ni ko buri muntu wese ageragezwa kugira ngo bigaragare niba icyo yifuza cyane ari ibyiza bimara igihe gitoya cyangwa gukorana na Yesu. Nta muntu n’umwe ubasha kugira icyo ageraho mu murimo w’Imana atawirundumuriyemo n’umutima wose kandi akabona ko ibintu byose ari ubusa ubigereranyije no gukurikira Yesu. (Abaf 3:7)

Guhamagarwa kwa Lewi kugira ngo abe umwe mu bigishwa ba Yesu byarakaje abantu cyane. Kugira ngo umwigisha w’iby’idini atoranye umukoresha w’ikoro ngo abe umwe mu bafasha be ba hafi, byari igitutsi. Kwari ukunyuranya n’imigenzo y’idini ndetse n’imibanire mbonezamubano. Mu gihe Abafarisayo barimo guhekenya amenyo, Lewi yari mu munezero mwinshi wo kuba umwigishwa wa Yesu. Ibyo byamuteye kumva akwiriye kwishimana n’inshuti ze. Birumvikana ko abenshi mu nshuti yari afite bari abo bafatanyaga gusoresha. Abo bakoresha b’ikoro bagenzi be nibo yatumiye. Muri ibyo birori, Yesu yari umutumirwa Mukuru kandi ntiyigeze azuyaza kwemera ubwo butumire nubwo yari azi ko biri bukomeretse agatsiko k’Abafarisayo bikanamugonganisha na rubanda. Kuri Yesu, ibitandukanya abantu nta gaciro byari bifite. Yesu yicaranye n’abakoresha b’ikoro ku meza amwe, bityo yerekana imbabazi n’ineza bye ku bantú bose.

Abigishamategeko n’Abafarisayo bamaze kumenya ko Yesu yagiye mu birori kwa Lewi, baneguye abigishwa be barababaza bati: “Ni iki gitumye musangira n'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha?” (Luka 5:30) Ntabwo Yesu yigeze ategereza ko abigishwa biregura kuri icyo kirego, ahubwo we ubwe yarasubije ati: “Abazima si bo bakwiriye umuvuzi, keretse abarwayi. Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha ngo bihane.” (Luka 5: 31-32).

Abafarisayo bibaraga ko ari abantu bazima mu by’umwuka, bityo bakaba badakeneye umuvuzi, mu gihe babonaga ko abakoresha b’ikoro n’abatari Abayuda bo bari mu irimbukiro bazira indwara z’ubugingo. None se, ntiyari inshingano ya Yesu gusanga abo muri iryo tsinda ryari rikeneye ubufasha? Nyamara ntabwo Abafarisayo bashakaga kwemera ko icyatumaga Yesu asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha kwari ukugira ngo abamurikire. Bavugaga ko Yesu arimo gutesha agaciro imigenzo y’aba kera. Nyamara Yesu yagaragarije imbabazi abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha bidatewe n’uko yororaga ibyaha, ahubwo yabagiriraga impuhwe nk’izo yagiriraga ababaga barwaye mu buryo bw’umubiri. Ibuka igihe yaramburaga ukuboko agakora ku mubembe akamubwira ati: “ndabishaka, kira”. (Mat 8:3). Ese natwe ntitwagombye kugaragaza imyifatire nk’iyo irangwa n’impuhwe maze tugafasha abantu, cyane cyane tubitaho mu buryo bw’umwuka?

Yesu ntiyiyegerezaga abakoresha b’ikoro kugira ngo basangire ruswa babaga batse rubanda. Ntiyiyegerezaga indaya kugira ngo azishyigikire mu buraya bwazo. Yesu yiyegerezaga abakoresha b’ikoro, abasambanyi n’abandi banyabyaha banyuranye kugira ngo abahindure. Ese natwe ni ko tubigenza? Tubana n’abantu tudahuje kwizera tugamije kubagezaho ijambo ryabakiza? Ese aho ntidufite ubwoba? Ese ntitwumva ko bapfuye byarangiye-ko badashobora gukizwa? Mbese byaba bimaze iki kugira inshuti n’abavandimwe dusangira ibitunga umubiri (ibyo kurya n’ibyo kunywa) ariko tukabura imbaraga zo kubaburira ngo bakize ubugingo bwabo? Dusabe Imana imbaraga zo gukurura abanyabyaha bose baze kumva Ijambo ribakiza aho kugira ngo abe ari bo badukurura. Dusabe Imana kugira ngo abarozi, abatekamutwe, abicanyi, abasambanyi,… baze mu rusengero; kuko Yesu ashaka kubakira ku meza ye ngo bahazwe ifunguro rimara inzara n’amazi amara inyota by’ukuri. Dusabire by’umwihariko abacuruzi, abakirizi b’imisoro, abacungamari…, kugira ngo barangwe n’ubunyangamugayo mu mirimo yabo. Twisabire twese guhura na Yesu.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 13/03/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
Website:
http://www.sehorana.com/
E-mail:
sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 12/03/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • KUBWIMANA ALEXIS
    • 1. KUBWIMANA ALEXIS On 13/03/2022
    Venerable Joseph Imana iguhe umugisha!
    Iyo tugize umugisha wo gukizwa akenshi ntitwiyibuka tutarakizwa! Twari dukwiye kugirira urukundo abataragera aho tugeze tukabasengera,tukabakunda,... dukwiye kdi kureka imvugo y'ubwibone ngo"bari banyabyaha" kdi natwe turi abanyabyaha bemeye kwakira imbabazi za Kristo Yesu.
    Imana ikomeze kubana namwe, amen
  • Mugesera Aimable
    • 2. Mugesera Aimable On 13/03/2022
    Nejejwe n Imana ku bwo iri jambo.
    Kuko usanga abarokore benshi bironda ugasanga kwegera abo badahuje ukwemera babifata nk' icyaha.Yesu rero yaduhaye urugero rwiza rw'ivugabutumwa.
    Tugomba gushyira umuti abarwayi kuko nibo bawumeneye.

    IMANA IGUHE UMUGISHA.

Add a comment