Créer un site internet

NKWIRIYE GUKORA IMIRIMO Y’UWANTUMYE HAKIRI KU MANYWA

Jesus 1IGICE CYO GUSOMA: Yohana 9:1-7

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku butumwa bugira buti: NKWIRIYE GUKORA IMIRIMO Y’UWANTUMYE HAKIRI KU MANYWA” Turashingira cyane cyane ku murongo wa kane w’igice tumaze gusoma ugira uti: “Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora”. Iri jambo ryavuzwe na Yesu ryari riturutse ku kibazo yari abajijwe n’abigishwa be bagira bati: “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be ko yavutse ari impumyi?” (Yoh 9:2)

Yesu yabashubije ko aho babona ikibazo cy’ubuhumyi cyaba cyaraturutse atari ho, ahubwo ababwira ko uwo muntu yavutse cyangwa yabereyeho kugira ngo umurimo w’Imana ukorwe. Ngiryo ijambo ryiza Yesu yavuze yerekana aho umurimo w’Imana ushingiye. Burya umurimo w’Imana ugomba kwerekanirwa mu bantu bafite ibibazo. Niba nta kibazo, nta n’igisubizo cyaboneka. Kugira ngo ukore, icya mbere ni uko waba wabonye icyakorwa. Kugira ngo ubone igisubizo, icya mbere ni uko uba wumvise ikibazo. Niba twabonye ibibazo dufite mu Itorero ryacu, ubwo umuti na wo tuzawubona. Itorero rifite ubuzima ni irikora, kandi umuntu muzima ni ukora, kandi ukora ni uwabonye icyo akora.

Muri Yohana 9:4-5, turabona ko Umukozi ugomba gukora ari Yesu, kandi na we ubwe arabyemera kuko agira ati: «Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa.» Nyamara nawe Imana iragushaka ngo igukoreshe “imirimo” (si “umurimo umwe”)! Mbere yo gukora birasaba ko habanza ubushake (la volonté): Yesu yavuze ijambo ryiza cyane kandi rimfasha cyane ati: Birankwiye! Ngiyo intambwe ya mbere ugomba gutera yewe mwene Data. Ugomba kubanza ukabyiyumvamo, ukumva ko bigukwiriye gukora.

Iyo warangije kubyiyumvamo, ukumva ko bigukwiriye, ukumva ko ari ibyawe, nta wundi wo kubikora uhari uretse wowe, ukumva ko ari wowe kandi ukumva ubikunze, hakurikiraho kumenya uwo ukorera: “Uwagutumye”. Burya iyo ukora umurimo kandi uzi uwagutumye, uzi imbaraga ze, uzi ububasha bwe, uzi uko wahamagawe na we, ibyo bituma akora neza cyane. Ubaye uzi ko ukora ahantu hakomeye, kandi aho ukora bakuzi neza ari na bo bakwihereye akazi, aho ugeze hose uba ufite icyubahiro n’ubutware kuko uzi ko uwagutumye mu kazi akomeye, kandi burya abantu na bo bakubahira aho ukora n’uko witwara. Reba rero twebwe dukorera Imana yo mu ijuru (Gutegeka 10:17-18). Icyampa ukamemya uwaguhamagaye, byatuma ukora umurimo w’Imana neza. Kumenya uwo ukorera ni intambwe ikomeye cyane ku mukozi, kandi kumumenya ni naho umenyera igihembo cyawe.

Bene Data, umurimo w’Imana ni wo murimo mwiza kurusha indi mirimo yose ikorerwa mu isi. Ibyo ni byo, kandi ni ukuri. Burya umurimo uba mwiza bitewe n’ibintu bibiri: uwo ukorera n’ibihembo aguha. Twe rero dukorera Imana. Mbese hari umukoresha wubashywe kuyirenza? Tuzahembwa ubwiza, icyubahiro, kudapfa, amahoro, n’ubugingo buhoraho. (Abaroma 2:7, 10-11) Nta handi bahemba ubugingo buhoraho, uretse kuba warakoreye Imana. Bene Data, mu gihe gikwiye n’ikidakwiriye, dukorere Imana tubyiyumvamo, izaduhemba ubugingo buhoraho. Ibuka koi gihe cyawe cyo gukorera Imana ari iki! Bugiye kwira, ni igihe umuntu atakibasha gukora!

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

 

Arch. SEHORANA Joseph (EAR Shyogwe)

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

Last edited: 26/01/2021

  • 2 votes. Average: 1 / 5.

Add a comment