NYUMA Y’AKARA, AMABUYE N’AMAHWA

IGICE CYO GUSOMA: LUKA 8:4-15 

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “NYUMA Y’AKARA, AMABUYE N’AMAHWA”. Turibanda ku murongo wa 8 w’igice cya 8 cy’Ubutumwa Bwiza uko bwanditswe na Luka, ahagira hati: Izindi zigwa mu butaka bwiza ziramera, zera imbuto imwe ijana, indi ijana, bityo bityo.”

Aya magambo yavuzwe na Yesu mu nkuru yitwa “Umugani w’umubibyi”, ikaba iboneka muri Luka, Matoyo na Mariko. Uyu mugani w’umubibyi twawumvise kenshi, ndetse bamwe bawufashe mu mutwe. Mu kuwusobanura, abavugabutumwa benshi, bibanda ku miterere y’ubutaka uriya mubibyi yabibyemo imbuto, we ntibamutindeho. Nyamara Umuhati w’uriya mubibyi wasohoye imbuto inshuro eshatu zose atagira icyo asarura nyamara agakomeza kubiba kugeza igihe aboneye umusaruro, ubumbatiye inyigisho y’ingenzi; bityo nkaba nifuza ko twaza kuwugarukaho; ariko reka nanjye mpere ku cyo twakwigira ku butaka bwabibwemo imbuto. Muri uyu mugani, Yesu yagereranyije abumva Ijambo rye n’ubwoko bune bw’ubutaka: ubutaka bwo mu nzira, ku kara, mu mahwa n’ubutaka bwiza. Ariko na none urebye neza, wasanga ari ubwoko bubiri bw’ubutaka: ubutaka butera imbuto (ari nabwo bwinshi) n’ubwera imbuto. Buri wese akwiye kwibaza ati “Ni ibiki bibuza Ijambo ry’Imana numva kwera imbuto ?”

Iyo Ijambo ry’Imana ribibwe mu mutima umeze nk’inzira, umwanzi araza agahita aribibura nk’uko inyoni zatoraguye za mbuto. Burya Satani n’abadayimoni baba bicaye mu biterane by’ivugabutumwa. Mu gihe abantu bumva ubutumwa, umwanzi we aba ari maso ngo atume  ubwo butumwa bubabera imfabusa. Satani abigeraho ateza abumva ubutumwa ibitekerezo byo guhinyura, gucyocyora, no kunnyega  ibyo umuvugabutumwa yavuze. Hari ubwo usanga Satani akoresha n’abiyita abakristo bakamufasha mu mugambi wo kubibura ijambo ry’Imana. Bamwe iyo basohotse cg se bageze imuhira bavuye gusenga, bataramira ku magambo y’umuvugabutumwa, bakamupfobya mu maso y’abapagani, bagahindura imfabusa ibyabuzwe byose.

Ni kimwe n’iyo Ijambo ry’Imana ribibwe mu mutima umeze nk’akara. Uwo mwanya umuntu aryemera unezerewe, nyamara agakomera umwanya muto kubera ko kwizera kwe kudafite imizi. Abakristo bameze gutyo iyo bahuye n’amakuba cyangwa kurenganywa bazira Ijambo, uwo mwanya birabagusha. Bene abo ni abemeragato, kandi idini yabo ni iyo ku rurimi gusa. Bakira ijambo vuba vuba, ariko ntibarireka ngo rihindure imibereho yabo-Ntibatuma ryica ingeso zabo mbi, kandi ntibitanga ngo baryemerere kubategeka. Benshi bishimira ubutumwa igihe gito, ariko iyo ijambo ry’Imana ritunze urutoki icyaha cyabaye ikigugu muri bo cyangwa se bagasabwa kwitanga; bituma bivumbura bakabivamo. Na none akenshi imbuto y’ubutumwa bwiza igwa mu mahwa. Iyo umuntu adacitse ku cyaha, amaherezo ayo mahwa arakura akaniga imbuto. Nk’uko amahwa amera mu butaka ubwo ari bwo bwose, ni ko n’ibyaha bibasha kwaduka mu mutima w’umuntu uwo ari we wese. Iyo amahwa ameze ntarandurwe, arakura, amaherezo akazarenga ku mbuto.

Ariko Imana ishimwe ko hirya y’ubutaka bw’akara, amabuye n’amahwa, hari n’ubutaka buzima bushobora kwera imbuto nyinshi. Pawulo adufasha gusobanukirwa n’imbuto Yesu adutegerejeho mu rwandiko yandikiye Abagalatiya, aho agaragaza itandukaniro hagati y’imbuto z’umubiri n’imbuto z’umwuka. Yesu adushakaho imbuto z’umwuka arizo: “urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda.” (Abagal 5:19-25) Twakongeraho izindi nko kubaha abandi n’iby’abandi; kuvugisha ukuri; n’izindi. Ijambo ry’Imana twumva cyangwa dusoma ryari rikwiye kudushoboza kwera imbuto mu mibanire yacu na bagenzi bacu (mu ngo, mu baturanyi, mu kazi; etc). Ubukristu si umwambaro wo kurimbana ku cyumweru cg ku isabato; twagera mu rugo tukawukuramo tukawubika neza, tukamera nk’abasubiye mu “buzima busanzwe”, budafitanye isano n’ubwo mu rusengero. Ubukristu ni ubuzima si umwambaro! Dukwiye gusoma Ijambo ry’Imana, tukaryakira mu mitima yacu, tukemera ko ritumurikira, rikaduhindura, rikera imbuto nziza kandi nyinshi.

Ubundi kugira ngo umusaruro uboneke biterwa n’umuhinzi ubwe, imbuto abiba, umurima ahingamo, n’imiterere y’igihe. Mu mugani w’umubibyi, ikibazo cyavutse ku murima, naho ibindi byose ni nta makemwa: Yesu ni muzima, Ijambo rye ni rizima, kandi igihe ni iki; ariko ikibazo kiri ku mitima yakira Ijambo! Nk’uko twabisomye, mu byiciro bine (4) umubibyi yagiye abibamo imbuto, ibyiciro 3 byose yaruhiye ubusa kuko hari ibyamwangirije bituma atabona umusaruro yari yiteze (inyoni, amabuye n’amahwa-konerwa, gutsikamirwa no gupfukiranwa). Iyo aza kuba ari umuhinzi w’umunebwe yari guhita arekeraho. Ariko ishyaka no kudacika intege byatumye yiyemeza kubiba kugeza ageze ku gitaka cyiza cyaje kuziba icyuho cya bya byonnyi. Umurimo w’ivugabutumwa ntiworoshye. Nyamara nubwo bimeze bityo, Imana ihora hafi y’ababibana nayo mu kubahoza amarira no kuziba icyuho cy’umwanzi maze ikabaha ibyishimo bisendereye.

Nk’abavugabutumwa, ntidukwiriye gucika intege. Yesu akwiye kutubera icyitegererezo: mu butumwa bwe yaratotejwe, baramupinga, bamuca intege; aragambanirwa ndetse birangira yishwe urupfu rubi rwo ku musaraba; ariko ntiyigeze acika intege. Umuhinzi ntabwo ahita abona umusaruro ako kanya. Muri uyu murimo duhura n’inyoni, amabuye, amahwa, n’ibindi byonnyi bitandukanye; ariko iyo twihanganye tugera mu gitaka cyiza.

Nk’abakristo dusobanukirwe ko ibyonnyi, ibyumisha, ibiniga imbuto, tutarebye neza byatuma turumbira Yesu kandi ntacyo atakoze ngo twere imbuto. Mbese twakora iki kugira ngo Ijambo ry’Imana twumva cg dusoma buri munsi ryere imbuto nyinshi Yesu adutegerejeho? Twisuzume maze dusabe Imana ihindure imitima yacu ireke gukomeza kuba akara, inzira cg ibihuru by’amahwa.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 21/11/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 18/11/2021

  • 1 vote. Average rating: 5 / 5.

Add a comment