Créer un site internet

ABASHAKANA IMANA UMWETE NIBO BAYIBONA

IGICE CYO GUSOMA: LUKA 19:1-10

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “ABASHAKANA IMANA UMWETE NIBO BAYIBONA”, bukaba bwibanda ku magambo dusanga kuva ku murongo wa 2-5 mu gice twavuze haruguru.

Guhera kera, abantu bagiye bumva inkuru za Yesu bagashakisha uburyo bazamubona n’amaso yabo. Hari abamushakaga ngo abakemurire ibibazo bitandukanye byo mu buzima busanzwe, nk’uburwayi  (Luk 8:43-48; Mar 10:46-52); inzara (Yoh 6:1-71); abandi babaga bakeneye ko ababohora ingoyi z’abadayimoni (Mar 5:2); hari n’abashakaga kumubona bagamije gusa kwimara amatsiko; hari n’abandi nka Herode bifuje kumubona ngo bamwice (Mat 2:16). No muri iyi minsi abantu bashaka Yesu, bakurira imisozi, bakajya mu mashyamba, mu buvumo, mu masumo n’ahandi, bifuza ko agira ibyo abakorera bitandukanye. Mu butumwa twasomye, twabonye uburyo zakayo nawe yifuje guhura na Yesu.

Ugereranyije n’abandi bagiye bifuza guhura na Yesu, Zakayo afite umwihariko! Icya mbere ni akazi yakoraga nk’umukoresha w’ikoro mukuru. Kubera umwuga we, Zakayo yari yaraciriweho iteka na rubanda rwafataga abakoresha b’ikoro nk’ibisambo bityo rukabanga urunuka. Abakoresha b’ikoro bafatwaga nk’ibikoresho by’Abaroma mu kunyunyuza imitsi ya rubanda bakwaga imisoro ihanitse, kandi na bo ubwabo basahuraga bishyirira mu mifuka yabo. Undi mwihariko wa Zakayo ni impamvu yamuteye gushaka Yesu. Ntiyifuzaga guhura na Yesu ngo amukize uburwayi, inzara, cyangwa ngo amukemurire ikindi kibazo icyo ari cyo cyose. None se muby’ukuri ni iki cyatumye Zakayo yumva ashaka kubona Yesu? Ni ukubera amatsiko? Nabyo byashoboka, ariko igikuru ni uko yumvaga akeneye ko yamuhindurira imibereho, akamuha amahoro yo mu mutima.

Na mbere y’uko Zakayo yurira igiti, yari yaramaze kugendererwa na Yesu. Ntabwo yari akiri umuntu winangira nk’uko abantu babitekerezaga. Zakayo yari yarumvise Yohana Umubatiza ahamagarira abantu kwihana igihe yabwirizaga ubutumwa bwiza kuri Yorodani, mu birometero bike gusa uvuye i Yeriko. Icyo gihe amabwiriza Yohana yahaye abakoresha b’ikoro yagiraga ati: “Ntimukake abantu ibiruta ibyo mwategetswe”. (Luk 3:13) Nubwo abakoresha b’ikoro benshi babyirengagije, ibi byakoze ku mutima wa Zakayo. Nubwo yari umukoresha w’ikoro, Zakayo yari azi ibyanditswe byera, kandi yemeraga ko ibikorwa bye byari bibi. Amaze kumva amagambo ya Yohana Umubatiza wafatwaga nk’umwigisha ukomeye, yumvise ko ari umunyabyaha mu maso y’Imana. Icyakora bigomba kuba bitaramworoheye gutinyuka kujya mu rusengero ngo yihane kubera akato abakoresha b’ikoro bahabwaga muri rubanda-Birashoboka ko no mu nsengero batakirwaga neza. Ibi bigaragazwa n’uburyo rubanda rwivovose rubonye Yesu agiye kwa Zakayo.(Luk 19:7)

Iyo usomye inkuru z’abantu bagiye bashakisha kubona Yesu, usanga abenshi baragiye bahura n’inzitizi zitandukanye. (Yoh 12:21) N’igihe Yesu yanyuraga i Yeriko, Zakayo yifuje kumureba ariko ntibyamworoheye. Icya mbere yari afite ikibazo cy’ubugufi kandi abantu ari benshi. Ibi byatumye afata icyemezo cyo kurira igiti kugira ngo abashe kumureba. Ubugufi si yo nzitizi yonyine Zakayo yahuye na yo. Umwanya wo hejuru n’ubukire yari afite ubwabyo byonyine byashoboraga kumubera inzitizi yo kuba yabona Yesu. Zakayo yakoze ibiruhije: “Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw’Imana!” (Luk 18:24) Icyakora Imana ishimwe kuko gukizwa kwa Zakayo kweretse abigishwa ba Yesu ko koko nk’uko Yesu yabibabwiye “Ibidashobokera abantu bishobokera Imana.” Abo bigishwa bigeze kubaza Yesu bati: “Ubwo bimeze bityo ni nde ushobora gukizwa?” (Mar 10:24, 26; Luk 18:27) Yifashishije urugero rwa Zakayo, Yesu yaberetse uburyo umukire ashobora kwinjira mu bwami bw’Imana. Ibi natwe bikwiye kudufasha kurushaho gusobanukirwa ko ubwami bw’Imana atari ubw’abakene gusa nk’uko bamwe babyibwira bishuka. Abakene Bibiliya ivuga ko bahirwa ni abakene mu mitima-bakaneye ijambo ry’Imana. (Matayo 5:3) Kwigisha ko iby’Imana ari iby’abaswa, abakene, ko abakire bazarimbuka, ko nta mutunzi wakwinjira mu bwami bw’Imana, ko nta mpamvu yo gushaka ubutunzi, ni imyumvire mibi.

Usibye izi nzitizi tumaze kuvuga, Zakayo yahuye n’izindi mbogamizi zishingiye ku mateka ye. Abantu bari bamuzi nabi-bivuze ko nta n’uwari kumubererekera ngo abashe kureba Yesu. Hari mu kivunge cy’abantu benshi ku buryo ibyo kwita ku cyubahiro cya Zakayo ngo bamuhe inzira bitari koroha. Uko bigaragara, inzitizi ya mbere ibuza umuntu guhura na Yesu ni we ubwe. Indi nzitizi ikomeye ni abantu bagenzi be. Hari abagira ishyaka n’inyota byo kureba Yesu ariko bakazitirwa n’abo babana mu buzima bwa buri munsi. Rimwe na rimwe usanga abavuga ko ari abizera aribo bashyira ibisitaza mu nzira y’abandi. Zakayo yahuye na bo, Abagiriki bahuye na bo; Barutimayo yahuye na bo. Mbese wowe nta bantu ujya ubera inzitizi ukababuza guhura na Yesu?

Kugira ngo umuntu abashe kurenga inzitizi zimubuza kureba Yesu, bimusaba kumushakana umwete. Imana yaravuze iti: “Nkunda abankunda, Kandi abanshakana umwete bazambona. » (Imig 8:17) Kugira ngo Zakayo abone Yesu byamusabye kwemera yiyambura icyubahiro, arakundura, atanga imbere abantu bose; ntibyarangirira aho yurira igiti-kandi yari umuntu ukomeye. Nikodemo byamusabye kurara agenda ijoro kugira ngo abone Yesu. (Yoh 3:2) Abagereki nabo ngo basabye Filipo na Andereya kubahuza na Yesu “binginga”. Imvugo bakoresheje babwira Filipo bati “mutware” igaragaza gutakamba gukomeye. (Yoh 12:21)Yesu akorana n’abamushaka kandi ntakorera mu kivunge! Abantu benshi bagenda ikivunge bagana mu nsengero, muri za kiriziya, n’ahandi batekereza ko babona Yesu; ariko muri abo bose abamubona ni abamushaka by’ukuri-batararikiye gusa ibyo bifuza ko abaha. Yesu ntashakwa nk’uwabuze, ntashakirwa gukora ibitangaza nubwo abishoboyei-impamvu nkuru yo gushaka Yesu ni ugusabana nawe no kwibanira nawe iteka; ibindi biza ari inyongera. Gushakana Yesu umwete bivuze kumukurikira aho ajya hose; kubyigana ushaka kumukoraho; gutaka cyane ukarenza ijwi abagucecekesha; gushyira imbaraga mu kumva ijambo rye kandi ukemera kuyoborwa na ryo; gukunda ibyo akunda ukanga ibyo yanga, n’ibindi byose wakoreshwa no kumukunda.

Guhura na Yesu cyagombye kuba icyifuzo cya buri wese. Utarahura na we akeneye kumwibonera ubwe aho gukomeza kuvuga uwo yumvanye abandi. Ariko uwamubonye nawe ntibyamubuza kwifuza ko yongera kumwiyereka bundi bushya. Iyo umuntu ahuye na Yesu hari byinshi bihinduka. Icyakora nitwe ubwacu akwiye guhindura mbere y’ibyo dusaba ko ahindura. Mu gihe duhuye na Yesu nta kindi twagombye kumusaba mbere y’agakiza kuko ari we wenyine kabonerwamo (Ibyak 4:12). Mbere yo guhura na Yesu, Zakayo yari afite byose usibye agakiza. Amaze guhura na we, yemeye gusiga byose yakira agakiza ka Yesu. Zakayo uyu yaduhaye urugero rwiza rw’icyo tugomba gukora ku ikubitiro tukimara guhura na Yesu; ni uko abo wahemukiye bose, ubasaba imbabazi, ndetse abo wambuye ukabasubiza ibyabo byose. Ibyo udashobora kubona, mukabyumvikanaho bakaba babikubabarira cyangwa ukazabyishyura buhoro buhoro, bitewe n’uko mubyumvikanye. Zakayo yemeye kuriha uwo yambuye wese. Imbere y’imbaga y’abantu bari aho, Zakayo yarahagurutse abwira Yesu ati “Dore Databuja, umugabane wa kabiri w’ibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane.” (Luka 19:8)

Nk’uko byagenze kuri Zakayo, umuntu wese wihanye akwiye kugaragaza ko Kristo yinjiye mu mutima we abihamishije kureka imikorere idatunganye yagiye iranga imibereho ye. Ubukristo si umwambaro wo gutwikiriza icyaha cyiticujijwe cyangwa kitararekwa; ni ihame ry’ubuzima rihindura imiterere kandi rikagenga imyitwarire. Zakayo amaze kwakira agakiza mu nzu ye, ubuzima bwe bwarahindutse; ibye byose bihinduka bishya, yakira umunezero, amahoro, kugubwa neza, muri make yumvise anyuzwe n’ubucuti bwa Yesu. Ntabwo ari Zakayo wenyine wahawe umugisha, ahubwo n’abo mu rugo rwe bose. Yesu yabwiye Zakayo ati: “Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu.” (Luka 19:9) Icyampa uyu munsi nawe agakiza ka Yesu kagataha iwawe! Mwene Data, iki ni cyo gihe cyawe cyo gushaka Yesu. Ahari wari umeze nka Zakayo; wari utunze byinshi ariko bitarimo amahoro. Wakoze uko ushoboye ushakisha ubutunzi bubi na bwiza, ariko ntacyo byakumariye. Shaka Yesu none, gira bwangu wizarira, yiteguye kugukiza, arakwinginga ngo uze, kandi numushakana umwete uramubona. Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 06/11/2022
Arch. SEHORANA Joseph
EAR/Diocese Shyogwe

 

Last edited: 05/11/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Luc Dushimerugaba
    • 1. Luc Dushimerugaba On 05/11/2022
    Dear Archdeacon Sehorana, wakoze cyane kubw'ubu butumwa bwiza ndetse no kwitanga ugategura neza gutya. Imana ishimwe kubwawe!

Add a comment