TURI IKI KO MUTWIVOVOTERA?

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 105:37-45; Kuva 16:2-15; Matayo 20:1-16

DesertNdabasuhuje bene Data. Nejejwe no kongera kuganira namwe ku Ijambo ry’Imana. Uyu munsi nifuje kubagezaho ubutumwa bufite umutwe ugira uti: “NATWE TURI IKI KO MUTWIVOVOTERA?” Iki ni ikibazo Mose na Aroni babajije iteraniro ry’Abisirayeli ryabitotomberaga kuko abantu bari biciwe n’inzara mu butayu.

Nyuma yo kwambuka inyanja itukura, Imana ibatsindiye Abanyegiputa, Abiraheli  bahuye  n’izindi ngorane zitoroshye mu rugendo rwabo; harimo kubura  amazi  byatangiye bamaze  gukora  urugendo  rungana  n’iminsi  itatu  mu  butayu, n’aho  bayaboneye  bagasanga ari amazi arura. Ayo nta yandi ni amazi y’ahitwaga Mara. Akagezi ka Mara gashushanya ubuzima bukomeye cg busharira umukristo ahura na bwo. Twese tugira Mara kandi biragoye kuyicaho. Ariko  umva  igishimishije  hano,  nyuma  yo  gusharira  kwa  Mara,  Imana  yazanye  abantu bayo  kuri  Elimu: “Bagera muri Elimu hari amas?ko cumi n’abiri n’imikindo mirongo irindwi, babamba amahema kuri ayo mazi” (Kuva 15:27). Elimu ni ishusho y’umukristo uri mu bisubizo; asarura imbuto akera izindi. Inyuma y’igicu hari izuba, inyuma y’umwijima hari umucyo; kandi n’inyuma y’intambara uri kunyuramo hari intsinzi.

Bavuye muri Elimu bakomeje urugendo bagera mu butayu bw’i Sini buri hagati ya Elimu na Sinayi. Muri ubwo butayu, Abisirayeli bishwe n’inzara, bibuka inyama baryaga muri Egiputa barazifuza cyane maze bituma bitotombera Mose na Aroni: “Iteraniro ry’Abisirayeli ryose ryivovotera Mose na Aroni mu butayu, barababwira bati: ‘iyo twicirwa n’Uwiteka mu gihugu cya Egiputa tucyicaye ku nkono z’inyama, tukirya ibyokurya tugahaga. None mwadukuyeyo mutuzanira muri ubu butayu kutwicisha inzara n’iri teraniro ryose.’ (Kuva 16: 2-3)

Ubutayu ni ishusho y’Umukristo wumye mu bugingo; udafite ibyiringiro na mba. Kuyobora abantu mu butayu ntibyoroshye. Abakristo benshi iyo bahuye n’ubutayu basubira mu buzima bahozemo kera muri Egiputa; bibuka ibinezeza bahozemo batarakizwa, ariko ntibibuke uburetwa umutware wa Egiputa yabakoreshaga. Abandi na none iyo bageze mu butayu batangira kwijujutira abayobozi babo bibwira ko bafite ibisubizo by’ibibazo byose.

Mu Itorero usanga hari igihe Abakristo bafata ibibazo bakabisunikira ku bayobozi; nabo bakagenda babiteragirana; umuto abisunikira umukuriye, bityo bityo rukabura gica. Niko iteraniro ry’Abisirayeli ryagenje Mose na Aroni, maze nabo bibarenze barabaza bati: “…Natwe turi iki ko mutwivovotera?” (Kuva 16:7) Muvandimwe, ndagira ngo nkwibutse ko umuyobozi wivovotera nawe ari umugaragu nkawe; muri kumwe mu butayu! Imana ntikunda Abakristo bitotomba cyangwa se itorero ryuzuye Abakristo bivovota. Niba uri mu itorero ririmo Abakristo bahora bitotomba ntukwiye kubiharira abayobozi gusa, ahubwo ukwiye gusenga ngo Imana igire icyo ikora. Ni ukuri, ingaruka zo kwitotomba zangiza buhoro buhoro mu buryo bw’umwuka. Nk’uko hari ibyuma bikunda kugwa ingese, Abakristo b’intege nke nabo bakunda kwitotomba. Twagombye kuba maso kugira ngo dutahure ikimenyetso icyo ari cyo cyose kigaragaza ko tugiye kwitotomba. Kimwe n’uko ubukonje n’umunyu bituma ibyuma bigwa ingese mu buryo bwihuse, ingorane duhura na zo zituma twihutira kwitotomba. Uko ibihe byo muri iyi minsi y’imperuka bigenda birushaho kuba bibi, ibituma abantu bitotomba na byo bigenda birushaho kwiyongera (2 Timoteyo 3:1-5). Nimurebe namwe uburyo muri ibi bihe bya Covid-19 Abakristo bamwe bivovoteye abayobozi b’amatorero ndetse bamwe bakarengera bakivovotera Imana (imvugo zabo sinzisubiramo mwazisanga mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga).

Ugomba kwitonda igihe utangiye kwitotombera ibintu bibera mu Itorero. Ushobora kwitotombera umuyobozi kubw’impamvu zitandukanye (kuko adasabana nk’uko wari ubimwitezeho, kuko mwahuye ntakumenye ngo agusuhuze, kuko atagusuye; kuko ntabufasha bw’itorero uhabwa; kuko ukeka ko umuyobozi arya amaturo; kuko Itorero ritaguhaye akazi; etc). Abantu bashobora no kwitotomba ntacyo babuze; babitewe gusa n’ishyari bafitiye bagenzi babo: “Bazihawe bitotombera nyir’uruzabibu…” (Mat 20:11) Twese turivovota rimwe na rimwe, ariko tugomba kwitonda tukareba niba tutari kwitotombera Imana: “…Natwe turi iki? Si twe mwivovotera, ahubwo Uwiteka ni we mwivovotera.”(Kuva 16:8) Kwitotomba byatumye Abisirayeli benshi batagera mu gihugu cy’amasezerano bapfira mu butayu. Niyo mpamvu Pawulo yabwiye Abafilipi ati: “Mukore byose mutitotombana…” (Abaf 2:14-15) Abibutsa ingaruka zo kwitotomba, Pawulo yandikiye Abakorinto ati: “Ntimukivovote, nk’uko bamwe bo muri bo bivovose bakicwa n’umurimbuzi.” (1 Kor 10:10) Kwitotomba bituma twitekerezaho, tukibanda ku ngorane twifitiye, maze tukirengagiza imigisha duhabwa n’uko turi Abakristo. Kugira ngo tureke kujya twitotomba, dukwiriye guhora tuzirikana iyo migisha dufite. Uko icyaba cyatubabaje cyaba kiri kose, kwitotomba ntibikemura ikibazo. Kwijujuta bishobora gutuma umuntu ashaka kumva ibyo uvuga, ariko mu by’ukuri, ntibishobora gutuma agukunda.

Cyakora n’ubwo kwitotomba atari inzira nziza yo kugaragaza ibibazo, abayobozi dukwiye kugira ubutwari bwo gutega amatwi n’abatwitotombera. Kwitotomba kwabayeho nyuma gato ya Pentekote yo mu mwaka wa 33 kwagize ingaruka nziza. Abantu benshi batari abo muri Isirayeli bari bamaze igihe gito babaye abigishwa. Icyo gihe, bari barakiriwe n’abo bari bahuje ukwizera b’i Yudaya, ariko haza kuvuka ibibazo birebana no gusaranganya ibyo bari bafite. Iyo nkuru igira iti “Nuko muri icyo gihe abigishwa bakigwira, Abayuda ba kigiriki batangira kwitotombera Abaheburayo, kuko abapfakazi babo bacikanwaga ku igerero ry’iminsi yose.”? (Ibyakozwe 6:1) Kwitotomba kwabo kwari gutandukanye n’ukw’Abisirayeli igihe bari mu butayu. Ubwikunde si bwo bwatumye abo Bayahudi bavugaga ururimi rw’Ikigiriki bagaragaza ko batishimiye imibereho barimo; ahubwo bashakaga kugaragaza ko hari abapfakazi bamwe batabonaga ibyo bari bakeneye. Byongeye kandi, abitotombaga ntibateje imvururu cyangwa ngo bivovotere Imana. Bagejeje icyifuzo cyabo ku ntumwa, na zo zihita zireba icyakorwa kubera ko icyo kibazo cyumvikanaga. Uru ni urugero rwiza izo ntumwa zasigiye abayobozi bo muri iki gihe! Abungeri bo mu buryo bw’umwuka bakwiye kwirinda kwica amatwi ngo batumva gutaka k’umukene.? (Imigani 21:13; Ibyakozwe 6:2-6)

Kwitotomba si iby’abayoborwa gusa; hari n’abayobozi bitotombera ababakuriye cg bakarengera bakitotombera Imana. Burya hari igihe twibwira ko abakozi b’Imana bakomeye bo nta bibazo bagira, nyamara burya barabigira ndetse binakomeye kuruta ibyacu ahubwo noneho bakagira ikibazo ko badafite uwabumva ngo babimubwire keretse Imana. Ibi rero usanga hari ababijyana imbere y’Imana mu buryo bwo kwitotomba no kwivovota aho kuyisaba ngo ibatabare cyangwa ibabwire icyo gukora. Hari abitotombera ko badahembwa cyangwa se ko bahembwa make, hari abitotombera ko abakristo badatura cyangwa ngo batange icyacumi uko babyifuza, yewe hari n’abitotombera ubwitabire buke bw’abakristo, hari abitombera imibereho babayemo,  ibyo byose hari abo  bikura mu buntu bw’Imana kuko baba bameze umuzi wo gusharira muri bo. (Abaheburayo 12:15) Ndagira ngo nibutse abayobozi nk’abo ko Itorero ari iry’Imana kandi ko ariyo nyirumurimo. Abo uyobora ntibakitotombe ngo nawe witotombe, ahubwo ubaze Imana kandi izaguha icyo gukora-no mu butayu itanga ibyo kurya: “Maze Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndabavubira ibyokurya bimanutse mu ijuru…” (Kuva 16: 4)

Mu gusoza, ndagira ngo dufate umwanya wo kwitekerezaho. Sinzi ubutayu urimo kunyuramamo uyu munsi! Ahari ni ubutayu bwa Covid-19; ni abantu baguhagurukiye; etc. Uko byaba bimeze kose wicika intege ngo utangire kwivovotera Imana cyangwa abayobozi bawe. Igisubizo ni kimwe: “Bibwire Imana ubundi witurize”!

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. Sehorana Joseph

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail : sehojo2007@shyogwe.com  

Last edited: 19/09/2020

  • 1 vote. Average rating: 5 / 5.

Add a comment