URI NDE WOWE UCIRA IMANZA UMUGARAGU W’ABANDI?

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 103; Yesaya 45:1-8; Abaroma 14:1-12; Mat 18:21-35.

JudgementNdabasuhuje bene Data. Nejejwe no kongera kuganira namwe ku Ijambo ry’Imana. Uyu munsi nifuje kubagezaho ubutumwa bufite umutwe ugira uti: “URI NDE WOWE UCIRA IMANZA UMUGARAGU W’ABANDI?” Biratworohera cyane kunenga bagenzi bacu no kubacira imanza, cyane cyane mu gihe bakora ibinyuranye n’ibyo dushaka. Ubusanzwe uwize iby’amategeko neza niwe ushobora guca imanza kuko ari we ushobora kumenya ko itegeko ryishwe cyangwa ritishwe. Mubyo gukiranuka, “Imana yonyine ni yo itanga amategeko kandi igaca imanaza. Ni yo ifite ububasha bwo gukiza abantu no kubatsemba. Naho se wowe uri nde ngo unegure mugenzi wawe? (Yakobo 4:12) Uri nde wowe ucira umugaragu w’abandi urubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa? Ariko azahagarara kuko Imana ari yo ibasha kumuhagarika. (Abar 14 :4) Usebya mwene se cyangwa agacira mwene se urubanza aba asebya amategeko, kandi ni yo aba aciriye urubanza. …» (Yak 4:11)

Biratangaje kuba abana b’abantu twarakuye Imana ku ntebe y’ubucamanza, maze tukayicaraho : « Ni cyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira undi urubanza uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n’ibyo akora. » (Abar 2 :1) Kuki Imana itubuza gucira abandi ho iteka? Iyo twishyize mu mwanya w’umucamanza, tuba twirengagije intege nke zacu ahubwo tukareba amakosa y’abandi: “Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe. Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe? (Matayo 7:1-3) Kuvuga undi nabi bishobora kuvamo ibyaha byinshi harimo gusebanya, gushinja ibinyoma, … (Abalewi 19:15-18) Kudacira abandi urubanza, bituma natwe tubasha kwishyira mu mwanya wabo, tukareba uko natwe twabyifatamo turamutse ari twe turi mu mwanya wabo.

Ese wari uzi ko abantu baciriweho iteka na bagenzi babo aribo Yesu ashaka kurusha abandi? Ku bwawe wumva abantu bishe Yesu bakwiye guhanishwa iki? Umva urubanza Yesu yabaciriye: «Data, ubabarire kuko batazi icyo bakora.” (Luka 23:34) Ese jye nawe twaba twarababajwe cyangwa twaratotejwe bingana iki ku buryo hari abantu twamaze gukatira urubanza rwo kurimbuka? Ibuka wa mugore wari umusambanyikazi abantu baciriyeho iteka ryo kwicishwa amabuye. Yesu avuze ati “Muri mwe udafite icyaha, abe ari we ubanza kumutrera ibuye”, abari bigize abacamanza batangiye kubebera. (Yohana 8:7) Ibuka ko umuntu ashobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose. Yuda Isikariyoti se ntiyari umwe mu ntumwa za Yesu-Kristu? Ariko se siwe wabaye uwambere mu kumugambanira. Igisambo cyari iruhande rwa Yesu k’umusaraba se sicyo yabwiye ati: “Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradiso.”? (Luk 23:43). Imitekerereze y’abantu siyo y’Imana. Iyo Imana ibishatse ikugirira neza n’ubwo waba utarayimenya:“Nguhamagaye mu izina ryawe n’ubwo utigeze kumenya….nzagukenyeza n’ubwo utigeze kumenya” (Yesaya 45:4-5) Mu maso y’abantu, Zakayo ntiyari akwiriye no kwegera Yesu; ariko umwanzuro w’urubanza Yesu yamuciriye uravuga ngo: “Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.” (Luka 19:5) Uwiteka Imana ntatwitura ibihwanye n’ibyaha byacu: “Kuko azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu”. (Zab 103: 14) Mu gucira mwene So urubanza ntukibagirwe ko ari umuntu. Uge kandi uzirikana ko ibyamubayeho nawe bishobora kukubaho cg se byigeze kukubaho. Wiba nka wa mugaragu shebuja yababariye umwenda uremereye (wasabaga ko shebuja amugura we ubwe, umugore we, abana be n’ibyo atunze byose) ariko we yasohoka hanze agata ku munigo mugenzi we wari umurimo amafaranga nka 25 y’u Rwanda ndetse akamufungisha kugeza igihe yishyuriwe. (Mat 18:23-30). Gucira mwene so urubanza ni ukubura urukundo; ni uburyarya; ni ukwirengagiza imbabazi z’Imana.

Ku rundi ruhande ariko Pawulo yaravuze ngo: “Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayika urubanza, nkanswe iby’ubu bugingo?” (1 Abakorinto 6:3)  None se ni iki mu by’ukuri Yesu yashakaga kuvuga yihanangiriza abantu kudacira abandi imanza? Reka tubanze tuvuge icyo atashatse kuvuga. Ntabwo yashatse kuvuga yuko tutagomba gushishoza ngo tumenye uko abantu bateye mu kwitegereza ibikorwa byabo. Ibyo birasobanutse neza. Yesu yavugaga ku byerekeye gushakisha amakosa kuri bagenzi bacu tukageza no ku dukosa twabo duto (akatsi) twirengagije ko natwe tutari miseke igoroye. Intumwa Yakobo yaranditse ati, “Ntimwitotomberane bene Data, mudacirwaho iteka dore umucamanza ahagaze ku rugi” (Yak. 5:9). Bibiliya itubuza gushaka amakosa kuri bene Data twamara kuyabona tukihutira kujya kuyatangaza hose, twitotombera bene Data. Ibi ni ibyaha byiganje cyane mu Itorero, kandi abakora bene ibyo bishyira mu k?ga ko gucirwaho iteka. Iyo tuvuga mwene Data w’umwizera, tukagaragariza abandi amakosa ye mu buryo bwo kumuciraho iteka tuba dukuza uburyarya; kuko natwe tutakwifuza ko hari uwatuvuga nabi tudahari. Dushobora kwegera mu buryo bw’urukundo mwene Data tukavugana na we ku makosa ye, ariko ibyo tukabikora mu buryo buzira uburyarya; ni ukuvuga igihe natwe tudafite ayo makosa (cyangwa tunamurusha).

Muri make, ntabwo kudacira bagenzi bacu imanza ari ukubareka bakikorera ibyaha nk'aho tutabibona; dusabwa gucyaha ikibi, tukitandukanya nacyo, Itorero ry'Imana ntirigeho umugayo. Ariko kenshi abashaka gusubiza ibintu mu buryo bakora nka Elifazi wabwiye Yobu ati: “Ibibi byawe si byinshi? Ndetse ibicumuro byawe ntibigira urugero; (Yobu 22:5) Ni cyo gituma imitego ikugose, n’ibiteye ubwoba bigutunguye biguhagaritse umutima. (Yobu 22:10). Hari igihe dushinja abafuditse, tubereka ko gucibwa ari cyo kibakwiye, ko bagomba gusarura ibyo babibye; ntitwite na gato mu kugaragaza ubugwaneza n'urukundo rw'Imana. Mu gucira mwene so urubanza ubanze kwibaza uti "ari jye byabayeho, ibi mubwiye cg mugiriye nibyo nakwifuza kugirirwa?" Iyo bidakozwe gutyo, bituma ucyashywe areba imyitwarire y'abamucyahana ubukana, agasanga ari babi kumurusha. Ibyo yakorewe ntabibonemo kumufasha, akabibonamo uburyarya, no kwigira intungane. Ukiranuka wenyine twishingikirazaho ni Kristo; abantu twese turamukeneye; turi abasabirizi imbere ye. Niyo mpamvu tudakwiye gucirana imanza mu mitima. Dusabe Imana urwo rukundo rutuma tubasha gutega amatwi bagenzi bacu twibwira cg twumva ko bakosheje, mu guhana no gutesha, hagaragaremo mbere na mbere ubugwaneza buzira uburyarya n'urukundo ruva mu ijuru.  Mana twongeye kugusaba ubwenge, bwo kumenya icyo kuvuga n'icyo gukora, kugira ngo bigaragaze ubugwaneza n'urukundo byawe bihebuje.

None se mwene Data, ntabo waba waraciriyeho iteka? Bene So musengana cyangwa mwasenganaga, abayobozi bawe; abakwiciye cyangwa baguhemukiye mu bundi buryo? Ijambo ry’Imana rirashaka ko uberaho. Nagira ngo ngusabe wemerere Umwuka w’Imana agufashe gusaba imbabazi, uwo waciriyeho iteka umwegere umugaruze ineza kugira ngo nabona imirimo yawe myiza bimutere guhimbaza Imana. Kuki warimbuka uzize kwivanga mu mirimo itari iyawe? Kuki umutima wawe wahinduka gereza ufungiramo abantu umaze gucira imanza? “Guhora si ukwacu” (Abaroma 12:19) no guca imanza ni iby’Imana yonyine.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. Sehorana Joseph

Last edited: 11/09/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment