ABATOWE NI BENSHI, ARIKO ABATORANYIJWE BAKABA BAKE

IGICE CYO GUSOMA: MATAYO 22:1-14

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “ABATOWE NI BENSHI, ARIKO ABATORANYIJWE BAKABA BAKE!” Bushingiye ku murongo wa 14 mu gice twavuze haruguru.

Nk’uko bimeze muri iki gihe, no mu bihe bya kera bimwe mu birori byari bikomeye mu buzima bw’Abayuda byari ukwizihiza ubukwe. Ibyo birori byamaraga icyumweru kimwe cyangwa bibiri. Byasabaga igenamigambi ryagutse, kandi abashyitsi babwirwaga mbere y’igihe, bakanohererezwa urwibutso ku munsi ibirori byabaga biri butangirireho. Birumvikana ko ubutumire buvuye k’umwami ku baturage be ngo bazitabire ubukwe nk’ubu bwari nk’itegeko. Nyamara igitangaje muri uyu mugani, benshi mu batumirwa ntibaje!

Kwanga kuza mu birori by’umwami byari ku bushake (ni igikorwa cyo kwigomeka n’agasuzuguro)! Umwami amaze kubona ko abo yari yatumiye mu bukwe bamusuzuguye, yategetse ko bajya mu nzira nyabagendwa, bagahamagara abo babonyeyo bose bakaza bagataha ubukwe. Abantu batumiwe bakuwe mu nzira nyabagendwa kugira ngo baze mu bukwe ntabwo bari kubona umwanya cyangwa ubushobozi bwo kwigurira imyambaro ikwiriye yo gutahana ubukwe. Niyo  mpamvu umwami yabahaye imyambaro. Buri wese yahawe umwanya wo gukuramo imyambaro iciriritse no kwiyambika imyambaro y’ibwami. Iyo myambaro yari amakanzu y’ibara rimwe. Muri ubu buryo, inzego n’ibyiciro bitandukanya abantu byari bikuweho, buri wese angana na mugenzi we.

Nyamara ikibabaje, ubwo umwami yinjiraga mu cyumba cy’ubukwe, yarashishoje araranganya amaso  mu bantu bitabiriye, maze abonamo umwe wagaragaraga ko atambaye umwambaro w’ubukwe. Baramuzanye, maze umwami aramubaza ati: “Mugenzi wanjye, ni iki gitumye winjira hano utambaye umwenda w’ubukwe? Na we arahora rwose.” (Mat 22:12) Uyu muntu utari yambaye ikanzu yari afite agasuzuguro kagambiriwe. Ubutumire bw’Umwami bwari bwaguwe bugera kuri bose; ariko buri wese yagombaga kwinjira mu ngoro aciye mu muryango; noneho akabona kugera mu cyumba cy’ubukwe. Biragaragara ko utari yambaye kimwe n’abandi yari yabashije kwinjira adaciye mu nzira n’amarembo abandi baciyemo; yari umucengezi. Ibi byari agasuzuguro gakabije k’umwami n’umuhungu we! Niyo mpamvu umwami yafashe icyemezo kihuse arategeka ati: “Nimumubohe amaboko n’amaguru, mumujugunye mu mwijima hanze, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.” (Mat 22:13)

Abadafite umwambaro w’ubukwe bashaka gukizwa n’urupfu rwa Kristo ariko bakanga kugira imibereho nk’iye. Uyu muntu yifuzaga gutaha ubukwe, ariko ntiyashakaga gukurikiza umuco n’amabwiriza by’umwami; yashakaga gukora ibintu mu buryo bwe. Ibi byatumye adatoranywa mu bagomba kuba mu birori by’umwami nubwo yari yabutumiwemo, “kuko abahamagawe ari benshi, ariko abatoranyijwe bakaba bake”. Koko rero, abahamagawe ni benshi, ariko abantu bose ntabwo bitabiriye ubutumire; n’abaje bose siko bari bambaye imyambaro y’ubukwe! Muri uyu mugani harimo ibintu bibabaje: Kuba umwami yagutumira mu bukwe ukanga kuza (Mat 22:3); kuba yagutumira mu bukwe aho kugira ngo uze ahubwo ukadukira intumwa agutumyeho ukayica (Mat 22:6); kuba umuntu yakwemera ubutumire kandi akicara mu kirori nyamara ntatoranywe mu gusangira kubera ko adafite imyambaro ikwiriye y’ubukwe. Wowe nanjye twarararitswe ngo tuzatahe ubukwe bw’Umwana w’intama, ariko nyuma yo kurarikwa hazaba gutoranya. Hari benshi bahamagarwa, ariko ni bake batoranywa. Amahitamo yacu meza cyangwa mabi niyo azagena niba tuzabarwa mu batoranyijwe cyangwa mu bagomba kuzajugunywa hanze.

Mwene Data, muri uriya mugani, uriya mwami wacyuje ubukwe ni Imana, naho uriya mwana we wagize ubukwe ni Yesu wihinduye umuntu kugira ngo aducungure. Bariya batumirwa ba mbere banze gutaha ubukwe, ni Abayuda. Ni bo babwiwe bwa mbere inkuru y'Umukiza. Ariko benshi banze ubutumwa, babuhindura urw’amenyo. Abandi byarabarakazaga kugeza ubwo barwanyaga ababazaniye ubutumwa bwiza. Habaye akarengane gakomeye! (Ibyak 8:1) Benshi baroshywe muri gereza, maze bamwe nka Sitefano,Yakobo, n’abandi benshi baricwa.

Ariya mapfizi yabazwe mu myiteguro, araganisha i Kaluvari, aho amaraso ya Yesu yamenetse ngo ducungurwe. Bariya bagaragu b'umwami bishwe, barashushanya intumwa za Yesu zahowe ubutumwa bwiza zatangaga. Bariya batumirwa bo mu nzira nyabagendwa, barashushanya abantu batari Abayuda (abanyamahanga) bemeye kuba Abakristo; nyamara si ko bose ari abigishwa nyakuri. Iriya nzu y'ubukwe ikaba ishushanya itorero rya gikristo. Umuntu utari ufite umwambaro w’ubukwe, ashushanya abakristo bibwira ko imico yabo idakeneye guhinduka. Abameze batyo ntibigeze biyumvamo kwihana ibyaha, nyamara kandi bakibwira ko ari beza bihagije. Uriya muntu watashye ubukwe atambaye umwambaro wabwo, arerekana ko mu itorero harimo uruvange rw'abantu. Harimo abakristo nyabo, hakaba n'abandi babyiyitirira. Uriya mwenda w'ubukwe, ushushanya imico itagira inenge ya Kristo; abayoboke be bose bakaba basabwa kuyambara. Ntabwo dukwiye kujyendera ku gukiranuka kwacu bwite, kuko ari ubushwambagara nk'ubwo uriya mutumirwa mubi yari yiyambitse kubera kwibwira ko imyenda ye ari myiza.

Hazaba igihe Umwami azagenzura imyambarire y’abatumirwa be bose. Mbere y’uko Yesu azasangira na twe mu ijuru, hagomba kuzabanza kubaho urubanza. Mbese Yesu azasanga wambaye ute? Mbese wambaye umwenda we wera? Cyangwa wambaye uwawe wihaye? Ntibihagije ko amazina yacu yandikwa mu gitabo cy’itorero. Abatumirwa bose bagomba kwitegura, kandi abirengagiza ibyo bazajugunywa hanze. Ni ngombwa gufata icyemezo cyo kwambara umwambaro w’ubukwe hakiri kare. Umwambaro Kristo yatanze wonyine ari yo kanzu yo gukiranuka kwe, ni wo wadushoboza kuba abantu bakwiriye guhagarara imbere y’Imana. Uwo mwambaro awambika umuntu wese wihana ibyaha kandi akizera Imana. (Ibyah 3:18) Ibirori by’Umwana w’Imana bituri imbere. Umwambaro w’ubukwe utangirwa ubuntu. Nta cyo Imana yadukorera kirenze ibyo yadukoreye. Ariko kuri benshi byose byabaye iby’ubusa, kuko batemera kwambikwa ikanzu yera.  

Iki ni cyo gihe cyonyine rukumbi dufite cyo kwambara umwambaro wera w’ubukwe. “Hahirwa uba maso, akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa, bakareba ubwambure bwe.” (Ibyah 16:15) Tugomba kwemera kunyura mu nzira Yesu yaduciriye ariyo kwezwa n’amaraso ye; aho gushaka kunyura mu nzira y’ubucengezi. Inzira ya Yesu ni inzira ifunganye; inzira iruhije: “…… irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake”. (Mat 7: 13-14) Iyo nzira inyurwamo n’abantu bake batoranyijwe: “kuko abatowe ari benshi, ariko abatoranyijwe bakaba bake” (Mat 22:14) Ntabwo ari benshi bihanganira kwihangana! Mu nzira ifunganye hari aho ugera ibikuta bikagukuba, bikaguharatura; rimwe na rimwe ukajya uvaho n’inyama! Ariko iyo niyo nzira nyine ijya mu ijuru kandi ku iherezo ryayo tuzasangira na Yesu mu birori twateguriwe! Gira amatsiko yo kuzataha ubwo bukwe, maze usabe Yesu akwambike umwenda w’ibirori hakiri kare.

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 15/10/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 14/10/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment