Créer un site internet

UMUTAMBYI N’IBIGERAGEZO

Zacharie 2

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 80; Amosi 7; Luka 1:5-20.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku butumwa bugira buti: “UMUTAMBYI N’IBIGERAGEZO”.

Abatambyi bari bafite umurimo wo kwakira ibitambo by’Abisirayeli no kubisengera kugira ngo Imana ibyakire, ibyishimire, bitume ibabarira ababitanze ibyaha byabo ndetse ibahe umugisha. Abatambyi kandi bari abahuza b’Imana n’abantu. Abalewi bo bari bashinzwe imirimo inyuranye ikorerwa mu rusengero (Ihema ry’ibonaniro). Muri make, umurimo w’abatambyi wari uwo kubaka umubano mwiza hagati y’Imana n’Abisirayeli, naho uw’Abalewi ukaba uwo kurinda Ihema ry’ibonaniro, kugira ngo rihore ryejejwe. Abatambyi n’Abalewi bari abakozi b’Imana. Muri iki gihe, uyu murimo ukorwa n’abashumba ndetse n’abandi biyeguriye Imana (ababikira, abafurere, etc).

Nubwo ari umukozi w’Imana, umutambyi ni umuntu nk’abandi-nawe agoswe n’intege nke, ibigeragezo n’imihate by’isi. Nicyo gituma akwiriye no kwitambirira ibye byaha, nk’uko abitambirira abandi (Abah 5: 2-3). Mu magambo twasomye muri Luka 1:5-20, twabonye uburyo umutambyi Zakariya n’umugore we Elizabeti bahuye n’ikigeragezo cyo kubura urubyaro: “Bombi bari abakiranutsi imbere y’Imana, bagendera mu mategeko n’imihango by’Umwami Imana bose ari inyangamugayo. Ariko ntibagiraga umwana kuko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu za bukuru” (Luka 1:6-7). Reka twishyire mu mwanya wa Zakariya nyuma y’imyaka myinshi nta kana: birashoboka ko abantu bamugiraga inama yo kujya kureba uko yakwigenza ku ruhande; abandi bakamugiraga inama yo gusenda Elizabeti cg kumuzaniraho undi mugore. Mu bihe nk’ibi biba binashoboka ko umukozi w'Imana yibwira ati iyi Mana nakurikiye ntacyo imaze. Nyamara Zakariya na Elizabeti bihanganiye icyo kigeragezo kugeza bashaje, bakomeza gutambira Imana no gukiranuka (Luka 5:8).

Kuba umukozi w’Imana ntibivanaho ibigeragezo, ariko no kureka umurimo kubera ibigeragezo ntacyo byungura. Umuntu akiri mu isi aba afashe igihe mu ntambara (Yobu7:1). Ndagira ngo nakumenyeshe ko amasengesho adakuraho ikigeragezo ahubwo aguha imbaraga zo guhangana nacyo. Iyo amasengesho aba akuraho ikigeragezo, Zakariya na Elizabeti ntibaba baramaze iriya myaka yose batarabona umwana kuko barayasenze ahagije. Erega nta mubyeyi wakwishimira ko umwana we akomeza kurereshwa amashereka kugeza ashaje-umwana ukuze agomba kugaburirwa ibiryo bikomeye. None se niba bimeze bityo, urumva ari igitangaza ko abakozi b’Imana bageragezwa? Nta mukozi w’Imana n’umwe nzi utarahuye n’ibigeragezo. Usibye Zakariya, Aburahamu sekuruza w’abizera nawe yarageragejwe agera mu busaza Imana itaramuha urubyaro-Ibya Yobu byo birarenze! Nk’uko umusirikare anyura ku “ikosi”, niko umukozi w’Imana agomba kunyuzwa mu ruganda rw’ibigeragezo. Ibyo ni ibisanzwe, ahubwo ikibazo ni uburyo umukozi w’Imana ahangana n’ibigeragezo.

Kunesha ibigeragezo ni urugamba nk’urundi. Kugira ngo umuntu arutsinde, agomba gukora ibintu bibiri by’ingezi. Icya mbere, agomba kugenzura no gusobanukirwa inkomoko y’ikigeragezo arimo. Dawidi agikubita amaso Goriati yarabajije ati: “Mbese uwo Mufilisitiya utakebwe usuzugura ingabo z’Imana ihoraho, ni muntu ki?” (1 Sam 17:26). Umuntu ashobora kuba afite ikigeragezo cy’amagambo (abantu bagenda bamuvuga), nyamara ugasanga nawe abifitemo uruhare. Kugira ngo agitsinde, agomba guhagarika ibikorwa bituma abantu bamuvuga. Hari ibigeragezo biza tutabigizemo uruhare ariko hari n’ibindi twikururira, kandi ibyo ntidukwiye kubyihanganira ahubwo tugomba gukuraho ikibidukururira. Niyo mpamvu Petero agira ati: “Ariko se niba mwihanganira gukubitwa ibipfunsi babahora icyaha, muzashimwa iki?” (1 Pet.2:20). Dukwiye kumenya niba ibigeragezo duhura nabyo ari ibyo twikururiye, ibyo twakururiwe na bagenzi bacu, biva ku Mana cyangwa kuri Satani. Ibigeragezo biva ku Mana ibitunyuzamo kugira ngo imirimo yayo yerekanirwe muri twe (Yohana 9:3). Mu gihe duhuye n’ikigeragezo kiva ku Mana tuba tugomba kwihangana. Niyo mpamvu Petero atanga inama agira ati: “Nuko rero, ababazwa nk’uko Imana ibishaka, nibabitse uwo Muremyi wo kwizerwa ubugingo bwabo, bagumye gukora neza” (1Pet.4:19). Ibigeragezo bituruka ku mwanzi Satani abiduteza agamije kutuvana mu muhamagaro w’Imana (Mat 4: 1-11). Umuntu rero ahangana n’ibigeragezo bitewe n’umuzi wabyo. Iyo ushaka kurandura ibyatsi bibi mu murima (nk’urwiri), ubirandurana n’imizi yabyo-naho ubundi ejo wagaruka ugasanga byongeye kumera. Hari igihe usanga ibigeragezo byarabaye akarande ku muntu, bitewe nuko aticara ngo ashakishe imizi yabyo.

Intambwe ya kabiri mu guhangana n’ibigeragezo, ni ugutera umugongo (kwima amatwi) abaguca intege. Mu gihe Dawidi yari yiyemeje kurwana n’umufiristiya, mukuru we Eliyabu yashatse kumuca intege amwuka inabi, ariko Dawidi amwima amatwi amutera umugongo: “Maze Eliyabu mukuru we w’imfura ya se yumvise Dawidi avugana n’abo bantu uburakari buramuzabiranya aramubaza ati ‘Wazanywe n’iki? Mbese bwa butama wabusigiye nde mu butayu? Nzi ubwibone bwawe n’agasuzuguro ko mu mutima wawe… Amutera umugongo yerekera undi…” (1 Sam 17: 28-30). Satani ashaka ko dutumbira ikigeragezo gusa, aho kukirenza amaso ngo tubone gukomera kw’Imana. Uko umuntu arushaho gutega amatwi abamuca intege no guhanga amaso ikigeragezo, niko kigenda gisa nikiyongera ari nako nawe arushaho gucika intege no kugira ubwoba.

Mwene Data, mukozi w’Imana, nta gushidikanya ko nawe ufite ibigeragezo uhura nabyo: ubukene, uburwayi, abakurwanya, gusuzugurwa, gupfusha, kudahuza n’uwo mwashakanye, kutagira aho ukorera umurimo; kudahuza n’abayobozi bawe, uribaza uko ejo uzamera, etc. Ubigize ute? Ugiye kubivamo se? Mu buvumo no mubutayu wagiyeyo, Kanyarira na Kizabonwa habaye nko murugo iwawe, ariko ikigeragezo cyabaye ikigeragezo. Igisubizo ngufitiye ushobora kumva ari ntacyo kikunguye, ariko ndagira ngo nkubwire ngo: komeza wihanganire mu murimo. Umunyarwanda yaravuze ngo ahakomeye niho hava amakoma. Sara na Abrahamu biswe ingumba imyaka myinshi ariko nibo babaye ba sekuruza bacu twese, kadi nibo isi yose yaboneyeho umugisha. Zakariya na Elizabeti barihanganye baza kubyara Yohana-umwana mwiza kurusha abandi bose babayeho n’abazabaho (Mat 11:11).

Ndakwinginze garukira aho: “Nkugiriye inama, ukomeze itegeko ry’umwami ku bw’indahiro warahiye Imana. Ntukagire ubwira bwo gusezera, ntugashishikarire ikibi, kuko umwami akora icyo ashatse cyose. Erega ijambo ry’umwami rifite ububasha! Kandi ni nde watinyuka kumubaza ati “Urakora ibiki?” (Umubwiriza 8:3-4). Nk’uko twese twakijijwe kubwo kwizera bivuye ku Butumwa Bwiza twabwirijwe, niko natwe dukwiye kugira ishyaka ryo gukora umurimo w’Imana. Umurimo wacu Satani arawurwanya cyane, akaba ariyo mpamvu usanga atugabaho ibitero bya simusiga-ariko hari ibyiringiro kuko iyawutangije itubereye maso. Intambara ntaho wazihungira, n’aho ushaka kujya ntabwo ari mu ijuru ni mu isi; hari igihe wasanga ibigutegereje ari byo bikomeye.  Kurwana urugamba rwo mu mwuka bisaba ubwenge kuko Satani nawe arutegurana ubuhanga anyuze mu bantu. N’aho urugamba rwashyuha gute, igisubizo si ukuva mu murimo-hari impamvu Imana yawuguhamagariye kandi hari benshi ufitiye umumaro. Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose (Yosuwa 1:9).

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph (EAR Shyogwe)

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

Last edited: 05/12/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Jerome SIKUBWABO
    • 1. Jerome SIKUBWABO On 08/12/2020
    Ndabashimiye

Add a comment