Créer un site internet

NTA NTAMA YA YESU IZIMIRA NGO IRENGE IGARURIRO

IGICE CYO GUSOMA: LUKA 15 :1-10

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “NTA NTAMA YA YESU IZIMIRA NGO IRENGE IGARURIRO” Turifashisha amagambo akurikira:

1Nuko abakoresha b'ikoro bose n'abanyabyaha baramwegera ngo bamwumve. 2Abafarisayo n'abanditsi barabyivovotera bati “Uyu yiyegereza abanyabyaha, kandi agasangira na bo.” 3Abacira uyu mugani ati 4“Ni nde muri mwe waba afite intama ijana akazimiza imwe muri zo, ntasige izindi mirongo urwenda n'icyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye kugeza aho ari buyibonere? 5Iyo ayibonye ayiterera ku bitugu yishimye, 6yagera mu rugo agahamagara incuti ze n'abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye intama yanjye yari yazimiye.’ 7Ndababwira yuko mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye, kumurutisha abakiranuka mirongo urwenda n'icyenda badakwiriye kwihana. 8“Cyangwa umugore waba afite ibice cumi by'ifeza, yaburamo kimwe ntiyakongeza itabaza, agakubura mu nzu, akagira umwete wo gushaka kugeza aho akibonera? 9Iyo akibonye ahamagara incuti ze n'abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye igice nari nabuze.’ 10Ndababwira yuko ari ko haba umunezero mwinshi imbere y'abamarayika b'Imana, bishimira umunyabyaha umwe wihannye.”

Kwivovota kw'Abafarisayo n’Abanditsi kwatumye Yesu abacira imigani itatu: umugani w'intama yazimiye, uw'igice cyifeza cyabuze, n'uw'umwana w’ikirara. (Luka 15: 1-32) Muby’ukuri, iyi migani itatu ni nk’umugani umwe urimo ibice bitatu. Yose ihuriye ku kwigisha urukundo n'imbabazi by’Imana bitagira umupaka. Imana ikunda abantu bose ndetse n’abanyabyaha twakwita ba ruharwa. Muri iyi migani, turibanda k’umugani w'intama yazimiyen'igice cy'ifeza cyabuze. (Luka 15:1-10) Yesu ntatubwira icyatumye iyi ntama izimira. Birashoboka ko yakurikiye ubwatsi, igera ahantu idashobora kubona izindi ntama n’umwungeri wayo. Uko bimeze kose, kuzimira kw’iyi ntama byayishyize mu kaga. Ku manywa yumvaga nta kibazo, ariko butangiye kwira ubwoba bwarayitashye kuko inyamaswa z’inkazi zashoboraga kuyirya kandi idashoboye kwirwanaho. Iyi ntama yari izi ko yazimiye ariko itazi uburyo yataha, ishushanya abazi ko bahabiye kure y’Imana. Igiceri cyazimiye gishushanya abazimiriye kure y’Imana, nyamara bakaba batabizi.

Mu bantu bari kumwe na Yesu aca uyu mugani, harimo abungeri n’abantu bari barashoye amafaranga yabo mu bworozi. Aba bose bari bazi agaciro umworozi aha intama ze-bityo bagomba kuba barasobanukiwe n’urugero Yesu yatanze agira ati “Ni nde muri mwe waba afite intama ijana akazimiza imwe muri zo, ntasige izindi mirongo urwenda n'icyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye kugeza aho ari buyibonere?” Nubwo intama imwe ari ubusabusa (ugereranyije n’izindi mirongo urwenda n'icyenda zisigaye), ntigomba kwirengagizwa. Intama yazimiye igomba gushakwa n’umwungeri, kuko idashobora kumenya inzira itaha. Ni ko bimeze no ku muntu wahabiye kure y’Imana. Ntashobora kumenya inzira ijya ku Mana, keretse Imana y’urukundo ije kumushaka. Umwungeri umaze kumenya ko yajimije intama imwe ntaterera iyo ngo avuge ati, “iricyura, niza ndayugururira.” Ahubwo umwungeri abura amahwemo; ntagoheke; agasohoka akajya gushaka intama ye. Uko ijoro rirushaho kubudika ni ko n’inzira urushaho kuruhamya. Nyamara icyo gihe ni bwo umwungeri arushaho kuyishaka ashyizeho umwete. Azamuka imisozi ihanamye, akamanuka ibikombe, ndetse akagera no mu mikokwe. Amaherezo umuhati we ntuba imfabusa, intama yazimiye iraboneka. Ntayituka, cyangwa ngo agende ayikubita. Iyo yakomeretse arayiterura, akayiterera ku bitugu bye anezerewe akayisubiza mu mukumbi.

Akababaro umushumba agira kubw’intama yazimiye, kagaragaza uko Uwiteka aba ameze iyo umuntu umwe asubiye inyuma. Nk’uko intama yazimiye ikomeza kuba iy’agaciro mu maso y’umushumba, niko Uwiteka abona ko abayobye bagifite agaciro mu maso ye. (Yer 31:3) Nk’uko umushumba atahwemye gushaka n’ubwo intama yaburaga yari imwe gusa, ni ko na Yesu akunda umuntu wazimiye. Uwiteka yaravuze ati “Uko umwungeri ashaka umukumbi we mu gihe ari mu ntama ze zatataniye kure, ni ko nzashaka intama zanjye, nzirokore nzikuye ahantu hose zatataniye ku munsi w’ikibunda n’umwijima.” (Ezek 34:12) Uwiteka ntabona ko intama yazimiye yarenze igaruriro. Iyo intama izimiye arabimenya akayishakisha kandi iyo ayibonye arishima (Luka 15: 5-6).

Abayuda bo bigishaga ko kugira ngo urukundo rw’Imana rugere ku munyabyaha ari uko yagombaga kubanza kwihana ibyaha bye. Icyo ni cyo cyatumaga Abafarisayo n’abanditsi bivovota bati, “Uyu yiyegereza abanyabyaha!” Ariko muri uyu mugani Kristo yigishije ko agakiza katazanwa n’uko umuntu ashaka Imana, ahubwo ni yo imushaka. Ntitwihana kugira ngo Imana ibone uko idukunda, ahubwo iduhishurira urukundo rwayo kugira ngo twihane. Yesu yabwiye Abafarisayo n’abigishamategeko bijujutiraga abigishwa be kubera ko basangiraga n’abasoresha n’abanyabyaha ati  “Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha ngo bihane” (Luka 5:32) Twese turi abanyabyaha. Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe. (1 Yoh 1:8) Twese Imana yadukunze tukiri abanyabyaha, bityo ntiyifuza ko hagira uzimirira. (Abar 5:8)

Icyo abantu batandukaniraho ni uko bamwe ari abanyabyaha bo mu rusengero abandi bakaba abo  hanze yarwo. Yesu abisobanura neza muri ya migani itatu. Mu mugani w’intama yazimiye n'igice cy'ifeza cyabuze, intama ni abanyabyaha bazimiriye hanze, naho igice cy’ifeza ni abazimiriye mu nzu y’Imana. No mu mugani w'umwana w'ikirara, Yesu yavuze abana babiri-ariko usanga abigisha benshi bibanda ku mwana wavuye mu rugo akararukira kure-nyamara hari undi wasigaye mu rugo nawe bigaragara neza ko yari yarararutse. Bityo rero hari ubwoko bubiri bw'ibirara kandi byose Imana ikunda. Uyu mwana wararutse akajya kure yashushangaga abanyabayaha n'abakoresha b'ikoro, naho uyu mwana wararukiye mu rugo yashushanyaga Abafarisayo n'abanditsi. Muri make hari abararuka bakajya kwivuruguta mu byaha mu buryo bugaragarira buri wese-abo ni abararukira hanze, hakaba n'abararukira mu byaha byo guca iminza, ubugome bwo mu mutima, kutanyurwa, n'ibindi byinshi bakora bitagaragarira abantu-aba ni abararukira mu rusengero. Imana ishimwe ko twese idukunda kandi ko twese idufitiye imbabazi.

Imana ikunda umuntu, ari mu byaha cyangwa atabirimo; ari mwiza cyangwa mubi mu maso y'abantu, akijijwe cyangwa adakijijwe; icyo Imana yanga ni icyaha. Urukundo rw’Imana rudusanga mu burara bwacu rukadukurayo. Intambwe twe dutera ni ukwemera ko turi abanyabyaha, tukihana, amaraso ya Yesu akatweza. Twese abararukiye hanze cyangwa mu rusengero dukeneye imbabazi z'Imana. Nta munyabyaha ujya kure ngo agere aho imbabazi z'Imana zitagera-Ntahantu kure wagera mu byaha imbabazi z'Imana zitagukura, nta n'ahantu wagera mu gukizwa udakaneye imbabazi z'Imana. Umunyabyaha nubwo yaba yarahabiye kure ate, akomeza kugira agaciro mu maso y’Imana. Nubwo cya giceri cyari mu mukungugu no mu bishingwe, cyari gifite agaciro kuko cyari ifeza. Bityo, umuntu wese afite agaciro imbere y’Imana. Nk’uko igiceri kiba kiriho ishusho y’ubutegetsi bw’igihugu, ni ko n’umuntu afite ishusho y’Imana. Nubwo iyo shusho yahumanywa n’icyaha, ibimenyetso byayo ntibisibangana ku muntu. Niyo mpamvu Imana ihora imushakisha.

Kimwe na Yesu, natwe dukwiye guhangayikishwa n’intama zazimiye. (Ezek 34:16; Luka 19:10). Umukristo ufite intege nke dukwiye kumubona nk’intama yazimiye, aho kumubona nk’umuntu warenze ihaniro. Ntidukwiye kuvuga tuti “kuki twahangayikishwa n’umuntu wacitse intege? Itorero nta cyo rimukeneyeho!” Kimwe na Yesu, dukwiye kubona ko abayobye bafite agaciro. Mbese tugira umuhate wo gushakashaka intama zazimiye? Hari ubwo ducika intege, tukavuga ngo turananiwe, igikorwa cyiza cyo gushaka abazimiye ntitukigeze ku musozo. Dusabe kugira ubutwari nk’ubw’uriya mushumba cyangwa se uriya mugore. Umushumba ntiyigeze avuga ati intama imwe ntacyo ivuze kuko nsigaranye izindi mirongo urwenda n’icyenda. Umugore na we ntiyigeze atekereza ko adakwiye guteshwa umutwe n’igiceri kimwe. Umushumba yashakishije intama ye yari yazimiye, abikora nk’aho ari yo yonyine yari afite. Umugore na we yumvise akeneye igiceri cye, yumva ari nk’aho nta bindi yari afite. Natwe muri iki gihe dukwiye guhaguruka tukiyemeza kugira icyo dukora kugira ngo dufashe Yesu gushaka intama ze zazimiye.

Umuntu wakonje utakiboneka mu itorero aba yaranegekaye mu buryo bw’umwuka. Kimwe n’intama yazimiye, uwo muntu aba yarakoze urugendo rurerure ayobagurika muri iyi si mbi. Nanone aba yaranegekajwe no kubura ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka. Ni yo mpamvu ashobora kuba adafite intege zo guhangana n’urugendo azakora igihe azaba agarutse mu itorero. Tugomba rero guca bugufi tugaterura uwo muntu wacitse intege twitonze maze tukamugarura mu itorero (Abagal 6:2). Reka nsoze nibutsa ko twese Imana yadukunze tukiri abanyabyaha kandi ikaba itifuza ko hagira n’umwe uzimirira. Reka duhaguruke ku ntebe yo guca imanza no gutunga abandi intoki, tuzirikane ko nta hantu kure wagera mu byaha imbabazi z'Imana zitagukura, nta n'ahantu wagera mu gukizwa udakaneye imbabazi z'Imana. Mwene data muri Kristo yesu, kuba Uwiteka yemeye ko wumva ubu butumwa, bigaragaza ko ari umwungeri mwiza kandi akaba akwitaho. Yesu aragushakisha kandi aragusaba kumugarukira, kuko yifuza ko nawe wongera kwishimira mu rwuri rwe. Senga uti “Uwiteka, unyigarurire, nanjye niteguye kukugarukira. Umpe iminsi mishya nk’uko byari bimeze kera” (Amag 5:21).

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 11/09/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

 

Last edited: 10/09/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment