NATWE TUZAGENDERA MU IZINA RY’UWITEKA IMANA YACU ITEKA RYOSE!

IGICE CYO GUSOMA: MIKA 4:1-5

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “NATWE TUZAGENDERA MU IZINA RY’UWITEKA IMANA YACU ITEKA RYOSE!” Turibanda ku murongo wa 5 w’igice cya 4 mu gitabo cy’umuhanuzi Mika ahagira hati: Kuko ubwoko bwose buzagendera mu izina ry’ikigirwamana cyabwo, natwe tuzagendera mu izina ry’Uwiteka Imana yacu iteka ryose.”

Umuhanuzi Mika yayavuze aya magambo ubwo Abisirayeli bari baratataniye hirya no hino mu bihugu by’amahanga. Muri ayo mahanga, buri bwoko bwabaga bufite ikigirwamana cyabwo. Nubwo Abisirayeli babaga hagati y’ayo moko asenga ibigirwamana, barahiriye ko batazimura Uwiteka ngo bamusimbuze ibigirwamana. Biyemeje ko nk’uko buri bwoko bwari bufite ikigirwamana cyabwo nabo bazajya bagendera mu izina ry’Uwiteka Imana yabo iteka ryose.

Mu buryo nk’ubwo, dukwiye kugambirira kugendera mu izina ry’Uwiteka nubwo twaba tugoswe n’ingorane duhangana na zo buri munsi. Uko Daniyeli yagambiriye mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya n’ibyo kunywa by’umwami w’i Babuloni, niko abubaha imana twagombye kugambirira kutanduzwa n’ingeso mbi z’abo tubana nabo umunsi ku wundi. Ibyo rimwe na rimwe bidudusaba gukora ibitandukanye n’iby’abandi bamenyereye. Kimwe n’abakurambere batubanjirije, dufite umukoro wo kugendana n’Imana n’ubwo turi mu bihe bigoye.

Abisirayeli biyemeje kudasenga ibigirwamana nubwo wari umuhango wakorwaga na benshi. Kugendera mu izina ry’Uwiteka hari ikiguzi bisaba. Ntibisobanura kuvuga gusa ko ari we Mana yacu. Si ukujya gusa  mu materaniro ya gikristo, (nubwo na byo ari iby’ingenzi). Kugendere mu izina’Uwiteka ni ukumwiyegurira, tukamukundisha umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose n’ubwenge bwacu (Matayo 22:37).

Reka twigire ku ngero nke z’abatubanjirije. Umuntu wa mbere uvugwa muri Bibiliya ko yagendanaga n’Imana ni Henoki, uwa kabiri akaba Nowa. Bibiliya itubwira ko “Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye. Nowa yagendanaga n’Imana” (Itangiriro 6:9). Mu gihe cya Nowa, abantu muri rusange bari bararetse gusenga by’ukuri. Abasengaga Imana by’ukuri bari bake cyane; abantu umunani gusa bakomeje kuba indahemuka ni bo barokotse umwuzure. Nyamara Nowa yakomeje kuba inyangamugayo,  n’“umubwiriza wo gukiranuka” (2 Petero 2:5). Nowa yabwirizaga ibyo gukiranuka mu isi yari yuzuyemo urugomo n’ubwiyandarike. Igihe Imana yamutegekaga kubaza inkuge yo kurokora ubuzima, yarumviye, “agenza atyo, ibyo Imana yamutegetse byose aba ari byo akora” (Itangiriro 6:22). We n’umuryango we bubatse inkuge nini mu biti bitegura umwuzure wari kuzagera ku isi hose, n’ubwo mbere y’aho nta muntu wari warigeze abona umwuzure. Abantu babarebaga bagomba kuba barabonaga ko bari barataye umutwe. Byasabaga ubutwari kugira ngo umuntu akore ibinyuranye n’iby’abandi bose. Byasabye Nowa n’umuryango we kugira ukwizera gukomeye kugira ngo batarambirwa cg ngo bacibwe intege n’amajwi ya rubanda rwabakwenaga rubita abasazi.  Zirikana amagambo y’intumwa Pawulo agira ati “twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu” (Abaheburayo 10:39).

Kimwe na Mika, niba twariyemeje kugendana n’Imana, nimucyo dukomeze kwegera Uwiteka uko ibihe turimo  byamera kose. Turifuza ko buri wese muri twe yagira icyifuzo kivuye ku mutima cyo kugendana n’Imana yacu, uhereye ubu ukageza iteka ryose! Niba umuntu ashobora gufata ingere y’igiti atoranyije akayiremamo imana yo gusenga, maze indi ngere akayicanisha umuriro wo guteka, ya ngeri y’igiti yise imana akayinambaho;  kuki twebwe tutanamba k’Uwiteka Imana yacu? Tuzineza ko Uwiteka atari ikigirwamana gikozwe mu cyuma, mu giti, cyangwa mu ibuye. Uwiteka yagaragaje ko ari Imana y’ukuri. We ubwe yaravuze ati: “Ni jye Uwiteka nta wundi, nta yindi mana ibaho itari jye” (Yesaya 45:5) Imana z’ibinyoma ntizashoboye kubivuguruza kandi ntizizigera zibishobora.

Dawidi yabivuze neza agaira ati ibishushanyo bisengwa by’amahanga nta cyo byashobora gukora, kuko ari ibishushanyo by’ifeza n’izahabu byakozwe n’abantu. “Bifite amatwi ntibyumva, bifite amazuru ntibinukirwa, bifite intoki ntibikorakora, bifite ibirenge ntibigenda, kandi ntibivugisha imihogo yabyo. Ababirema bazahwana na byo, n’ubyiringira wese.” ( Zab 15: 6-8) None se urumva izo ari imana zo kwiringirwa? Oya rwose! Ni ukuri ndakugira inama ngo ukure amaso ku byiringirwa byo muri iyi si bikoza isoni; wiringire Uwiteka kuko ariwe wenyine wo kwiringirwa. Akagufwa cg agahu wahawe n’umupfumu ntibizakurinda; abakomeye nabo ntacyo bazakumarira kuko nabo ubwabo babeshwaho n’ubuntu bw’Imana. Ijambo ry’Imana riratubwira ngo: “Abakomeye ni ibinyoma. Nibashyirwa mu gipimo ntibazika bazateruka, bose bateranye umwuka ubarusha kuremera.” (Zab 62:10) Mu ntambara urwana nta zindi mbaraga zizakurengera usibye iz’Uwiteka. Birashoboka ko  wigwijeho uburinzi n’ubutabazi budasanzwe; ariko niba mu bakurinda hatarimo Uwiteka, byose ni ubusa busa! Uwiteka wenyine niwe wabasha kukurengera. Bamwe biringira amagare, abandi biringira amafarashi, ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu. Ubwoko bwose buzagendera mu izina ry’ikigirwamana cyabwo, ariko twebweho tuzagendera mu izina ry’Uwiteka Imana yacu iteka ryose. Amen!

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 14/11/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 13/11/2021

  • 2 votes. Average: 5 / 5.

Add a comment