NI MPAMVU KI ABUNGERI ARI BO BAMENYESHEJWE MBERE NA MBERE KO YESU YAVUTSE?

IGICE CYO GUSOMA: LUKA 2:8-20

Ndabasuhuje bene Data bakundwa, kandi mbifurije umwaka mushya muhire wa 2023. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Tumaze iminsi mike twijihije Noheli; umunsi twibuka ivuka ry’Umukiza wacu Yesu-Kristo. Kuri Noheli twaganiriye ku gisobanuro cyayo, impamvu Yesu yemeye gusiga icyubahiro cye akaza kuvukira muri iyi si yanduye, n’itandukaniro hagati y’abamwakiriye n’abatamwakiriye. Uyu munsi na bwo ntitujya kure ya Noheli. Turakomeza kuganira ku ivuka rya Yesu, tugerageza gusubiza ikibazo kibazwa n’abatari bake ku mpa yatumye Yesu ahitamo kuvukira i Betelehemu mu muvure w’inka, kandi inkuru y’ivuka rye ikamenyeshwa abungeri mbere na mbere. Mu by’ukuri ni mpamvu ki abungeri ari bo bamenyeshejwe mbere na mbere ko yesu yavutse? Kuki atari abanyatewolojiya ba kiriya gihe; kandi ni kuki ibyo byaciye ku bakire, bikajya mu bakene; kuki ibyo byaciye ku banyabwenge maze bikigira mu nkandagirabitabo zitakojeje ikirenge mu ishuri? Umushumba nta kindi yari akeneye kumenya uretse intama ze. Abashumba nta cyo bari bazi kigendanye no kuvuga-bari bazi guhamagara intama gusa. None kubera iki abashumba? Mu kiraro ni ahantu hatari heza-nta muntu washoboraga gutekereza ko ariho Mesiya yahitamo kuvukira. None kuki mu kiraro? Kuki Betelehemu aho kuba Yelusalemu?  Ngibyo bimwe mu bibazo tugiye kuganiraho.

Yesu ntiyavukiye mu rusengero rukuru i Yerusalemu, ku mutambyi mukuru, cyangwa ibwami kwa Herode. Yesu yavukiye i Betelehemu mu kiraro cy’inka. Abungeri nibo bantu ba mbere bahawe ubutumwa ko Yesu yavutse-abatambyi na Herode batarabimenya. Umwana w’Imana yavukiye i Betelehemu, hanze y'ibitabashwa by'insengero. Kubera iki? Ibyo ntibyapfuye kubaho! Icyambere dukwiye kwibuka ni uko Yesu yavutse hashize imyaka myinshi (irenga magana arindwi) harahanuwe ko Mesiya yari kuzavukira i Betelehemu. Ibyo byavuzwe n’Umuhanuzi Mika agira ati: “Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by'i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy'iteka uhereye kera kose.” (Mika 5:2) Hari indi mpamvu Yesu yavukiye i Betelehemu. Mu Giheburayo, Betelehemu ( "בֵּית לֶחֶם Bēṯ Leḥem) bisobanura “inzu y'imitsima”. Yesu ni “Umutsima w'ubugingo”. Ubwe yaravuze ati: “Ni jye mutsima w'ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n'unyizera ntabwo azagira inyota na hato.” (Yoh 6:35) Birumvikana ko niba Yesu ari “Umutsima w'ubugingo”, nta handi yashoboraga kujya atari mu nzu y'imitsima, i Betelehemu.

Ku bijyanye no kuba Yesu yaravukiye mu kiraro cy’inka, hari impamvu nyinshi. Iya mbere tuyisanga muri Bibiliya, aho igira iti: “abyara umuhungu w'imfura amworosa imyenda y'impinja, amuryamisha mu muvure w'inka kuko bari babuze umwanya mu icumbi.” (Luk 2:7) Yosefu na Mariya ntako batagize ngo bashakishe icumbi muri Betelehemu, ariko ntibabashije kubona na hato ho kuruhukira iryo joro, kuko amacumbi yose yari yuzuye. Mu kiraro aho amatungo yararaga, niho babashije kubona icumbi, aba ariho Umucunguzi w’isi avukira. Abari bafite amacumbi bananiwe gushakira Umukiza umwanya, mbese aho twe dufitiye Yesu aho aba? Uyu munsi Yesu arakomanga ku rugi ashaka umwanya mu mutima wawe; mu rugo rwawe, mu buzima bwawe bwa buri munsi. Mbese witeguye kumwakira?

Yesu yavukiye mu kiraro kuko ariho hari icumbi. Inkuru y’ivuka rye yabwiwe mbere na mbere abashumba kuko ari bo bari biteguye kumwakira. Abo bungeri bahoraga bari maso n’igihe abandi babaga basinziriye. N’ubu birashoboka ko Yesu yagaruka akajyana abari maso mu gihe benshi basinziriye. Aba bungeri bari abantu bumvira. Bakimara kumva inkuru ko Yesu yavutse, ntibarindiriye ko bucya, ahubwo bahise bihutira kujya i Betelehemu kureba ibyabayeyo. (Luk 2: 15-16) Aba bungeri bari bafite kwizera. Ntibyari byoroshye kwizera ko Umwami w’abami yavukiye mu muvure w’inka; nyamara abo bungeri bizeye badashidikanya ko ibyo babwiwe na Malayika ari ukuri.

Ntekereza ko imwe mu mpamvu zikomeye zatumye ubutumwa bw’ivuka rya Yesu buhabwa abashumba ari ukubera ko Imana yari izi ko abandi batari kubwakira. Uburyo Yesu yavutsemo ntibwari buhuye n’uko abanyabwenge b’icyo gihe babyibwiraga; byari bihabanye n'imyumvire yabo ya kinyatewolojiya. None se muri iki gihe Imana isohoje ijambo yasezeranyije, abanyatewolojiya bacu, abigisha bacu, n'abanyabwenge bacu baryakira, cyangwa bakora nk'uko abandi babigenje kiriya gihe? Intumwa y’Imana Pawulo yaranditse ati: “Muzirikane yuko ab'ubwenge bw'abantu bahamagawe atari benshi, n'abakomeye bahamagawe atari benshi, n'imfura zahamagawe atari nyinshi. Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye, kandi n'ibyoroheje byo mu isi n'ibihinyurwa n'ibitariho, Imana yarabitoranije ngo ihindure ubusa ibiriho, kugira ngo hatagira umuntu wīrāta imbere y'Imana.” (1 Abakor 1:26-29)

Mu gihe cy’ivuka rya Yesu, Ijuru ryahaye icyubahiro abantu bahebuje abandi guca bugufi. Imana yirengagije abakomeye n’abanyabwenge, ibimenyesha abashumba baciye bugufi. Imana ifata ibitagira agaciro maze ikabikambika! Amashuri no gukomera kw’abantu byateshejwe agaciro, kugira ngo ubwenge no gukomera by'Imana bibone uko byigaragaza. Erega n’ubundi byari bikwiye ko abungeri baba aba mbere basuhuza Umukiza akivuka. Abahanuzi ba kera bitaga Yesu-Kristo “Umwungeri w’Abisirayeli” (Zab 80:1), kandi na Kristo ubwe yaravuze ati “Ni jye mwungeri mwiza, kandi menya intama zanjye”. (Yoh 10:14). Si igitangaza rero kuba “Umwungeri” yavukira mu bungeri!

Icyakora hari indi mpamvu ikomeye yatumye Yesu avukira i Betelehemu, mu kiraro cy’inka, kandi inkuru y’ivuka rye ikabwirwa mbere na mbere abungeri. Byari ikimenyetso cyo guca bugufi! Mu kiraro haba hanuka amaganga n’amase, nta gitanda cyari gihari; ntihashoboraga kuba umwuka mwiza cyangwa isuku. Mu by’ukuri uretse amaburakindi, nta mubyeyi wahitamo ko umwana we avukira ahantu nk’aho. Kuba Yesu yarahisemo kuvukira ahameze gutyo, yagira ngo atubere ikitegererezo cyo kwicisha bugufi. Yashoboraga kuba yaza mu isi mu butware n’icyubahiro; ariko siko yaje, ahubwo yicishije bugufi aza ari umwana w’uruhinja. Ubwiza n’icyubahiro bye byaratwikiriwe, kugira ngo abantu bamurangamire aho kubirangamira. Yesu yifuzaga ko abantu bamusanga batabitewe n’ikintu icyo aricyo cyose usibye gukunda Imana.

Yesu Kristo ni urugero rukomeye rwo kwicisha bugufi no gushyirwa hejuru. Ivuka rye ntiryaranzwe n’ikuzo no gukomera by’isi. Yavukiye mu kiraro cy’inka, aryamishwa mu muvure. Nyamara ivuka rye ryahawe icyubahiro kirenze icy’abana b’abantu. Abamarayika baturutse mu ijuru bamenyesheje abashumba ko Yesu yavutse, kandi umucyo n’ikuzo bivuye ku Mana byaherekeje ubuhamya bwabo. Abamarayika bo mu ijuru bafashe inanga zabo maze basingiza Imana. Nubwo hari mu kiraro cy’inka, ntibyabujije Abamarayika b’Imana gutamba hejuru ndetse no mu mpande zose z’ikiraro barinze umutekano w’aho Yesu yari yavukiye. Imana yarindiye Yesu mu kiraro ntiyicwa n’umusonga cyangwa umwanda waho; iyo Imana ivuze ngo baho ubaho. Nubwo kandi Yesu yavukiye mu kiraro cy’inka, ntibyabujije abanyabwenge kuhamusanga bazanye amaturo yaturwaga abami. Kwishyira hejuru bibanziriza gucishwa bugufi kandi guca bugufi bikabanziriza gushyirwa hejuru.

Ese tugaragaza umuco wo kwicisha bugufi? Mbese dufite umutima wo kwicisha bugufi wari muri Kristo Yesu, cyangwa dufite umutima wari muri Satani igihe yashozaga intambara mu Ijuru? Umwigishwa wa Yesu-Kristo agomba guca bugufi nka we; agomba kumufataho urugero. Iyi nyigisho ya igora benshi! Guca bugufi bisaba ko umuntu agira ibintu yigomwa. Abantu bashaka kwigaragaza, kuratwa, gukuzwa, guhabwa umwanya wa mbere, gukomerwa amashyi-mu babiharanira harimo n’abavugabutumwa! Uyu mwaka mushya utubere intangiriro y’imibereho mishya yuzuye kwicisha bugufi no kwiyoroshya, bitume abatubonye bahimbaza Imana.

Abungeri ni bo bamenyeshejwe mbere na mbere ko Yesu yavutse, kuko ari bo bari maso bamwiteguye; ni bo bemeye kumwakira; bari bafite kwizera; kumvira no guca bugufi. Dusabe Imana kugira ngo iduhe kwakira neza ubutumwa bwiza no kubwamamaza mu bwiyoroshye no kwicisha bugufi.

Mu gusoza, nongeye kukwifuriza Umwaka mushya muhire wa 2023. Ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 01/01/2023
Arch. SEHORANA Joseph
EAR/Diocese Shyogwe

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment