Créer un site internet

UGIRA INEZA UKAYISANGA IMBERE

IGICE CYO GUSOMA: IBYAKOZWE N’INTUMWA 9: 36-43

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku mugani wa kinyarwanda uvuga ngo “Ugira ineza ukayisanga imbere”. Turarebera hamwe icyo uwo mugani utwigisha, dushingiye ku ijambo ry’Imana dusanga mu gice twavuze haruguru cyane cyane ahagira hati: “Petero arahaguruka, ajyana na bo. Asohoyeyo bamujyana muri icyo cyumba cyo hejuru, abapfakazi bose bahagarara iruhande rwe barira, berekana amakanzu n'imyenda Doruka yababoheye akiriho. Petero abaheza bose, arapfukama arasenga, ahindukirira intumbi ati ‘Tabita, haguruka.’ Arambura amaso, abonye Petero arabyuka aricara.” (Ibyak 9:39-40)

Abanyarwanda baca umugani ngo: “ugira ineza ukayisanga imbere”. Bibiliya nayo igira iti “Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana”. (Abah 13:16). Koko rero  ugira ineza ukayisanga imbere, wagira inabi nabwo ukayihasanga. Akenshi twibwira ko kugira neza bisaba ko dukora ibikorwa binini cyane bigaragarira amaso ya buri wese. Nyamara burya na ka kantu gato cyane ukora (rimwe na rimwe ugahita unibagirwa ko wagakoze) gahesha umugisha. Kugira neza si ugukora ibitangaza. Ntibisaba buri gihe imbaraga nyinshi, ubutwari, amafaranga, cyangwa ibindi bihambaye-akantu gato karahagije ngo ukore k’umutima w’Imana.

Dufate urugero rwa Tabita. Uyu mugore yari afite impano yo kuboha imyambaro. Wakwibaza uti ese kuboha nayo ni impano y’Umwuka Wera? Yego, ni impano y’Umwuka Wera! Abantu benshi muri iki gihe bashaka impano zirenze izo bahawe, kandi izo bahawe ntibazikoreshe-ugasanga bose barashaka kuvuga mu ndimi. Ushobora kuba utari umuhanuzi, umuvugabutumwa, cyangwa undi mukozi w’Imana ukomeye, nyamara impano wita ko yoroheje ikaguhesha umugisha ndetse nawe ukawuhesha abandi.

Kuboha niyo yari impano ya Tabita. Simpamya ko hari umwanya ukomeye uyu mugore yari afite mu Itorero usibye kuba umwigishwa wa Yesu. Nyamara umurimo yakoreraga abapfakazi wakoze ku mutima w’Imana kugeza ubwo yamuzuye yari yamaze gushiramo umwuka. Nta gushidikanya ko i Yopa hari abantu benshi bakomeye-ariko ntacyo tubaziho kidasanzwe-Barapfuye baribagirana birarangira. Nyamara Tabita, umugore wambikaga abakene, yarapfuye igikuba kiracika. Nta kintu Imana yumva vuba nk’amarira y’umukene, imfubyi n’umupfakazi, kandi nta murimo iha igaciro nko kubitaho-iyo niyo dini nyakuri. Yakobo yaranditse ati : Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y'Imana Data wa twese ni iri: ‘ni ugusūra impfubyi n'abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n'iby'isi”. Iyo Tabita abaho gusa ntacyo afasha abakene, imfubyi, n’abapfakazi, ubu amateka ye aba yaribagiranye. Nyamara kubera akamaro yari afitiye benshi, apfuye byahagurukije abo yagiriye neza bose, batakambira Petero nawe atabaza Ijuru rimusubiza ubuzima.

Tabita yamenyaga umupfakazi wese ukeneye umwambaro, n’uwo ari we wese ukeneye kugirirwa impuhwe, kandi yakoreraga abakene n’imbabare nta biguzi abasabye. Amaboko ye yakoraga kurusha kuvugisha ururimi. Kuba Tabita yaritaga ku kababaro k’abapfakazi, Imana yabifashe nk’umurimo ukomeye  yakoreye Itorero, maze ibona ko ari byiza kumuzura kugira ngo akomeze kubera abandi umugisha kandi kugira ngo uku kwigaragaza kw’imbaraga zayo bitere umurimo wa Kristo kurushaho gukomera. Ijuru rizi amateka n’ibyo abantu bakora muri buri ntambwe y’ubuzima bwabo. Imana izi ibyo buri muntu akora agirira neza bagenzi be, nubwo yaba ari umuntu woroheje, ndetse n’ibyo akora bikaba bigaragara nk’ibintu biciriritse. Uko waba uri kose ntukisuzugure. Kuba uriho ni ikimenyetso cyuko hari ikintu ufite Imana ikeneye kandi natwe bagenzi bawe dukeneye. Ntuzapfane icyo wakaduhaye, kandi ntuzapfe udakoreye Imana icyo yakuremeye.

Bavandimwe muri Kristo Yesu, ubuzima bwacu twese buzagira iherezo. Iyo tugihumeka, tuba twumva amafranga n’indi mitungo yacu bifite agaciro gakomeye. Nyamara iyo umwuka utuvuyemo, ibi byose bihinduka ubusa. Icyo gihe nta na kimwe kiba kigifitiye umuntu akamaro, usibye imirimo myiza yakoze agihumeka. Tabita amaze gushiramo umwuka, ntacyo amakanzu yari atunze yashoboraga kumumarira ngo abe yakongera kuba muzima. Nyamara amakanzu yahaye abapfakazi yamugiriye umumaro munini cyane kuko yatumye Imana imugarura mu mubiri. Ibyo umuntu aruhira byose abisiga mu isi, ariko imirimo myiza yakoreye Umwami igenda imukurikiye: “Numva ijwi rivugira mu ijuru riti ‘andika uti ‘uhereye none hahirwa abapfa baphira mu mwami wacu, Umwuka nawe aravuga ati yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye nabo ibakurikiye”.  (Ibyah 14:13)

Imirimo myiza ntiyibagirana. Birashoboka ko nta muntu wari wakubwira ko cya gihe wakoze neza, ariko ineza ntishira ; wowe, abana bawe cyangwa se abagukomokaho bazasoroma imbuto z’ineza yawe byanze bikunze. Ineza Yonatani umuhungu wa Sawuli yagiriye Dawidi, ni yo yatumye ubwo Dawidi yari ku ngoma abaza abagaragu be ati: "Mbese hari uwasigaye wo mu muryango wa Sawuli ngo mugirire neza ku bwa Yonatani?" Ni uko bamuzanira umuhungu wa Yonatani wari warasigaye mu mashyamba y’i Lodebari, witwaga Mefibosheti, maze Umwami Dawidi aramubwira ati: "Humura kuko ntazabura kukugirira neza ku bwa So Yonatani, kandi nzagusubiza imisozi y’inyarurembo ya sokuru Sawuli, kandi uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose.” (2 Sam 9:1-7) Umunyarwanda yaciye umugani ngo: “Uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana”-ashaka kuvuga ko mwene muntu yibagirwa vuba. Nyamara nubwo abantu bakwibagirwa cyangwa se bakirengagiza ineza wabagiriye, Imana yo ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo. Imirimo myiza yose irandikwa kandi Imana ntiyitiranya amazina. (Abah 6:10). Komeza ukore imirimo myiza yose y’Imana. Pawulo yandikiye Timoteyo ati: “Mukore ibyiza, mube abatunzi ku mirimo myiza, mube abanyabuntu bakunda gutanga, mwibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza kugira ngo mubone uko musingira ubugingo nyakuri.” (1 Tim 6:18-19)

Muri iyi si turi nk’abakozi ba nyakabyizi. Iyo umuntu ari nyakabyizi, akorana umwete kugira ngo ahari uwo utaba ariwo munsi wa nyuma akoranye na shebuja. Ntituzi isaha n’umunsi urupfu ruzadutungura rugashyira iherezo ku migambi yacu yose. (Umubwir 9:10) Kubw’ibyo rero, dukwiye  gukorana umwete kandi tugahora tugenzura ko imirimo dukora ari imirimo ishobora kuzadukurikira kandi yageragezwa ikagaragara ishyitse. Dusabe Imana idushoboze kugira imirimo twayibutsa bibaye ngombwa.

Mu gusoza, ndagira ngo Twisuzume. Mbese ibikorwa byo gufasha abakene, abapfakazi n’imfubyi bifite uwuhe mwanya mu itorero no mu rugo iwacu? Umwana w'umuntu ubwo azazana n'abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y'ubwiza bwe. Azabwira abari iburyo bwe ati Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw'isi, kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransūra, nari mu nzu y'imbohe muza kundeba. Ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data boroheje bari hanyuma y'abandi, ni jye mwabikoreye.Imana idushoboze !

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 08/05/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe

  • 1 vote. Average rating: 1 / 5.

Comments

  • NDAHIGWA JEAN DE DIEU
    • 1. NDAHIGWA JEAN DE DIEU On 16/06/2022
    MURAKOZE CYANE KU BW'IRI JAMBO TURAHIRWA NIDUKORA IBYARYO.IMANA IKOMEZE IDUSHYIGIKIRE TWESE

Add a comment