SINZATINYA KUKO NDI KUMWE N’UWITEKA

IGICE CYO GUSOMA: YESAYA 41

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “SINZATINYA KUKO NDI KUMWE N’UWITEKA”. Turibanda ku murongo wa 8-14 y’igice cya 41 mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya, ahagira hati: Ariko weho Isirayeli umugaragu wanjye, Yakobo natoranije, rubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye. Weho nahamagaye, nkagukura ku mpera z’isi no mu mfuruka zayo nkakubwira nti ‘Uri umugaragu wanjye, naragutoranije sinaguciye’. Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye. Dore abakurakariye bose bazakorwa n’isoni bamware, abagutonganya bazahinduka ubusa ndetse bazarimbuka. Abakugisha impaka uzabashaka ubabure, kandi abakurwanya bazahinduka ubusa babe nk’ibitariho, kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘Witinya, ndagutabaye.’ Witinya, Yakobo wa munyorogoto we namwe bagabo b’Abisirayeli, ni jye uzagutabara.”

Aya magambo yahumurije Abisirayeli igihe bari mu bunyage i Babuloni. Yesaya yahanuye ko ku iherezo ry’ubwo bunyage hari umwami uzaza akigarurira ibihugu bikikije Babuloni na yo akayugariza (Yes 41:2-4). Birumvikana ko Babuloni n’ibihugu byari biyikikije byari guhinda umushyitsi byumvise ayo makuru, ariko Abisirayeli bo ntibari bakwiye guhangayika kuko Uwiteka yagombaga kubarinda. Uwiteka yabahumurije ababwira ko batagombaga gutinya agira ati: “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe. Nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘witinya, ndagutabaye’. Witinya, Yakobo wa munyorogoto we, ni jye uzagutabara.” (Yes 41:  10, 13, 14) Nubwo aya magambo yabwiwe mbere na mbere Abisirayeli bari barajyanywe mu bunyange, Uwiteka yayandikishije muri Bibiliya kugira ngo azage ahumuriza abamusenga b’ibihe byose (Yes 40:8). Ibyo Pawulo yabishimangiye agira ati: “Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.” (Abar 15:4). Bityo rero aya magambo y’ihumure akwiye kudufasha twebwe abo muri iki gihe nk’uko yafashaga aba kera.

Uwiteka Imana yasezeranyije abasenga ko azabana nabo mu bibazo byose bahura na byo. Niyo mpamvu abizera badakwiye gutinya ikibi cyose kuko amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye akaba ari ku gutaka kwabo. (Zab 34:16; 1 Pet 3:12) Nta kintu na kimwe cyangwa umuntu n’umwe byaduhangara duhagarikiwe n’Uwiteka, nk’uko byanditswe ngo: “Uwiteka ari mu ruhande rwanjye sinzatinya, umuntu yabasha kuntwara iki? (Zab 118:6; Abah 13:6) Muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze, kuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaza, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu. (Abar 8:37-39)Uwiteka atabara abantu be, kandi umukiranutsi we nubwo yagwa Uwiteka arambura ukuboko kw’iburyo akamuramira. (Yes 41:13)

Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, Uwiteka aratubwiye ngo: “Ntimutinye kuko ndi kumwe namwe!” Guhagarara kuri aya masezerano y’Imana nibwo buryo bwiza bwo kugumana amahoro yo mu mutima. Ntuhagarike umutima cyangwa ngo wihebe. Satani nakubwira ko byacitse, isi ikurangiriyeho, nta byiringiro, umubwire ko atariko ubyizeye, kandi ko ufite umurengezi utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Reka kwizera ibibi utarabona; izere ibyiza Uwiteka yagusezeranyije. Reka guhanga amaso ibibazo, ahubwo hanga amaso Imana wite ku gukomera kwayo. Nubwo wahura n’intambara nyinshi, ntutinye, Imana iri muruhande rwawe. Tegereza Uwiteka, komera umutima wawe uhumure, ujye utegereza Uwiteka. (Zab 27:14) Mu isi tugira umubabaro, ariko duhumure Yesu yanesheje isi (Yoh 16:33)

Ibigeragezo ntibizabura kuza, ariko mu gihe uhuye nabyo, ujye uhumurizwa no kumenya iri jambo Uwiteka yivugiye ati: “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye. Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe.” (Yes 43:1-3) Amakuru mabi ni menshi; ariko Imana yacu iduhumuriza mu makuba yacu yose. (2 Kor 1:4) Imana yacu ifite akanya k'ibanga dushobora kwiberamo mu mahoro n'umutekano. Iyo turi mu mwanya wo gusenga no gushaka Imana kandi duturije imbere yayo, tuba turi mu bwihisho (Zab 91:1). Iyo tugeze mu ngorane tukayishingikirizaho, Imana iratuguranira. Tuyiha ibitubabaza byose, ibibazo byacu, ibitwihebesha, nayo ikaduha ihumure. Muri Yesaya 61:3 haravuga ngo: « Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu». Imana ishaka ko tuyiha ivu ryacu nayo ikaduha ihumure.

Mugihe isi ihindishwa umushyitsi na Covid-19, abizera Imana, urubyaro rwa Aburahumu turabwirwa ngo “ariko weho witinya…, si naguciye…, ndagutabaye.” N’abizera Imana iki cyorezo cyabagezeho; ingaruka zacyo twese zatugezeho. Ariko itandukaniro ni uko ku bizera Imana hari isezerano ry’uko Imana iri kumwe natwe; idufata ukuboko mu gihe tunyura mu bikomeye. Tuzi ko Uwiteka azi igihe gikwiriye n’uburyo atabaramo ubwoko bwe. Kimwe n’abana bato, dufashe ukuboko kwe gukomeye, twiringiye tudashidikanya ko azadufasha tugahangana n’ibyo byose (Zab 63:8-9).

Mu gihe nk’iki cy’ubwihebe no gusuhuza umutima, Imana ikomeza abagaragu bayo kandi ishaka ko natwe ubwacu dufasha bagenzi bacu dukoresheje amagambo ahumuriza. Niyo mpamvu itubwira iti: “Mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma. Mubwire abafite imitima itinya muti ‘Mukomere ntimutinye, Imana izaza ibakize’” (Yes 35:3-4). Wowe ugiriwe ubuntu bwo gusoma ubu butumwa, komera kandi wihe umugambi wo gukomeza abandi. “Nuko Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, n’Imana Data wa twese yadukunze ikaduha ihumure ry’iteka ryose n’ibyiringiro byiza, ku bw’ubuntu bwayo ihumurize umutima wawe, igukomereze mu mirimo yose myiza n’amagambo yose meza” (2 Tes 2:16-17). Ushake akanya kawe k'ibanga mu Mana aho ubonera amahoro n'umutekano; ahantu duhungira iyo twumva dufashwe nabi cyangwa dutotejwe, iyo dufite ibyifuzo bikomeye cyangwa hari ibyo twumva byaturenze.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 28/11/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website:
http://www.sehorana.com/
E-mail:
sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 24/11/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment