Créer un site internet

NTA GITARE YESU ATABIRINDURA!

IGICE CYO GUSOMA: YOHANA 20:1-18

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Pasika nziza kuri mwese! Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Imana ishimwe kandi kuko twijihije iyi Pasika tubasha guteranira hamwe mu nsengero, ndetse bikaba bigaragara ko icyorezo cya Covid-19 kigenda kigabanuka. Nk’uko nari maze kubikomozaho, uyu munsi hirya no hino ku isi Abakristo turizihiza Pasika, tuzirikana ko Yesu yapfuye agahambwa, akazuka ku wa mbere w'iminsi irindwi, urupfu arutsinze. Abanditsi b’Ubutumwa Bwiza bose (Matayo, Mariko, Luka na Yohana) bavuze inkuru y’izuka rya Yesu, ariko uyu munsi turifashisha Ubutumwa Bwiza uko bwanditswe na Yohana. Turibanda cyane cyane ku murongo wa mbere w’igice cya 20 ugira uti: "Ku wa mbere w'iminsi irindwi, mu rubungabungo hatarabona Mariya Magadalena aza ku gituro, asanga igitare gikuwe ku gituro."  

Pasika ni umunsi mukuru ufite inkomoko mu Isezerano rya Kera. Abisirayeli bawizihizaga bibuka uburyo urupfu rwabanyuzeho rurahita rutagize icyo rubatwara kubw'ikimenyetso cy'amaraso y'umwana w'intama yasizwe ku nkomanizo z'imiryango y'inzu zabo (Kuv 12:21-23). Iyo usesenguye neza, usanga Pasika y’Abisirayeli (bonyine) yarasuraga Pasika ya Kristo (kuri bose).

Kuri Pasika ya mbere y’Abisirayeli, bariye umwana w’intama, bawurisha imboga zisharira n’imitsima idasembuye. Bawuriye vuba vuba bahagaze, bakenyeye, bakwese inkweto, bafashe inkoni. Basize  amaraso y’uwo mwana w’intama ku nkomanizo z’umuryango. (Kuv 12:1-13 ) Umwana w’intama washushanyaga Yesu-Kristo wabambwe ari umusore uzira inenge-Yesu ni “Umwana w'intama w'Imana.” (Yoh 1:36) Umutsima udasembuye wari umutsima umeze nk’igisheshe, ugasobanura ukuntu Abisirayeli bavuye muri Egiputa huti huti batawuretse ngo ubyimbe. Kuwumanyagura byashushanyaga ko ingoyi zari zibaboshye zacitse bakabona ubwigenge; ariko na none  byashushanyaga umubiri wa Kristo uzashinyagurirwa. Imboga zisharira zabibutsaga uburyo ubuzima bwo muri Egiputa bwashariraga; ariko na none zashushanyaga uburyo Kristo azababazwa kubw’ibyaha by’abari mu isi. Kurya bahagaze, bicumbye inkoni, bakwese inkweto  byabibutsaga kwitegura urugendo bamaramaje. Ibi ku bakristo bitwibutsa ko turi mu rugendo rugana mu ijuru. Gusiiga amaraso ku nkomanizo no ku ruhamo rw’umuryango byerekana ubushobozi n’uburinzi biterwa no kwizera amaraso Ya Yesu. Umuntu wese wari kumwe n’Abisirayeli akemera ibyabo, yari yemerewe iyo Pasika, uhereye ku bana ukageza kubasaza. Ibi byashushanyaga koYesu azacungura abantu bose.

Uko bigaragara, Pasika si iy’Abisirayeli gusa nk’uko bamwe babyibwira bishuka. Ahubwo Pasika ni ishingiro ry'ubukristo. Iyo Yesu adapfa ngo azuke ibyo tubwiriza byari kuba bishingiye ku busa. Kuri Pasika twibuka imibabaro n’agahinda Yesu yagiriye ku musaraba, ariko na none tukibuka ko Yesu yatsinze urupfu na Satani, akazukana ikuzo n’icyubahiro. Kristo yatsinze urupfu natwe ararudutsindira. Abafite ikimenyetso cy’amaraso ya Yesu, urupfu rw’iteka ruzatunyuraho; ntituzarimbuka ahubwo tuzahabwa ubugingo buhoraho. No mu buzima busanzwe Satani ajya aduteza impfu ariko Yesu akazidutambutsa. Nyamara nubwo twapfa, twapfana ibyiringiro byo kuzongera kubaho. Yesu yaravuze ati “Ni jye kuzuka n'ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho.” (Yoh 11:25) Urupfu Yesu yaruhinduye iremo ritugeza mu buzima bw’iteka aho tutazongera gupfa ukundi. Burya “urupfu rudukiza urupfu”! Niyo mpamvu Dawidi yavuze ati: “Urupfu rw'abakunzi be, ni urw'igiciro cyinshi mu maso y'Uwiteka.” (Zab 116:15) Abakristo ntidupfa, turasinzira. Igihe nikigera, imbaraga z'Iyazuye Yesu Kristo natwe zizadukangura twinjire mu bugingo bushya. (Abar 8: 11; l Abates 4: 14). Ibi byiringiro bitumara ubwoba bw’urupfu n’imigozi yarwo!

Mu guhimbaza Pasika, Abakristo twese dukwiye kwibuka ko Yesu adusaba gushira ubwoba tukajya kuvuga ubutumwa. Niwo umuhamagaro Yesu yatanze nyuma yo kuzuka: “mwitinya…nimugende mubwire…” (Mat 28:5; 7). Pasika itwigisha ko dukwiye kwamamaza Inkuru Nziza aho guhora mu mu maganya n’ubwoba bw’urupfu,  n’ubwo ibintu byaba bitarasobanuka neza ijana ku ijana. Abahisemo Yesu dukwiye kwihatira kuvuga ubutumwa mu butware bwa Yesu tudatinya icyo aricyo cyose. Yesu yatsinze urupfu, afungura imva, abirindura igitare acyicaraho, abasirikare bagwa igihumura. Byashoboka ko muri iyi minsi wiyumva nk’ufungiraniye mu gituro cyangwa se ukaba wumva hari igitare kikuri hejuru. Ndakumenyesha ko nta mva Yesu atafungura; nta n’igitare Yesu atabirindura. Uko Marayika yamanutse hakaba igishyitsi, akabirindura igitare akacyicaraho, niko mu gihe gikwiye azaza akagira ibyo abirindura byari bituremereye. Uko Yesu yazutse niko afite n’ubushobozi bwo kuzura ibyacu byapfuye.

Pasika ni umunsi wo kubyina insinzi. Insinzi twizihiza kuri Pasika irahebuje. Si insinzi y’amatora, si iy’ikipe runaka; ahubwo ni insinzi y’ubuzima ku rupfu. Uyu munsi ni uw’insinzi y’ukuri ku kinyoma, y’urukundo ku rwango, y’ubutwari ku bwoba, y’umucyo ku mwijima, y’ubwigenge ku bucakara. Insinzi ya Yeu ni iyacu twese; bityo tugomba gusangira ibyishimo. Tureke gushakira umuzima mu bapfuye; dusohoke mu mva zacu. Igitare cyakuweho, tugomba kubaho ubuzima bushya muri Kristo Yesu. Tugomba kureka kubaho ubuzima bwo mu mva-tugasohoka mu mva Satani yadufungiraniyemo. Ushobora kuba ufungiye mu mva y’inzangano, amakimbirane, ishyari, inzika zidashira, intonganya mu rugo; etc. Uno munsi izo mva zose Yesu aradusaba kuzisohokamo maze tukazukana nawe.

Dukwiriye kureka kwizihiza Pasika by’umuhango ahubwo tukayizihiza tugera ikirenge mu cya Yesu. Twibuke ibyaranze Pasika ya Kristo. Mbere gato ya Pasika, Yesu yogeje ibirenge by’intumwa ze. (Yoh 13:14)  Ibi ni ikimenyetso cyo kubabarira no gukorera abandi. Muri uyu muhango Yesu yigishije ko abantu bose bakwiye kubahana kandi uwifuza kuba ukomeye akaba umugaragu w’abandi. (Mat 20:26-28) Umuhango wo kwizihiza Pasika wabereye mu cyumba cyo hejuru (Luk 22:7-20). Icyo gihe Yesu n’abigishwa be basangiye imigati idasembuwe na divayi. Kuba umugati basangiye utari usembuwe bishushanya ukuri no kutaryarya. Umugati umwe Yesu yamanyaguye n’igikombe kimwe banywereyeho byashushanyaga ko umubiri we n’amaraso ye ari isōoko imwe yo gukiza abanyabyaha. Muri uko gusangira, Yesu ntiyaheje Yuda kandi yari azi neza ko ari umugambanyi. Ibi bitwigisha ko Yesu atigera yirukana abanyabyaha. Ibi rero bitwibutsa ko mu matorero yacu tudakwiye kugira umunyabyaha duheza, cyane cyane mu Ifunguro Ryera, igihe yasobanuriwe neza iby’uwo muhango kandi akemera kuwubamo.  Yesu ni Umukiza w’abantu bose! Ndetse no muri Pasika y’Abisirayeli, umuntu wabaga yahumanye ntibyamubuzaga kuyijyamo (Kub 9:10; 2 Ngom 30:17).

Bavandimwe muri Kristo Yesu, kuri iyi Pasika, dusabe Yesu adushoboze gusohoka mu mva zose twaba dufungiranyemo. Tumusabe aduhe imbaraga maze tubashe gucagagura ingoyi zose zituboshye, tuzukane nawe, tuzabane ubuziraherezo mu bwami bwo mu ijuru. Amena!

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 17/04/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment