UWITEKA AGIYE GUKORA IKINTU GISHYA!

IGICE CYO GUSOMA: YESAYA 43

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “UWITEKA AGIYE GUKORA IKINTU GISHYA!”, bukaba bushingiye ku murongo wa 19 w’igice twavuze haruguru, ahagira hati: “Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.

Mu gihe cy’Umuhanuzi Yesaya, Isirayeli yari yaramugaye mu buryo bw’umwuka. Ubwoko bw’Imana bwagaragaraga  nk’“impumyi zifite amaso n’ibipfamatwi bifite amatwi” (Yes 43:8). Kugira ngo Abisirayeli bagaruke mu murongo, Uwiteka yabahannye by’intangarugero, ababisha babo babajyanwa bunyago i Babuloni. Ahagana mu mwaka wa 586 mbere ya Kristo, Umwami Nebukadinezari yigaruriye Yerusalemu, atwika umujyi, asenya urusengero (rwari ikimenyetso cy'uko Imana iri kumwe n’ubwoko bwayo), yica abahungu bose b'umwami, nawe ubwe amujyana bunyago i Babuloni hamwe n'abaturage be.

Igihe Yesaya yahanuraga, abajyanywe bunyago bari baracitse intege kandi bafite agahinda nkenshi; kuko bibukaga abavandimwe n’inshuti bishwe. Ntibashoboraga gutambira Uwiteka ibitambo; kubera ko batari bagifite urusengero; bumvaga baratandukanye n’Imana yabo. Ibi babigaragaza neza muri Zaburi ya 136: 4, aho bagira bati “Twaririmbira dute indirimbo y'Uwiteka mu mahanga?” Icyo gihe Abisirayeli ntibari basobanukiwe niba bari bakiri ubwoko bwatoranyijwe. Baravugaga bati “niba turi ubwoko bw’Imana ni gute ibyago nk’ibi bitubaho?” Muri ako kaga gakomeye, niho umuhanuzi Yesaya yababwiye ko Imana yari igiye gukora “ikintu gishya”. Byabaye igitangaza kumva ko  ijwi ry’Imana rishobora kubageraho no mu bunyage! Ibi byerekana ko itabatereranye-niba ivugana na bo bivuze ko iri kumwe nabo mu bibazo byabo. Imana yababwiye ikintu gitangaje iti: Ngiye gukora ikintu gishya”.  

Natwe twahuye n’ingorane nyinshi; zimwe zaturutse kuri Covid-19 yatumye bamwe muri twe babura ababo bakundaga; abacuruzi barahomba; abandi imitungo yabo itezwa cyamunara n’amabanki. Ibindi bibazo byakomotse ku ntambara y’Uburusiya na Ukraine, no ku mapfa yateye muri aka karere kacu. Ibi byaduteje inzara; ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bya nkenerwa bizamuka ku buryo bukabije. Tubabajwe n’ibi byose! Ariko reka tugaruke ku buhanuzi bwa Yesaya; aho Uwiteka avuga ati: “Ibya kera ntimubyibuke, kandi ibyashize mwe kubyitaho; Ngiye gukora ikintu gishya”. (Yes 43:18-19) Umurongo wa 19 muri Bibiliya y’Igiheburayo ugaragaza ko ibishya byatangiye gukorwa: “Ndimo gukora ikintu gishya(Iki nigikorwa gikomeza). Hari ingorane umazemo iminsi, ariko ukwiye kumenya ko Imana yatangiye kurema ibishya: ku buzima bwawe; ku mutungo wawe; ku muryango wawe; ku itorero ryawe; ku byo Satani yari yarakunyaze, no ku bindi byari bimaze iminsi bikubuza amahwemo.

Igihe Uwiteka yavugaga ngo: “Ndimo gukora ikintu gishya,” yashakaga kuvuga uburyo yari agiye gukura ubwoko bwe i Babuloni mu buryo bw’igitangaza, nyuma y’imyaka mirongo itanu bwari bumaze ari inkoreragahato. Ahagana mu mwaka wa 539 (Mbere ya Kristo), Uwiteka yavanye ubwoko bwe i Babuloni yifashishije ingabo z’Abamedi n’Abaperesi. (Yes 13:17-19; 21:2, 9; 44:28; Dan 5:28). Ahari nawe uyu munsi hari uburyo wiyumva nk’uri mu bunyage. Satani yagutwaje igitugu none wituriye i Babuloni! Watakaje uburenganzira kuri gakondo yawe; uri nk’umunyagano mu gihugu cy’amahanga. Hari icyo Uwiteka agiye gukora! Yiteguye gutegeka ibigutwaza igitugu ngo “murekure; wimwimana; nzanira umuntu wese witiriwe izina ryanjye, uwo naremeye kumpesha icyubahiro. Ni jye wamuremye, ni jye wamubumbye.” (Yes 43:6-7) Imana yiteguye guca inzira yo gusohoka muri ibyo bibazo aho udatekereza. Imana yadusezeranyije amazi menshi ahantu humye- kandi amazi ni ubuzima! Imana yadusezeranije ko izadukurira ubuzima mu bihe by’urupfu. Ariko, kugira ngo Imana ituremere ibishya, ni ngombwa ko turekera aho kuba imbata z’ibyahise; twe ubwacu tugahinduka bashya, tukinjira mu “ivugururamateka”! Imana iravuga iti: "Ndimo gukora ikintu gishya". Reka twakire iri vugurura mu izina rya Yesu! Imana ubwayo yiteguye kwikorera umurimo! Ubwayo yiteguye kuzana impinduka zikomeye; ariko irasaba ko twemera gukora kwayo no kwakira ibishya. Mbese turiteguye?

Dukunze kuba imbata z’ibyashize; rimwe na rimwe tutabizi. Gutsindwa kwacu mu gihe cyashize kujya gutuma tutagira ibyiringiro mu gihe kizaza. Ariko haracyari ibyiringiro; ejo ni heza. Reka kumva ko byarangiye; imuka uve mu kamenyero. (Itang 12: 1-4) Akamenyero gashobora kutubuza kumenya ibishya Imana ishaka gukora uyu munsi. Birashoboka ko nyuma y’imyaka 50 mu bunyage hari abumvaga bamaze kumenyera ubwo buzima; bituma batumva ubuhanuzi bwa Yesaya! No mu itorero hajya haba guhangana hagati y’abashaka gukurikira igicu-ni ukuvuga kwinjira mu bintu bishya; n’abashaka kuguma mu bya kera. Kubera ko umuntu wese uvuga "ibintu bishya" avuga ibidasanzwe; bitamenyerewe, biragora kumwumva-Abantu bamucira imanza bahereye ku kamenyero kabo.

Hari ibyo wari umaze kugira umuco; ariko uyu munsi Imana irashaka kugukura mu kamenyero. Wari umaze kuba nk’umuturage w’i Babuloni ariko ibuka ko atari iwanyu! Uwiteka arashaka kugusubiza muri gakondo; kandi nta kizamukoma imbere. Imigezi yuzuye cyangwa ubutayu butwika ntibigukange. Ibyo ntibyabujije ubwoko bw’Imana kuva i Babuloni. Uwiteka yemeye gutanga ingabo nyinshi zirapfa, ariko abohora ubwoko bwe. Imana itwitaho! Mu Byanditswe Byera harimo amasezerano menshi kandi meza cyane yerekana uburyo Imana itwitaho. Nubwo Satani yadutwaza igitugu, Imana izakomeza kutwitaho, kandi mu gihe gikwiriye izategeka iti: “nzanira umuntu wese witiriwe izina ryanjye”. Icyo gihe “ntabwo intama zizongera kwicirwa n’inzara mu gihugu, cyangwa gukozwa isoni n’amahanga ukundi.” (Ezek 34:26, 29-31) Uwiteka aravuga ati:Igihe cyo kwemererwamo ndagushubije, no ku munsi wo gukirizwamo ndagutabaye. Kandi ubwire imbohe zisohoke n’abari mu mwijima uti ‘ Nimugaragare.’ Bazarishiriza ku mayira; no mu mpinga z’imisozi zose ahari agasi hazaba urwuri. Ntibazicwa n’inzara cyangwa inyota: kandi icyokere ntikizabageraho, n’izuba ntirizabica; kuko uwabagiriye imbabazi azabajya imbere, akabajyana ku masoko y’amazi. Ririmba wa juru we nawe wa si we, unezerwe; mwa misozi mwe, muturagare muririmbe, kuko Uwiteka amaze abantu be umubabaro ka bndi abantu barengana azabagirira imbabazi.” (Yes 49:8-16)

Imana yacu idufiteho imigambi myiza! Ishobora guca inzira aho umuntu wese atabasha kubona; mu butayu, mu nyanja, cyangwa mu kidaturwa. Iyo Mana yakuje imbaraga ubwoko bwayo muri Egiputa n’i Babuloni; ibyawe sibyo byayinanira. Ibagirwa ibibi byahise usingire amasezerano mashya mu izina rya Yesu! Uwiteka arimo gukora ikintu gishya ku buzima bwawe; mu mibanire yawe n’abandi; ku byifuzo byawe; ku bibazo bimaze iminsi biguhagaritse umutima. Hari icyo Uwiteka arimo gukora ku bunyage umazemo iminsi; ku nyanja n’ubutayu bimaze iminsi bikugose. Ibyo Farawo na Nebukadinezari bagukinaga ku mubyimba bazabibona batangare, kandi nawe ubwawe bizagutangaza. Mbese witeguye kwakira ikintu gishya? Ibuka ko “nta wusuka vino y'umutobe mu mifuka y'impu ishaje, uwagira atyo iyo mifuka yaturika, vino igasandara hasi imifuka ikononekara. Ahubwo vino y'umutobe isukwa mu mifuka mishya, byombi bikarama.” (Mat 9:17) Mbere yo kwakira ibintu bishya Imana irimo kukuremera, wowe ubwawe urasabwa kubanza guhinduka mushya. Imana igushoboze.

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 19/03/2023
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 18/03/2023

  • 1 vote. Average rating: 5 / 5.

Comments

  • Muvunyi Isaac
    • 1. Muvunyi Isaac On 19/03/2023
    Ijambo ryiza, Imana ibongerere amavuta! Ndategereje ko Imana ikora ikintu gishya mu bishya kandi ndizeye mu Izina rya Yesu!
  • Ntirushwa Emmanuel
    • 2. Ntirushwa Emmanuel On 19/03/2023
    Ven. Archdeacon Joseph, Imana iguhe umugisha mwinshi. Iri jambo ko Imana ikoze ikintu gishya riramfashije cyane
  • Ntirushwa Emmanuel
    • 3. Ntirushwa Emmanuel On 19/03/2023
    Ven. Archdeacon Joseph, Imana iguhe umugisha mwinshi. Iri jambo ko Imana ikoze ikintu gishya riramfashije cyane

Add a comment