Créer un site internet

Cover photo 2

NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI WA EAR DIYOSEZE SHYOGWE YATANGAJE KU MUGARAGARO ITANGIRA RY’UBUBWIRIZA BWA GASORO

None tariki ya 21 Kanama 2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Dr. Jered KALIMBA, Umwepisikopi wa EAR Shyogwe yatangaje itangira ry’Ububwiriza bushya bwa Gasoro.

Uyu muhango wabereye ku Cyicaro cy’Ububwiriza bwa Sholi, aho Nyiricyubahiro Musenyeri Dr. Jered yakomeje abakristo bashya bagera kuri 90. Ububwiriza bwa Gasoro bwari busanzwe ari Ikanisa y’Ububwiriza bwa Sholi, Ubucidikoni bwa Hanika (Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza). Ikanisa ya Gasoro yatangiye mu   1944 ibyawe na Paruwasi ya Hanika. Ikanisa ya Gasoro yabyaye Ikanisa ya Mukoni n’Ikanisa ya Kavumu. Mu mwaka  wa 2017,  Ikanisa  ya  Gasoro  yavuye  muri  Paruwasi ya Hanika, ishyirwa mu Bubwiriza bushya bwa Sholi bwari bumaze gushingwa. Ubu Ikanisa ya Gasoro ifite abakristo bagera kuri 555 babarizwa mu matoreroshingiro umunani (8). Img 0019

Abakristo 90 barambitsweho ibiganza n'Umwepisikopi

Igitekerezo cyo kuba Ikanisa ya Gasoro yatangira urugendo ruyiganisha ku kuba Paruwasi cyatangiye mu 1993 kiza gukomwa mu nkokora na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Iki gitekerezo cyaje kongera kubyutswa mu nama y’Abacidikoni ba EAR, Diyoseze Shyogwe yateranye ku wa 21/02/2022, kiza kunonosorwa n’inama yahuje Acidikoni w’Ubucidikoni bwa Hanika n’abajyanama ba komite nyobozi y’Ububwiriza bwa Sholi n’ab’Ikanisa ya Gasoro, ku wa 05 Werurwe 2022. Abakristo b’i Gasoro bishimiye ko Ikanisa yabo yabaye ububwiriza. Bagaragaje ko ahubwo byatinze kuko icyo gitekerezo bakigize kuva kera na mbere y’uko Sholi iba ububwiriza. Kuba Gasoro yarabyaye Ikanisa ya Sholi (yayitanze kuba ububwiriza) ndetse n’Ikanisa ya Mukoni, bishimangira ko igihe cyari kigeze ngo nayo ibe ububwiriza. Abakristo bo ku Gasoro bavuze ko biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo mu minsi mike bazabe babaye Paruwasi. Abakristo b’Ububwiliza bwa Sholi nabo bishimiye ko Ikanisa ya Gasoro nayo yabaye ububwiriza. Bashimiye cyane Umwepisikopi wa Diyoseze ya Shyogwe n’abo bafatanya kuko babiteguye neza. Umuyobozi wa mbere w’Ububwiriza bwa Gasoro ni Pasteur USABASE Odette, wari usanzwe ari Pasteur wungirije muri Paruwasi ya Hanika.Img 0047

Img 0045

Img 40

Araje umwamiBamwe mu Bakristo mu Bubwiriza bushya bwa Gasoro

Muri EAR, Diyoseze Shyogwe, Ububwiriza ni urwego rw’Itorero rubanziriza kuba Paruwasi. Kugira ngo Ikanisa ibe Ububwiriza igomba kuba ifite byibura abakristo bagera kuri 300, urusengero rwiza, icumbi rya Pasteur; etc. Kugira ngo Ububwiriza bube Paruwasi bugomba kuba bufite byibura abakristo 500, urusengero rwiza, Amakanisa byibura 3, icumbi rya Pasiteri; etc.

Turashima Imana kubw’Ububwiriza bushya bwa Gasoro, no kubw’umurimo irimo gukora muri Diyoseze ya Shyogwe muri rusange, by’umwihariko mu Bucidikoni bwa Hanika. Ubu Ubucidikoni bwa Hanika bufite Paruwasi umunani (Hanika, Nyamagana, Butansinda, Gahombo, Tambwe, Kabuga, Nyagisozi, Kirombozi) n’Ububwiriza butatu (Rubona, Sholi na Gasoro yatangijwe uyu munsi). Imana ihabwe icyubahiro.

Andi mafoto yafashwe uyu munsi:

Img 0031

Index 2Abakristo bashimira Acidikoni wa Hanika imikoranire myiza

Bish jeredAbakristo bashimira Nyiricyubahiro Musenyeri Dr. Jered

TiteAbakristo bashimira umuryango wa Ev. Tito Kabanda

Img 0036Abakristo bashimira umuryango wa Rev. Kabayiza Louis Pasteur

Img 0050

Img 58

Img 0060

Musenyeri Jered afungura ku mugaragaro amazi aherutse kugezwa ku Bubwiriza bwa Sholi

Img 64Musenyeri Jered hamwe n'Abakristo bakuru ba Sholi na Gasoro

Arch. SEHORANA Joseph

Umuyobozi w’Ubucidikoni bwa Hanika

Add a comment