Créer un site internet

NTA MIKINO: GUHIGIRA IMANA UMUHIGO NI IKINTU GIKOMEYE!

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 116:1-19; 1 Samweli 1:1-28; 2 Abakorinto 8:7-15

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Mu butumwa bw’uyu munsi turaganira ku gaciro k’imihigo duhigira Imana. Turibanda ku murongo wa 26, 27 na 28 mu gice cya mbere cy’igitabo cya mbere cy’umuhanuzi Samweli, ahagira hati: “Uwo mugore aravuga ati ‘Nyagasani, ndahiye ubugingo bwawe, ni jye wa mugore wari uhagaze iruhande rwawe bwa bundi nsaba Uwiteka. Uyu mwana ni we nasabye kandi Uwiteka yampaye icyo namusabye. Ni cyo gitumye mutura Uwiteka, azaba uwatuwe Uwiteka iminsi yose yo kubaho kwe’.”

Imihigo ni gahunda imaze kumenyerwa cyane mu nzego za Leta. Iyo igihe cyo guhigura imihigo kigeze buri muyobozi wese aba ahangayitse; kuko aba azi neza ko aramutse atesheje imihigo yahize byamugiraho ingaruka. Imihigo si iya none! Bibiliya itubwira inkuru z’abantu benshi bagiye bahiga imihigo yo kuzatambira Imana ibitambo mu gihe yari kuba ibanje kugira icyo ibakorera. Mu Ijambo ry’Imana twasomye muri 1 Samweli 1:1-28 twabonye uburyo Hana yahize umuhigo akavuga ati: “Nyagasani Nyiringabo, nureba umubabaro w’umuja wawe ukanyibuka, ntunyibagirwe ukampa umwana w’umuhungu, nzamutura Uwiteka abe uwe iminsi yose yo kubaho kwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.” (1 Sam 1:11).

Hana uwo yari umwe mu bagore babiri ba Elukana, Umulewi wari utuye mu gihugu cya Efurayimu (1 Sam 1:1-2). Hana yari ingumba, mu gihe undi mugore wa Elukana witwaga Penina, yari afite abana benshi. Muri Isirayeli (kimwe na hano iwacu mu Rwanda) ubugumba bwari igisebo ku mugore, ndetse bwafatwaga nk’ikimenyetso cyo kutemerwa n’Imana. Byasaga n’aho Imana ari yo yabaga “yarazibye umugore inda ibyara.” (1 Sam 1:5) Mu gahinda ka Hana, aho kugira ngo mukeba we Penina amuhumurize yahoraga amukina ku mubyimba ngo arusheho kubabara. (1 Sam 1:2) Ibyo byatumaga Hana ahora arira ndetse rimwe na rimwe ntarye.

Hana yafashe igihe cyo gutakira Imana ngo irebe umubabaro we. (1 Sam 1:9-10) Uburyo yasenzemo bwatumye Umutambyi Mukuru Eli abanza gukeka ko yasinze. Igihe Eli yari amaze kumenya ko Hana yasengaga “abitewe n’amaganya n’agashinyaguro bikabije”, yaramubwiye ati: “Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye” (1 Sam 1:15-17). Hana akimara kubyumva, yaragiye ararya, kandi “mu maso he ntihongera kugaragaza umubabaro ukundi.” (1 Sam 1:18) Mu gihe twikoreje Imana umutwaro wacu, tugomba kuyireka akaba ari yo ikurikirana ibyawo, ntidukomeze guhangayika. (Zab 55:23)

Igihe cyarageze Imana yibuka Hana, maze asama inda abyara umwana w’umuhungu ariwe Samweli (1 Sam 1:19-20). Hana ntiyigeze yibagirwa umuhigo yari yarahize? Igihe Samweli yari amaze gucuka, afite nk’imyaka itatu cyangwa irengaho gato, Hana yamujyanye kuba ku rusengero rw’Imana, nk’uko yari yarabivuze mu muhigo we. (1 Sam 1:21-24; 2 Ngoma 31:16) Uko ni ko Samweli yatangiye gukorera Imana umurimo wihariye ubuzima bwe bwose. (1 Sam 1:25-28; 2:11) Hana na Elukana bahawe ingororano yo kubyara abandi bana b’abahungu batatu n’abakobwa babiri. (1 Sam 2:20-21) Imana “ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo”. (Abah 6:10)

Nawe ubwawe ufite umuhigo wahigiye Imana! Ubuzima bwa gikristo ubwabwo ni umuhigo. Igihe wakizwaga/wabatizwaga wiyemeje gukorera Imana ubuzima bwawe bwose-mbese uracyabyibuka? Ubundi uwo niwo muhigo ukomeye kuruta indi yose umukristo ashobora guhiga, kandi umuntu wese uhize uwo muhigo, aba agomba kuwuha uburemere bwawo.

Na none ushobora kuba warahize umuhigo ukomeye igihe washyingirwaga. Icyo gihe wasezeraniye imbere y’Imana n’abantu ko uzakundwakaza uwo mwashakanye igihe cyose muzamara mukiriho mwembi, kugeza aho nurupfu ruzabatandukanyiriza. Kutubahiriza indahiro wagiranye n’uwo mwashakanye, ni ukubeshya Imana, kandi Imana yanga abanyabinyoma (Lewi 19:12; Imig 6:16-19). Ijambo ry'impfabusa ryose abantu bavuga bazaribazwa ku munsi w' amateka. Inkuru zose uvuga n’imihigo uhiga uzabibazwa. (Mat 12:36) Hari igihe uhiga umuhigo ngo “Mana nunkura hano hantu, nuntabara,... nzagukorera ibi n'ibi”; ariko yagukiza ukagenda ugabanya ibyo wayemereye cyangwa se ntunabikore. Ko Imana yakweretse ineza yayo kuki wowe udahigura umuhigo wayihigiye?

Guhigira imbere y’Imana si imikino. Uko umukozi wa Leta wahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika ahangayikishwa no guhigura imihigo yahize, niko twagombye guhangayika kurushaho mu gihe tutarahigura imihigo twahigiye imbere y’Imana. Salomo yaranditse ati: “Nuhigira Imana umuhigo ntugatinde kuwuhigura, kuko itanezerewe abapfapfa. Ujye uhigura icyo wahize. Guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga.” (Umub 5:3-4). Imana yaravuze iti: “nuhigira Uwiteka Imana yawe umuhigo, ntuzatinde kuwuhigura; kuko Uwiteka Imana yawe itazabura kuwukubaza, bikakubera icyaha.” (Gut 23:22) Nk’uko bigaragara rero, guhigira Imana umuhigo ni ikintu gikomeye. Umuntu yagombye kuwuhiga afite intego nziza, kandi adashidikanya ko azawuhigura; naho ubundi, ibyiza ni uko atakwirirwa awuhiga. (Imig 20:25) Salomo atugira inama agira ati: “Ntukihutire kubumbura akanwa kawe, kandi ntugakundire umutima wawe kugira ishyushyu ryo kugira icyo uvugira imbere y’Imana, kuko Imana iri mu ijuru nawe ukaba uri mu isi.” (Umub 5:1) Umuntu akwiye kugira amakenga mbere yo kurahira cyangwa guhiga umuhigo akabanza akareba niba koko bitazamuteranya na bagenzi be cyangwa n’Imana.

Guhigura umuhigo si ikintu cyoroshye, ariko mu gihe wamaze kuwuhiga nta gahato uba ugomba gusohoza ibyo wavuze. Dawidi atubwira ko umuntu w’Imana “n’iyo icyo yarahiriye cyamugirira nabi ativuguruza.” (Zaburi 15: 4) Abanyarwanda baca umugani ngo: “umugabo ahindukira mu buriri ntahindukira ku ijambo”. Ntibyari byoroheye Yefuta kugira ngo ahigure umuhigo yari yarahigiye Imana, ariko yarawuhiguye abikuye ku mutima (Abac 11:30-40). Mu gihe umuntu adahiguye umuhigo yahize, bishobora gutuma Imana imurakarira. (Umub 5:5) Ku Mukristo, ikiba kimuhangayikishije si uko yahigurira Imana umuhigo gusa; ahubwo ikimuhangayikisha kurushaho ni uko yaba umuntu wiringirwa mu byo avuga byose; byaba ari ibyo abwira Imana cyangwa ibyo abwira abantu.

Nshuti yanjye, mbese ntacyo waba warasezeranyije Imana ariko ntugisohoze? Birashoboka  ko  wari  umaze  igihe utabyara  ukabwira  Imana  ko  nubyara uzatanga  ituro  ry’ishimwe  mu  rusengero  ariko  ntubikore. Birashoboka ko  cya  gihe  wari  urwaye,  umaze  igihe  kinini  cyane  mu  bitaro,  wabwiye  Imana  ko uzayikorera  ariko  aho  umariye  gukira  ntiwigeze  ubyibuka.  Imana  iracyagutegereje  ngo usohoze ibyo wemeye. Ni ukuri dusabe Imana idushoboze kubahiriza ibyo twiyemeje.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 26/06/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment