Créer un site internet

UWITEKA ADUHAGARARIRA MU NAMA TUTATUMIWEMO

Sam anoints davidIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 27; 1 Samweli 16:1-13; Yohana 9:1-23.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa by’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “UWITEKA ADUHAGARARIRA MU NAMA TUTATUMIWEMO”. Turashingira cyane cyane ku murongo wa 7 w’igice cya 16 mu Gitabo cya mbere cy’Umuhanuzi Samweli, ahagira hati: « Ariko Uwiteka abwira Samweli ati “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima. »

Imana imaze gufata icyemezo cyo gukura Sawuli ku ngoma “kuko yari yarateshutse akanga kuyiyoboka, ntanasohoze amategeko yayo” (1 Sam 15:11) yatumye umuhanuzi Samweli kujya i Betelehemu kwa Yesayi akimika umwe mu bahungu be 8 agasimbura Sawuli ku ngoma. Inama yo kwimika umwami mushya wa Isirayeli yabaye rwihishwa, hatari abantu babiri b’ingenzi aribo Sawuli wagombaga kunyagwa ingoma hamwe na Dawidi wagombaga kwimikwa. Muri ubu buzima, inama z’abantu zijya ziterana zikatwigaho tudahari, imyanzuro izivuyemo ikaba yatugiraho ingaruka nziza cg mbi. Iyimikwa rya Dawidi ryanyigishije ko burya iyo bibaye ngombwa Uwiteka ajya aduhagararira mu nama nk’izo zitwigaho tutazitumiwemo. Mu gihe abandi bahungu ba Yesayi barimo bamurikirwa Samweli ngo atoranyemo uwo yimikisha amavuta, Dawidi yari yibereye iyo mu ishyamba aragiye intama. Ikibabaje ni uko nta n’uwo ku muvugira wari uhari, kuko yaba se Yesayi cg umuhanuzi Samweli nta n’umwe wiyumvishaga ko yaba umwami. Nyamara nubwo itagaragariraga amaso y’abantu, Imana yari yitabiriye uriya muhango kandi yari ibereye maso Dawidi. Burya Imana niyo yabajije Yesayi niba yibagiwe ko Dawidi nawe ari mu bahungu be! ( 1 Sam 16:11) Ntabwo Dawidi yatekerejweho kugeza ubwo abana bose Imana yabateye ishoti isaba ko babakura imbere yayo; nibwo bibutse ko Dawidi abaho.Ubwo Yesayi bamubwiraga kuzana abahungu be, yakuzaniye abahungu bakuru kandi b’ibigango; ntiyatekereza ku gahungu k’agahererezi kiberaga mu ntama. Mu by’ukuri, Yesayi ntiyari gutoranya Dawidi mbere ya bakuru be barindwi bose, kandi atanahari (baca umugani ngo “udahari igiti ntikimugwira”). Yesayi yari yizeye neza ko umwe muri bakuru ba Dawidi aza gutoranyirizwa  kuba  umwami.

Umuhanuzi Samweli nawe yatekerezaga ko Dawidi yari akwiriye kuba umushumba kuruta uko yaba umwami. Ubwo bari barangije gutamba igitambo, arebesheje amaso y’abantu, Samweli yatangiye kwitegereza abahungu ba Yesayi. Muri bo, Eliyabu ni we wari mukuru, kandi yarushaga abandi gusa na Sawuli mu gihagararo no mu bwiza. Ibyo byakuruye Samweli, maze aratekereza ati: Ni ukuri, uwo Uwiteka yimikisha amavuta nguyu imbere ye.” (1 Sam 16:6) Nyamara ari Eliyabu cg abavandimwe be bari aho, ntawe Uwiteka yashimye muri bo, kuko kuri we ubwiza bw’inyuma atari bwo bwari ubw’ingenzi, ahubwo icy’ingenzi cyari umuntu w’imbere. Uwiteka yabwiye Samweli ati:Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.” (1 Sam 16:7)

Abantu bashobora kwibeshya ku bandi mu buryo bworoshye. Ku ruhande rumwe, dushobora kwibeshya ku bantu bafite agasura keza, ariko badafite umutima. Ku rundi ruhande na none hari ubwo dushobora kwishyiramo umuntu kubera gusa ko atatujyamo kandi nyamara ari inyangamugayo. Hari igihe abantu bareba abandi, bakabacira urubanza bitewe n’uko bagaragara inyuma: uko basa, bavuga, bambara, bagenda, bareba, igihagararo, inkomoko, icyubahiro bafite muri sosiyete; etc. Imana ishimwe ko yo nta na rimwe itoranya umuntu ishingiye ku bintu nk’ibi, ahubwo ireba “umutima w’umuntu”. (1 Samweil 16:7) Nta buranga bw’inyuma cg ikindi kintu icyo aricyo cyose bishobora gutuma umuntu yemerwa n’Imana usibye umutima yishimira. Dukwiriye kumva uku kuri kugira ngo tubashe guhindura uburyo twitekereza n’uko dutekereza abandi! Kwibeshya kwa Samweli gukwiye kutwigisha ko gushingira ku bigaragarira amaso y’abantu mu gutoranya cg gucira umuntu urubanza nta cyo bimaze. Mbere yo gutoranya kose, umuntu aba akwiye gusaba kumurikirwa n’Imana. Nyuma yo kumva ijwi ry’Imana imubwira iti: “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye”, umuhanuzi Samweli yarekeye aho kurebesha amaso y’umubiri, ahubwo arebera mu Mwuka no mu buhanuzi, bityo abasha kujya abwira Yesayi ati: “Uyu na we si we Uwiteka yatoranije” ( 1 Sam 16: 8) kugeza igihe Dawidi yaziye, Uwiteka aramubwira ati : “Haguruka umusukeho amavuta, ni we uwo.” (1 Sam 16:12)

Mu gutoranya, dukwiye kwemera ubushake bw’Imana nubwo bwaba bunyuranye n’ubwacu. Samweli yitegereje umusore waherutse abandi afite agahinda kandi arumirwa, abaza Yesayi ati: “Abana bawe bose ni aba? Aramusubiza ati ‘hasigaye umuhererezi, ariko aragiye intama.’” Samweli yemeye ubushake bw’Imana abwira Yesayi ati “mutumire bamuzane, kuko tutari bujye kurya ataraza.” (1 Sam 16: 11). Iyo Uwiteka ategetse biremera, ubuzima bugahagarara, abahanuzi n’abatware ntibarye kugeza umushumba Dawidi aje! Ariko narumiwe koko! Ngako agaciro ko kubaha Imana! Yesayi amaze gutuma kuri Dawidi, uwo mushumba wari wenyine yakangaranyijwe no guhamagarwa bitunguranye n’intumwa yari imutumweho ikamubwira ko umuhanuzi yaje i Betelehemu kandi akaba amutumije. Dawidi yabajije impamvu umuhanuzi kandi akaba n’umucamanza wa Isiraheli yifuzaga kumubona; ariko ntiyatindiganya aritaba. Igihe Samweli yitegerezaga uwo muhungu w’umushumba, ariko kandi wari intwari, afite igikundiro, acishije make, kandi akagira umutima muzima, ijwi ry’Uwiteka ryaramubwiye riti: “haguruka umusukeho amavuta; ni we uwo.”

Dawidi wakoraga umurimo woroheje wo kuragira umukumbi, Imana yamutoranyirije kuba umwami w’ubwoko bwayo bwa Isirayeli. Ibi bikwiye kutwibutsa ko ntawe ukwiye kwihebeshwa n’umwanya cg ubuzima arimo uyu munsi ngo atakaze iby’ibyiringiro by’ejo hazaza. Hari igihe ubuzima bushaririye tunyuramo buba budutegura ngo nitugera mu bwisumbuyeho tutazishyira hejuru. Imana yajyanye Dawidi mu ishyamba  ngo imwigishe ukuri k’ubuzima. Iyo uzaba ukomeye wigishwa amasomo akomeye n’umwalimu ukomeye kandi mu gihe kirekire. Nta gushidikanya ko ubuzima Dawidi yaciyemo mu ishyamba bwamwigishije guca bugufi. Dawidi amaze kwimikishwa amavuta, icyubahiro gikomeye yahawe nticyigeze kimutera kwirata. Yakomeje gukora umurimo we w’ubushumba atuje, ashimishijwe no gutegereza ko gahunda y’Imana isohora mu gihe cyayo. Acishije bugufi, yisubiriye mu misozi kuragira no kurinda imikumbi ye. Igihe cyarageze ajya guhakwa na Sawuli yagombaga kuzasimbura ku ngoma. Dawidi yarinze aba Umwami wa Isirayeli agifite guca bugufi no kubaha Imana.

Mu gusoza, ndagira ngo twitekerezeho. Mbere na mbere, twibaze niba uko abantu badushima ari nako Imana idushima. Kuvugwa neza n’abantu ni byiza, ariko icyiza kurushaho ni ugushimwa n’Imana. Umuntu wubaha Imana ntakwiye kunyurwa n’uko abantu bamuvuga neza cyangwa kubabazwa n’uko abantu bamuvuga nabi ngo birangirire aho. Jya ugira igihe ujya imbere y’Imana, wisuzume, uyibwize ukuri, uyereke rwa ruhande uhisha abantu. Jya usaba Imana uti: Mana, ndondora umenye umutima wanjye, mvugutira umenye ibyo ntekereza. Urebe yuko hariho inzira y’ibibi indimo, unshorerere mu nzira y’iteka ryose. (Zaburi 139:23-24) Icya kabiri, ndagira ngo nkwibutse ko Imana ibera maso abayitegereza, ikita ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero. ( Zab 102:18; 68:8) Ntihakagire ibiguhangayikisha. Uwiteka abyibereyemo! Iyo akinze ntawe ukingura, iyo akinguye ntawe ukinga. (Ibyah 3:7-13)

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 13/03/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment