UKO IBUMBA RIMEZE MU NTOKI Z'UMUBUMBYI, NI KO TUMEZE MU NTOKI Z’UWITEKA

IGICE CYO GUSOMA: YEREMIYA 18:1-11

1Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti 2“Haguruka umanuke ujye mu nzu y'umubumbyi, ni ho nzakumvishiriza amagambo yanjye.” 3Nuko ndamanuka njya mu nzu y'umubumbyi, ndebye mbona arakorera umurimo we ku ruziga. 4Nuko ikibindi yabumbaga mu ibumba gihombera mu ntoki z'umubumbyi, maze aribumbisha ikindi kibindi kimeze uko ashaka. 5Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti 6“Yemwe ab'inzu ya Isirayeli mwe, mbese sinabasha kubagenza nk'uyu mubumbyi? Ni ko Uwiteka abaza. Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z'umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe. 7Igihe nzavuga iby'ishyanga n'iby'igihugu ngo bikurweho, bisenywe birimbuke, 8ariko iryo shyanga navugaga niriva mu byaha byaryo, nzareka ibyago nibwiraga kubagirira. 9Kandi igihe nzavuga iby'ishyanga n'iby'igihugu ngo mbashingishe intege kandi mbameze, 10ariko bakanga bagakorera ibyaha imbere yanjye ntibumvire ijwi ryanjye, nzaherako ndeke ibyiza nari navuze ko nzabagirira. 11Noneho rero genda ubwire abantu b'i Buyuda n'abatuye i Yerusalemu uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Dore mbageneye ibyago kandi mfite imigambi yo kubateza, nimugaruke umuntu wese ave mu nzira ye mbi, mugorore inzira zanyu n'imirimo yanyu.

Aya magambo Imana yayabwiye Yeremiya mu gihe rubanda n’abatware ba Isirayeli bari barimuye Imana bayisimbuza ibigirwamana bayobejwe n’abahanuzi b’ibinyoma. Birataga urusengero rwabo, kandi bakishingikiriza ku bwoko bwabo, bakumva ko ntacyo Imana yatwara ubwoko bwera yitoranyirije. Nyamara Imana yababwiye ko ibyo biratanaga byose byari ubusa. Yarababajije iti : « Mbese mwakwiba, mukica, mugasambana, mukarahira ibinyoma, mukosereza Bāli imibavu, mugakurikira izindi mana mutigeze kumenya, maze mukaza kumpagarara imbere muri iyi nzu yitiriwe izina ryanjye mukavuga muti ‘Turakijijwe’, ariko ari ukugira ngo mubone gukora ibyo bizira byose? » (Yer 7 :9-11) Imana yabonaga Isirayeli nk’ikibumbano cyahombeye umubumbyi. Ubundi iyo bimeze gutyo (ikibumbano cyahombye), umubumbyi aba ashobora kureka iryo bumba burundu, cyangwa akaritunganya neza akabumba ikibumbano gishya.

Umubumbyi Yeremiya yeretswe ngo yarabumbaga, «Nuko ikibindi yabumbaga mu ibumba gihombera mu ntoki ze, maze aribumbisha ikindi kibindi kimeze uko ashaka.» Uyu mubumbyi yagiraga ukwihangana gukomeye. Iyo ataza kugira kwihangana yari kuzibukira iryo bumba akaryihorera kuko ritavuyemo ikibumbano yashakaga (kubw’ububi bwaryo). Uyu mubumbyi ntiyifuzaga kwangiza ibumba rye.Yifuza ko ibumba rye ryavamo igikoresho cy’agaciro.  Mbega ukuntu Imana yacu ari Umubumbyi mwiza! Imana yacu ni inyembabazi, kandi yuzuye urukundo rwinshi. Mu gihe Abisirayeli bagaragaraga nk’ibumba rihombye, Imana ntiyabaretse. Imana yabwiye Isirayeli iti « Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza » (Yer 31 :3) Imana yacu ntiyishimira kutubona nk’ibumba rihombye, ahubwo yishimira kutubona nk’ibikoresho by’umumaro.

Ubundi ibumba ni icyondo mu bindi byondo, kandi riba mu gishanga ahantu habi cyane. Nyamara iyo ibumba rimaze gutunganywa rikabumbwamo igikoresho runaka riba rihindutse iry’agaciro. Kuva ubwo ntiriba ricyongeye kuba mu gishanga ; ahubwo ribikwa mu nzu cyangwa ahandi hantu heza. Urumva ko hari itandukaniro hagati y’ibumba rikiri icyondo, n’igikoresho cyavuye muri iryo bumba. Utuma ibyo byombi bitandukana, ni umubumbyi uhindura iryo bumba ry’icyondo rikavamo igikoresho cy’agaciro. Ku rundi ruhande na none, hari itandukaniro hagati y’ibumba n’umubumbyi. Ntibigoye gutandukanya umubumbyi n’ibumba. Muri ubu buhanuzi, Imana igereranywa n’umubumbyi, naho Isirayeli ikaba ibumba. Tubyiyerekejeho, twavuga ko buri wese agereranywa n’ibumba. Uko waba umeze kose, ukwiye kumenya ko uri ibumba, kandi umubumbyi ashobora kukugenza uko ashaka. Mu Baroma 9:21 haravuga ngo: “Mbese umubumbyi ntategeka ibumba, ngo mu mugoma umwe abumbemo urwabya rumwe rwo gukoresha iby'icyubahiro, n'urundi rwo gukoresha ibiteye isoni?”

Umubumbyi arigenga-Afite ububasha bwose ku ibumba. Nta bumba rishobora kwigomeka ku bushake bw’umubumbyi. Nta kindi ibumba rishobora gukora usibye kuguma mu maboko y’umubumbyi, maze nawe akarikoresha icyo ashaka. Birumvikana ko muri iki gihe abantu benshi badashobora kwishimira iki kigereranyo. Turi mu bihe umwana w’umuntu yigometse ku Mana ahitamo gukora ibintu uko ashatse. Umuntu arashaka uburenganzira burenze ubw’Imana yamuhaye ! Uyu munsi hariho amashyirahamwe menshi aharanira uburenganzira bwa muntu-Ariko tutarebye neza twazaharanira n’uburenganzira butari ubwacu. Tugeze aho tuvuga ko ari uburenganzira bw’umuntu gushyingiranwa n’uwo bahuje igitsina, kwambara ubusa buri buri ku gasozi mu ruhame ; etc. Nyamara twirengagiza ko « tutari abacu ngo twigenge » ! (1 Abakor 6:19-20)

Dukwiye gusobanukirwa neza umwanya dufite ugereranyije n’uw’Imana; Umuremyi w’ijuru n’isi. Dufite aho tugarukira! Nk’uko umubumbyi abumba ikibumbano ngo agikoreshe imirimo runaka, niko natwe turi ibibumbano by’Imana. Byaba bitamgaje kubona ikibumbano kigisha umubumbyi impaka kiti “wambumbye nabi nzihindura ukundi” (uwari umugore akihindura umugabo; uwari umugabo agashaka kuba umugore); ikindi kiti “ndashaka uburenganzira bwo gukora icyo nshaka aho kugira ngo umubumbyi ankoreshe icyo ashaka” ; etc. Ni ukuri, uko umubumbyi akaraga ibumba mu ntoki ze akariha ishusho ashaka, niko Imana ibasha kukugenza. Uyu munsi witwa umutunzi; ariko ibishatse yakaraga ibumba ikarihindura umutindi. Uyu munsi urakorera aho; ariko ibishatse ikibumbano cyayo yagitereka ahandi ishaka. Imana iduhe koroha kugira ngo tubashe kwakira impinduka idushakaho tutaburanye na yo.

Icyakora si ibintu byoroshye ! kugira ngo ibumba ryemere kwikaragira mu ntoki z’umubumbyi, bisaba ko arisekura, akarinapfura (akarikuramo amabuye), kandi akarivanga n’amazi. Emerera Imana ikunapfure, ikuzuze Umwuka Wera, bizakorohera kwemera kuba ikibumbano cy’umumaro. Mu gusoza ndagira ngo wibaze ibi bibazo: Mbese ndi igikoresho cy’umumaro? Aho sinahombeye umubumbyi? Mwene Data muri Kristo Yesu, ugiriwe ubuntu butangaje bwo kumva iri jambo. Ntubure kwiga ubushake bw’Imana kuri iki cyigisho. Imana yabwiye Yeremiya iti “genda ubwire abantu b'i Buyuda n'abatuye i Yerusalemu uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: nimugaruke umuntu wese ave mu nzira ye mbi, mugorore inzira zanyu n'imirimo yanyu.’” Icyo Uwiteka agushakaho ni uko waca bugufi akagutunganya nawe ukaba igikoresho cy’umumaro.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 04/09/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

 

Last edited: 03/09/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment