Créer un site internet

YESU MUBIGENDANAMO GUTE?

No more wineIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 128; Itangiriro 14:17-20; Yohana 2:1-11.

 Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku kibazo kigira kiti: “YESU MUBIGENDANAMO GUTE?” Turashingira cyane cyane ku murongo wa kane w’igice cya kabiri cy’Ubutumwa Bwiza uko bwanditswe na Yohana.  

Usibye Yesu wavuze ati “ibyo nsabye ntibibe uko nshaka uhubwo bibe uko ushaka” (Luka 22:42), abantu benshi baba bifuza ko Imana ivuga cyangwa igakora uko bashaka. Birashoboka ko Imana yakumva ibyo dushaka; ariko se igihe bitabaye twabigenza gute? Ubu se ko kuva Covid yaduka abantu bagiye kumavi bagasenga nyamara ikaba irushaho kongera umurego, tubigendanyemo gute na Yesu? Mariya araduha inama nziza ati nubwo bimeze gutyo: “icyo Yesu ababwira cyose mugikore”! (Yoh 2:5) Ibyabaye mu bukwe bw’i Kana bitwereka ko twagombye kubaha ubushake bw’Imana uko bwaba busa kose.

Igihe Mariya yabwiraga Yesu ati: “Nta vino bafite” (Yoh 2: 3), yari ashatse kuvuga ati “bahe vino”, kandi yibwiraga ko nta kindi gisubizo “umuhungu we” yamuha usibye “Yego”. Byari ibidasanzwe mu birori gutanga vino igashira, kuko byabaga byerekana ikinyabupfura gike n’imyiteguro idahagije. Nta kintu gitera agahinda nko kubona abantu batashye ubukwe barumanga. Abantu benshi batangira kwigendera ubukwe butarangiye bijujutira ko batwerereye ariko bakaba batabonye icyo kunywa. Hari n’abagaragaza uburere buke bagacagagura “invitations” z’ubutumire; bakagaragaza umwuka mubi mu bukwe abantu bose bakamenya ko habaye ikibazo. Birumvikana ko Mariya yagombaga kubabazwa no kubona ubukwe bw’inshuti ze butagenda neza kandi abari bamutumiye bagasuzugurika. Yabitekerejeho asanga afite igisubizo kuko yari yagendanye n’umuhungu we Yesu. Nibyo koko kugendana na Yesu ni ibanga rihambaye. Nibyiza kandi ko Yesu twizeye abera igisubizo abari hafi yacu; ntabwo bamenya imbaraga ze tudatanze ubuhamya by’ibyo akora. Mbese niba “guma mu rugo” ije umukiranutsi yakora iki? Yatanga ubuhamya ko “guma mu rugo” idakuraho “guma muri Yesu” kandi ntacogore kubyereka Yesu.

Water into wine 2Mariya avuga ati: “Nta vino bafite”, Yesu yahise yumva aho ashaka kuganisha, aramubwira ati: “Ko atari twe dushinzwe gahunda z’ubukwe tukaba turi abatumirwa nk’abandi bose, ntitwaba twivanze mu bitatureba?”; yongeraho ko igihe cye cyo gutangira ubutumwa ku mugaragaro kitaragera. Yesu yabonaga ko imyumvire ye itandukanye n’iya Mariya, bituma amubaza ati: “Tubigendanyemo dute?” (Yoh 2:4) Yesu yarenze icyifuzo cya Mariya cyo gusabira abantu divayi, abona n’ikindi cyari cyihishe inyuma. Abwira Mariya ko igihe cye kitaragera, Yesu yamusubizaga ku byifuzo byari bimuri mu bitekerezo atari yavuze; kuko yifuzaga ko byagaragarira rubanda bose. Muby’ukuri birashoboka ko indi mpamvu yatumaga Mariya yifuza ko Yesu akora igitangaza kwari ukugira ngo abantu bamwemere we ku giti cye kandi banemere ko Yesu ari Mesiya koko! Birashoboka ko kuva Mariya yasama inda ya Yesu yagiye ahura n’igitutu cy’abantu bamwibazagaho: uko yabyaye akiri isugi; ubumana bwa Yesu, etc.  Mariya rero yahoraga yifuza icyatuma ibintu bisobanuka kurushaho.

Natwe tujya dutekereza nka Mariya. Hari ubwo tuba twumva Imana yamanuka ako kanya ikemeza abantu ko ariyo idukoresha. Hari n’igihe usanga umuvugabutumya agerageza gukoresha Imana ku gahato: akavuga mu ijwi rikanga, akikubita mu gatuza, akavuza induru, agakubita imigeri hasi; ibyo byose akabikora asa n’ubwira Imana: “Manuka ukore igitangaza nonaha!” Dukwiye gusenga twiteguye kwakira kimwe muri ibi bisubizo bitatu: Icya mbere ni “Oya”! Mbese niba hari ibyo Yesu yashakaga bitemewe, wowe ntibishoboka ko ubushake bwawe butakwemerwa? (Mat 26:39) Kubera ko hari igihe ibyo dusaba biba binyuranye n’ubushake bw’Imana, nyuma ya buri sengesho dukwiriye kujya tuvuga tuti: “bye kuba uko dunshaka, ahubwo bibe uko Imana ishaka”. Igisubizo cya kabiri ni: “Yego” (Mar 5:23-24) ; icya gatatu ni “Tegereza”. Niba Yesu yarabwiye nyina ati: “Tegereza igihe cyanjye ntikiragera” (Yoh 2: 4), mbese si ibisanzwe ko natwe yabitubwira? Mu gihe se Imana ivuze “oya” cg “tegereza” dukwiye gucika intege? Reka twigire kuri Mariya. Adatewe ubwoba n’ibyoYesu amubwiye, yabwiye abahereza ati: “Icyo ababwira cyose mugikore.” Kubera kwizera, Mariya yumva ko akurikije uko yari azi Yezu, atari kureka ngo ibintu bizambe abirebera. Nicyo cyatumye abwira abaherezaga ati: « Ntimwigire ba nyirandabizi; icyo uriya mugabo ababwira cyose mugikore». Yesu yemeye gukora igitangaza cye cya mbere kugira ngo aheshe agaciro kwizera kwa Mariya. Nk’umwana wumvira ababyeyi, yubahirije icyifuzo cya nyina, ategeka abahereza kuvoma amazi bakuzuza intango esheshatu. Reba abantu barimo bahereza vino bafashe amajerikani bagatangira kuvoma! Ibuka kandi ko intango imwe muri izo yajyagamo amajerikani arenga atanu kandi bakaba bataravomaga mu rugo nk’uko tubibona uyu munsi. Ndashaka kukwereka ko nubwo Yesu yakoze igitangazaWater into wine, ba nyir’ubwite nabo babigizemo uruhare. Ntabwo ari Yesu wagiye kuvoma, cyangwa ngo ategeke amazi ahite yuzura izo ntango. Abahereza bagize kumvira no kwizera buzuza intango amazi bagitegereje icyo Yesu aza gukora. Icyo ijambo ry’Imana ridutegeka cyose dukwiye kugikora tudashidikanya ibindi tukabiharira Yesu.

Nyuma yo kuvoma no kuzuza intango amazi, Yesu yasabye abahereza kuyadaha bagashyira umusangwa mukuru. Tekereza ushyiriye amazi umusangwa mukuru! Aha harimo kwizera no kumvira bikomeye. Umusangwa mukuru asogongeye yasanze amazi yahindutse vino, ntiyamenya aho iturutse (Yohana 2:9). Ibanga ry’Imana rimenywa  n’abakora ugushaka kwayo. Kwizera, kumvira no gukora by’aba bahereza byahesheje abakwe bose kunywa vino nziza kuruta iyo bahoze banywa mbere (Yohana 2:10). Ibyo bintu bitatu ni ingenzi ku bakristo !

Ndashaka gusoza mvuga ko niba dushaka ko uyu mwaka wa 2021 utubera mwiza kuruta uwa 2020, dukwiye kurushaho kumvira icyo Imana itubwira, tukizera ko ibyari amazi byaduhindukira vino nziza. Vino nziza ntizapfa kuboneka abantu batakuye amaboko mu mifuka ngo bafate amajerikani bavome! Vino ntizaboneka hatari intango zo kuyishyiramo. Ubwo njye na we twazaga  kuri  Yesu,  nta  kindi  yakiriye  uretse  ibyaha; yakiriye  intango  zirimo ubusa. Uyu munsi Yesu adukoresha nk’intango zirimo ubusa ; ntabwo turi beza, ariko ashaka kudukoresha. Ashaka kutwuzuza amazi ariyo Jambo ry’Imana hanyuma tukayagageza ku bandi. Ubwo amazi yavaga mu ntango akagera ku bo agenewe, yahindutse vino y’umunezero. Muri iki gihe abantu bakeneye iyo vino ! Nta gushidikanya ko Ijambo ry’Imana tuvuga rihindukirira abaryakira vino y’umunezero. Njye nawe Yesu Kristo arashaka kutwuzuza Ijambo ry’Imana hanyuma tukaribwira abandi muri ibi bihe bitoroshye. Reka ibi bihe bikomeye tubigendanemo neza na Yesu dutegereje icyo azakora mu gihe gikwiye. Ntitwihugireho gusa ! Tuzirikane ibibazo abaturanyi bafite tubafashe kubishakira umuti ; ibyo tudashoboye tubyereke Yesu maze icyo atubwira cyose tugikore.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

 Arch. SEHORANA Joseph (EAR Shyogwe)

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

Last edited: 22/01/2021

  • 1 vote. Average rating: 1 / 5.

Add a comment