Créer un site internet

NDATUMA NDE, NI NDE WATUGENDERA?

IGICE CYO GUSOMA: YESAYA 6: 1-8

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “NDATUMA NDE, NI NDE WATUGENDERA?” Turibanda ku murongo ugira uti: “Numva ijwi ry’Umwami Imana riti ‘Ndatuma nde, ni nde watugendera?’ Maze ndavuga nti ‘Ni jye. Ba ari jye utuma.’” (Yesaya 6:8)

Ingoma ya Uziya yaranzwe no kugubwa neza. Uyu mwami yamaze imyaka myinshi ayoborana ubushishozi. Kubw’umugisha w’Imana ingabo ze zagaruje tumwe mu turere igihugu cyari cyaratakaje mu myaka ya mbere ye. Imijyi myinshi yari yarashenywe yarasanwe, Isirayeli igira igihagararo gikomeye imbere y’amahanga yari ayikikije. Izina rya Uziya “ryaramamaye rigera kure, kuko yafashijwe bitangaje, kugeza aho yagiriye imbaraga.” (2 Ngoma 26:15)  Nyamara uku kugubwa neza ntikwajyanye n’ububyutse mu by’umwuka. Ubwibone, no gukurikiza imihango y’idini gusa byasimbuye kwicisha bugufi no kuramya Imana by’ukuri. Uziya ubwe yavuzweho aya magambo agira ati: “Ariko agize imbaraga ariyogeza mu mutima we, bituma akora ibyo gukiranirwa acumura k’Uwiteka Imana ye, kuko yinjiye mu rusengero rw’Uwiteka akosereza imibavu ku cyotero cy’imibavu.” (2 Ngoma 26:16) Iki ni icyaha cyo kwihandagaza! Uziya yishe itegeko ry’Uwiteka ryavugaga ko nta wundi muntu ukwiriye gukora imirimo y’abatambyi uretse abakomoka kuri Aroni. Igihe yari agihagaze ku cyotero cy’imibavu, yahise agerwaho n’igihano cy’Imana, asesa ibibembe mu ruhanga rwe. Uziya yakomeje kuba umubembe kugeza igihe yatangiye.

Ku ngoma ya Uziya, Yesaya, umuhungu wa Amosi, yari mu bantu bahamagawe ngo agire icyo yakora ngo igihugu cyongere kugira ububyutse muby’umwuka, ariko yari yarahinduye umugambi n’icyerekezo cy’Imana ku buzima bwe, yibera umwanditsi. Yari ahugijwe n’abategetsi bo mu gihe cye. Yari yarabaye inshuti y’umwami Uziya, ahugira mu kwandika amateka y’umwami no kumubaza iby’ubuzima bwe uhereye umunsi wa mbere yabereye umwami kugeza umunsi wa nyuma apfuye, nk’uko byanditswe ngo: “Ariko indi mirimo ya Uziya, iyabanje n'iyaherutse, yanditswe n'umuhanuzi Yesaya mwene Amosi.” (2 Ngoma 26:22). Yesaya yamaze kimwe cya kane cy’umuhamagaro we akora ibyo Imana itamuhamagariye gukora, kugeza igihe umwami Uziya atanze.

Nyuma y’urupfu rw’umwami Uziya, Imana yagendereye Yesaya, imuhishurira umugambi wayo kuri we. Mu guhamagarwa kwe, Yesaya yumvise ijwi ry’Imana ribaza riti: “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Mu gihe Imana yabazaga icyo kibazo, Yesaya yahise asubiza ati “ni jye: ba ari jye utuma” (Yes 6:8). Yesaya yasobanukiwe uburyo byihutirwa, ndetse anasobanukirwa ko agomba kugaruka mu muhamagaro we. Yahanuriye abami, abayobozi n’abaturage. Yahamije icyaha abica isezerano kandi atangaza ibyiringiro by’umugisha ku bwoko bw’Imana.

Ubu, ijwi nk’iryo Yesaya yumvise ririmo rirahamagara, kuko ibisarurwa ari byinshi. Ubwami bw’umwijima buragenda bwagukira ahantu hose kandi buri kwiyongera cyane. Ubugingo bw’abantu benshi buri kurimbuka buri segonda, umwobo w’irimbukiro urarangaye, abakiri bato bari kurimbuka, abasaza bagapfa, bose badafite Yesu. Igihe kirageze ngo dusahure ikuzimu, twuzuze ijuru. Abandi bakozi benshi baracyakenewe mu buryo bwihutirwa (Mat 9:37)! Nawe Imana iri kuguhamagara ngo witabe umuhamagaro wayo; irashaka ko uba mu itsinda ry’abasaruzi. Yemerere kugira ngo igukoreshe igihe gisigaye cy’ubuzima bwawe. Mbese, witeguye kwitanga? Yesaya akimara kumva umuhamagaro w’Imana ntiyajijinganyije! Yahise avuga ati “ba ari jye utuma” mbere yo kumenya ibyari bikubiye mu butumwa bwe. Nta n’ubwo yigeze abaza inyungu yashoboraga kubona mu gihe yari kuba yemeye iyo nshingano. Nyamara kuri ubu twe tuzi neza icyo Imana ishaka ko dukora nituramuka twemeye umuhamagaro wayo. Ni ugutangaza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo bumenyesha abantu bose iby’umwaka Umwami agiriyemo imbabazi n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo. (Luka 4:19; Yes 61:2) Mbese uwo murimo ntushimishije?

Ni ishema kumva no kumvira ijwi ry'Imana riguhamagarira kuyikorera! Imihamagaro iratandukanye. Ushobora kumva umuhamagaro wo gushyigikira abo ufite icyo urusha haba mu bukungu, ubwenge, amagara mazima, etc. Ijwi wumva mu mutima wawe rigusaba kugira icyo ukora ntukaryangire. Ijambo ry’Imana muri Yakobo 4:16-17 riratubwira ngo: “Nuko uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha.” Ushobora kwitwaza intege nke zawe cg izindi mpamvu kugira ngo uhunge gukorera Imana. Igihe Imana yahamagaraga Yeremiya yaravuze ati: “Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!” (Yer 1:6) Mose we yabwiye Uwiteka ati “Mwami, na mbere sindi intyoza mu magambo, n’ubu nubwo uvuganye nanjye umugaragu wawe, kuko ntabasha kuvuga vuba, kandi ururimi rwanjye rugatinda.” (Kuva 4:10) Ibuka ko uguhamagara afite byose byo kugushoboza umuhamagaro. Emera kugenda, Uwiteka azajya abana nawe akwigishe ibyo uvuga. (Yer 1:7; Kuva 4:12) Icyo Imana ishaka ni uko utera intambwe ya mbere nayo igatera izindi zisigaye. Imana izi intege nke zacu. Aho kugira ngo abaserafi birukane Yesaya wari umunyaminwa yanduye ngo ave imbere y’Imana, baramufashije. Inkuru igira iti “maze umwe mu Baserafi araguruka, aza aho ndi afite ikara mu ntoki ryaka yakuje urugarama ku gicaniro, arinkoza ku munwa arambwira ati ‘dore iri rigukoze ku munwa, gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe’” (Yes 6:6-7). Natwe turi abanyabyaha kandi ntidukwiriye kwitwa abakozi b’Imana. Ariko twacungujwe igitambo cy’inshungu cya Yesu, bityo tukaba dushobora kwemerwa n’Imana (2 Abakorinto 5:18, 21; 1 Yohana 4:10)

Mwene Data, ubwo turi mu ntangiriro z’umwaka, ndagushishikariza kugira ngo uyu mwaka wa 2022 uzarangire umaze kuzana abantu barenze umwe  kuri Yesu. Ntuzambuke uyu mwaka ujya muri 2023 imbokoboko. Ndasenga kugira ngo Umwuka w’Imana akuyobore ku mafi akwiriye yo kuzana mu rushundura rw’Imana. Kugira ngo ibyo uzabigereho, ukeneye kongera gutekereza ku muhamagaro wawe bundi bushya, ugasaba Imana kukweza no kugukoza ikara ku munwa. Hari abahanuzi, abashumba, abaririmbyi,... bamaze igihe bakora umurimo ariko bakwiye kongera gukozwa ikara ku munwa kugira ngo babashe kongera kubona ko barebwa no gukorera Imana by’ukuri. Yesaya yamaze imyaka myinshi azi ko ari umuvugizi w’Imana ukwiriye. Ariko amaze guhura na yo yabonye ubwandu bwe; amenya ko yari umunyaminwa yanduye.

Dukwiriye kureka gukomeza gukorera Imana mu mavuta ya kera. Imana irashaka gutanga imbaraga shya zibasha guhangana n’ububi bwo muri iyi minsi ya nyuma. Mbese ko Imana irimo guhamagara, aho turahari ngo tuvuge tuti “ba ari twe utuma”? Muby’ukuri turi mu murimo tuwurimo; umubiri n’umutima cyangwa ni kubw’umubiri gusa umutima wibereye ahandi? Aho ntiturimo bya nyirarureshwa? Aho ntiturimo tuvangavanga? Turimo n’amaguru abiri, cyangwa kumwe kurimo ukundi kuri ahandi?  Uwiteka arabaza ati: “Ndatuma nde?” Ba nka Yesaya maze uvuge uti, “Ni jye, ba ari jyewe utuma” kugukorera uko ushaka, igihe ushaka, n’aho ushaka.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 06/02/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website:
http://www.sehorana.com/
E-mail:
sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 05/02/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Deborah
    • 1. Deborah On 06/02/2022
    Imana iguhe umugisha kuba wemeye ko igutuma ukatugezaho ijambo ry'Imana ridukangurira kuba intumwa zayo kdi pe kurwanjye ndumva Hari intambwe nteye urakoze Mushumba mwiza Imana igukomereze amaboko.

Add a comment