Créer un site internet

SOBANUKIRWA IBY’ICYAHA CY’UBUSIMONI

IGICE CYO GUSOMA: IBYAKOZWE N’INTUMWA 8:9-25

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “SOBANUKIRWA IBY’ICYAHA CY’UBUSIMONI” Turibanda ku mirongo igira uti: “ Ariko Simoni abonye yuko abarambitsweho ibiganza by’intumwa bahabwa Umwuka Wera, azizanira ifeza arazibwira ati ‘Nanjye nimumpe ubwo bubasha ngo uwo nzarambikaho ibiganza ahabwe Umwuka Wera.’ Petero aramubwira ati ‘Pfana ifeza yawe, kuko wagize ngo impano y’Imana iboneshwa ifeza.’” (Ibyak 8: 18-20)

Umukonikoni Simoni w’i Samariya yari umuntu wubahwa cyane mu karere yari atuyemo. Abantu batangazwaga cyane n’ibikorwa bye by’ubumaji ku buryo bavugaga bati “uyu muntu ni we Mbaraga y’Imana yitwa ikomeye.”​ (Ibyak 8:10) Abantu batekerezaga ko Simoni umukonikoni ari nk’Imana. Kimwe n’abantu ba kiriya gihe, n’ubu hari abantu benshi bashiturwa n’abameze nka Simoni. Abantu bagomba kumenya ko abafite impano z’Imana ari abantu bicisha bugufi. Ntugashiturwe n’umuntu uwo ari we wese cyangwa imbaraga izo ari zo zose-Jya ubanza ushishoze.

Filipo yabwirije ubutumwa bwiza i Samariya abantu barizera. Simoni yaje kubonana na Filipo maze na we amaze kumva ubutumwa arizera nyuma aba n’inshuti ya Filipo. Ushobora guhita utekereza ko Simoni yari yahindutse koko yabaye icyaremwe gishya! Siko bimeze kuko atari yihannye by’ukuri. Simoni yahamije ko yizeye Kristo-Yesu baramubatiza ariko muby’ukuri atakijijwe. Hari abantu benshi bahamya ko bakijijwe nyamara muby’ukuri bataravuka ubwa kabiri. Mwene abo baba bafite ubumenyi runaka mu by’ijambo ry’Imana, barabatijwe mu mazi, bakajya munsengero ndetse rimwe na rimwe bagakorayo imirimo ariko ari ukugendera mu kigare gusa-Bibera aho gusa mu mihango na gahunda by’idini ariko batarakira imbaraga z’Umwuka Wera. (Ibyak 8:17)

Simoni amaze kuba Umukristo, yabonye ko hariho ubundi bubasha bukomeye cyane kurusha ubwe. Ubwo bubasha bwatumaga intumwa za Yesu zirambika ibiganza ku bantu bakuzura Umwuka Wera. Ibyo byatangaje Simoni cyane bituma yifuza guha intumwa amafaranga ngo nawe zimuhe ububasha nk’ubwo. Yarazegereye arazibwira ati: “Nanjye nimumpe ubwo bubasha ngo uwo nzarambikaho ibiganza ahabwe Umwuka Wera.” (Ibyak 8: 19) Intumwa Petero yacyashye Simoni agira ati “pfana ifeza yawe, kuko wagize ngo impano y’Imana iboneshwa ifeza. Nta mugabane, haba n’urutabe ufite muri byo, kuko umutima wawe udatunganiye Imana.”​ (Ibyak 8:20-21)

Kuki Simoni yashatse kugura buriya bubasha? Ni uko yashakaga kubucuruza cyangwa kububyaza umusaruro nk’uko dusigaye tubivuga! Kuri iyi nkuru ya Bibiliya ni ho haturutse ijambo “ubusimoni” (la simonie). Iri jambo risobanura: “Ubushake bwo kugurisha cyangwa kugura impano y’Imana cyangwa ibifitanye isano ya hafi na yo (imigisha, inyungu cyangwa icyubahiro mu itorero)”. Muri iyi minsi iki cyaha kireze. Ku ruhande rumwe, hari abantu benshi bafashe impano bazigira izabo bakajya bazigurisha. Ku rundi naho hari abantu bashaka kwigana impano z’abandi.

Muri iki gihe icyaha cy’ubusimoni gikunze gukorwa bagura cyangwa bagurisha imyanya y’ubuyobozi mu matorero. Ubusimoni bushobora gukorwa abantu bashimagiza mu buryo bw’agakabyo, cyangwa bahundagaza impano ku bashobora kubaha igikundiro cyangwa imyanya ikomeye mu itorero. Ku rundi ruhande, abo bashobora gutanga iyo myanya cyangwa icyo gikundiro na bo bashobora gutonesha abashobora​-kandi bahora bashaka​ kubahundagazaho impano. Iyo mikorere yombi ikubiyemo ubusimoni, kandi Ibyanditswe biciraho iteka iyo myifatire mu buryo bugaragara. Petero yagiriye Simoni inama agira ati “Nuko wihane ubwo bubi bwawe, usabe Umwami kugira ngo ahari niba bishoboka, ibyo wibwira mu mutima wawe ubibabarirwe. Ndakureba uri mu birura no mu ngoyi zo gukiranirwa.” (Ibyak 8:22-23) Abashumba bakwiye by’umwihariko kwirinda cyane kugira ngo batagwa mu  mutego wo kugurisha impano y’Imana baherewe ubuntu. Ntibikwiye rwose ko dusengera abantu kuko babanje kutwishyura amafaranga runaka (ibisigaye bwitwa gutanga igitambo).

Twese ntabwo twahamagariwe gukora ibintu bimwe mu Itorero! Ahubwo bamwe bahawe: “kuba intumwa, n'abandi kuba abahanuzi, n'abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n'abandi kuba abungeri n'abigisha…” (Abef 4 :11) Ni ngombwa kumenya ko umuntu atabyiha, atabigura cyangwa ngo abiterete; ahubwo Yesu ni we ubitanga, “aha bamwe kuba….” Ntabwo tubikora kuko twabonye abandi babikora; tubikora kuko Kristo yaduhaye kubikora. Abanyarwanda baca umugani ngo: “Urwiganwa rwa Mushushwe rwamaze abana b’imbeba mu rubariro”. Pawulo yajyaga yirukana abadayimoni mu izina rya Yesu; nuko ngo igihe kimwe  inzererezi zo mu Bayuda na zo zihangishaho kujya zirukana abadayimoni, zīhīmbaza kuvugira izina ry’Umwami Yesu ku batewe n’abadayimoni ziti: “Ndabategetse mu izina rya Yesu, uwo Paulo avuga.” Izo nzererezi zahuye n’akaga gakomeye! (Ibyak 19:13-16)

Niba muri iyi minsi wumva icyaha cy’ubusimoni kitugatugiraga ku rugi rw’umutima wawe, ndakugira inama yo guca bugufi ukihana. Simoni amaze kubona ko ibyifuzo bye bidakwiriye rwose, yingize intumwa agira ati “munsabire Umwami, kugira ngo hatagira ikintu kimbaho mu byo muvuze” (Ibyak 8:24). Hari abagaya Simoni ko atigeze asaba kugira ngo bamusabire akizwe, ahubwo agasaba ko bamusabira ngo hatagira ibyago bimugeraho-ariko byibura yumvise ububi bw’imitekerereze ye kandi yemera ko yashoboraga kumugiraho ingaruka. Twisuzume! Urashaka impano z’Imana kuko ushaka kuzikoresha uhimbaza Imana, cyangwa urashaka icyubahiro cyawe ubwawe? Muby’ukuri urahirimbanira umurimo w’Imana cyangwa ugamije kwihimbaza? 

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 20/02/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website:
http://www.sehorana.com/
E-mail:
sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 19/02/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Kanyamanza Corneille
    • 1. Kanyamanza Corneille On 20/02/2022
    Byiza cyane arch.

Add a comment