Créer un site internet

NTAHO YAGIYE

IBICE BYO GUSOMA: zABURI YA 19; Yesaya 43; Abefeso 2:8-14

Bene Data muri Kristo Yesu, mbanje kubasuhuza.

Muri iyi minsi ntibidukundira guteranira hamwe mu nsengero nk’uko twari dusanzwe tubikora buri cyumweru. Ibyo byatewe no kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta yacu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi yose ndetse n’igihugu cyacu. Icyo cyorezo kimaze kwica abantu benshi hirya no hino, abandi barwariye mu bitaro, abandi bafite ubwoba ko bashobora kucyandura. Insengero zirafunze, ibikorwa byinshi byari bibeshejeho abantu byarahagaze. Muri ibi bihe hashobora kubaho ubuhakanamana no gushidikanya ku mbaraga zayo. Nyamara ibi byose ntibishobora kubuza Imana kwitwa Imana! Uko bimeze kose twiringiye tudashidikanya ko Imana ikiri hamwe natwe (ni Emmanuel).

Zaburi ya 19 itangira itubwira uburyo Imana twizera ari Imana ikora; bigaragazwa n’ibyo yaremye (Ijuru, isanzure, izuba, etc.), ikaba Imana y’icyubahiro kandi ibyo yaremye byose bikaba biyihimbaza n’ubwo harimo ibidafite amagambo cg ururimi.

Muri iyo Zaburi, Dawidi aduhugurira gushikama ku mategeko Uwiteka yategetse kuko  aboneye; anezeza umutima, akaba atanduye kandi akaba ariyo atuma tujijuka. Ayo mategeko agomba kubahirizwa mu buryo buhoraho (ku Mana nta bihe bidasanzwe bishobora gutuma duca ku ruhande ibyo yategetse)! Kugendera muri ayo mategeko, Dawidi yaravuze ngo: “Bikwiriye kwifuzwa kuruta izahabu, naho yaba izahabu nziza nyinshi, biryoherera kuruta ubuki n’umushongi w’ibinyagu utonyanga. (…) Kubyitondera harimo ingororano ikomeye. (V.11-12).

Amagambo y’iyi Zaburi araduhamagarira gukomeza kwizirika ku Mana n’amategeko yayo. Ariko se koko iyo Mana twihambiriyeho kandi idusaba kuyigumaho mu bihe nk’ibi iratubwira iki muri aka kaga katwugarije? Mu gice cya 43 cy’Igitabo cy’Umuhanuzi Yesaya, Imana iravuga ngo: “Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye (V.1). Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata (V.2). Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe. (V.4). Ntutinye ….(V.5).”

Hari impamvu se yo gukuka umutima? Oya ntayo! Igihe kiraje ndetse kirasohoye aho Imana igihe kubwira Covid-19 n’ibindi byishyira hejuru byose ngo “barekure”! (V.6). Reka abantu bitiriwe izina ryanjye, abo naremeye kumpesha icyubahiro. Ni jye wabaremye, ni jye wababumbye.” (6&7). Imana yacu ni Imana ikiza : « Jyewe, jye ubwanjye ni jyewe Uwiteka, kandi nta wundi mukiza utari jyewe. Ni jye wabwirije iby’agakiza kandi ndakiza, ndabigaragaza kandi muri mwe nta yindi mana yahabaye, ni cyo gituma muri abagabo bo kumpamya ko ari jyewe Mana.” Ni ko Uwiteka avuga. » (V.11-12). Igihe izashaka gukora ntawe uzayihagarika :“Kandi koko uhereye aho umucyo wabereyeho ndi we, nta wubasha gutesha ukuboko kwanjye. Ubwo nzakora umurimo ni nde uzankoma mu nkokora?” (V.13). Uwiteka aravuga ngo : « Dore ngiye gukora ikintu gishya, …? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa. (…) kuko ntanga amazi mu butayu, ngatembesha imigezi mu kidaturwa, kugira ngo nuhire ubwoko bwanjye natoranije» (V.19-21).

Imana yacu irashoboye kandi idufiteho imigambi myiza ! Icyo dusabwa ni ukwisuzuma tukareba niba duhagaze neza mu mwanya wacu ; tukareba ko twuzuza inshingano zacu naho ibindi byo tubirekere Imana ibyibereyemo. Abo tumaze iminsi dusengana muzi neza ko twabonye ko hari igihe abantu bakutiriza bakinginga Imana, ariko iyo babikoze birengagije inshingano zabo, ayo masengesho ntakora ku mutima w’Imana.

N’ubwo muri iyi mirongo ya mbere y’iki gice cya Yesaya tubonye ko Imana yari yiteguye kugirira neza ubwoko bwayo, bwo ntibwari mu mwanya bwagombaga guhagararamo :

“Ariko Yakobo we, ntabwo wantakiye. Isirayeli we, waranzinutswe. Ntabwo wanzaniye amatungo yawe magufi ngo untambire ibitambo byoswa, kandi ntumpesheje icyubahiro ibitambo byawe. Sinagukoresheje umurimo w’amaturo, kandi sinakuvunishije kunyosereza imibavu. Ntiwatanze ifeza ngo ungurire ibihumura neza, kandi ntiwampagije ibinure by’ibitambo byawe, ahubwo wankoreye ibyaha byawe, wamvunishije ibicumuro byawe”(V.22-24).

Muri iyi mirongo turabonamo ko n’ubwo ubwoko bw’Imana bwayitakiraga kubera akaga bwarimo ariko hari ibyo bwirengagije: abantu bahagaritse gutanga amaturo yose ahubwo bongera gukora ibyaha. Ibi tutarebye neza bishobora kutubaho natwe. Abantu bashobora kwibwira ko ubwo batagiterana atari ngombwa kubahiriza inshingano zabo nk’abakirisitu harimo gutanga Amaturo yose ategetswe n’Imana (1/10 n’andi). Kuri ibi mu kiganiro Pasteur Mpyisi (umusaza w’inararibonye) yagize ati: “Bagomba gukomeza gutura. None se ituro ko ari iryo gutura Imana, ubundi barituraga abantu? Aho waba uri hose watura, (…). Mwibuke ko Imana yaturemeye kuyikorera imirimo myiza: “Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.” (Abefeso 2:13)

N’ubwo nta gushidikanya ko  mu gihe ubwoko bw’Imana bwarimo bwayitakiye, gutaka kwabo Imana ntiyakubonaga nk’ukuvuye ku mutima: “Ariko Yakobo we, ntabwo wantakiye” (V.22). N’ubwo batakaga, gutaka kwabo ntikwakoze ku mutima w’Imana; yabifashe nk’amatakirangoyi! Gutaka kwabo ntikwarimo kwihana; ahubwo barushijeho kuzinukwa Imana.

Bene data, mu gusoza ndagira ngo mbibutse ibi:

  • Imana yacu ntaho yagiye iracyariho kandi iri kumwe natwe;
  • Twe gutinya, igihe kirageze ngo dutabarwe;
  • Tugume mu mwanya wacu, dukomeze kuzuza inshingano zacu nk’abakirisitu; dusenge rya sengesho rikora ku mutima w’Imana nayo ntizabura kudutabara.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. Sehorana Joseph

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment