Créer un site internet

UMWANA W’UMUNTU NI IKI MANA KO UMUGENDERERA?

Jacob deam 2UMUVUGABUTUMWA : Rev. NTAKIRUTIMANA Venant

IBICE BYO GUSOMA : Itangiriro 28 ; Zaburi ya 8.

Ijambo ry’Imana tumaze gusoma mu gitabo cy’Itangiriro 28 ni ijambo ritwereka neza ko Imana yita ku bantu yaremye, ikabagenderera, ikabitaho, ikabagirira neza cyane iyo bari mu bihe bibakomereye. Imana igirira neza abantu bose, abadakijijwe n’abakijijwe. Ku bakijijwe, twibuke ko hari ibyiza Imana yadukoreye tutarakizwa, kandi tumaze gukizwa twarushijeho kubona ibyiza byinshi Imana idukorera. Ni ukubera iki Imana itwitaho ikatugirira neza? Nk’uko tugiye kubibona muri iyi nkuru twasomye, Imana iba igamije kutwiyereka, kutwihishurira kugira ngo tumenye urukundo rwayo rwinshi, imbaraga zayo zikomeye, ubwenge bwayo butangaje n’ubutunzi bwayo butagira akagero. Haleluya!

Kugira neza kw’Imana n’umugisha w’Imana bitugeraho tubikeneye. Duhora hari ibyo dukennye mu buzima twifuza kubona. Duhora dufite intambwe twifuza gutera. Duhora dushaka kuva mu cyiciro runaka, kandi Imana ikabidufashamo, ikadushyigikira, ikaduha umugisha. Ariko mu myumvire yacu, tuba dutekereza ko Imana niduha ibyo dukennye, cyangwa nitugeza ku byo twifuza, tuzakora iki? Tuba twumva tugamije iki nyuma yo kugera mu ntera runaka?

Ibyabaye kuri Yakobo twumvise muri iyi nkuru, tubitekerezeho tuzirikana kugira intego yo Kwiyegurira Imana no kuyikorera. Mu mirongo ibanzirirza iyo twasomye, tubonamo ko Yakobo yari afite urugendo rwo kujya kurambagiza umugeni i Padanaramu. Ubwo yerekezaga i Harani, yageze ahitwa i Luzi araharara.

Urugendo rwe rwabaye rurerure, arananirwa, bumwiriraho, izuba rirenze, atangira kwibaza aho kurara. Byarangiye araye ku nzira, ahantu ari wenyine, yisegura ibuye, arasinzira ararota. Inzozi za Yakobo ntizari izisanzwe, ahubwo zari ihishurirwa. Yabonye urwego rushinzwe hasi rukageza umutwe ku ijuru, abamarayika b’Imana baruzamukiraho bakarumanukiraho, kandi Imana yari yicaye ku mutwe warwo.

Imana yasanze Yakobo mu rugendo; mu bitotsi; mu bwigunge n’ubwoba. Natwe ijya itugenderera mu bihe bitandukanye: turyamye dusinziriye; tugenda mu nzira; mu modoka, mu ndege no mu bwato. Imana idusanga mu rusengero; mu kazi, mu burwayi ku gisasiro, cyangwa mu gihe cy’ibirori.

Imana ntiyagendereye Yakobo gusa; no muri iki gihe iracyagenderera abantu bayo. Ibuka uko Imana yagiye ikwiyereka mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye, ikavugana na we, ikaguhumuriza, ikakugira inama, ikagutabara. Biratangaje ko Imana ituzi kandi iduha agaciro ikemera kutugenderera! Umwanditsi wa Zaburi ya 8 yaravuze ati: Umuntu ni iki Mana kumwibuka, cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera? Haleluya! Ushobora kuba wumva muri iyi minsi hari urugendo urimo wenyine, uri mu bwigunge, uhagaritse umutima, ushobewe utazi aho waruhukira nka Yakobo bumwiriyeho; ushobora kuba ubona nta muntu uhari wagira icyo agufasha. Niba umeze nka Yakobo igihe yari yigunze, asinziriye yiseguye ibuye, humura nturi wenyine, uri mu gihe cyo kugendererwa n’Imana nka Yakobo.

Yakobo ashobora kuba Imana yari yarayumvanye sekuru Aburahamu na Se Yakobo, ariko uyu munsi yahisemo kumwiyereka ubwe. Ntushobora gukorera Imana wumvanye abandi gusa, utarahura na yo, utarayibona, utarayimenya, utaravugana na yo, ntiwayikorera neza itaraguhindura umutima ngo uyizere. Nicyo gituma Imana yagendereye Yakobo, iramwibwira kugira ngo ayimenye: ndi Imana ya Sogokuru wawe Aburahamu, Imana ya So Isaka. Igihugu uryamyeho nzakiguha  ubwawe n’urubyaro rwawe. Urubyaro rwawe ruzangana n’umukungugu wo hasi. Uzakwira isi, uhereye iburasirazuba ukageza iburengerazuba, kuva mu majyepfo kugera mu majyaruguru. Ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose, nzakugarura muri iki gihugu, kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye. (umurongo wa 15).

Yakobo Imana yaramugendereye arayumva, arayibona, arayimenya, arabihamya ati: Uwiteka ari aha hantu nanjye nari ntabizi. Erega aha hantu hateye ubwoba! Aha hantu ni inzu y’Imana! Aha hantu ni irembo ry’ijuru! Yakobo yahuye n’Imana koko! Twibuke ko bwari ubwa mbere. Ni nka wa munsi wa mbere wakizwaga, umunsi wa mbere nakizwaga. Numvise ubutumwa bwiza, numva Imana iri muri iryo teraniro ari yo irimo kwivugira, numvise mfite ubwoba bw’igitinyiro cy’Imana, numva mfite agahinda kanteye kwihana, kandi numva noneho nuzuye ibinezaneza, umutima wanjye wuzuye ibyishimo n’amahoro, numva nejejwe no kumva urukundo nkunzwe n’Imana. Ibuka bya bihe nawe uko byakundekeye, wongere kumva ukumbuye ibyo bihe ubwo wakiraga agakiza n’ibindi Imana yagiye ikugenderera. Haleluya!

Yakobo yahize umuhigo ati: Imana nibana nanjye, ikandindira muri uru rugendo ngenda, ikampa ibyo kurya n’ibyo kwambara; nkagenda amahoro, akangarura muri iki gihugu kwa Data, Imana izaba Imana yanjye. Yakobo yagize intego yo kwiyegurira Imana. Ati: Imana izaba Imana yanjye. Mu yandi magambo, nzajya nyiringira, nzajya nyizera, nzajya nyisenga, nzajya nyishima, nzajya nyihamya, nzajya nyubaha. Nzubaka inzu y’Imana. Mu yandi magambo, nzakorera Imana, nzubaka aho kuyisengera, nzashyigikira umurimo wo kuyamamaza. Nzajya ntanga kimwe mu icumi cya byose, Imana izajya impa. Uku kwiyemeza gushimisha Imana icya cumi abantu bamwe babitezutseho. Ariko Yakobo yabigize intego.

Iri jambo ry’Imana riziye kudukangurira kugira intego yo kwiyegurira Imana no kuyikorera nk’ukwa Yakobo. Iyo umuntu yifuza kubona uwo bashingana urugo, aba yumva nibikunda, azakora iki? Umuntu namara kuba umugabo cyangwa umugore azakora iki? Namara kubona urubyaro, azakora iki? Nabona impamyabumenyi y’ikirenga, azakora iki? Nabona akazi keza cyangwa umushahara mwiza cyangwa urwunguko mu mirimo ye, cyangwa uburumbuke mu mirima no mu matungo, azakora iki? Nabona amazu meza, bizagenda bite? Mu itorero umuntu naba umukuru w’abakristo cyangwa umwigisha w’Ikanisa, umudugudu cyangwa ishuri mu itorero, cyangwa umupastori, cyangwa umwepiskopi, aba yumva intego afite ari iyihe? Umuntu muri Leta niba yifuza kuba umuyobozi w’umudugudu, umuyobozi w’Akagari, Umurenge, Akarere, Intara, umudepite, umuministre, umuyobozi w’igihugu, aba yumva azakora iki? Ese iyo umuntu ageze ku byo yifuzaga, cyangwa avuye mu bibazo byari bimwugarije, cyangwa ageze mu rwego runaka, Imana ikomeza kuba Imana ye? Akomeza kubaha Imana no kuyikorera? Akomeza gusenga Imana no kumva Ijambo ry’Imana, no kuyibwira abatarayimenya?

Dukwiriye kugira umwete wo guhamya Imana nka Filipo. Yesu amaze kubwira Filipo ati: Nkurikira, yaramukurikiye. Bakigenda, yabonye mugenzi we Natanayeli ntiyiyumanganya, aramubwira ati: Uwo Mose yanditse mu mategeko n’Abahanuzi bakamwandika, namubonye, ni Yesu, ngwino nawe urebe! Niba wahuye na Yesu akaguha agakiza, ukwiriye kugira umwete wo kumuhamya mu bandi, ukabivuga, kandi ukabyerekanisha imibereho yawe yo kwitondera ijambo ry’Imana.

Birashoboka ko waba wumva iri jambo ry’Imana utarayizera ngo wakire agakiza. Uyu munsi Imana iravugana nawe muri iri Jambo ryayo nka Natanayeli. Yakobo yabonye urwego rumuhuza n’ijuru, rumuhuza n’Imana. Yesu yabwiye Natanayeli ati witangazwa n’uko nakubonye ukiri munsi y’umutini, uzabona ibiruta ibyo, kandi uzabona Umwana w’Umuntu abamarayika bamuzamukiraho, bakamumanukiraho.  Yesu arahamiriza Natanayeli ko rwa rwego Yakobo yabonye, muri iki gihe ari Yesu ubwe. Yesu ni we rwego ruhuza isi n’ijuru; Yesu ni we rembo ry’ijuru ; Yesu ni irembo ry’Intama ; Yesu ni we nzira n’ukuri n’ubugingo.

Uyu munsi wizere Yesu, uhamye ko Imana ari Imana yawe, uhamye ko Yesu ari Umwami n’Umukiza wawe, umwakire araguha ubugingo, amahoro, ibyishimo, ihumure, n’imigisha yindi y’uburyo bwose. Niba waravuye ku Mukiza wawe Yesu, avuganye nawe muri iri Jambo kugira ngo umugarukire, wihane, umwizere, arakwakirana ibyishimo. Abantu muri iki gihe cya Covid 19, bamwe imitima yabo yarihebye, abandi bagize uburangare, baretse gusenga no kubaha Imana. Abandi babonye urwitwazo rwo kudakorera Imana, urwitwazo rwo kwirengagiza inshingano z’umukristo mu itorero. Kwiyegurira Imana no kuyikorera, bene Data ; dukwiriye kubigira intego yacu mu buzima bwacu bwose, mu bihe by’umudendezo no mu bihe by’ibibazo. Urumva uri wenyine, uragenda urugendo rwa wenyine, Imana irimo kugukomeza, uyu munsi yongeye kukubwira ngo ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose, kandi sinzagusiga ntakora ibyo nkubwiye. Hari ibyo Imana yagusezeranyije? Iyongeremo imbaraga, utegereze amasezerano y’Imana, ntizagusiga idakoze ibyo yakubwiye!

Rev. NTAKIRUTIMANA Venant

Last edited: 18/10/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment