NI NDE MUNTU WASUBIZA?

IGICE CYO GUSOMA: YOBU 38: 1-7

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “NI NDE MUNTU WASUBIZA?” Turibanda ku murongo wa 3 w’igice cya 38 mu gitabo cya Yobu, ahagira hati: Noneho kenyera kigabo, kuko ngiye kukubaza nawe unsubize”! Urubanza rwose rutera ubwoba. Tekereza noneho kuburana  n’Imana! Mbega ibintu bikomeye! Yobu wabitekereje ntiyatinze kubona ko yibeshye.

Yobu ntiyabashije gusubiza ikibazo na kimwe mubyo yabajijwe-nubwo ari we wari washoje urubanza igihe yavugaga ati: “Iyaba hari unyumvise! Dore ngiki icyitegererezo cyanjye, Ishoborabyose ninsubize, nanjye mbone ibirego byanditswe n’umwanzi wanjye.” (Oh, that I had someone to hear me! I sign now my defense-let the Almighty answer me; let my accuser put his indictment in writing). Ibibazo Yobu yabajijwe ntibyari bikomeye gusa, ahubwo byari na byinshi (guhera mu gice cya 38 bikagera mu cya 42).Yobu amaze kubazwa ibibazo by’uruhererekane, yasigaye yumiwe, aravuga ati: “Dore ndi insuzugurwa, nagusubiza iki? Nifashe ku munwa. Navuze rimwe ariko sinzongera gusubiza, ndetse kabiri ariko sinakongera... Ni ibintu byandenze bitangaje mbivuga ntabizi.” (Yobu 40:4-5; 42:3)

Mbese muri iki gihe isi ifite abahanga mu bya Siyansi na Tewolojiya, hari uwabasha gusubiza ibi bibazo byose Imana yabajije Yobu? Igihe yashingaga imfatiro z’isi abo bahanga bari he? Imfatiro zayo zashinzwe ku ki? Ni nde wugariye amarembo y’inyanja? Mbese hari umwe mu bahanga wategetse ko bucya? Hari uwugururiwe amarembo y’urupfu, cyangwa se wabonye amarembo y’igicucu cy’urupfu? Ni nde muhanga wabasha gusubiza? Yobu we amaze kubyumva nta kindi yarengejeho usibye kuvuga ati: “Ibyawe nari narabyumvishije amatwi, ariko noneho amaso yanjye arakureba. Ni cyo kinteye kwizinukwa nkaba nihannye, nigaragura mu mukungugu no mu ivu.” (Yobu 42:5)

Yobu yasobanukiwe ko Uwiteka ariho koko, ubwo yamusubirizaga muri serwakira-Icyo nicyo Imana yari igamije imuhata biriya bibazo. Uwiteka ntiyari agamije kumucecekesha, ahubwo yashakaga kumwigisha gutekereza neza no kwicisha bugufi. Uwiteka yakoresheje ibibazo byinshi, kugira ngo yereke Yobu ko nta cyo ari cyo umugereranyije n’Imana. Ibyo bibazo, byari bigamije kugira ngo Yobu atekereze ku bwenge n’imbaraga z’Imana bitagira akagero, bigaragazwa n’imirimo itangaje yakoze. Nubwo biriya bibazo Imana yabibajije Yobu, natwe biratureba. Tujya twijujutira Imana: inshike iti icyayinyereka nayibaza impamvu abana bange bashize; uwavukanye ubumuga ati nayibaza impamvu yandemye gutya; umukene ati nayibaza impamvu y’ubu butindi; etc. Nyamara ibyo byose abantu babyibwira batarahura nayo. Yobu ahuye nayo amagambo yashize ivuga, aca bugufi ati “ndihannye”. (Yobu 42:5)

Bibiliya igira iti: “Utonganya Iyamuremye azabona ishyano, kandi ari urujyo mu zindi njyo z’isi. Mbese ibumba ryabaza uribumba riti ‘Urabumba iki?’” (Yes 45:9) Dukwiye gusobanukirwa neza umwanya dufite ugereranyije n’uw’Imana; Umuremyi w’ijuru n’isi. Dufite ubwenge, ubushobozi n’ubumenyi biciriritse-Dufite aho tugarukira. Dawidi yagize ati “Iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, N’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye, umuntu ni iki ko umwibuka, cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera?” (Zab 8:4-5) Kwiyumvisha agaciro k’Imana bidusunikira kuyishimira ibyo yakoze. Uko byagenda kose, tugomba gushimira Imana ko ariyo muremyi wacu. (Zaburi 139:14).

Nk’uko umubumbyi abumba ikibumbano ngo agikoreshe imirimo runaka, niko natwe turi ibibumbano by’Imana. Byaba bitamgaje kubona ikibumbano kigisha umubumbyi impaka kiti “wambumbye nabi nzihindura ukundi” (uwari umugore akihindura umugabo; uwari umugabo agashaka kuba umugore); ikindi kiti “ndashaka uburenganzira bwo gukora icyo nshaka aho kugira ngo umubumbyi ankoreshe icyo ashaka” ; etc. Nyamara Uwiteka aravuga ati : « Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye …» (Yer 18 :6) Imana idufite mu biganza byayo kandi irashaka ko twemera ko itugira uko ishaka kuko ntituri abacu ngo twigenge. Niyo izi uko yatugenza kandi ntitubasha gutera amahane.

Uko umubumbyi akaraga ibumba mu ntoki ze akariha ishusho ashaka, niko Imana ibasha kukugenza. Uyu munsi witwa umutunzi; ariko ibishatse yakaraga ibumba ikarihindura umutindi. Uyu munsi urakorera aho; ariko ibishatse ikibumbano cyayo yagitereka ahandi ishaka. Imana iduhe koroha kugira ngo tubashe kwakira impinduka idushakaho tutaburanye na yo. Si ibintu byoroshye ! kugira ngo ibumba ryemere kwikaragira mu ntoki z’umubumbyi, bisaba ko arisekura, akarinapfura (akarikuramo amabuye), kandi akarivanga n’amazi. Emerera Imana ikunapfure, ikuzuze Umwuka Wera, bizakorohera kwemera kuba ikibumbano cy’umumaro. Mbese umunyampaka yagisha Ishoborabyose impaka? Mbese yavuguruza icyo yategetse? Mbese hari uwayihererezaho ibyaha kugira ngo abone urubanza? (Yob 40:2; 8) Mbese yabaza ni nde wasubiza? Ntawe! Twese turi ibibumbano byayo, ntidukwiye guhangara kuburana na yo. Mu gusoza ndagira ngo wibaze iki bibazo: Mbese ndi igikoresho cy’umumaro, cg ndi igikoresho gishaka gushinga urubanza na nyiracyo?

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 17/10/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

  • 2 votes. Average: 5 / 5.

Add a comment