Créer un site internet

UTWIGISHE KUBARA IMINSI YACU, UBURYO BUTUMA DUTUNGA IMITIMA Y’UBWENGE

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 90; Indirimbo ya Salomo 8:5-7; 2 Petero 3:8-13. 

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku buryo twakoresha neza igihe gito dufite ku isi, mu bifite umumaro. Turibanda ku magambo ari muri Zaburi ya 90, umurongo wa 12 agira ati: “Utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.”

Amagambo abimburira iyi Zaburi avuga ko ari iyo “gusenga kwa Mose, umuntu w’Imana.” (Zab 90:1) Kubera uburyo itsindagira ko ubuzima bw’umuntu bumara igihe gito, ishobora kuba yarahimbwe igihe Abisirayeli babarirwa mu bihumbi mu bavuye muri Egiputa bapfaga bagashira (Kubara 32:9-13). Mose yabonye Abisirayeli benshi bagwa mu butayu, Imana ibajyana nk’isuri nk’abatembanywe n’umwuzure-nk’uko natwe twabonye benshi bagenda gutyo, urupfu rukabatwara.

Koko rero, ubuzima bwacu bumara igihe gito cyane kigereranywa n’ibyatsi bimara umunsi umwe bikaraba. Igihe tubaho kimeze nk’umwuka usohoka mu kanwa kacu iyo dusuhuje umutima; kandi ikibabaje kurushaho imyaka yacu yose iba yuzuye imiruho n’umubabaro. (Yobu 14 :1) Ibi niko biri ku bantu bose-baba abakomeye cyangwa aboroheje; abakire cyangwa abakene-kuko ari nta muntu “wabasha gucungura mugenzi we na hato, cyangwa ngo ahe Imana incungu ye kugira ngo arame iteka.” (Zab 49:8-9) Twese iyo umwuka utuvuyemo turapfa, nyuma y’igihe gito tugahinduka umukungugu. (Itang 3:19) Ni ukuri umuntu wese, nubwo akomeye, ni umwuka gusa. (Zab 39:5-6) Ariko Imana ishimwe ko nyuma y’urupfu no kubora kw’imibiri, abizeye Yesu Kristo bazambikwa kudapfa babeho iteka ryose mu bugingo budashira (Yoh 3:16; Abar 6:23).

Nyuma y’ubuzima hari ubundi buzima. Yesu yaravuze ati: “Ninjye kuzuka n'ubugingo. Unyizera n'aho yaba yarapfuye azabaho, kandi umuntu wese ukiriho, unyizera ntazapfa iteka ryose.” (Yoh 11:25-26). Twagenewe gupfa rimwe gusa, hanyuma hakaza urubanza (Abah 9:27). Abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho, ariko abakiranirwa bazajya mu muriro utazima (Mat 25:46). Mu muriro utazima hagereranywa n'ikuzimu (Luka 8:31; Ibyah 9:1), cyangwa inyanja yaka umuriro n'amazuku; kandi abazaba yo bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose (Ibyah 20:10). Aho ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo (Mat 13:42; Mariko 9:48).

Tumaze kumenya ko ubuzima bwacu ari bugufi kandi ko nyuma yabwo hari urubanza, tuba dukwiye guhitamo gukoresha igihe cyacu neza, twitegurira aho tuzaba igihe tuzaba dutabarutse; kuko ikuzimu nta mirimo nta n’imigambi ibayo, haba no kumenya cyangwa ubwenge. (Umub 9:10) Dukwiye kwirinda kwaya igihe gito dufite mu isi dukora ibidafite umumaro. Pawulo aduha inama agira ati: “Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. (Abef 5:15-16) Igihe gito kandi cy’iminsi mibi tumara hano mu isi tugomba kugikoresha mu buryo buhesha Imana icyubahiro. Kugira ngo tubigereho, dukeneye ubwenge buva mu ijuru, budushoboza kumenya no kumva ko ibihe bikomeye n’urupfu biza bidutunguye. Ntituzi niba ejo tuzabaho. Salomo yaravuze ati: “Erega nta muntu uzi igihe cye, uko amafi afatwa mu rushundura n’inyoni na zo zikagwa mu mutego, uko ni ko abantu na bo bategwa mu gihe cy’amakuba, iyo baguwe gitumo.” (Umub 9:12) Uko imyaka dufite yaba iri kose, ntituzi ibizaba ejo, kuko turi igicu kiboneka umwanya muto, kigaherako kigatamuruka (Yak 4:13-15). Ibi benshi ntibabisobanukirwa; abandi nabo barabyirengagiza-uko ni ukubura ubwenge.

Niyo mpamvu, umuntu w’Imana Mose yasenze ati: “Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.” (Zab 90:12) Mose yasabaga ko Imana yigisha ubwoko bwayo ukuntu bagaragaza ubwenge mu gukoresha iminsi isigaye yo kubaho kwabo mu buryo bwemerwa nayo. Mose yasabye kubaho agendera mu mucyo w’ubwenge buva ku Mana, ngo ashobore gukoresha neza igihe cye ku buryo azagira iherezo ryiza. Ubwenge buva ku Mana butwigisha kwita ku iherezo ryacu, nk’uko byanditswe ngo : “Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi, baba bitaye ku iherezo ryabo.” (Guteg 32:29) Umutima w'ubwenge Mose yasabye Imana, ni umushoboza kuba mu isi y'ibyaha, ariko agakomeza gukizwa no kwera imbuto, kandi agakomeza gushyira imbere intego nyamukuru y’ubuzima bwe ariyo yo kuzahabwa ubugingo buhoraho.

Ariko se koko gucunga igihe cyacu biratugoye ku buryo tugomba gusaba Imana ngo ibitwigishe? Ushobora kwibwira ko gucunga amafaranga aribyo bigoye cyane, ndetse ukibwira ko ariyo afite agaciro. Ariko burya igihe ni cyo kintu gikomeye mu buzima bwacu kukigenga no kugicunga. Imikoreshereze y’igihe cyacu twavuga ko ari ikizamini gikomeye. Ni yo mpamvu Mose yagize ati: "Unyigishe kubara iminsi yanjye neza, uburyo butuma ntunga umutima w’ubwenge". Mu yandi magambo yasabye Imana ati: “Unyigishe gutegura neza ibyo nshyira imbere, unyigishe guha umwanya w’imbere ibintu by’ingenzi kurusha ibindi”. Wowe na njye dukwiye gusubiramo iri sengesho: "Mana nyigisha kubara iminsi yanjye neza, gusuzuma neza ibyihutirwa, unyigishe gucunga igihe cyanjye".

Dukwiye gusaba gutunga imitima y’ubwenge. Ubwenge butandukanye n’ubumenyi. Orudinateri ishobora kumenya ibintu byinshi cyane, ariko ntawavuga ko izo mashini zizi ubwenge. Ariko kandi, ubumenyi n’ubwenge bifitanye isano ya bugufi. Abanyabwenge bikoranyiriza kumenya, ... (Imig 10:14). Kugira ubwenge bisobanura gushyira mu bikorwa ubumenyi, ubushishozi n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu ku buryo ugera ku cyo wifuza. Bityo rero, ubwenge buva ku Mana si ubwo mu magambo gusa. Bugaragarira mu bikorwa, kandi bugira ingaruka nziza. Yesu agira ati “ubwenge bwerekanwa n’imirimo yabwo” (Mat 11:19). Mose abwira Imana ati: “umpe gutunga umutima w’ubwenge” yayisabaga kugira umutima nk’uwayo-kuko Bibiliya itubwira ko Imana ifite “umutima w’ubwenge” (Yobu 9:4). Ubwo bwenge bw’Imana “buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, ntiburobanura ku butoni kandi ntibugira uburyarya.” (Yak 3: 17)

Reka mubyo duhirimbanamo byose, tujye twibuka ko ubuzima bwacu ari ubw’igihe gito; kandi ko nyuma yabwo hari ubundi. Reka iby’isi by’igihe gito bye kutwibagiza iby’ubutunzi budashira bwo mu gihe kizaza. Dusabe Imana iduhe imitima y’ubwenge, tumenye ibyo dukwiriye gushyira imbere kurusha ibindi mu buzima bwacu.

Ndangije ngushimira ko ufashe umwanya wo gusoma, ukumva, kandi ugasobanukirwa n’ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 01/08/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 07/08/2021

  • 1 vote. Average rating: 5 / 5.

Add a comment