Créer un site internet

UBUSOBANURO BW’UMUNSI MUKURU WA PENTEKOTE

IBICE BYASOMWE: Kubara 11:24-30; Ibyak 2:1-21, Yoh 20:19-23.7:37-39.

Pentekote ni umunsi uzwi cyane mu Itorero. Abenshi bawugereranya n’ umunsi w’igitangaza umwuka Wera yamanukiye intumwa ze, abandi bumva Pentekote nk’umunsi wo guhabwa impano zo kuvuga mu ndimi, abandi bakawita umunsi mukuru w’abo twita Abapentikote….

Icyo navuga ni uko buri wese utamubuza kubivuga uko yishakiye cg uko ibyiyumviro bye biri, NYAMARA nta handi twakura ubusobanuro Nyakuri atari mu Ijambo ry’Imana. Dore rero bumwe mu busobanuro bw’UMUNSI MUKURU WA PENTEKOTE: Pentekote ni umunsi mukuru w’Abayahudi wo kwizihiza isarura ry’ibinyampeke, mu Israheli, akenshi uba mu kwezi kwa Gicurasi. PENTEKOTE risobanurwa ngo “IMINSI 50” kuko wabaga hashize iminsi 50 PASIKA ibaye (Abarewi 23:15-16). Abigishwa ba mbere ba Yesu basutsweho Umwuka wera ku munsi wa Pentekote (Ibyah 2 :1-4).

Umunsi mukuru wa pentekote wahozeho kuva kera, ndetse Bibiliya mu gice cy’Isezerano Rikuru ifite icyo ibivugaho : Pentekote ni umunsi wa 50 uhereye kuri Pasika. Abalewi 23:15-21. (umuganura, nta wari wemerewe kurya atari yatura Imana), uwo munsi bawitaga umunsi ukomeye w’amasarura, bagiraga nyuma y’iminsi 50, uhereye ku isabato ya mbere nyuma ya Pasika. Baturaga amaturo ku muganura w’impeke ndetse n’amaturo anyuranye. Kuva 23:16 ; Kubara28 :26-30 (kureka imirimo yose ukaza kwihererana n’Imana), Guteg 16 :9-12(umunsi mukuru ukurikira amasabato 7, bose bature bashimira Imana ko yabakijije kandi bari Abacakara).

Bibliya mu gice cy’Isezerano Rishya, yerekana ko Pentekote ari Umunsi mukuru twizihiza nabwo nyuma y’iminsi 50 Pasika ariryo ZUKA RY’UMWAMI YESU rirangiye nkuko tubisoma mu Ibyakozwe n’Intumwa igice cya 2. Ariko nyuma y’Izuka rya Yesu, Pentekote yabaye icyo gihe yagize umwihariko wayo. UMWUKA WERA yamanukiye intumwa maze haba ibitangaza ndetse buri wese akavuga ururimi rwa mugenzi we MAZE bakumvikana mu mvugo kandi badaturuka hamwe ndetse batavuga ururimi rumwe. Uwo munsi GUSOBANYA INDIMI KWA BABELI Kwasimbuwe no KUVUGA RUMWE KWA PENTEKOTE (Itang 11 : 1-9 ; Ibyak 2 :1-12). Yesu kandi yari yarabibwiye abigishwa be mbere yo kujya mu ijuru ko azabasigira UMUFASHA ariwe MWUKA WERA, Uzabashoboza mu muhamagaro wabo.

Uwo mwuka Wera Itorero riramukeneye, abakrisito kugirango bubake ubwami bw’Imana dukeneye uwo Mufasha utwigisha ndetse akadutoza muri uru rugendo mbese ni (COACH) UMUTOZA.

Dore zimwe mu ngingo zikenewe ngo twakire Umwuka Wera kandi akagaragara no mu buzima bwacu bwa Gikirisito.

A. KWIHANA NO KWEMERA UMWAMI YESU NK’UMUKIZA WAWE : Kuba warahuye na Yesu ukihana ibyaha byawe, ukaba icyaremwe gishya ni kimwe mu ngingo twagenderaho kugira ngo duhabwe imbaraga z’Umwuka Wera (2 Kor 5,17), Umutima umenetse, ushenjaguwe niwo wakira Umwuka WERA. ITORERO RYIHANA, UMUKRISITO AHORA YIHANA KANDI AKIZWA. BAHABWA IMBARAGA ZA MWUKA WERA

B.KWIHERERANA N’IMANA UGASENGA: Umwuka Wera akururwa no gusenga(Yer 33,3). Igihe cya Pentekote, abigishwa bari hamwe, baretse indi mirimo yose baza kwihererana n’Imana. Ni byiza gufata umwanya wo kwiyeza, no kwitunganya kugirango ugire umushyikirano n’Imana noneho Umwuka w’Imana amanuke asanga utunganijwe. GUSENGA BIKINGURA IJURU.

C. KUBA MU MWANYA UMWE NO GUHUZA UMUTIMA (IBYAK 2:1) : Ntabwo Umwuka Wera yamanukira abantu batareba hamwe kandi bafite imitima idahuye. Abigishwa ni uko bari bameze. Mu matorero yacu rero dufite benshi badahuje umutima, bafitanye udutiku n’inzika, nta mahoro na make bahana, abo rero ntabwo babona izo mbaraga naho baba biyita abarokore bakomeye. Abana b’Imana bakwiye kwiyumvanamo, buri wese akumva ko ari urugingo rwa mugenzi we kandi ko ari abavandimwe bahujwe n’Umwami umwe.

D. KUVUGA URURIMI RUMWE (Itang 11, Ibyak 2) : Kuva igihe cya Babeli, Imana yatatanije indimi z’abantu bituma imibanire yabo iba nabi, bongeye guhura kuri Pentekote maze indimi zari zarasobanye zirasobanuka. Pentekote rero ni umwanya mwiza babandi bari barataniye kure(Abapariti, abamedi, Abo mu Elamu, Mezopotamia, Yudeya,Kapadokiya,Ponto, Azia, Furujiya, Pamfiliya, Misiri, Libiya, Sirene, Roma…) bongera bakegerana bakavugana, Umwuka wera agatuma bumvana nubwo indimi zabo zitandukanye. Abakrisito bakwiriye kuvuga ururimi rumwe kandi rwumvikana. Ururimi rwabo aho gutukana no kuvumana ahubwo RUTANGE IMIGISHA. Ufite impano y’Indimi azivuga ariko atari kubwe gusa ahubwo mu guhesha icyubahiro n’ikuzo Imana ndetse n’ Itorero aba arimo(1 KOR 12).

E. IMPANO ZITANDUKANYE ARIKO ZUZUZANYA: Imana yasezeranije abana bayo gusuka umwuka wera kuri buri kiciro cyose cy’abantu, abana, abakuru, abasaza…(Ibyak 2:17-21). Umwuka Wera atanga impano kuri buri wese ariko ntabwo iyo mpano iba ari iyo kwikorera ku giti cyawe ahubwo uyikoresha mu kubaka Ubwami bw’Imana nkuko Paulo abitubwira mu ba 1 kor 12,4: “Hariho impano z’uburyo bwinshi nyamara Mwuka uzitanga ni Umwe…….

Umwuka yigaragariza mu mpano aha buri muntu kugira ngo bigirire buri wese akamaro, kandi twabatirijwe mu Mwuka umwe ngo tube ingingo z’umubiri umwe kandi twese twahawe kunywera ku isoko imwe ariyo Mwuka Wera (1 Kor 12: 13).

Nkuko ingingo ziri ku mubiri umwe zuzuzanya n'akagingo gato mu zindi kakubahwa niko n'impano zitangwa na Mwuka Wera zigomba kuzuzanya zikubaka ltorero ry'lmana (1Kor 12: 14-30).

Tumenye ARIKO ko IMPANO !RUTA IZINDI ARI URUKUNDO (1 KOR 13). NTA RUKUNDO, NTA BUG/NGO UFITE. WAPFUYE UHAGAZE.

F. IMBUTO Z'UMWUKA WERA: Nkuko Yesu avuga ati bazabamenyera ku mbuto zanyu; imbuto za Mwuka Wera ni izi zikurikira: urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, imico myiza, kudahemuka,kugwa neza no kumenya kwifata. Bene ibyo nta mategeko abihana (Gal 5:22-23). Twirinde tutarangwa n'imbuto zituruka kuri Kamere, ku myuka ituruka kwa Satani (Gal 5: 19-21). Kandi nibutse ko lmana itanegurizwa izuru, imbuto umuntu abiba nizo azasarura (Gal 6,7).

G.MWUKA WERA ADUHORA IRUHANDE ATUNIHIRA. Mwuka wera azi neza intege zacu, aduhora iruhande adukemura igihe twakebaguje, atubuza gukora ibibi nubwo kenshi tumunanira ariko aba yatuburiye ndetse yatubujije. Kandi ahora adusabira ku Mana yacu kuko akenshi ntituzi gusenga neza, ariko WE ahora adusengera, yinginga ATUNIHIRA kuri Data wa Twese (Abaroma 8:26-27). Mana duhe impano yo kutirengagiza ijwi ritwongorera rya Mwuka Wera ritubuza gukora ibibi bihabanye n'ubushake bw'Umwami wacu Yesu.

Turangize ubu butumwa tubifuriza mwese Pentekote nziza kandi tubijeje kubasengera mwese ngo mu bukrisito mwanyu mwere imbuto zituruka ku Mwuka Wera. lmbuto zituruka kuri kamere no ku myuka iva kwa Satani tuyitsinde mu izina rya Yesu. Burya koko Umukrisito wuzuye Umwuka Wera agereranwa n'Umupira bakina uhaze wuzuye umwuka, uridunda, uwukandagiye hejuru ugukubita hasi ndetse ukaba wakujya hejuru. Umupira udahaze uwukandagira uko ushaka, ntaho ujya kuko nta buzima. Bakrisito mwuzure UMWUKA WERA, Satani azabahunga, ntabwo muzakandagirwa n'imyuka ibonetse yose. Umukrisito utagengwa na Mwuka Wera ameza nka ya magufa yumye umuhanuzi Ezekiel yeretswe, Ezek 37. Aba ari intumbi, amagufa masa, nta buzima na buke bumurimo. Ariko iyo yihannye akemera Yesu akaba umutware w'ubuzima bwe, Umwuka araza akamwuzuramo akagira ubuzima bwuzuye kandi bunesha. Kuri uyu munsi wa Pentekote ndasabira buri wese ngo agire UBUZIMA BWUZUYE kandi BUNESHA. Amina.

MUSENYERI DR. JERED KALIMBA

 
  • 1 vote. Average rating: 5 / 5.

Add a comment