N’UMUSATSI WO KU MITWE YANYU WOSE WARABAZWE: MWITINYA!

CheveuxIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 128; Yesaya 49: 13-26; Luka 12: 1-12.

 Ndabasuhuje bene Data. Uyu munsi nifuje kubagezaho ubutumwa bufite umutwe ugira uti: “N’UMUSATSI WO KU MITWE YANYU WOSE WARABAZWE: MWITINYA”!

Abahanga bavuga ko ubusanzwe imisatsi y’umuntu igera ku bihumbi ijana (100.000). Ahanini usanga agasatsi kamwe gasa n’akandi. Nyamara, ngo Imana izi buri gasatsi. Ubwo bimeze bityo se, hari ikintu icyo ari cyo cyose gihereranye n’imibereho yacu gishobora kwisoba Imana? Ntibishoboka! Imana ituzi kurusha uko twiyizi uhereye tutarabaho “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko” (Yer 1:5). None se niba Imana ituzi kandi ikatwitaho, kuki duhura n’ibibazo ndengakamere? 

Nibyo; muri iki gihe, hari byinshi bitwihebesha: intambara, impanuka, iza bukuru, indwara; ubukene; gutakaza umurimo; gupfusha abawe wakundaga cyane; gutana n’uwo mwashakanye; etc. Birashoboka ko nawe hari ibibazo uhanganye na byo muri iki gihe, bityo ukaba ushobora gutekereza ko Imana yakwibagiwe. Uyu munsi nkuzaniye ijambo ry’ihumure: Imana irakuzi kandi ntiyakwibagiwe; uri uw’agaciro gakomeye imbere yayo, “Ndetse n’umusatsi wo ku mutwe wawe wose warabazwe.” (Luka 12:7) Mu ntambara zawe za buri munsi, jya uzirikana ko Uwiteka arwanana nawe: “…turi kumwe n’Uwiteka Imana yacu, ni yo idutabara kandi ije kuturwanira intambara zacu.” (2 Ngoma 32:7) Imana ntishobora kugutererana!

Mu isi birashoboka ko ababyeyi bawe; abana; inshuti; uwo mwashakanye; abavandimwe; abo wari wishingikirijeho bose bakwibagirwa; ariko Uwiteka ntashobora kukwibagirwa. Uwiteka aravuga ati: “Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa.” (Yesaya 49:15) Umuntu yagusezeranya ibitangaza ariko mu gihe gito akibagirwa. Hari igihe abatwibagirwa baba ari abantu twagiriye neza. Iyo bigenze gutyo birababaza cyane. Yosefu yagiriye neza umuhereza mukuru wa vino wo kwa Farawo ubwo yamusobanuriraga inzozi. Arangije kumubwira inkuru nziza ko yagombaga gufungurwa agasubira mu mirimo ye ibwami, aramubwira ngo "maze uzanyibuke"(Itang 40:14) ; « ariko wa muhereza wa vino ntiyibuka Yosefu, ahubwo aramwibagirwa » (Itangiriro 40:23). Ntekereza ko atamwibagiwe gusa, ahubwo yanibagiwe ko atagombaga kumwibagirwa. Wowe usoma iyi nkuru uhise wibuka abakwibagiwe…ubababarire nabo sibo. Niko umuntu ameze ; aribagirwa cg akiyibagiza.

Kubera kumenyera imigirire y’abantu dutekereza ko n'Imana ariko imeze; ko ishobora kwibagirwa. Niho hava ya mvugo yo « kwibutsa Imana »! Imana ntigira amazinda; ikintu kimwe Imana yibagirwa burundu ni ibyaha by’umunyabyaha wihannye: “Kuko nzabababarira gukiranirwa kwabo, kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.” (Abah 8:12) Reba na Yes 43:25; Zab 25:7; Abah 10:17); etc.

Imana izi ingorane uhura na zo. Igihe Abisirayeli bari baragizwe abacakara, Imana yabwiye Mose iti: “ni ukuri mbonye kubabara k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, numvise gutaka batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi imibabaro yabo(Kuva 3:7). Iyo tubabaye nayo irababara. Yesaya yanditse ko Uwiteka ababarana n’abantu be ndetse ngo akagera n’igihe abaheka: “Yababaranye na bo mu mibabaro yabo yose … yarabateruraga akabaheka …(Yes 63:9). Amarira yacu Imana irayazi nk’uko Dawidi yabivuze: “Ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe, mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?” (Zab 56:9) Zirikana isezerano Uwiteka yahaye abamwubaha agira ati: “Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguh?na na hato.” (Abah 13:5) Birashoboka ko umubyeyi yibagirwa uruhinja yonsa...ariko ntibishoboka ko Imana yakwibagirwa! Uretse kukwibuka kubw’urukundo igukunda yibuka amasengesho n’imirimo byawe. (Abah 6:10)

Imana yibuka amasezerano yaduhaye mu Byanditswe Byera: Imana yatubwiye ko izagendana natwe, izatuneshereza, ko urugamba atari urwacu, iti nimuhumure, mukomere. Yatubwiye ko izamenagura inzugi z’imiringa, ibihindizo by’ibyuma ikabicamo kabiri, ko izakenyuruza abami ikadukenyeza, ko nta ntwaro bacuriye kuturwanya izagira icyo idutwara, ko n’umusatsi wo ku mitwe yacu ubazwe ntawakuraho na kamwe itabyemeye, ko bazawucana ariko ntutwotse, ko tuzayanyuramo ariko ntadutembane, etc. Nubwo ubona urugamba rurushaho guhindura isura humura. Ku gasongero k’umusozi niho haterera cyane ariko iyo uhageze kaba kagiye kurangira.

Kuba ugenda mu butayu butarangira ntibivuze ko yakwibagiwe. Reka nkubwire ko nta butayu nta Kanani; nta kosi nta peti. Ibibazo byinshi bigira n’ibisubizo byinshi. Ushobora kuba warabanye na Sawuli aguhiga wamucurangira akakwitura amacumu, ugahora uhanganye n’idubu n’intare; wagira ngo urabitorotse ugahura na Goriyati w’i Gati. Ndagutangariza ko iturinda ihora iri maso idasinzira, iyadukijije Sawuli, intare n’idubu, ntizananirwa uyu muyaga witwa Covid-19; na Jenoside yararangiye iba amateka! Humura Yesu aryamye ibwerekeza (Mar 4: 38-39); niyo mpamvu Imana itawurekura wose; waduhitana; uwo yemeye urapimye kandi uko byamera kose ntuzarenga imbibi wahawe.

Ibuka ibyo Imana yagutambukije. Dawidi yarabyibutse byose ageze imbere y’umufiristiya asanze nta masezerano, nta Mana nzima, nta kimukingira afite, ahita ahanura ubwoko bw’urupfu ari bupfe (1Sam17:46). Dawidi yagiye nta nkota ahubwo yibuka ko mu mvumba ye yashyizemo ibuye rirushaho gukomera, ahita asoza urugamba atararurwana. Burya Abafiristiya ntibagira ibuye, iyo ntambara ntibayizi barwanisha amagare, amafarashi atagira shinge na rugero ariko twebweho twiringiye Uwiteka Imana yacu.

Mwene Data, tinyuka usuzugure Goriyati utagira ikimukingira mu ruhande rwe. Nubwo afite iterabwoba ryinshi ariko Imana iri kumwe natwe nicyo yatunyurije mu butayu. Tekinike twigira mu butayu abafirisitiya ntibazigira. Jya muri position urirekure gusa rizi aho rihera umufiristiya. Wowe kabakaba mu mvumba ukuremo ibuye naho urugamba ni urw’Uwiteka. Ariko uzi kurwana urugamba uri mu bwishingizi bw’Uwiteka? (ufite “assurance tout risque”)! None se ni iki kikwihebesheje ? Urashinganye “ndetse n’umusatsi wo ku mutwe wawe wose warabazwe.”! Yesu aguhagaze iruhande akubwira ati: “Humura ndi kumwe nawe, wigira ubwoba”! (Mat 14:27)

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 03/10/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment