Créer un site internet

UMWUNGERI MWIZA

IBICE BYO GUSOMA: Yohana 10:11-16, Kuva 13:11-22, Zaburi 118:14-29.

Muri ubu butumwa Yesu yashatse gusobanurira bafarisayo ndetse natwe bo muri iki gihe icyo apfana n’intama ze, ko ariwe MWUNGERI MWIZA.

Mu muco w’Abayuda ndetse n’uwo Abanyarwanda, umwungeri mwiza amenya amatungo ye, intama ze ndetse nazo zikamumenya, zikumva ijwi rye ntabwo riryitiranya n’iry’abandi. Umwungeri mwiza arazikenura, akazikunda, ndetse akazitangira, azirinda ibirura n’ibindi byose byazibuza umutekano. Atandukanye cyane n’abacanshuro, n’abandi bashumba baragirira ibihembo kuko bo icyo bapfa ni indonke yabo, ibirura iyo bije bakiza ubugingo bwabo bakazita bigasigara bizishwanyaguza. Yesu ati nijye MWUNGERI MWIZA, umwungeri mwiza apfira intama ze.

Uwo mukumbi rero ni twebwe ABAKRISITO BAMENYE YESU, aradukunda, atwitaho no mu bihe bikomeye tuba turimo aba ari kumwe natwe, na CORONAVIRUS ntayitinya aba iruhande rwacu ku manywa na ninjoro kuko izina rye ni Emmanuel. Undi MUKUMBI rero ni babandi bataramenya Yesu abo nabo ntabibagirwa arabasanga. Tumwizere rero, dushyire ibyiringiro muri we kuko ibiduhangayikishije byose agiye kubishyiraho iherezo ni RUBASHA RWOSE

Yesu agiye mu ijuru yasize abigishwa, abasigira inshingano yo kumenya umukumbi bakagera ikirenge mu cya Yesu ariwe MWUNGERI MWIZA. Bagomba kuba ba ambassaderi beza kugeza igihe Umwungeri mwiza agarukiye akatujyana tukabana nawe ubuziraherezo. Kandi yabasigiye Umufasha ariwo MWUKA WERA uzabashyigikira akabakomeza no mu bikomeye.

Ikibazo, Abungeri b’uyu munsi aribo ba ambassaderi ba Yesu bitwaye bate? Abo ni ba Pasiteri, ba Padiri, ba Musenyeri, ba Apotres, ba Katechiste, Abavugabutumwa, ba Evangelistes, mwitwaye mute mu ntama, aho nti muri abacanshuro birira ibinure byazo bakabyibuha ariko kwita ku ntama bikabananira kubera ko ibyo binure byabazibye umutima. Imana yavugiye muri EZECHIEL ITI (EZEK 34, 2-6… Abungeri ba Isiraeli bimenya ubwabo bazabona ishyano. Mbese Abungeri ntibakwiriye kuragira intama? Ariko mwebwe murya ibinure mukiyambika ubwoya, mubaga izibyibushye, ariko ntabwo muragira intama. Izacitse intege ntimwazisindagije, kandi ntabwo mwavuye izari zirwaye n’izavunitse ntimwazunze……) Bene Data Abungeri bashinzwe intama twese ndabararikira kwisuzuma niba intama twarazifashe nabi ni umwanya wo kwihana no kwiyunga n’Imana.

Yesu niwe mwungeri mwiza kandi abo yahamagaye bose ngo baragire umukumbi we yabahaye isezerano ko batazasigara bonyine ahubwo azaboherereza UMUFASHA, Uzabunganira muri byose akabaha imbaraga zibakwiriye kugira ngo bashobore guhangana n’ibirura birya intama. Ikibazo gihari ni Ukwibaza ko tubona hari bamwe mu Bashumba badasa na SHEBUJA,UWABAHAMAGAYE NI NDE ?

 1. Dufite ibyiciro bitatu by’abashumba

  • Hari abashumba bihamagaye, abo rero baba bakurikiye indonke, ni abacanshuro, intama iyo zibabonye zirabahunga. Ntabwo bazi uko zihamagarwa. Nonese wahamagara intama nkuhamagara ihene cyangwa injangwe, iyo ntama ikitaba koko?
  • Hari abahamagawe n’abana b’abantu, akaba afite bene wabo bamuzi nuko akagendera kuri icyo gusa. Bene nkabo ni abacanshuro bamira intama bunguri. Aba bombi bihamagaye ndetse bahamagawe n’abandi bageraho bakananirwa bakaba inzererezi cyane igihe babuzeINDONKE baje bashaka mu muhamagarowabo.
  • Hari noneho abumvise ijwi ry’Imana bakitaba bakaza gukora umurimo. Abo rero bagera ikirenge mu cyo Uwabahamagaye, maze bagakenura intama. Ndagira ngo ndarikire uwiyita umushumba wese kongera kwiyinira, akisuzuma neza, agasubira ku muhamagaroweUwahamagawe by’ukuri amere nka Mose abanze amenye umuhamagaye uwo ari we, ese yitwa nde, asa ate, igikoresho yaguhaye ni ikihe? Mu muhamagaro ugomba kuba warihuriye n’Umwungeri mwiza akagutuma ndetse ikizakubera ikimenyetso ni uko uzakura ubwoko bw’Imana mu buretwaReka tube nka Yesaya twongere twisuzume tumenye kwera kw’Imana, tumenye ko dufite iminwa yanduye, dutuye mu bwoko bufite iminwa yanduye maze tureke Marayika w’Imana aze adukoze ikara ku munwa tubone kujya kuragira intama z’Umwungeri mwiza {Yesaya 6, 6-8}. Nakubaza ati Ndatuma nde? Usubize uti BA ARIJYE UTUMA kuko witeguye neza.Ntabwo ari imikino aho dutumwa harakomeye tugomba kumva uko Imana yabwiye Yeremiya. Umuhamagaro wacu mu ntama ntabwo ari ukujenjeka, Oya. Ni ukugenda mu mbaraga z’Umwuka WERA maze ukumva kandi ugakora. Imana ibwira Yeremiya 1, 10 iti ‘Dore ngushyiriye hejuru y’amahanga n’ibihugu by’abami kurandura no gusenya, kurimbura no kubika, kubaka no gutera imbuto’ Kuba umwungeri mwiza si ugukina ni ugukora, ukagira ibyo uhindura. Yesu abagirire neza bungeri bo muri iki gihe.

2. YOH 10, 11: UMWUNGERI MWIZA APFIRA INTAMA ZE

Ntabwo byoroshye kugira ngo nk’abantu bahamagawe dupfire intama. Iyo bigeze mu mahina buri wese avanamo ake karenge agakiza ubugingo bwe. Intama akazita ibirura bikazimara. Dawidi we yahanganaga n’intare n’idubi ndetse ntiyemere ko hari intama nimwe yahungabana.

Umwungeri mwiza ntagira ubwoba bwo guhangana na ba Goliati iyo bateye ubwoko bw’Imana.

Muri ibi bihe byacu, hari ingero zifatika za bene Data b’abungeri nkatwe bemeye gutanga ubuzima bwabo; Nubwo hari n’abandi tuzi babaye ibigwari.

Acibishopu Ruwumu mu gihe cya Amini Dada i Bugande twese turabizi yemeye kwicwa aho gutatira igihango yagiranye n’Umutahiza w’Intama.

Mu Budage mu gihe cya Genocide y’Abayahudi, Umupasitori w’intwari witwa Ditrich Bonhoffer yanze gutererana intama ze, ava muri Amerika aho yigaga aza kwifatanya n’intama ze mu makuba ndetse no guhangana n’ikirura Hitler. Yakoze iby’ubutwari ahungisha abayuda benshi abavana mu majanja ya Hitler. Ndetse ageraho arakara ati ntabwo nzakomeza guhamba abakrisito ndeba , Hitler ni ikirura mu ntama nawe akwiriye kwicwa. Pasteur yagerageje kugambana ngo yice Hitler, ndetse umugambi we yenda kuwugeraho, kubera ko bateze BOMBE aho Hitler yagombaga kwicara, aje ntiyahicara, bombe iraturika, ikirura Hitler nticyapfa. Ditrich Bonhoffer baramufashe baramwica apfana ubutwari apfira intama ze.

Bene Data hari abungeri b’intwari batari abacanshuro. Ndararikira mwese uwumva koko ari umwungeri kugira ubutwari no gukenura intama tukarwanya ibirura bizica, tukarwanya inzara, ubujiji, ubukene,abantu bakaba heza, abana bakiga, indwara zikarwanywa,kuko Yesu icyamuzanye ni ukugirango zigire ubuzima bwinshi, busendereye (John 10,10).

3. Yohana 10, 16; Yesu ati hari n’izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo nkwiriye kuzizana…. Bene Data bashumba namwe mwese mwiyumva ko muri abungeri bakorera umwami tumenye ko hari abapagani barimo barimbuka bakwiriye kumenya Yesu. Dukorane umwete, TUGENDE TUBASHAKE.

Hari igitekerezo cy’abavandimwe babili, umwe yari umurokore agahora asenga cyane. Umuvandimwe we yari umupagane wuzuye ariko cyane akaba igisambo. Yagiye gusahura muri bank na bagenzi be bagezeyo bica umuntu bashaka ko abaha amafranga. Yari ariho amaraso menshi yamwuzuye ku myenda hose. Ubwo police yabakurikiraga wa musore yahungiye kwa murokore, amubonye arababara cyane kandi Police yari imukurikiye ngo imwice. Ni uko yiyambura imyenda ye yera ayiha murumuna we yambara iyariho amaraso. Aramwihanangiriza ati iyo kanzu nguhaye irera tuzahurire mu ijuru nta kizinga na kimwe ifite. Abapolisi baraje barasa uwari wambaye imyenda ifite amaraso. Maze kuva ubwo uwari umwicanyi arihana aba umugenzi ujya mu ijuru.

Bene Data mwese mwiyumvamo kuba abungeri, abarimbuka ni benshi hariho, abajura, abasambanyi, abicanyi, abanganyi, abatinganyi …. Mureke twitange TUGENDE, tubabwire kandi tubabwirize, bahindukire bamenye YESU UKIZA, BABE IBYAREMWE BISHYA (2 Kor 5,17). Ibanga ni UKWIHANA.

4. INTAMA NAZO, nibo bakrisito, ndabasaba gushyigikira abungeri banyu. Hari intama za rugeyo zicana, zirakubita abashumba, ndetse zirimo zirakubitana amahembe hagati yazo. Abakrisito twisubireho, twubahane, dufashe abashumba bacu kubaka UBWAMI BW’IMANA. Nagirango nibutse buri wese ko Abashumba babungabunga ubuzima bw*intama, NTA MUSHUMBA UBYARA, INTAMA NIZO ZIBYARA. Bene Data bakrisito namwe, mwiba INGUMBA, mukwiye kubyara abandi bakava kwa Satani bakaba abana b’lmana.

Ndangije mbararikira mwese Abungeri ngo mube bazima mugere ikirenge mu cya Yesu Umwungeri mwiza ariwe umutahiza w’lntama. Kandi namwe intama, mwebwe Abakrisito muhaguruke mwuzuze inshingano zanyu nkuko bikwiye. Twese dufatanije turwanye Satani twubake UBWAMI BW*IMANA. Nkuko Yesu abitubwira muri Matayo 28,18-20 Nuko Yesu arebegera avugana nabo ati: Nahawe Ubutware mu ij“uru no mu isi, nuko mugenge muhindure abantu bo mu mahanga yose, mubabatiza mu izina rya Data ma twese ni iryo umwana ni iryo Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi’. AMINA.

Musenyeri Kalimba Jered, EAR Shyogwe

Last edited: 14/06/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Rwizigura  B john
    • 1. Rwizigura B john On 06/08/2021
    Dufashe uyu mwanya ngo tubashimire rwose Ijambo ryiza Kuba Umwugeri mwiza Imana iguhe umugisha

Add a comment