Créer un site internet

UWITEKA AZATUNGANYA IBYANJYE RWOSE!

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 138; Kuva 32:1-14; Mat 22:1-14

David 1Ndabasuhuje bene Data. Uyu munsi nifuje kubagezaho ubutumwa bufite umutwe ugira uti: “UWITEKA AZATUNGANYA IBYANJYE RWOSE”!

Dawidi yari asobanukiwe ko gahunda y'Imana ku bugingo bwe ari ibyiza atari ibibi (Yer 29: 11). N’ubwo yagiye ahura n’intambara zikaze; igihe cyose yagiriraga Imana icyizere gikomeye akavuga ati : “Uwiteka azatunganya ibyanjye rwose”! (Zab 138:8) Icyo cyizere nicyo cyatumye abwira Goliyati ati: “Wanteranye inkota n’icumu n’agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo, Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye” (1 Sam 17: 45). Dawidi ntiyigeze yigereranya na Goliyati, ahubwo yagereranyije Goliyati n’Imana. Goliyati yari afite uburebure bwa metero 3; ariko yari ubusa imbere y’Imana! Uburebure bwa Goliyati bwamubereye inzitizi, kuko uwamutwazaga ingabo wari umuntu usanzwe atashoboraga kumukingira ngo ageze ku mutwe. Hari igihe ibyo tubona nk’ibibazo bivamo ibisubizo! Aho gutinda ku gukomera kw’ibibazo bikugose, ujye utinda ku gukomera kw’Imana yawe. Gukomera kw’ibibazo ntikuzigera guhindura ubusa gukomera kw’Imana.

Dawidi yazirikanaga isano afitanye n’Imana akayibwira ati: “Mana kuko ugira imbabazi nyinshi, ntiwareka kuzigirira njyewe Dawidi kandi ibyanjye nanjye ubwanjye turi imirimo y'amaboko yawe!" Dawidi yari yicaye ku ijambo rya Nyirijambo; yari aziko urugamba atari urwe ahubwo ari urw’iyamuhamagaye. Ese uzi ko nawe uri umurimo w’intoki z'Imana? Wari uzi ko uri umwana w’Imana? (1 Yoh 3:2) Ubaye wibuka ko ufitanye isano n'Imana ntiwaterwa ubwoba n’ibibazo bikugose; wakwizera ko So azabitunganya maze ukavuga nka Dawidi uti:  “Nubwo ngendera hagati y’amakuba n’ibyago uzanzura, uzaramburira ukuboko kwawe kurwanya umujinya w’abanzi banjye, ukuboko kwawe kw’iburyo kuzankiza. Uwiteka azatunganya ibyanjye rwose; …” (Zab 138:7-8) Aho kugirana ubusabane n’ibibazo bikugose, sabana n’Imana yawe. Aho kugira ngo utakaze umwanya wawe w'ingirakamaro uri mu kiriyo cy'ikibazo, jya utumbira imbaraga z'Imana n'amasezerano dukura mu Ijambo ryayo.

Sinzi ikibazo kikuri imbere uko kingana, ariko ukwiye kuvuga uti: Imana izatunganya ibyanjye rwose; izabizura; izabihindura; izabisubiza ku murongo! Uburemere bw'ikibazo ntibukwibagize uwo uri we: umurimo w'intoki z’Imana; umuhungu/umukobwa w’Imana. Nubwo ubona ibihe bigoye, nagira ngo nkubwire ko ibihe bigiye gukurikirwa n’igihe. Ntugashyire akadomo aho Imana yashyize akitso. Ubutayu umuntu abunyuramo ariko ntabuturamo. Inyuma y'ibicu bibuditsemo ibibazo, harimo umucyo urasira amasezerano yawe. Kurira kujya kurarira umuntu nijoro, ariko mu gitondo impundu zikavuga. (Zab 30:6) Hariho ibyiringiro y’uko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome (Yobu 14:7).

Ahari hari amajwi menshi wamaze kwakira akubwira ko nta byiringiro ukwiriye kugira. Hari ibyo amaso yarebye aguhamiriza ko nyuma yabyo nta kindi gishoboka ndetse n’umutima urabyanzura, ariko hejuru y’ibyo twibwira hari ibyo Imana yibwira kuri twe.

Nyuma y’urupfu rwa Yesu ku isi hacuze umwijima. Abishi be bibwiraga ko ubwo birangiye Yesu atazongera kuvugwa ukundi. Abigishwa be baramanjiriwe; nyina Mariya ashengurwa n’intimba; etc. Iki gihe umuryango n’inshuti za Yesu bari barimo gishobora guhura n’iki gihe turimo cyo guhangana n’icyorezo cya Covid-19: aho hari benshi bibwira ko ari iherezo ry’isi; ko ubuzima butazagaruka. Nawe ushobora kuba ufite byinshi bitumye ushoberwa ukaba wibaza uko ugiye kubigenza cg aho wakwerekera. Uyu munsi nakuzaniye igisubizo: “bwira amajwi yose uti: “Uwiteka azatunganya ibyanjye rwose”.

Dukwiye kumenya gutegereza ubushake bw’Imana. Iby’Imana birya abarambije abarambiwe bajyiye cg bicuriye ikigirwamana. Kurambirwa byatumye Abisirayeli bibagirwa Imana yabakuye mu gihugu cya Egiputa bayisimbuza ikigirwamana biremeye. (Kuva 32:8) Ibuka ko uwihangana akageza imperuka ari we uzakizwa. (Mat 24:13) Kugirira Imana icyizere nibyo bidushoboza kwihangana.

Ibyiringiro nibyo bituma umupfakazi atiyahura, bituma ipfubyi itiheba, bigatuma uwanzwe n’abantu atiyanga! Ubuzima bwawe nibushorera imizi mu Mana, isi izatema amashami ariko imizi izakomeza kubaho kandi andi mashami azashibuka. Yobu ati haracyari ibyiringiro ko naho igiti cyatemwa cyakongera kigashibuka. Nta cyabuza ibigeragezo kuza. Turi muri iyi si dufashe igihe mu ntambara. Inzira twahisemo ni inzira ifunganye; inzira iruhije: “…… irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake” (Matayo 7: 13-14) Iyo nzira inyurwamo n’abantu bake batoranyijwe: “kuko abatowe ari benshi, ariko abatoranyijwe bakaba bake” (Mat 22:14) Ntabwo ari benshi bihanganira kwihangana!

Mu nzira ifunganye hari aho ugera ibikuta bikagukuba, bikaguharatura; rimwe na rimwe ukajya uvaho n’inyama! Ariko iyo niyo nzira nyine ijya mu ijuru! Nkurikije uko nabibonye mu myaka maze mu nzira ifunganye, nasanze ari umuntu wabinjyanyemo naba narabivuyemo kera; ariko kuko nayitangiye niyemeje, ndihangana kuko nziko ku iherezo ryayo hari ibyiza! Nzi ko igihe nikigera Uwiteka azatunganya ibyanjye rwose. Hari igihe kizagera amashami yanjye agashibuka n’ibibabi byanjye bigatoha.

Birashoboka ko nawe wiyumva nk’igiti cyatemwe ndetse kikanashishurwa ngo kitazongera gushibuka; urumva inzira igenda iguharatura. None se uratabaza nde? Birashoboka ko wagerageje gutabaza abavandimwe; abakomeye muziranye; abapfumu, …bikanga. Mbese wibuka ko mw'ijuru hari Imana ishobora byose? Uyu munsi ndakugira inama yo kwibuka no kwatura gukomera k'Uwiteka. Bwira Satani n’abagushungera uti: “UWITEKA AZATUNGANYA IBYANJYE RWOSE”! Vuguruza ibyo Satani yavuze ku buzima bwawe mu izina rya Yesu! Komera ushikame; hagarara kigabo. Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe wo gutabarwa n’Uwiteka. Ibigeragezo bizamara iminsi ariko uwo ntibizawumara. Ndagira ngo nkubwire ko ibijyanye n’imyenda wananiwe kwishyura; uburwayi wivuje bukaba bwaranze gukira; imiryango yaguhagurukiye; ingorane ufite mu kazi; ibibazo byugarije urugo wawe; ibyo gushaka uwo muzubakana…Uwiteka ashoboye kubitunganya. Wowe hagarara neza mu mwanya wawe gusa, ntuhave, ntucike intege; aho niho Imana Uwiteka azagusanga; guma ku gicaniro ukomeze wenyegeze. Hagarara ku munara wumve icyo Uwiteka akubwira. Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y'Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw'ubusa ku Mwami. (Abakorinto 15:58)

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 09/10/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment