ABANA B’IMANA N’ABANA BA SATANI ABO ARIBO

Children of god children of the devilIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 4; Yesaya 63:7-15; 1 Yohana 3:1-10

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turarebera hamwe “ABANA B’IMANA N’ABANA BA SATANI ABO ARIBO”. Turashingira kuri aya magambo : « Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Umuntu wese wabyawe n’Imana ntakora ibyaha. Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani. » (1 Yoh 3: 1,2,8,9,10)

Biratangaje kumva ko hariho abana b’Imana n’aba Satani. Ubusanzwe buri wese yagombye kwifuza kwitwa umwana w’Imana; ariko kubera iminsi mibi dusohoyemo, hari abasigaye bemera ku mugaragaro ko bakurikiye Satani kandi akaba ariwe bakorera, ndetse hari n’abahamya ko bemererwa gukora ibyaha byose. Usibye abana ba Satani babyiyemerera, hari n’abana be biyita abana b’Imana. Abantu bamwe bibeshya ko ari abana b’Imana ariko ari aba Satani. Yesu yigeze kubwira Abayuda ati: “Mukomoka kuri so Satani” birabarakaza cyane kuko bo bari bazi ko kuba bakomoka kuri Aburahamu bibagira abana b’Imana. Yesu yabakuriye inzira ku murima ababwira ko Aburahamu biyitiriraga ntaho bari bahuriye kuko batakoraga nka we. (Yoh 8:39-44)

Kimwe na bariya Bayuda, hari abibwira bati: “dufite data umwe, ari we Mana” (Yoh 8:41). Ibyo babishingira ku kuba twese twararemwe n’Imana. Hari n’abashobora kuvuga bati na Yesu yaravuze ngo tuge tuvuga ngo “Data wa twese uri mu Ijuru” (Mat 6:9). Koko niko yavuze! Ariko se iyo usubira muri ayo magambo ujya wibaza niba uri umwana w’Imana koko? Iyo abandi bakugenzuye babona usa n’abana b’Imana?  Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Umwambari w’umwana agenda nka se”. No mu buryo bw’Umwuka, ingendo y’umuntu (imigirire ye) niyo igaragza se uwo ariwe by’ukuri!

Ntabwo tuba abana b’Imana kuko twirirwa tubiririmba. Kuba umwana w’Imana si ukuba umuyoboke w’idini runaka.Tuba abana b’Imana kuko twizeye Kristo kandi tukagerageza gusa nawe mu mikorere yacu. Bibiliya ihamya ko abemeye Yesu bose bahinduka abana b’Imana: “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana”. (Yoh 1: 12-13) Nta kindi umuntu asabwa kugira ngo ahinduke umwana w’Imana; nta kiguzi umuntu atanga. Imana ishimwe ko yemeye gutanga Yesu ngo natwe abari abanyamahanga duhinduke abana bayo. Urwo koko ni urukundo rutangaje Imana yadukunze nk’uko Yohana yabivuze: “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b'Imana kandi ni ko turi.” (1Yoh 3:1) Petero nawe yabishimangiye muri aya magambo: “Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk’uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo.” ( 1Pet1:3)

Kuba umwana w’Imana ni ubuzima; cyane cyane bikagaragarira mu mikorere, mu mivugire no mu mibanire n’abandi. Abana b’Imana bakora ibyo babonye se akora. Yesu yagaragaje ko akora ibyo yabonanye se ndetse avuga ko n’Abayuda bakora ibyo babonye se wabo akora ari we Satani. (Yoh 8:38)

Yesu yagaragaje ko ikiranga abana b’Imana ari ugukora nka Se, harimo cyane cyane gukunda bagenzi babo. Yohana ahamya ko umuntu wese udakunda mwene Se, atari uw’Imana: “Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw’Imana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo (1 Yoh 3:10; 4:7-8) Abana b’Imana bavuga ibyo bumvanye Se. Yesu yagaragaje ko we avuga ibyo yumvanye se, nyamara Abayuda bo n’ubwo bibeshyaga ko ari Abana ba Aburahamu bakavugaga ibinyoma nkuko se Satani nawe abivuga. (Yoh 8:40-41) Abana b’Imana bavuga ukuri naho abana ba Satani bavuga ibinyoma. Nk’uko abana b’Imana bafite ibibaranga, abo kwa Satani nabo bafite uko basa; bahorana iminkanyari n’umunabi, amaso yabo aba yaratukujwe n’ibiyobyabwenge, ntawuseka, babaswe n’ishyari, inzangano, n’ibindi bisa bityo.

Muri ubu buzima, abana bo kwa Satani bashobora kubona ibibanezeza by’akanya gato. Abana b’Imana bo bashobora kubona byinshi bibababaza, ariko nabyo ni iby’akanya gato kuko bidatinze Yesu azerekanwa, kandi icyo gihe abana b’Imana bazasa nawe. Nibyo Yohana yavuze ati: “Bakundwa, ubu turi abana b'Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari”. (1 Yoh 3:2) Imana ishimwe ko Yesu niyerekanwa tuzasa nawe! Ibyo ukwiye kubisobanukirwa niba uri umwana w’Imana koko. Kubimenya bituma umuntu yihesha agaciro nk’umwana w’Imana.

Kuba umwana w’Imana ni amahirwe atangaje kandi ni iby’igiciro. Ariko uzi kugira ubwenegihugu bw’ijuru! Iyo nibutse ko Imana ari Data bituma numva nkwiye kubaho mu buzima nk’ubw’ibikomangoma koko: nyisaba byose nifuza, nkayereka ibyambabaje umunsi ku wundi. Kuba uri umwana wa Boss ariko ukitwara nk’umucakara birababaje! None se nkubaze: umugaragu n’umwana mu rugo bafatwa kimwe? Oya! Umugaragu nubwo yamara imyaka 100 abana na shebuja ntahinduka umwana we. Niyo mpamvu abana b’Imana atari abagaragu ba Yesu, ahubwo ni inshuti ze, kandi bakaba abavandimwe be nk’uko yabyivugiye ati: “Sinkibita abagaragu, ahubwo mbise incuti; …Umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we mwene data…” (Yoh 15:15; Mat 12:50).

Icyakubwira ubudahangarwa ufite nk’umwana w’Imana! Mu muryango w’Imana turi abana bemewe; ntituri ibibyarwa; Data afite inshigano yo kutwitaho. Yatwishyuriye imyenda yose; dufite uburenganzira ku migisha yose, kandi umurage wose Imana yabikiye Yesu turawusangiye. Nawe ubu burenganzira urabufite; ariko guhitamo ni ukwawe. Imana yaremye abantu bose ibakunze; ntabwo yigeze ishaka kubagabana na Satani. Nyamara umuntu ku giti cye ni we wihitiramo kwizera Yesu maze agakiza ubugingo bwe (Yoh 3.16) cg kutizera agacirwaho iteka (Yoh 3:18). Nuko rero hitamo none kandi uhitemo neza,  uhitemo Yesu nawe ube umwana w’Imana.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 16/04/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment