Créer un site internet

UBUTUNZI NIBUGWIRA NTIBUZABAHERANE IMITIMA

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 49; Guteg 11:1-15; Ibyak 27:01-12

UBUTUNZI NIBUGWIRA NTIBUZABAHERANE IMITIMA

Uyu mutwe nawukuye muri zaburi ya 62:11. Siyo tuza kuganiraho uyu munsi ahubwo turatinda kuri zaburi ya 49.

Ivangili y’Ubukire (Evangile de la Prospérité cyangwa Prosperty Gospel) ntivugwaho rumwe n’abahanga mu bya Tewolojiya. Bamwe bigisha ko ubukungu ari ikimenyetso cy’umugisha utangwa n’Imana kandi ko ubukene ari umuvumo cyangwa icyaha. Kuri iyo myumvire ni naho hakomoka ivugabutumwa rimaze gukwira hose ryubakiye ku bitangaza, ku buhanuzi, ku iyerekwa, etc. Ku rundi ruhande na none hari abavuga ko ubutuzi bw’iby’isi nta mumaro : bati nta hantu na hamwe Yesu yigeze akora igitangaza cyo guha umuntu runaka ubutunzi ahubwo yahoraga yihanangiriza abantu kwirinda irari ry’iby’isi. Iyo Yesu yahamagaraga umuntu ngo amukurikire ntiyamusezeranyaga ubutunzi, ahubwo yamusabaga kwitanga nk’uko na we ubwe yitangiye abantu kugeza n’aho atanga ubuzima bwe.

Ndifuza ko tuganira kucyo Ibyanditswe Byera bivuga ku bukire. Ijambo ry’Imana ntirirwanya ubukire no kugubwa neza. Niyo mpamvu Yohana yandikiye Gayo agira ati : "Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza" (3Yohana:2). Gukiranuka bidushyira mu cyerekezo cyo gusingira imigisha myishi cyangwa se umugisha mugari uturuka ku Mwami wacu Yesu. Niyo mpamvu Salomo yagize ati: "Mu nzu y’umukiranutsi harimo ubutunzi bwinshi" kandi " Uwicisha bugufi, akubaha Uwiteka, Ingororano ye ni ubukire icyubahiro n’ubugingo" (Imigani 22:4) 

Ijambo ry’Imana rivuga neza ko atari ubushake bw’Imana ko hagira ubaho mu bukene. Hari ubukene buzanwa no kutumvira Ijambo ry’Imana: "Uwanga guhanwa bimutera ubukene …" (Imigani 13:18). Ni nacyo cyatumye Yobu avuga ati abakiranutsi "nibayumvira bakayikorera, bazamara iminsi yabo baguwe neza, bazamara n’imyaka yabo mu byishimo" (Yobu 36:11). Ubukene si umugabane w’abakiranutsi. Ubukene ni ubw’abantu batubaha Imana. Umugisha kandi mwinshi (mugari) ni uw’abana b’Imana. Umwenda (amadeni) si ubushake bw’Imana mu byukuri ni ububata: "umukire ategeke umukene, kandi uguza aba ari nk’umugaragu w’umugurije" ( Imigani 22:7) Imana irashaka kubohora abantu bayo bose bakava mu bubata ndetse n’imyenda yose (amadeni yose), abantu b’Imana nibayishaka bakanayumvira,bazava mu bubata bagire umudendezo. Imana igira iti: “Ubukire n’icyubahiro biri iwanjye, kandi n’ubutunzi buhoraho, no gukiranuka na byo. Kugira ngo ntungishe abankunda, nuzuze ububiko bwabo" (Imigani 8: 17-18, 21).

Nyamara Imana nayo izi ko ubutunzi bushobora kugusha umuntu mu bwibone akabuhindura ikigirwamana, bukamubera umuvumo. Niyo mpamvu Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Ndababwira ukuri yuko biruhije ko umutunzi yinjira mu bwami bwo mu ijuru. Ndetse ndababwira yuko icyoroshye ari uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bwo mu ijuru.” Ubukene ni ikigeragezo gikomeye ariko no gukira mu buryo buhesha Imana icyubahiro byananiye abantu benshi kugeza n’ubwo abantu bamwe bavuze ko “abakire atari abantu”! Abakira bagatakaza ubumuntu se bajya mu Ijuru?

Bibiliya igaruka cyane ku bigendanye n’imicungire y’umutungo. Icya mbere, niba Imana iduhaye ubutunzi tugomba kwirinda kubusesagura : "Gira umwete wo kumenya uko imikumbi yawe imeze kandi ufate neza amashyo yawe" (Imigani 27:23-27). Dukwiye kugira umwete wo kongera ibyo Imana yaduhaye.  Salomo agira ati: "Hari umuntu w’umunyamwete mu byo akora ubonye? Bene uwo azaba imbere ku mwami, ntazakorera abagufi" (Imigani 22:29). Na none Salomo atubwira ko "Ukuboko k’umunyamwete gutera ubukire " (Imigani 10:4b) kandi ko "Ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire" (Imigani 21:5). Ijambo ry’Imana ritwihanangiriza ritubwira ko tuzaba abakire ni tuba abizerwa n’abanyamwete. Ibi ariko bitandukanye no kwizera ko ubukire bwacu buzava mu bitangaza no mu buhanuzi!

Icya kabiri, ubutunzi bwacu bugomba gukorera Imana. Ijambo ry’Imana ribivuga neza : "Kandi rero Imana ishobora kubasanzaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose mufite ibibahagije muri byose, nk’uko byanditswe ngo " Yaranyanyagije aha abakene, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose" (2Abakorinto 9:8-9) Uko uzarushaho gutanga uzaba wamamaza Ubutumwa Bwiza mu mahanga yose yo kw’isi. Hari ibyo udashobora gukorera Imana ariko iyo utanze bishoboza abakozi bayo gukora byinshi. Wibuke ko uburyo ukoreshereza Imana ibyo yaguhaye aribwo butuma ikongera ibirutaho : « Niba mutakiranutse mubikijwe ubutunzi bubi, ni nde uzababitsa ubutunzi bw’ukuri? ” Umwani wacu Yesu yaravuze ati : “ mutange namwe muzahabwa . Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye ni rwo muzagererwa, kuko urugero mugereramo ari rwo muzagererwamo namwe” (Luka 6:38) 

Icya gatatu, ubutunzi ntibukwiye kutwibagiza Imana. Nibyo Imana yabwiye Abisilayeli igihe berekezaga mu gihugu cy’isezerano nk’uko twabisomye mu Guteg 11:1-15. By’umwihariko umurongo wa 16 uragira uti: « Mwirinde imitima yanyu itoshywa mugateshuka, mugakorera izindi mana mukazikubita imbere ». Ubutunzi si bubi ahubwo ikibi ni ukubukoresha nabi. Ntitube nk’aba batuzi bavugwa muri Zaburi ya 49 bafata ubutunzi bwabo bakabusimbuza Imana : « Biringira ubutunzi bwabo, Bakirata ibintu byabo byinshi. Mu mitima yabo bibwira yuko amazu yabo azagumaho iteka ryose, N’ubuturo bwabo ko buzagumaho ibihe byose, Ibikingi byaho bakabyitirira amazina yabo.» (Umurongo wa 11 na 19). Igihe kizagera ubutunzi bwacu tubusigire abandi nk’uko natwe hari ibyo dutunze twarazwe n’abandi : « Kuko abona ko abanyabwenge bapfa, Umupfapfa n’umeze nk’inka bakarimbukana, Bagasigira abandi ubutunzi bwabo. Ariko umuntu ntahorana icyubahiro, Ahwanye n’inyamaswa zipfa. (Umurongo wa 10 na 12). Imana ishaka ko dukizwa kandi tugakira. Ubukungu bwacu bushira vuba tubucunge neza kandi tubukorehsreze Imana kugira ngo izaduhe ubukungu budashira.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. Sehorana Joseph

Last edited: 20/06/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment