UMUNTU WESE WANGA GUKORA NTAKARYE!

IGICE CYO GUSOMA: 2 ABATESALONIKE 3:6-13

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “UMUNTU WESE WANGA GUKORA NTAKARYE”, bukaba bushingiye ku murongo wa 10 mu gice twavuze haruguru.

Benshi mu batuye isi bifuza kuba abakire, nyamara biragoye. Inzira yo kugera ku bukire ni ugukora no kwemera kwiyanduza ibiganza (se salir les mains). Kubera ko gukora bituma umuntu abira icyuya, bamwe bahitamo kubireka bagategereza icyo Imana izabagenera. Nyamara iyo udakoze urakena, kandi iyo ukennye gukizwa birakugora. Niba Yesu yaravuze ko biruhije ko umutunzi yinjira mu bwami bwo mu ijuru” (Mat 19:23), bigoye kurushaho ko umukene aryinjiramo kubw’ibigeragezo aterwa n’ubukene. Pawulo agamije gukebura abica gahunda banga gukora bitwaje umurimo w’Imana yagize ati: “Ubwanyu muzi uko mukwiriye kutwigana kuko tuticaga gahunda muri mwe, cyangwa ngo tugire uwo turya iby'ubusa, ahubwo twagiraga umuhati n'imiruho dukora ku manywa na nijoro, kugira ngo tutagira umuntu muri mwe turemerera. Kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye.” (2 Abates 3:7-8; 10) Ibi biragaragaza ko umuntu wese agomba gushishikarira gukora kugira ngo ashobore kwiteza imbere, ateze umbere umuryango we, itorero rye, n’igihugu.

Abakristo ntibakwiye kwitiranya umusaruro wo gukora n’amahirwe, cyangwa ngo bange gukora kubw’imyizerere-aho usanga bamwe bicara bavuga ngo “byose bitangwa n’Imana; ntiburya ntunu[1] haba umugisha; n’ibindi nk’ibyo! Muby’ukuri hari abakristo bamwe bitwaza imyemerere yabo ntibakore, akenshi ugasanga bafite abigisha babashishikariza gutegereza ibitangaza batagizemo uruhare. Iyo ibyo bari bizeye bitagenze nk’uko babyifuzaga usanga babyitirira amahirwe make, abandi bakavuga ngo umunsi wabababereye mubi, abandi bagakomeza gutegereza bishuka amasezerano atazasohora kuko ari amahimbano.Umugandekazi Rehmah KASULE yagize ati: “Imana iha buri nyoni yose ibiyitunga bya buri munsi, nyamara nta narimwe ibiyisangisha mu cyari cyayo.”[2] Ni akaga kuba umuntu yakwicara agategereza kugira icyo abona ntacyo yakoze. Imana yaduhaye isi n’ubutunzi bwayo, ariko ni ahacu gukuramo umugabane wacu. Imeza ibiti ariko ni twe duca imiganda yo kubaka inzu. Yashyize mu butaka ifeza n’izahabu, icyuma n’umuringa, n’andi mabuye y’igiciro, nyamara kugira ngo tubigereho bidusaba umurimo ukoranywe imbaraga.

Kuva kera, Abakurambere b’Itorero (“Pères de l’Eglise”) by’umwihariko Abaprotesitanti, nka Jean Calvin (soma Yohani Kaluve) baranzwe no guha umurimo agaciro. Bikojeje isoni kubona umukristo cyangwa “umukozi w’Imana” usabiriza cyangwa wirirwa azenguruka amatorero atandukanye, ahanura uko atategetswe, cyangwa agurisha impano z’Imana ngo akunde abone imbehe y’uwo munsi! Kuva mu gitondo kugera rirenga dukwiye guhihibikanira imirimo dushinzwe kugira ngo haboneke umugati udutunga. Uko ntawe ushobora kubaho atarya, ni nako ntawe ukwiye kubaho yanga gukora. Imana iduhera umugisha mu byo dukora. No mu ijuru barakora! Yesu ubwe, mbere yo kuza mu mu isi yarakoraga kandi yari “umukozi w’umuhanga”. (Imig 8:30) N’igihe yari hano ku isi Yesu yarakoraga-yari umubaji. (Mat 13:55; Mar 6:3) Umurimo w’ububaji wari umurimo uvunanye-Yesu ashobora kuba yarajyaga mu ishyamba agatema ibiti, akabisaturamo imbaho, akazikorera akazijyana mu rugo, hanyuma akabona kubazamo ameza, intebe n’ibindi; ariko yaremeye arabikora kugira ngo atagira uwo aremerera. N’ubu Yesu n’Imana barakora. Igihe kimwe Yesu yabwiye Abayuda bashakaga kumurenganya ngo kuko yakoze ku isabato ati: “Data arakora kugeza n'ubu, nanjye ndakora.” (Yoh 5:17) Pawulo nawe yakoreshaga amaboko ye. Yabwiye abakuru b'Itorero ryo muri Efeso ati: “Ubwanyu muzi yuko aya maboko yanjye ari yo yankenuraga ibyo nkennye, n'abo twari turi kumwe.” (Ibyak 20:34) Ibi bivuguruza imyumvire y’abavugabutumwa n’abapasitori bamwe bumva ko badashobora kugira ikindi bakora nubwo cyaba kitabangamiye umurimo w’Imana. Muri iyi minsi igihe nashyiraga ku mugaragaro igitabo gishya nari maze kwandika, hari Pasitori wambajije niba Pasitori “yemerewe kwandika igitabo akanakigurisha”. Mu gusubiza iki kibazo umuntu yakwibaza niba iyo Pasitori agiye kwandikisha igitabo mu icapiro (imprimerie) bakimwandikira ku buntu. Muby’ukuri ntidushobora gukora ivugabutumwa tutifashishije amafaranga; kandi kugira ngo tuyabone tugomba gukora byanze bikunze. Niyo mpamvu uzasanga amatorero afite ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu nka za hoteli, ubuhinzi, ubworozi, n’ibindi bikorwa byunganira ivugabutumwa.  

Umurimo ni ingenzi ku muntu wese. Imana yahaye umuntu gukoresha amaboko ngo bimubere umugisha. Ibyo bivuze ko umurimo ugombaga kuba isōko y’iterambere, imbaraga n’umunezero. Imana yaturemeye gukora, tugomba kwitoza kwishimira umurimo.Umurimo utera icyubahiro. Saromo yagize ati: “umunyamwete mu byo akora azaba imbere ku mwami, ntazakorera abagufi”. (Imig 22:29) Uretse ko gukora bitubeshaho, binadutera umunezero. (Umubwir 3:22) Mu by’ukuri, gukora bituma tumererwa neza mu bwenge no mu mubiri. Hari abantu benshi bamara igihe cyabo cyose bicaye imbere ya televiziyo. Ibyo bituma babyibuha cyane, kandi ntibagire intege, kandi kubw’ibyo, usanga batishimye, kandi ibyo ntibishimisha n’abo babana. Imana yaduhaye ubwenge n’amaboko kandi yifuza ko tubikoresha.Tugomba gukoresha amahirwe n’imigisha yose Imana yashyize hafi yacu. Ntabwo Imana yigera idusezeranira ko izadukorera ibyo dushobora kwikorera twe ubwacu. Tugomba gukora ibitureba ku ruhande rwacu! Ntabwo dushobora kwitega ko Imana izadukorera ibitangaza mu gihe dusuzugura uburyo bworoheje bwo kugera ku byo twifuza. Kubaho bisobanuye gukorana umwete, amakenga, no kwemera inshingano zawe. Umurimo ni  intwaro yo kudukingira ingorane zo mu buzima kandi by’umwihariko ugatera ubwaguke bwuzuye bw’umuntu.

Birakwiye ko umukristo arangwa no gukora imirimo itandukanye yubaka ubwami bw’Imana ikanamuteza imbere. Niba uri umukristo ukaba ntacyo ukora ngo witeze imbere wowe ubwawe, uteze imbere itorero n’igihugu cyawe, ufite ikibazo mu by’ukuri. Mu gusoza ndagira ngo ngufashe kwisuzuma umenye aho uhagaze usubiza ibi bibazo bikurikira: Mbese ujya wishimira umurimo? Ujya wihisha mu ndwara kugira ngo uhunge gukora? Ujya ukunda guhunga inshingano? Ukenera ko abandi ari bo bakuvunikira? Ujya ukunda gukorerwa icyo utakorera abandi? Uzi ko agaciro k’umuntu kangana n’icyo ashoboye? Ahazaza hawe uhateganyiriza iki?  Mbese inshuti n’ababyeyi bagutereranye wabaho? Aho ntujya usabisha amarira? Mbese abakubonye ntibajya bakeka ko uje kubasaba? Ibuka ko Pawulo yavuze ati: “umuntu wese wanga gukora ntakarye”! Niwanga gukora (utarwaye) ntuzabona ibyo kurya, kandi nutarya uzapfa! Niba Yesu n’Imana ubwabo bakora, kuba uri umuvugabutumwa cyangwa umuhanuzi bikwiye kukubuza gukora? Yesu akumurikire!

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link:   https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 20/11/2022
Arch. SEHORANA Joseph
EAR/Diocese Shyogwe

 

 

[1] Ntibirya uwabitunukiye, uwabivunikiye.

[2] Francine Andrew MUKASE, “Udakora ntakarye, udakoze ntakira”, 31 Nyakanga 2018, mu Kinyamakuru “Jobcenter.rw”, https://www.jobcenter.rw/amakuru/ubukungu/article/udakora-ntakarye-udakoze-ntakira

Last edited: 19/11/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment