YESU KRISTO UKO YARI ARI EJO, N'UYU MUNSI NI KO ARI KANDI NI KO AZAHORA ITEKA RYOSE

IGICE CYO GUSOMA: ABAHEBURAYO 13:6-9

6 Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti “Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya. Umuntu yabasha kuntwara iki?” 7 Mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry'Imana. Muzirikane iherezo ry'ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo. 8 Yesu Kristo uko yari ari ejo, n'uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose. 9 Ntimukayobywe n'inyigisho z'uburyo bwinshi bw'inzaduka, kuko ibyiza ari uko umutima wakomezwa n'ubuntu bw'Imana, udakomezwa n'ibyokurya kuko abītaye kuri ibyo bitabagiriye umumaro.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezaho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “YESU KRISTO UKO YARI ARI EJO, N'UYU MUNSI NI KO ARI KANDI NI KO AZAHORA ITEKA RYOSE”

Ubuzima bwo mu si burangwa n’impinduka za hato na hato. Ibintu byose birahinduka-bimwe birasaza, ibindi bigapfa, ibindi bigata agaciro. Za guverinoma zirahinduka-abayobozi bagasimburwa n’abandi. Imico n’imyitwarire y’abantu irahinduka (imyambarire, ururimi, imiririmbire; etc). Ibihe birahinduka, ndetse n’imibiri yacu ubwayo irahinduka-tugasaza. Abantu bahindagura imitekerereze n’amarangamutima-Uyu munsi umuntu akubwira ko agukunda, ejo akaba yaguharurutswe; etc. Byose birahinduka usibye Yesu wenyine! Uwo uko yari ari ejo, n'uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose. (Abah 13:8) Yesu wacu ntahinduka-haba mu mvura y’umuvumbi cg kuzuba ry’igikatu, ntahiduka. Ntahindurwa n’ibihe cyangwa ibibazo by’ubuzima (ibyago, intambara; etc.) Yesu ni itangiriro akaba n’iherezo; ni Alufa na Omega; yahozeho kandi azahoraho. Abantu babaho, igihe cyagera bagapfa, ariko Yesu we ahoraho. Ubwami bwa Yesu ntibuzahanguka, ubutware bwe ni ubw’iteka ryose-aracyafite ubushobozi bwo gukiza indwara zose, bwo kugaburira abashonje, no gukora ibindi bitangaza. Yesu ntahinduka mu mico n’imitekerereze-urukundo n’ubutabera bye ntibihinduka.

Kuba Yesu adahinduka bikwiye gutuma turushaho kumwizera. Imiterere idahinduka y'Umukiza wacu Yesu-Kristo, iduha kwiringira ko Ijambo rye ari iryo kwizerwa-amasezerano ye ni ay'ukuri. Dufite Imana yo kwizerwa kuko ikomeza amasezerano. Ubwayo yarivugiye iti “Nuko none menya yuko Uwiteka Imana yawe ari yo Mana; ni Imana yo kwizerwa, ikomeza gusohoreza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo, ikageza ku buzukuruza babo b'ibihe igihumbi” (Gut 7:9) Imyaka irashira indi igataha, ariko Imana yo ihora ari Imana, uko yahoze niko n’ubu iri. Imana ntihinduka ngo yivuguruze (kuko abantu bayigiye mu matwi). Abantu barahinduka bakaba banaguhinduka (bagahindura ibyo bagusezeranyije), ariko Imana yo ntihinduka. Mu bihe bikomeye by’ingorane, impagarara, n’imivurungano, Imana ntidutererana.

Ni iby’agaciro kwishingikiriza kuri Yesu wacu; bitandukanye no kwiringira abantu. Umwana w’umuntu abaho igihe gito, ejo agatambuka. Reka rwose twishingikirize kuri Nyagasani Yesu-uko byagenda kose, ahoraho kandi aduhora hafi; ni indahemuka, kandi urukundo rwe ntirugajuka! Yesu ahora ku isonga, ubwamamare bwe buzahoraho. Yesu si umuvugabutumwa wagezweho ariko ushobora kuzibagirana mu minsi iri imbere-Si nka Teyuda na Yuda badutse biyita “abakomeye” ariko nyuma y’igihe gito bakaza guhinduka ubusa. Yatsinze igipimo cya Gamaliyeli wavuze ati “Muzibukire aba bantu mubarekure, kuko iyi nama n'ibyo bakora, nibiba bivuye ku bantu bizatsindwa, ariko nibiba bivuye ku Mana ntimuzabasha kubatsinda. Mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana. ” (Ibyak 5:38-39). Koko rero nk’uko Gamaliyeli yabivuze, Yesu ntiyigeze atsindwa kandi azahora atsinda! Afite gahunda ihamye kuva kera kose kandi yagiye ashyira mu bikorwa iyo gahunda mu budahemuka, ahora yubahiriza ijambo rye, kandi ahora ari uwo kwizerwa. Yesu Kristo ni umwe ejo, uyu munsi, n'iteka ryose. Yesu ntananizwa n’ubusaza-Ibyo yakoraga mu myaka irenga 2000 ishize, aracyabikora! Bitandukanye n’abantu, ntawe uzamuduteranyaho ngo bitume areka urukundo adufitiye. Ntazatwigurutsa ngo ni uko tutakiri mu cyiciro kimwe cy’ubudehe. N’aho inshuti zacu zaduharurukwa zose, Yesu we ntazaduhemukira.

Yesu ntiyahindutse, aracyari wa wundi. Ibitangaza bye biracyaherekeza ubutumwa bwiza buvugwa n’intumwa ze muri iki gihe. Iyi ni impano Yesu yadusigiye. Yaravuze ati “Ni ukuri ni ukuri ndababwira yuko unyizera imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta kuko njya kwa Data kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikorera kugirango Data yubahirizwe mu Mwana we. Nimugira icyo musaba mu izina ryanjye nzagikora.” (Yoh 14:12-14) Igihe Yesu yari ku isi yakoraga ibitangaza ari mu ishusho y’umuntu, ariko aho aviriye ku isi yohereje Umwuka Wera kugirango ature mu bazamukurikira bakemera ko abakoresha ibitangaza mu mpande zose z’isi.Yesu aracyakora ibitangaza mu buzima bwacu. Icyo dukeneye ni kimwe; ni ukwizera ko ari kumwe natwe kandi atigeze ahinduka!

Mwene Data muri Kristo Yesu, hari igihe duhura n’ibyago tugacika intege-tukumva nta murengezi dufite. Niba ari aho ugeze, menya neza ko umurengezi wawe ariho. (Yobu 19:25) Yesu arahari, aracyakora, kandi amakuba n’ibyago arabitegeka. Urupfu ntirwamuheranye nk’uko byagendekeye abatubanjirije (harimo abo tuzi n’abo tutamenye). Ubushobozi n’ububasha ni ibye; ni we ushobora kunesha amakuba n’ibyago byawe byose. Uyu munsi rero ufite amahirwe kuko ugiriwe ubuntu butangaje bwo kumva iri jambo. Kubw’ibyo ntubure kwiga ubushake bw’Imana kuri iki cyigisho.Yesu aragusaba ko wamugirira icyizere, ukemera ko ibyawe nabyo abishoboye. Ibuka ibyo yakoreye Lazaro, Barutimayo, n’abandi maze wemere ko ibyawe atari byo byamunanira-Ntutinye rero, Yesu ni umutabazi (Abah 13:6). Ibuka ibyo yakoreye abatubanjirije mu kwizera. (Abah 13:7) Muri abo bose, nta n'umwe wamwiringiye yigeze akoza isoni.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 28/08/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

 

Last edited: 27/08/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment