URUGI RW’INKUGE RUZAKINGWA!

IGICE CYO GUSOMA: ITANGIRIRO 7

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “URUGI RW’INKUGE RUZAKINGWA!”, bukaba bushingiye ku murongo wa 16 n’uwa 23 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati: “ (...) Uwiteka amukingiraniramo.(...)Nowa wenyine arokokana n’ibyo yari kumwe na byo muri ya nkuge.”

Muri iyi minsi, abantu baha agaciro inyigisho zikora ku marangamutima yabo-zibanezeza; naho inyigisho zibakangurira kwihana no kwitegura kugaruka kwa Yesu ntibazihe agaciro. Inyinshi mu nyigisho zigishwa wumva zizeza abantu ibitangaza, ubukire, icyubahiro, amasezerano meza, kurindwa abanzi, n’ibindi. Hari n’izibwira abantu ko bashobora kwikorera ibyaha uko bashaka ngo kuko “Yesu yarangije byose ku musaraba; Imana igatanga imbabazi z’ikivunge ku byaha byose abantu bakoze n’ibyo bazakora mu gihe kizaza.” Kubera ko inyigisho zihamagarira abantu kwihana ziba zikakaye, ziremereye, zikurugutura amatwi y’abazumva, bituma ababwirizabutumwa bamwe baca ku ruhande; bakigisha iby’imbabazi n’urukundo by’Imana gusa, ariko ntibabwire abantu ko izo mbabazi zizarangira. Ubu hari umuryango w’imbabazi ukinguye, ariko ntituzi igihe izo mbabazi zizarangirira. Icyakora icyo tuzi ni uko byanze bikunze hari igihe urugi ruzakingwa nk’uko urugi rw’inkuge rwakinzwe. (Itang 7:16) Mbese urugi nirukingwa uzaba urihe? Hamwe na Yesu, cyangwa hamwe n’abazaba bari hanze bakomanga ngo Yesu abakingurire ariko akabasubiza ati “Sinzi aho muturutse. Nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!”? (Luk 13:27) Urugi rw’imbabazi z’Imana niruramuka rukinzwe bizaba birangiye! Pasitori wawe, abana bawe, ababyeyi bawe, inshuti zawe, ntibazagukingurira, bizaba byarangiye!

Bizaba nk’ibyo  mu gihe cya Nowa, aho abantu bahugiye mu kwinezeza gusa, birengagiza umuburo wabamenyeshaga ko isi yendaga kurimburwa n’umwuzure. Abantu bari mu bihe by’amahoro; bafashe amagambo ya Nowa nk’ubusazi cyangwa ubusaza. Icyo gihe, nta mvura yari yarigeze kugwa; isi yajyaga ibobezwa n’igihu cyangwa urume. Imigezi ntiyari yarigeze kurenga inkombe, ahubwo amazi yayo yarindaga agera mu nyanja atamenetse iruhande. Abantu ntibitaye ku byo Nowa yababwiraga; inyamaswa n’inyoni byinjira mu nkuge barebera; Malayika w’Imana akinga urugi; bikomereza kwinezeza no guha urwamenyo Nowa n’umuryango we. Icyakora ku munsi wa munani, ayo basekeshaga batangiye kuyariza. Icyo gihe ibicu byarijimye bibudika mu kirere, hakurikiraho guhinda kw’inkuba no kurabya kw’imirabyo. Bidatinze ibitonyanga binini by’imvura bitangira kugwa, abantu bakuka imitima, buhoro buhoro, ikirere gitangira kwijima, maze muri ako kanya imvura irarindimuka, amasoko y’ikuzimu arazibuka, imigomero yo mu ijuru iragomororwa. Amazi yavaga mu ijuru asuma biteye ubwoba. Imigezi irenga inkombe zayo, maze isendera mu bibaya. Amazi adudubiza ava mu butaka afite imbaraga nyinshi cyane, akajugunya ibitare binini cyane mu birere, maze mu kugwa kwabyo bigatebera mu butaka. Abantu babonye ibibaye, bibutse gutakira Imana, ariko ntiyatega amatwi imiborogo yabo.

Ibyaha byatumye isi ya mbere y’umwuzure irimbuka n’ubu biriho! Abantu ntibagitinya Imana. Hariho “abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati: ‘Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa ku isi ?’” (2 Pet 3:3-4) Abantu benshi, harimo n’abavugabutumwa, baravuga bati “Ni amahoro ! Ni amahoro!” Nyamara inyigisho zabo zinyuranyije n’imyigishirize ya Yesu n’Intumwa ze. Igihe abahanuzi b’ibinyoma bereka abantu ibihe by’amahoro n’ubukire; igihe isi ihugiye mu gushaka ubutunzi n’ibinezeza; igihe abantu bahinga; bubaka, barya, banywa, batumva imiburo y’Imana kandi bagasuzugura intumwa zayo, “ni bwo kurimbuka kugiye kubatungura”. (1 Abates 5:3) Nowa yarinze ajya mu nkuge, inyamaswa nazo zimusangamo, abantu batarumva ibyo avuga. Birashoboka ko hari n’abantu b’umutima mwiza bari baramufashije kubaka inkuge, ariko bakaza kurimbuka. Nowa nawe ubwe ntiyigeze yibwiriza ngo yinjire mu nkuge kugeza ubwo Imana ubwayo imusabye kwinjira kandi yari azi neza ko ari bwo buhungiro bwonyine yari afite. Kubaka inkuge ntibyari bihagije; ahubwo icyari gifite umumaro kurutaho ni ukwemera ko kurokoka byari bishingiye ku kuyinjiramo.

No muri iki gihe hari abantu benshi bavunika bakora imirimo itandukanye mu nsengero, ariko bakaba batarinjira muri Yesu-Kristo. Abo nubwo banditse mu bitabo by’itorero, ntibarakemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo. Nubwo bagaragara bakora imirimo itandukanye mu itorero, ntibigeze bahinduka. Abo ni ba bandi Imana ibaza iti: “Wiruhiriza iki uvuga amategeko yanjye ugashyira isezerano ryanjye mu kanwa kawe...?”. (Zab 50: 16-21).” Ubutumwa bwo kuburira abantu burabwirwa abantu bose, ariko  babwakira nk’abo mu gihe cya Nowa. Igihe uyu musaza yabwiraga abantu ko isi izarimburwa n’umwuzure baramusetse, baramukoba. Abantu ntibigeze babona ko ibyo yababwiraga byari kuzabaho.

Uko abantu bo ku bwa Nowa batumguwe n’umwuzure, n’ubu Yesu araza atunguranye, kandi ntimutegereze ibimenyetso birenze ibiriho ubu! Nk’uko Nowa wubahaga Imana yarokokeye mu nkuge, abantu bo muri iki gihe bazarokoka bitewe n’ukwizera kwabo no kwemera guhungira muri Yesu. Kugira ngo umuntu arokoke, agomba kumenya ko akeneye kurindwa. Kugira ngo tuzarokoke irimbuka ry’iyi si, tugomba gukora ibirenze kwemera ko izarimbuka. Tugomba kwizera igitambo cy’inshungu cy’Umwana w’Imana Yesu-Kristo. (Yoh 3:16, 36) Tugomba kwibuka ko abari mu nkuge ari bo bonyine barokotse umwuzure. Mu buryo nk’ubwo, imidugudu y’ubuhungiro yo muri Isirayeli yaberaga uburinzi uwabaga yishe umuntu atabigambiriye, ari uko gusa ahungiye muri uwo mudugudu kandi akawugumamo kugeza igihe umutambyi mukuru apfiriye. (Kub 35:11-32) Mu gihe cya Mose, ubwo Uwiteka yatezaga Egiputa icyago cya cumi, abana b’imfura b’Abanyegiputa barishwe, ariko ab’Abisirayeli barasigara kuko bari basize amaraso y’umwana w’intama wa Pasika ku miryango y’amazu yabo. (Kuva 12:7, 22).  Ku bw’ibyo, natwe tugomba gutekereza tukamenya ahari ubuhungiro bw’ukuri.

Mu gihe cya Nowa, abacurabwenge bahamije ko bitashoboka ko isi yarimbuzwa amazi. No muri iki gihe hari abahanga bihatira kwerekana ko isi idashobora kurimbuzwa umuriro. None Nshuti Muvandimwe urimo usoma iri Jambo ry’Imana, njye nawe twibaze iki kibazo: Uwiteka utarababariye ab’i Sodomo n’i Gomora, ntababarire abo kubwa Nowa, tuvuge ko azakomeza kwihanganira abantu b’iki gihe bakina n’ibyaha nkana? (2 Pet 2:5-7) Inkuru ya Nowa itwibutsa ko Yesu-Kristo ari we nkuge yonyine dushobora gukiriramo urubanza rw’Imana n’urupfu rw’iteka. Hari ijwi riguhamagara rigira riti “ Ngwino winjire”. Iryo jwi uryiteho!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 30/04/2023
Arch. SEHORANA Joseph

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment