SATANI AKUGERAGEREZA KU KI?

Piege 1IGICE CYO GUSOMA: ITANGIRIRO 3:1-7

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “SATANI AKUGERAGEREZA KU KI?”, bukaba bushingiye ku murongo wa gatandatu w’igice twavuze haruguru, ahagira hati: “Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy'igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n'umugabo we wari kumwe na we, arazirya.Muri ubu butumwa, ndashaka kuvuga uburyo bunyuranye Satani atugeragezamo n’uko twamutsinda.

Ese ushobora kurwanya Satani ukamutsinda? Yego rwose! Bibiliya igira iti: “murwanye Satani, na we azabahunga”. (Yak 4:7) Icyakora nubwo Ijambo ry’Imana ritwizeza ko dushobora guhangana na Satani kugeza atsinzwe agahunga, ntabwo byoroshye. Satani ntakangwa umutontomo; iyo umutsinze agutega “ikindi gihe”. ( Luk 4:13) Kurwanya Satani bisaba gusobanukirwa uwo ari we n’amayeri akoresha. Kimwe n’uko umuhigi atega umutego kugira ngo abone umuhigo, Satani na we akoresha amayeri atandukanye kugira ngo yireherezeho abantu. (Zab 119:110) Aya mbere ni ugufata umuntu akamukuramo Ijambo ry’Imana akamushyiramo ijambo rye n’umwuka we. Satani ntiyagutsinda atabanje kukwibagiza uwo uri we n’ijambo wahawe. Iyo Satani ajya kugukubita hasi arabanza akaguteza gushidikanya ku byo wizeye. Iyo amaze kuguteza urujijo urugamba ruba rwarangiye. Kugira ngo Satani abashe gushuka Eva yaramubajije iti: “ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?” Igihe Eva yamubwiraga itegeko Imana yari yaratanze n’igihano yari kubaha igihe bari kuba barirenzeho, Satani yaravuze iti “gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi”. (Itang 3:1-5)

Niba Satani azi neza ko hari Ijambo ubitse muri wowe, azakora uko ashoboye ngo arihindure ubusa; aguhe andi mabwiriza ugenderaho; cyangwa mu yandi magambo aguhe ijambo rye abe ari ryo ugenderaho; aguhe n’umwuka uyobya mu cyimbo cy’Umwuka Wera. (1 Tim 4:1) Eva amaze kugira gushidikanya ku ijambo yabwiwe n’Imana, Satani yahise amuha irindi jambo rivuguruza iryo Imana yari yababwiye. Yamushyizemo umwuka wo gushidikanya, bityo atangira kugira ubwoba bw’ahazaza. Uko Satani yoheje Eva ahinyura ibyo Imana yari yavuze akabigoreka, niko n’ubu ashuka abantu akoresheje kugoreka Ijambo ry’Imana. (2 Abakor 11:3) Satani afata ibibi akabyita ibyiza; n’ibyiza akabyita ibibi. Satani umubeshyi, umugome n’umwanzi w’abantu, yeretse Eva ko Imana ari umubeshyi kandi ikaba itifuriza abantu kumenya ubwenge. Nguko uko Satani yagiye acurika Ijambo ry’Imana kugira ngo abone uko ayobya abantu. Imana iti izo mbuto “ntimuzazikoreho, mutazapfa”; Satani ati “Gupfa ntimuzapfa”! Imana iti ubutinganyi ni “ikizira” (Abal 18:22; 20:13); Satani ati “ubutinganyi ni uburenganzira bwa muntu”. Inyigisho zadutse zivuga ko ubuntu bw’Imana buduha uburenganzira bwo kubaho uko dushatse twikorera ibyaha, nazo ni kimwe mu binyoma bya Satani bigamije kuyobya abantu hifashishijwe kugoreka Ibyanditswe Byera bigasimbuzwa inyigisho zihuye n’ibyo bararikira. Ibi Pawulo yabihishuye kuva kera igihe yandikiraga Timoteyo ati: “kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo”. (2 Tim 4:3)

Gufatira abantu ku byo bararikira ni umushibuka ukomeye Satani adutega. Satani yagiye yitegereza umuntu kuva yaremwa; azi ko yaremanywe kwifuza ibintu bitandukanye. Niyo mpamvu akoresha ibyo twifuza kugira ngo aturwanye. Yuririra ku ngorane z’ubuzima bwacu bwa buri munsi akatwereka ko hari inzira yoroshye twacamo tukazirenga. Iyo abantu bahagije ibyifuzo byabo mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka bagira ibyishimo nyakuri. Nyamara iyo Satani aboheje guhaza ibyifuzo byabo bagirira abandi nabi cyangwa biyandarika, aba abasunikira mu kaga gakomeye. (1 Abakor 6:9-10) Satani ashobora kutwereka ko abandi badusize; ko hari ibyo babifite tudafite. Iyo tumaze kugera muri iryo jijinganya dusabwe n’agahinda, amaganya, no kurarikira iby’isi, Satani atangira kutwereka inzira z’ubusamo abandi banyuzemo-kandi akenshi ziba ari mbi. Satani azaza akubwire ko “ntawe ukira atibye”; ko “umugabo ari uw’ijanja; urya ibye akarya n’iby’abandi”; n’ibindi nk’ibyo. Birashoboka ko Satani yakuyobora ku byo urararikiye kandi ukabigeraho. Icyakora ukwiye kumenya ko nyuma yaho hari urubanza n’akaga gakomeye. Satani arakubwira ati “usambanye wabona amafaranga”, ukabikora kandi koko amafaranga ukayabona; nyamara hirya hari SIDA! Ushobora kudakuramo SIDA ariko ugatwara inda utifuzaga. Icyo gihe Satani azakwereka ko kuyikuramo ntacyo bitwaye; nyuma y’icyaha cyo gusambana ube wongeyeho no kwica. Nguko uko Satani agenda azamura umuntu mu ntera zo gukora ibyaha kugeza ubwo asigara abigotomera nk’ugotomera umutobe. (2 Sam 11:14-17)

Ibyaha biraryoha ariko ingaruka zabyo zirasharira! Andi mayeri Satani akoresha ni ukumenya icyaha kikuryohera kurusha ibindi. Satani azi ibintu bishobora kutugusha ku buryo bworoshye. Areba ibyo ukora, ibyemezo ufata n’amahitamo yawe ya buri munsi, akaba ari byo akoresha amenya uko akurwanya. Nk’uko umusirikare ugiye ku rugamba agomba kubanza kureba imbaraga n’intege nke b’umwanzi, niko na Satani akwitegereza umunsi ku wundi areba uko umeze kugira ngo abigendereho akurwanya. Satani ategera buri wese ku kigeragezo azagwamo yumva kimuryoheye. Imbeba bayitegesha ibirunge! Mbese imbeba yagwa mu mutego ikurikiye ibango ry’igiti? Oya rwose! Kugira ngo imbeba igwe mu mutego iba ikurikiye impumuro n’uburyohe bw’icyo bayitegesheje. Satani nawe adutegera ku bidukurura bihuye n’irari ryacu (ubutunzi; icyubahiro; abagore beza cyangwa abagabo beza; n’ibindi). Kugira ngo Eva agwe mu mutego, Satani yamutegeye ku “giti gifite ibyokurya byiza kandi cy'igikundiro”. (Itang 3:6)

Satani ni umuhanga mu guhitiramo buri wese ikigeragezo kimukwiye. Ntashobora kukugerageresha ubusambanyi kandi uri umukecuru-azakugerageresha kuroga. Ntazakugerageresha kuroga uri umusore-azakugerageresha ubusambanyi. Ntazakugerageresha kujya kurara utobora amazu ya rubanda kandi uri umusirimu-azakugerageresha kwiba ukoresheje ikaramu cyangwa mudasobwa. Satani azi ibigeragezo by’abacuruzi; abafundi; abarimu;... Azi iby’abato n’iby’abakuru; iby’abakire n’iby’abakene; iby’abagore n’iby’abagabo; iby’abakijijwe n’abadakijijwe; iby’abasenga n’abadasenga; iby’abaririmbyi n’iby’abashumba; gutyo gutyo; buri wese n’ikimubasha!

Amayeri ya Satani ni menshi ntawayavugaho mu nyandiko ngufi nk’iyi ngo ayarangize. Ariko wowe ubwawe uzi aho akunda kugutegera. Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka! Mbese birakwiye ko ukomeza kwishyira mu mutego wa Satani uwureba? Oya hunga udapfa; agapfa kaburiwe ni impongo! Menya ko Satani ahari kandi ari mu kazi. Dutuye mu buturo bw’intare! Ba maso kandi ntiwirengagiza imigambi n’amayeri bya Satani. (2 Abakor 2:11) Umurezi wacu Satani ahora yivuga ashaka uwo yaconshomera. (1 Pet 5:8) Menya ko uri ku rugamba kandi uwo muhanganye akaba ari umunyamamayeri menshi maze wiyuzuze n’Umwami wamutsinze nawe azamugutsindira. Iyo Imana iri mu ruhande rwacu Satani araneshwa!

Birashoboka ko hari ikintu Satani amaze igihe akugerageresha kandi akagutsinda. Ndasaba Imana mu izina rya Yesu ngo uhereye none wambikwe imbaraga zidasanzwe. Ariko nawe hari icyo ukwiye gukora. Ujye ugira umwete wo gusenga no gusoma Ijambo ry’Imana kugira ngo Satani nagutera ye gusanga inzu ikubuye irimo ubusa; ahubwo asangemo Ijambo ry’Imana. Iyo Ijambo rigwiriye mu muntu rimurinda gucumura. Dawidi yaravuze ati: “Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuraho.” (Zab 119:11) Yesu nawe igihe yageragezwaga na Satani, yamutsindishije Ijambo: “Handitswe ngo...”! (Luk 4:8) Uzi neza aho Satani agutegera n’ibikubasha. Uzagezahe guhora wihana icyaha kimwe cyakubase? Igihe umaze uzenguruka uwo musozi kirahagije; fata icyemezo! Uwiteka agushoboze!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 26/02/2023
Arch. SEHORANA Joseph

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • TUZAHIRWA VINCENT from Rugobagoba
    • 1. TUZAHIRWA VINCENT from Rugobagoba On 27/02/2023
    Tugomba kumenya amayeri ya satani, tukamurwanya twivuye inyuma. Tukamenya aho dufite intege nke tugasaba yesu akahuzuza imbaraga ze.
    Joseph Imana iguhe umugisha kubwo ubutumwa bwiza uhora utugezaho.

Add a comment