Créer un site internet

NI HE UMUNTU YASENGERA IMANA IKAMWUMVA?

IGICE CYO GUSOMA: YOHANA 4:19-24

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “NI HE UMUNTU YASENGERA IMANA IKAMWUMVA?”, bukaba bushingiye ku murongo wa 23 w’igice twavuze haruguru, ahagira hati: “Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by'ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.

Hari ibibazo usanga abakristo bamwe bibaza bikababuza umutekano. Bimwe muri byo ni nk’ibi bikurikira: Ese itorero nsengeramo Imana iraryemera? Ese umubatizo nabatijwe Imana irawemera? Ese ko nsenga ku cyumweru Imana irabyemera? Ese ko mbona abandi buzura umwuka bagahanura mu iteraniro njye bikaba bitarambaho ni ukubera iki? Ni he nasengera Imana ikanyumva kurusha ahandi? N’ibindi byinshi! Ibi bibazo nibyo bishobora gutuma abakirisitu bamwe (cyane cyane abakiri abana mu gakiza) bahora mu ruzerero, bahinduranya amadini bashakisha iryaba risenga mu buryo Imana yemera. Ni muri urwo rwego uyu munsi turi buganire ku kibazo kimwe kigira kiti: “Ni he umuntu yasengera Imana ikamwumva?”

Abantu basengera ahantu hatandukanye:  mu nsengero; mu byumba by’amasengesho; mu ngo; mu mashyamba; mu buvumo; mu mazi; mu rutare; n’ahandi. Mbese muri aho hose ni he umuntu yasengera Imana ikamwumva kurusha ahandi? Mu nkuru twasomye uyu munsi ya Yesu n’umugore w’umusamariya, iki kibazo cy’ahakwiye gusengerwa cyavuzweho kizamuwe n’uriya mugore, igihe yabwiraga Yesu ati: “Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi, namwe mukagira ngo i Yerusalemu ni ho hakwiriye gusengerwa.” Ikibazo cyo kumenya ahari hakwiye gusengerwa-hagati ya Garizimu na Yerusalemu, ni kimwe mu byatandukanyaga Abayuda n’Abasamariya; kandi n’ubu hari aho kigiteza amakimbirane hagati y’abakristo.

Abaturage bo mu Majyaruguru ya Isirayeli (Samariya), basengeraga ku musozi witwa Garizimu. Ubwo urusengero rw’i Yerusalemu rwongeraga kubakwa mu gihe cya Ezira, Abasamariya bifuje gufatanya n’Abayuda kubaka, ariko barabangira. Impamvu ni uko mu buhungiro Abasamariya bari barivanze n’andi mahanga naho Abayuda bakarinda ukwera kwa Isirayeli. Abasamariya bamaze kubona ko Abayuda babafata nk’abanyamahanga, bubatse urusengero rwabo ku musozi wa Garizimu, ariko baza kugira ibyago  rusenywa n’abanzi. Umwami wabo abonye ibyo bibaye, yashyizeho utununga abantu basengeraho-harimo n’ababaga basenga ibigirwamana. Uyu mugore wahuye na Yesu yasengeraga muri utwo tununga; mu gihe undi we yasengera mu rusengero rukuru i Yerusalemu. Mu kuganira, umwe yashoboraga kumenya ko atandukanye n’undi-kuko imvugo y’umusamariya n’umuyuda zatari zimwe. Ayo moko ntiyasangiraga, ntiyashakanaga; baranenanaga. Niyo mpamvu uyu mugore igihe Yesu yari amusabye amazi yo kunywa yamushubije ati: “kuki unsaba amazi, kandi uri umuyuda nkaba umusamariya?” (Yoh 4:9)

N’ubu hari abantu bafite imisozi basengeraho ariko bakaba batajya bibagirwa ubwoko bwabo kandi bakaba bakirata amariba ya ba sekuruza. Yesu aganira n’umugore w’umusamariya yatwigishije ko dukwiye gukunda abantu bose no gusenya insika zidutandukanya; nk’imihango y’idini, amoko, n’ibindi. Niyo mpamvu bageze ku misengere, Yesu yavuze ko agiye gusenya inzitiro zitandukanya abantu kandi bose bavuga ko basenga. Nibwo yavuze ati: “Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.” (Yoh 4:23-24) Mukuvuga atyo, Yesu yakosoye uyu mugore ku bijyanye n’aho basengera: Imana ntiyumva amasengesho y’abantu kuko bari muri bazirika nto cg nkuru; ku musozi; mu mazi; mu ishyamba; cyangwa ahandi aho ariho hose.

Nyamara n’ubu, mu Rwanda no mu bindi bihugu hari ahantu hazwiho ko ngo uhasengeye asubizwa vuba: twavuga nka Kanyarira, Kampala Prayer Mountain, Kizabonwa, Kibeho, Kwa Yezu Nyirimpuhwe, Isirayeli, n’ahandi. Muri rusange, abantu batekereza ko Imana ishobora kubumva kurutaho iyo basengeye ahantu runaka; nko mu mpinga z’imisozi (aho bagera bavunitse cyane); mu masumo y’amazi akonje cyane; mu buvumo; n’ahandi. Aha hantu hose hitwa “mu butayu”, kandi abahasengera bahaha agaciro gakomeye cyane; ku buryo hari aho usanga abakristo baca ku nsengero nziza cyane ariko bakigira aho “mu butayu”. Ibi bihabanye n’icyo Ijambo ry’Imana ritubwira; kuko Imana idatura mu misozi! Ikibyemeza ni uko hari abajya kuhasengera bakahahurira n’abicanyi, abatubuzi, abambuzi, abahanuzi b’ibinyoma, cyangwa ababaswe n’ubusambanyi-Hari n’abahitamo kujya gusengera mu butayu ariko bafite imigambi itari myiza na gato, nko guhungabanya umutekano, n’ibindi. Hari n’abahurirayo n’ubuyobe, abandi bagafatirwayo n’imyuka mibi. Hari n’abajya gusengera ku musozi cyangwa mu mazi kugira ngo bajijishe abantu be kuzongera kujya batekereza ku ngeso zabo mbi bagaragaza muri sosiyeti.

Mu mazi, ku misozi n’ahandi, siho hatuma amasengesho yemerwa! Ntabwo “reseau” (ihuzanzira) hagati y’Imana n’abantu ishakirwa ku misozi! Uku niko kuri nubwo abapasitori bamwe bagira ubwoba bwo kubibwira abakirisitu kuko bazi ko abantu b’iki gihe bashimishwa no kubwirwa ibihuye n’irari ryabo. Gusenga bishimwa ni ugusenga ubikuye mu mutima kandi ukabikora nk’uko Ijambo ry’Imana rivuga. Ntidusubizwa kuko twuriye imisozi miremire; ahubwo kuko twasenze uko Data ashaka: “mu Kuri no mu Mwuka”. (Yoh 4:23) Ariko na none gusengera ku musozi ubwabyo si ikibazo-kuko na Yesu yasengeye ku musozi; ariko umusozi wonyine si igisubizo. Ikigira umumaro ni ukujya ku musozi ujyanye Imana muri wowe aho kujyayo wibwira ko uri busange Imana ku musozi! Iyo Imana iza kuba igira ibiro (“office”), ndibwira ko wenda yari kubishyira  mu mujyi runaka (Yelusalemu?). Icyo gihe twari kujya dutonda umurongo tuyishaka; niyo mpamvu yahisemo kuba mu mwuka; buri wese uyishatse akayibona. Iri kumwe natwe! Iyo iza kuba iba muri Isirayeli twari kuyisangayo bitugoye; none iri hano, nonaha (“hic et nunc”).

Nibyo, Bibiliya itugaragariza ko iyo bwagorobaga Yesu yazamukaga umusozi akajya gusenga; ndetse akaba yanakesha ijoro ryose asenga. Ibyo bamwe babishingiraho, abandi bakabigira ihame, bavuga ko kujya gusengera mu mashyamba; mu mazi, mu myobo n’ahandi aribwo Imana ibumva. Ese muby’ukuri uku kuzamuka umusozi bishatse gusobanura iki? Kurira umusozi dushaka Imana ni byiza pe! Ariko icyo bishushanya ni ukwitandukanya n’ibindi byose bishobora gutuma udatuza ngo usabane n’Imana (ibirangaza). Nyamara umuntu ashobora kurangara kandi ari mu butayu; ntasenge ngo agere ku ntego (mu busabane n’Imana). Biranashoboka ko umuntu yarangara ari mu rusengero, ntasenge kandi aricyo cyari cyamuzanye! Uwambwira ko ajya ku musozi ahunze urusaku rwo mu rusengero we namwumva! Uyu munsi mu rusengero tuharya amavuta arimo ibiryo aho kuharya ibiryo birimo amavuta! Twumva ibyuma biherekejwe n’amajwi aho kumva amajwi aherekejwe n’ibyuma! Rimwe umuntu aba asaba Imana ngo indirimbo irangire vuba kubera urusaku ruba rumumereye nabi. Icyakora aho naho ni ukuzirikana ko ushobora kujya ku musozi cyangwa mu ishyamba ariko Imana yakubona ikabona ukiri mu rusaku. Ntawaca iteka ryo kudasengera mu butayu; ariko siho honyine wasengera Imana ikakumva: Pawulo na Sila basengeye mu nzu y’imbohe iminyururu yari ibaboshye irahambuka, inzugi za gereza zirikingura. Hana yasengeye mu rusengero Imana iramwumva imuha umwana w’umuhungu. Intumwa nazo zifungiraniye mu cyumba zuzuzwa Umwuka Wera. Igikuru ni ukwima amatwi ibidusakuriza n’ibiturangaza aho twaba dusengera hose; tukaba mu busabane nyakuri n’Imana. Yesu ati abasengera mu kuri no mu mwuka nibo Imana ishaka ko bayisenga.

Umuntu usengera mu kuri arangwa n’ibintu bitatu. Icya mbere ni ugusengana umutima ubohotse. Gusenga k’umunyabyaha ni ikizira imbere y’Imana. Mu gihe cyo gusenga, mbere yo kugira ikindi kintu cyose ubwira Imana, ugomba kubanza kwezwa. Uwiteka aba kure y’inkozi z’ibibi, ariko yumva gusaba k’umukiranutsi. (Imig15:29) Icya kabiri ni ugusenga ufite kwizera-Kugirira Imana ikizere; kwemera ko ishoboye byose kandi ikaba igukunda. Icya gatatu ni ugusengana umwete. Gusenga ni ugusabana n’Imana. Uko abantu bamarana umwanya n’Imana mu busabane, niko bagenda barushaho kuba inshuti. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi iyo asenganye umwete. (Yak 5:16)

Tugana ku musozo w’ubu butumwa, ndagira ngo ugire icyo usigarana. Icya mbere, Imana ntiba ahantu runaka hihariye; ibera hose icyarimwe. Imana ntiba ku musozi runaka gusa nk’uko bamwe babyibwira-Imana ntabwo iba ahantu hamwe nk’ikigirwamana. Gusubizwa ntaho bihurira n’aho wasengeye cyangwa uwo mwasenganye. Icya kabiri, gusenga ntabwo ari imyiyerekano-ni igikorwa cyo mu mutima. Icya gatatu, abasenga Imana ishaka ni abasengera mu kuri no mu mwuka. Imana itubabarire aho twagiye tuyitesha agaciro; tukayitekereza nk’ikigirwamana giteretse ahantu runaka cyangwa gitunzwe na runaka. Itubabarire ko twahaye agaciro ibitagafite; nk’abahanuzi b’inzaduka, imisozi, ubwoko bwacu, amariba ya ba sogokuruza, n’ibindi. Imana kandi itubabarire niba twarafashe amasengesho tukayagira agakingirizo k’ingeso mbi zacu. Yesu adushoboze kwicira urubanza tutibera!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 12/03/2023
Arch. SEHORANA Joseph

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • TUZAHIRWA VINCENT from Rugobagoba
    • 1. TUZAHIRWA VINCENT from Rugobagoba On 13/03/2023
    Ni byiza ko abakristo basobanukirwa neza ko aho wasengera hose Imana irakumva, icy'ingenzi ni imimerere/ imyitwarire y'umutima uyisenga

Add a comment