TWIHE AGACIRO NK’ABAKOZI B’IMANA

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 9:9-20; Gutegeka kwa kabiri 11:1-15; 2 Abakorinto 6:1-13

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Mu butumwa bw’uyu munsi turaganira ku gaciro k’abakozi b’Imana. Turibanda ku murongo wa 4 w’igice cya 6 mu rwandiko rwa 2 rwandikiwe Abakorinto, ugira uti: “Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo.”

Inyito «umukozi w’Imana», ikunze gukoreshwa mu kuvuga abantu bubashywe bayobora amadini n’amatorero atandukanye, ariko cyane cyane imenyerewe mu matorero y’Abaporotesitanti. Nubwo iyo uvuze ngo umuntu ni “umukozi w’Imana” benshi bikanga, iyi mvugo iboneka inshuro nyinshi muri Bibiliya. Pawulo yise Timoteyo: “umukozi w’Imana wo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo” (1 Abates 3:2). Pawulo kandi ahamya ko nawe ubwe Yesu yamubonekeye akamugira umukozi we. Abivuga muri aya magambo: “Umwami aransubiza atindi Yesu uwo urenganya. Ariko haguruka uhagarare, kuko igitumye nkubonekera ari ukugira ngo ngutoranye nkugire umukozi wanjye” (Ibyak 26: 15-16). Yongeraho ati: “Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n’ibisonga byeguriwe ubwiru bw’Imana”. (1 Abakor 4:1) Usibye ababwirizabutumwa, Bibiliya ivuga ko n’abatware nabo ari “abakozi b’Imana”. Pawulo abivuga muri aya magambo: “Mbese ushaka kudatinya umutware? Kora neza na we azagushima, kuko ari umukozi w’Imana uguhesha ibyiza. Ariko nukora nabi utinye, kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi w’Imana, uhoresha umujinya ukora nabi”. (Abar 13: 3-4). None se ubwo abakozi b’Imana ni bande mu by’ukuri?

Ubundi abakristo bose bahuriye ku nshingano y’ingenzi​ yo kubwiriza ubutumwa bwiza. Nyamara na none mu bakristo hari bamwe bafite inshingano z’inyongera, urugero nko kuba abashumba, abahanuzi, abatware; … (1 Abakor 12:27-29; Abef 4:11). Dukurikije Bibiliya rero, abasenga Imana bose aho bava bakagera; baba abo mu ijuru n’abo ku isi​ ni abakozi b’Imana. Abamarayika bakoreraga Yesu (Matayo 4:11; 26:53). Muri make rero, twavuga ko kuva kera kugeza ubu, umurimo w’Imana ari inshingano y’abo yaremye bose. Igihe, impano, ubwenge n’ibitekerezo byabo bigomba kugira uruhare mu kubaka Itorero, kugirango rikomere. Icyakora abashumba n’abandi bihaye Imana (ababikira, abafurere…), bo bahamagariwe gukora uwo murimo bawegukiye kandi ukaba ariwo uvamo ibitunga imiryango yabo. Nk’uko bigaragara, abakozi b’Imana bari mu byiciro byinshi, ariko abo nshaka ko twibandaho uyu munsi, ni abagabura iby’Imana; ni ukuvuga ababwirizabutumwa n’abashumba b’umukumbi w’Imana.

Abo batoranyijwe n’Imana kugira ngo bayikorere umurimo w’icyubahiro gusumba indi yose. Mu cyimbo cya Kristo, bingingira abantu kwiyunga n’Imana. Umurimo wabo wagereranyijwe n’uw’abarinzi. Mu bihe bya kera, akenshi abarinzi bashyirwaga ku nkike z’imidugudu ahirengeye bakitegereza ahantu hakomeye hagombaga kurindwa, kandi bakaburira abantu ko umwanzi ari hafi. Umutekano w’abari imbere mu mudugudu bose wabaga ushingiye ku budahemuka bw’abarinzi. Imana ibwira buri mugabura wese w’ijambo ryayo iti: “Nuko rero, mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuba umurinzi ...” (Ezek 33:7-9). Abakozi b’Imana ni ba “Ambasaderi” bayo hano ku isi. Pawulo yandikiye Abikorinto ati: “Ni cyo gituma tuba intumwa mucyimbo cya Kristo, ndetse bisa naho Imana ibingingira muri twe” (2 Abikori 5:20). Ibi bigaragaza ko ababwirizabutumwa, abashumba n’abandi biyeguriye umurimo w’Imana bafite inshingano yo kuba intumwa z’Imana mubantu.  Birumvikana ko uwo murimo utoroshye, kandi udusaba kuba maso.

Ahari nawe uri umubwirizabutumwa, umushumba, umuririmbyi, etc. Mbese ujya ubera maso umurimo ukora? Ujya wita ku byo abandi bagutekerezaho? Ushobora kuvuga uti: “Ibyo birabareba, nzajya menya ibyanjye, sinitaye ku byo abandi bantu batekereza!” Nyamara nk’abakozi b’Imana, tugomba guhangayikishwa n’ukuntu abandi batubona, kuko turi inzandiko zisomwa na bose. (2 Abakor 3:2) Ibyo tubikora tugamije kugira ngo “tutagira igisitaza dushyira mu nzira y’umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo; ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro, nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo.” (2 Abakor 6:3-4)

Kwihesha agaciro mu bandi ntibisobanura kwishyira mu rwego rwo hejuru (kuzamura ibiciro); ahubwo bisaba gushyira mu bikorwa amagambo agira ati: “Mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana.” (1 Pet 2:12) Kwihesha agaciro mu bandi ni ukuba icyitegererezo cy’imirimo myiza nk’uko Pawulo yabyandikiye umukozi w’Imana Tito agira ati: “wiyerekane muri byose nk’icyitegererezo cy’imirimo myiza, kandi mu iyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza, n’ijambo ryawe ribe rizima ritariho umugayo, kugira ngo umuntu uri mu ruhande rw’ababisha amware atabonye ikibi yakuvuga”. (Tit 2:7-8) Kwihesha agaciro mu bandi ntibisobanura kwibonekeza cyangwa kuba “unezeza abantu” (Abef 6:6); ahubwo twihesha agaciro: “twihangana, tuba maso, dufite umutima uboneye, dufite ubwenge, tutarambirwa, tugira neza, dufite Umwuka Wera, dufite n’urukundo rutaryarya; tuvuga ijambo ry’ukuri, dufite imbaraga z’Imana kandi dufite intwaro zo gukiranuka z’iburyo n’iz’ibumoso,mu cyubahiro no mu buhemu, mu mugayo no mu ishimwe.” (2 Abakor 4-8)

Kwiha agaciro nk’abakozi b’Imana bihesha Imana ikuzo, ariko natwe ku giti cyacu bidufitiye inyungu kuko biduhesha izina ryiza. Abarundi baca umugani ngo: “Umuryambwa aba umwe agatukisha umuryango”. Abanyarwanda nabo bagira bati: “Umukobwa aba umwe agatukisha bose”. Kwitesha agaciro k’umukozi w’Imana umwe byanduza isura y’abitwa iryo zina bose. Muri iki gihe, kubw’inyungu zabo bwite, hari abantu batandukanye bahaguruka bakavuga ko ari “abakozi b’Imana” nyamara atari ukuri. Ibyo rero bituma habaho ikibazo cyo kumenya uko twatandukanya abakozi b’Imana by’ukuri n’ababyiyitirira. Nubwo bigoranye kubatandukanya, hari ibimenyetso byagucira amarenga ko uhuye n’uwiyitirira kuba umukozi w’imana. Usanga akenshi bakorera kubona indamu (Ezek 22: 25; Mika 3: 5-6). Ibyo biratwibutsa ibya Simoni umukonikoni washatse impano y’Umwuka Wera kugira ngo narambika ibiganza ku bantu bagakira ajye yibonera indamu. (Ibyak 8:18-20). Bakora nk’abapfumu (Ezek 13:6), kandi aho kugira ngo bakorere Imana ahubwo bashaka kuyikoresha ibyo bashatse, uko bashatse, mu gihe bashakiye! Bibwira ko bakoresha Imana nkuko watsa amatara, ukanda rikaka wakongera rikazima.

Mwene abo bitesha agaciro kandi bagatukisha izina ry’Imana nk’uko byanditswe ngo: “Izina ry’Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu.” (Abar 2:24) Bene Data, bakozi b’Imana; baririmbyi, bavugabutumwa, bantu twese tuvuga iby’Imana; twisuzume turebe niba ibyo dukora n’ibyo tuvuga biduhesha agaciro kandi bikubahisha Imana yacu. Ijambo ry’Imana riravuga ngo: “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu wese uvuga izina ry'Uwiteka ave mu bidatunganye.” (2 Tim 2:19) Nuko rero “Yemwe bahetsi baheka ibintu by'Uwiteka, murajye mwiyeza.” (Yes 52:11) Kandi “Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo” (2 Abakor 6:2); “twakwisuzuma ntitwagibwaho n'urubanza”. (1 Abakor 11:31) Imana idushoboze!

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 18/06/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Musabyimana Wellars
    • 1. Musabyimana Wellars On 20/06/2021
    Urakoze cyane Rev. Ubu butumwa bunkoze ku mutima,Kandi buratwigisha neza kuba umukozi w'Imana ubirimo neza, ubyumva Kandi Uzi Imana neza, akamenya umugambi wayo ku muntu yaremye. Mwakoze cyane kuko dufite abantu benshi biyita abakozi b'Imana bishakira indamu bashaka gukoresha Imana Aho kuyikorera. Ubutumwa bwanyu buramfasha cyane.

Add a comment