Créer un site internet

NOHELI ITWIGISHE GUCA BUGUFI

Laver les piedsIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 96; Yesaya 9:2-6; Luka 2:1-7; 15-20.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa, kandi mbifurije Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2021. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Umunsi mukuru wa Noheli ni umwe mu minsi mikuru izwi cyane. Abantu hafi ya bose, baba abakiristu cyangwa abatari bo; yemwe ndetse n’abatagira idini basengeramo bizihiza Noheli. Abantu bizihiza Noheli ku mpamvu zitandukanye: bamwe bayizihiza bagamije kwinezeza, abandi bakayizihiza kuko ituma bacuruza cyane, abandi bakayizihiza kugira ngo babone uko basabana n’abandi, etc. None se ku bakiristu, uyu munsi udusigiye iki? Uyu ukwiye kutubera umwanya mwiza wo kongera gutekereza ku bukristo bwacu. Dukwiriye kongera gutekereza ku ndangagaciro dukura mu nkuru y’ivuka rya Yesu, duhereye kuri we ubwe, ndetse no ku babyeyi bamureze. By’umwihariko, uyu munsi nifuje ko tuganira ku ndangagaciro yo “GUCA BUGUFI”.

Nk’Abakristo, rimwe mu masomo Yesu yatwigishije akadukomerera ni “uguca bugufi”. Guca bugufi bisaba ko umuntu agira ibintu byinshi yigomwa. Kwemera guhara icyubahiro, ugaca bugufi, ntabwo bishobokera benshi; kuko aho umuntu ava akagera akunda kubahwa, kwitwa mukuru, gusingizwa, kwamamara, kugaragara nk’ufite icyo asumbije abandi; etc. Nimurebe namwe ukuntu kubera gukunda icyubahiro, umuntu ashobora kugundira ubuyobozi nubwo yaba abona ko bishobora gutuma imbaga y’abantu ihatikirira cyangwa nawe akahasiga ubuzima.

Kugira ngo dutere intambwe yo guca bugufi, Pawulo atubwira ko tugomba kubanza kugira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu: “Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k'Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n'Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k'umugaragu w'imbata, agira ishusho y'umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y'umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.” (Abafilipi 2:5-8) Dukwiye na none kumenya ko inzira imwe rukumbi itugeza ku cyubahiro cyuzuye neza ari uguca bugufi. Kwicisha bugufi kwa Yesu kwamuhesheje gushyirwa hejuru; icyubahiro n’izina yahawe, nta muntu kuri iyi isi, mu ijuru n’ikuzimu, uzigera ubigeraho. (Abafilipi 2:9-11)

Koko rero, Yesu niwe rugero rwuzuye rwo guca bugufi no gushyirwa hejuru. Ivuka rye ntiryaranzwe n’ikuzo no gukomera by’isi. Yavukiye mu kiraro cy’inka, aryamishwa mu muvure. Mu kiraro haba hanuka amaganga n’amase, nta gitanda cyari gihari. Nyamara ivuka rye ryahawe icyubahiro kirenze icy’abana b’abantu. Abamarayika baturutse mu ijuru bamenyesheje abashumba ko Yesu yavutse, kandi umucyo n’ikuzo bivuye ku Mana byaherekeje ubuhamya bwabo. Abamarayika bo mu ijuru bafashe inanga zabo maze basingiza Imana. Nubwo hari mu Kiraro cy’inka, ntibyabujije Abamarayika b’Imana gutamba hejuru ndetse no mu mpande zose z’ikiraro barinze umutekano w’aho Yesu yari yavukiye. Imana yarindiye Yesu mu kiraro ntiyicwa n’umusonga cg umwanda waho; iyo Imana ivuze ngo baho ubaho, iyo itanze amahoro ntawe utera amahane. Nubwo kandi Yesu yavukiye mu kiraro cy’inka ntibyabujije abanyabwenge kuhamusanga bazanye amaturo yaturwaga abami.

Ubuzima wavukiyemo cyangwa se ubwo ubayemo uyu munsi ntibuguce intege ngo wibwireko buzabuza Imana gusohoza icyo yakuvuzeho (1Petero 2:9-10). Dawidi yaravuze ngo mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza mu isi y’ababaho (Zaburi 27:13-14)-icyo gihe ntiyari azi ko azaba ukomeye. Birashoboka ko waba wibereye mu kiraro (mu bigeragezo), ariko ibyo ntibikuraho icyo Imana yakuvuzeho. Nushishoza neza uzasanga abantu bakomeye baragiye babanza kunyura mu buzima bukakaye; akenshi usanga ari abantu abandi batigeze batekereza na rimwe ko bashobora kuzakomera.

Kwishyira hejuru bibanziriza gucishwa bugufi kandi guca bugufi bikabanziriza gushyirwa hejuru. Nyuma yo kwicisha bugufi, Yesu yashyizwe hejuru. Guca bugufi: “Niko kwatumye, Imana imushyira hejuru cyane. Imuha izina risumba andi mazina yose. Kugira ngo amavi yose apfukame. Indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Umwami”. (Abaf 2:9-11) Kwicisha bugufi kwa Yesu ntikwagaragariye mu buryo yavutsemo gusa. Kuva akiri umwana, yaduhaye icyitegererezo mu birebana no kwicisha bugufi. Nubwo yarezwe n’ababyeyi be kubw’umubiri ari bo Yozefu na Mariya, yicishije bugufi “akomeza kujya abagandukira” (Luka 2:51). Mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe hano ku isi, mu gihe yari kumwe n’intumwa ze mu cyumba cyo hejuru bafata amafunguro, Yesu yarahagurutse ashyira umwitero we ku ruhande. Hanyuma yafashe igitambaro cy’amazi aragikenyera. Arangije yasutse amazi mu ibesani, atangira koza ibirenge by’abigishwa be no kubihanagura. Yesu ubwe yasobanuye iby’icyo gikorwa agira ati: “ese muzi icyo mbakoreye? (. . .) Niba mbogeje ibirenge kandi ndi Umwami nkaba n’Umwigisha, namwe mugomba kozanya ibirenge. Mbahaye icyitegererezo kugira ngo ibyo mbakoreye namwe muzajye mubikora” (Yoh 13:12-15). Igihe Yesu yakoraga igikorwa nk’icyo gisuzuguritse, yari ahaye intumwa ze isomo zitari kuzigera zibagirwa, kandi ryari kuzazifasha kwicisha bugufi mu gihe cyari gukurikiraho.

Igihe Yesu yozaga intumwa ze ibirenge, ntibwari ubwa mbere agaragaje agaciro ko kwicisha bugufi. Mbere yaho, igihe zimwe mu ntumwa zagaragazaga umwuka wo kurushanwa, Yesu yafashe umwana muto amushyira iruhande rwe, maze arazibwira ati: “umuntu wese wakira uyu mwana muto abigiriye izina ryanjye, aba anyakiriye nanjye, kandi unyakiriye wese aba yakiriye n’uwantumye. Uwitwara nk’umuto muri mwe mwese ni we ukomeye(Luka 9:46-48). Kubera ko Yesu yari azi ko Abafarisayo bashakaga imyanya yo hejuru, nyuma yaho igihe yakoraga umurimo we yaravuze ati “uwishyira hejuru wese azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru” (Luka 14:11). Yesu ntiyigeze yitwara nk’umutegetsi. Igihe yinjiraga i Yerusalemu mbere ya Pasika, imbaga y’abantu yashashe imyenda n’amashami y’ibiti mu nzira, abari mu mujyi bose barashika. Igihe abantu bamusingizaga bavuga ko ari Umwami, nabwo yakomeje kwicisha bugufi. (Mat 21:4-11).

Usibye Yesu, n’abantu bose bagiye baca bugufi bagashaka Uwiteka, Imana yabashyize hejuru. Dufite ingero nyinshi: Yosefu, Dawidi, Daniyeli, n’abandi. Hari kandi ingero nyinshi z’abishyize hejuru bagacishwa bugufi. Umwami Nebukadinezali yishyize hejuru ubwo yigambaga ati: "Ngiyi Babuloni hakomeye niyubakiye ngo habe umurwa wanjye nturaho, mpubakishije imbaraga z’amaboko yanjye ngo haheshe ubwami bwanjye icyubahiro (Daniel 4:27). Byatumye Imana irakara imwirukana ku ngoma, ajya mu ishyamba kurisha nk’inka ahamara imyaka irindwi. Yavuyeyo avuga ngo uri Imana yimura abami ukimika abandi, aha Imana icyubahiro. Umwami Herode nawe ubwo abantu bamusingizaga ngo Siwe uvuga ahubwo Yabaye Imana, byatumye Imana imurakarira bitigeze kubaho ako kanya Malayika aramukumbanya ahita apfa arabora agwa inyo azira kwishyira hejuru (Ibyakoz 12:22).

N’ubu Ijambo ry’Imana ntiryahindutse. Imana iracyashyira hejuru abemeye guca bugufi, igakoza isoni abibone. Nubona urimo kwishyira hejuru, warimuye Imana ku ntebe yayo, ujye witegura gukorwa n’isoni. Ijambo ry’Imana rigira riti: “Mwese mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana nayo izabashyira hejuru mu gihe gikwiriye kuko Imana irwanya abibone”. (1 Petero 5:6) Hari abantu tuzi babayeho mu gihe cyacu bakomeye ariko kubwo kutubaha Imana barangiza ubuzima bwabo nabi cyane. Ushobora kuba ukomeye mu gihe cyawe, ariko nudaca bugufi ngo wubahe Imana, ibyabaye ku bandi nkawe nawe bishobora kuzakubaho. Abishyira hejuru Imana yabaciriyeho iteka nk’iryo yaciriye Satani. Uwo yahoze ari Marayika w’Imana. Nyamara kuko yaje kwadukwaho n’imico mibi ihabanye no kwicisha bugufi, ariyo kwishyira hejuru n’ubwibone, byatumye yigomeka ku Mana maze imuca mu Ijuru none ubu arindiriye urupfu rw’iteka.

Yesu yatsinze ikigeragezo cyo kwishyira hejuru. Yatweretse ko abantu bashobora guca bugufi kugira ngo Imana ishyirwe hejuru. Naho se twe byifashe bite? Ese dukurikiza urugero rw’uwatubereye icyitegererezo; tugaragaza umuco wo kwicisha bugufi? Mbese dufite umutima wo kwicisha bugufi wari muri Kristo Yesu, cyangwa dufite umutima wari muri Satani igihe yashozaga intambara mu Ijuru? Ni ukuri, iyi Noheli itubere intangiriro y’imibereho mishya yuzuye kwicisha bugufi no kwiyoroshya, bitume abatubonye bahimbaza Imana.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph (EAR Shyogwe)

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

Last edited: 24/12/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment