NTUZIBAGIRWE IBYO IMANA YAGUKOREYE

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 106:6-24; Nehemiya 9:6-15; Abakorinto 10:1-13

Bene Data muri Kristo Yesu, mbanje kubasuhuza. Ntiduherutse guteranira mu rusengero nk’uko twari dusanzwe tubikora buri cyumweru mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Ibi dusa n’abamaze kubimenyera ariko igishya ni uko kuri uyu wa mbere hari ibikorwa bimwe bizongera gusubukurwa harimo ingendo zo hagati mu ntara, ubucuruzi butandukanye, ubwubatsi, n’ibindi. Nubwo insengero zizakomeza gufungwa muri ibi byumweru bibiri biri imbere dukwiye gushima Imana cyane kubw’ibi bikorwa bizasubukurwa.

Bene Data, sinigeze ngira ubwoba ko iki cyorezo kitazashira burundu; ubwoba nagize (ndetse n’ubu ngifite) ni uko aka kaga nigashira abantu b’Imana batazasigarana isomo Imana yashatse kutwigisha muri iki gihe. Rwose Imana yiteguye kudutabara nk’uko yatabaye Abisiraheli ubwo bari bageze ku Nyanja itukura: “Ihana inyanja itukura irakama, nuko ibacisha imuhengeri nko mu butayu. Ibakiza ukuboko k’umwanzi wabo, irabacungura ibakura mu kuboko k’umubisha. Amazi arengera ababisha babo, Ntihasigara n’umwe” (Zab. 106:9-11) Nyamara ntidukwiye kuzamera nk’Abisiraheli bamaze kwambuka inyanja bakibagirwa Imana yabakoreye igitangaza: “Ba sogokuruza ntibamenye ibitangaza byawe wakoreye muri Egiputa, Ntibibutse imbabazi zawe nyinshi, Ahubwo bagomera ku nyanja ari yo Nyanja Itukura. (Umurongo wa 7) Hahise akanya bibagirwa imirimo yakoze, Ntibarindira ko isohoza imigambi yayo. (Umurongo wa 13). Amagambo twasomye uyu munsi mu Gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya nayo igaruka kuri iyi myitwarire y’Abisiraheli. Umurongo wa 16 w’igice cya cyenda uragira uti: “Ariko abo na ba sogokuruza baribona, bagamika amajosi ntibumva amategeko yawe”. Kugamika ijosi bigaragaza agasuzuguro gakabije!

Bene Data muri Kristo Yesu, ushobora gusoma ibyo Abisiraheli bakoze ukumva urabagaye cyane; ariko birashoboka ko nawe iyo uhaba icyo gihe uba warakoze nkabo! Reka natwe dutekereze ku bitangaza bikomeye Imana yadukoreye maze dutekereze icyo twayituye n’uko twitwaye igihe twari tubisohotsemo. Reka dufate urugero rumwe rwibihe bikomeye twese twanyuzemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ndahamya ntashidikanya ko buri wese wariho icyo gihe azi ubwenge yasenze Imana (mu buryo bwe) ayisaba kumutambutsa akaga kari kamwugarije. Jenoside irangiye bamwe biremeye ibigirwamana; ni ukuvuga batangira gutekereza ibintu bitandukanye bitari Imana bishobora kuba byaratumye barokoka (imitsindo runaka; imbaraga zabo bwite cg iz’abandi bantu runaka;etc.). Bamwe bagumanye imitima y’ibuye: na n’ubu hari abantu bakomeje kugaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside: barandura imyaka y’abacitse ku icumu, batema amatungo yabo, bavuga amagambo yuzuye urwango, etc. Hari abandi batekereje kwihorera (cg se n’ubu bakibitekereza), kandi byari gushoboka iyo ubutegetsi bushya budahaguruka ngo buhagarare bubirwanye.

Mu minsi ya vuba, ku maradiyo menshi yo mu Rwanda hagiye humvikana abantu benshi bavuga ko abanyamadini bababeshye nta Mana ibaho; ko Abapasiteri bose ari abajura bishakira indamu; etc. Hadutse abandi bavugaga ko umuntu wese yemerewe gukora ibyaha (gusambana, kuroga, kwica, etc.) ngo kuko Imana yababariye umuntu ibyaha byose ibinyujije mu rupfu rwa Yesu ku musaraba. Kwibagirwa Imana kwaragiye kugera kure cyane ku buryo hari n’abandikiye Leta bayisaba ko bashinga idini isenga Satani hano mu Rwanda usibye ko Leta yacu yabyanze. Ibi rero binyereka ko nta gushidikanya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda twitwaye nk’Abisiraheli nyuma yo kwambuka inyanja itukura. Imana itubababarire.

Reka rero twongere twisuzume. Turebe ibyabaye ku Bisiraheli bamaze kugomera Imana kandi yo yabagiriye neza; turebe ibiri ku tubaho muri iyi minsi (kuko byanze bikunze Covid-19 ari ingaruka z’imigenzereze mibi ya muntu) maze bitubere akabarore, twihane, dusabe Imana imbabazi! Iyo niyo mpamvu aya magambo twasomye yose yanditswe: “Ariko ibyo byababereyeho kugira ngo bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nk’uko bo babyifuje. Nuko rero ntimugasenge ibishushanyo nk’uko bamwe bo muri bo babisengaga, nk’uko byanditswe ngo “Abantu bicajwe no kurya no kunywa bahagurutswa no gukina.”Kandi ntimugasambane nk’uko bamwe bo muri bo basambanaga, bigatuma hapfa abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bitatu ku munsi umwe. Kandi ntimukagerageze Umwami wacu, nk’uko bamwe bo muri bo bamugerageje bakicwa n’inzoka. Ntimukivovote, nk’uko bamwe bo muri bo bivovose bakicwa n’umurimbuzi. Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe. Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa.” (1 Kor 10:6-12)

Bene Data bakundwa, nk’uko nakomeje kubibabwira mu butumwa bwabanjirije ubu, ntimwihebe rwose Imana izadutabara idukize iki cyorezo gicike burundu. Icyo dusabwa ni ukuguma mu mwanya wacu: Abashumba tugume mu mwanya Imana yadushyizemo; intama nazo zigume mu mwanya wazo. Ibyo Imana ikora irabizi n’impamvu yabyo kandi natwe iratuzi ndetse izi n’intege nke zacu ari nayo mpamvu yadusezeranije ko itazatugerageresha ibirenze imbaraga zacu. Erega, umunyarwanda yaravuze ngo Imana itera amapfa ni nayo itera aho bahahira! Humura rwose n’ubwo ibikorwa byawe bitafunguwe ntuzicwa n’inzara! Mu gihe gikwiye Imana izabikora: “Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.” (1 Kor 10:13)

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. Sehorana Joseph

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment