Créer un site internet

UBUTUMIRE KU BATUYE ISI BOSE!

IGICE CYO GUSOMA: YESAYA 55:1-9

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku butumire Imana yahaye abatuye isi yose bugira buti: “Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n'udafite ifeza na we naze. Nimuze mugure murye, nimuze mugure vino n'amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi.” (Yesaya 55:1)

Iki gice cya 55 cy’Ubuhanuzi bwa Yesaya gitangirana n’ijwi ry’Imana rihamagarira buri wese kwakira agakiza. Ubu butumire ntawe buheje; ni ubwa buri wese, tutitaye ku mwanya arimo, icyiciro cye cy’ubudehe, ubwoko bwe, umuryango avukamo, ururimi avuga, ibara ry’uruhu rwe; etc. Icyakora nubwo ubu butumire ari ubwa buri wese, kubwitabira si agahato. Abitabira ni abumva bafite inzara n’inyota. Abashyitsi batumiwe ni abumva ko ibiribwa n’ibinyobwa by’iyi si bitigeze bibamara inzara n’inyota, bityo bakaba bakeneye kurya umutsima umara inzara no kunywa ku mazi y’ubugingo. Koko rero "umuntu wese unyoye amazi y’isi arongera akagira inyota, ariko unywa amazi Yesu atanga ntiyongera kugira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi ya Yesu amuhindukiramo isoko y'amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.” (Yoh 4:13) Mbese wowe ntufite inzara n’inyota? Yesu agutumiye ku meza ye ngo urye, unywe udatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi. Ushobora kuvuga uti, “Njyewe ntibinshishikaje; nta nzara n’inyota mfite; mfite ibyo kurya n’ibyo kumywa byo muri ubu buzima binyuze”. Nyamara hari ibindi biryo n’ibinyobwa ukwiye gusonzera-ukwiye kugira inzara n'inyota byo gukiranuka. (Mat 5:6)

Yesu agufitiye ibyo kurya n’ubwoko butatu bw’ibyo kunywa: amazi, vino, n’amata. Tudafite amazi ntitwabaho. Uwiteka yakoresheje amazi kugira ngo agaragaze agaciro ijambo rye rifite ku bantu bose. Kimwe n’amazi afutse mu gihe cy’izuba, Ubutumwa Bwiza butuma umuntu agarura ubuyanja. Ku birebana na vino, ikunda gukoreshwa mu gihe cy’iminsi mikuru igatera abantu ibyishimo (Zab 104:15). Mu kurarika ubwoko bwe ngo buze bunywe vino, Uwiteka yabuhamagariraga kwakira umunezero wuzuye udashobora kuboneka ahandi hose. (Guteg 16:15; Zab 19:9; Imig 10:22)

Amata yo akomeza amagufwa kandi agafasha abana gukura neza. Mu buryo nk’ubwo, Ijambo ry’Imana ridukomeza mu buryo bw’umwuka kandi rigashimangira imibanire yacu n’Imana. Kubw’ibyo rero, umwana w’Imana yari akwiye kwifuza amata y’Ijambo ry’Imana nk’uko akana kifuza amashereka ya nyina! Petero yaranditse ati: “Mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza.” (1 Pet 2:2) Niba uri umukristo udakunda kwiga Ijambo ry’Imana, hari ikintu kitameze neza muri wowe. Ni ikibazo gikomeye kuba abakristo bamwe basigaye banezezwa no kwidagadura mu nsengero gusa, igihe cy’Ijambo ry’Imana n’impuguro cyagera abantu bagatangira kureba muri telefone zabo. Abantu ntibifuza inyigisho zicukumbuye-ahubwo usanga bashimishwa no gusoma cyangwa kumva ubutumwa bugizwe n’umurongo umwe (ariko nawo uhura n’irari ryabo). Ibi nibyo bituma abakristo benshi bahora bameze nk’abana bakivuka-nta buzima bw’umwuka bafite kuko batanyweye amata y’umwuka adafunguye. Iyo umwana atagaburiwe neza aragwingira! Dukwiye gusonzera ibyo kurya n’ibyo kunywa nyakuri, aho guta igihe mu bitagira umumaro.

Muri iki gihe, abantu benshi (ndetse n’abakristo), bashora ubutunzi n’igihe byabo mu bintu bitagaburira ubugingo. Batanga ifeza zabo ku bitari umutsima. Ukwiye kujya usuzuma niba ibyo ushoramo ifeza n’igihe byawe bifitiye ubugingo akamaro. Ni akaga gutanga ibiguzi ku mutwaro wuzuye umukungugu utazigera uhaza umutima n’ubugingo byawe. Ibinezeza byo muri iyi si bigurwa ifeza nyinshi, nyamara ntibishobora guhaza umutima. Mbese umuntu yigera ashimishwa n'ibyo atunze? Amafaranga ahagije ni angahe? None se koko ni iki cyatuma dutanga ifeza tukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki cyatuma dukorera ibidahaza? Kumvira Uwiteka byonyine nibyo bishobora gutuma tugira umunezero no kubyibuha mu buryo bw’umwuka. (Yes 55:2) Kugendera mukuri kw'Ijambo ry’Imana bituma twishimira imigisha y'Isezerano ry’agakiza, kandi aha honyine ni ho soko y'umutekano n’umunezero nyakuri.

Ushobora kuba utunze ibya Mirenge ariko utanyuzwe n’uko uri. Ntuhazwa n’ibyo isi yaguhaye ahubwo birushaho kukunaniza no kukubuza gusinzira. Akira ubutumire bwa Yesu! Agufitiye ibyo kurya bimara inzara n’ibyo kunywa bimara inyota kandi udatanze ibiguzi. Si “ku giciro cyiza” ahubwo ni ubuntu! Ubu butumire burihutirwa! Uko umuntu atinda kurya no kumywa niko agenda arushaho kwicwa n’inzara, kandi igihe gishobora kugera agashiramo umwuka. Niyo mpamvu Yesu ataka nk’utabariza umuntu uhuye n’akaga mu ijoro ati yemwe, yemwe, yemwe, abafite inyota nimuze ! Nuko ubwo bimeze bityo, Mwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize kuko banze kumva Iyababuriye iri mu isi, nkanswe twebwe niba dutera umugongo Ituburira iri mu ijuru!  (Abah 12 :25)

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 20/03/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
Website:
http://www.sehorana.com/
E-mail:
sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 19/03/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment