Créer un site internet

MWIGE UKO IRI JAMBO RISOBANURWA

IGICE CYO GUSOMA: MATAYO 9:10-13

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “MWIGE UKO IRI JAMBO RISOBANURWA NGO ‘ICYO NKUNDA NI IMBABAZI, SI IBITAMBO!’” Bushingiye ku murongo wa 13 mu gice twavuze haruguru. Aya magambo yavuzwe na Yesu, igihe yasubizaga ikibazo Abafarisayo bari babajije abigishwa be bati: “Ni iki gitumye umwigisha wanyu asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha?” (Mat 9:11) Mu kubasubiza atya, Yesu yashatse kuvuga ko kugira umutima w’imbabazi biruta imihango n’amategeko. Mu yandi magambo, Yesu yababwiye ko bibeshye ku ntego n’umugambi by’amategeko y’Imana harimo n’arebana n’ibitambo. Koko rero, ntabwo imihango yakorwaga n’Abafarisayo bidaturutse ku mutima, ntibemo urukundo n’imbabazi yashoboraga kunezeza Imana. Kuba Yesu yarababwiye ko babuze umutima w’imbabazi, ntiyabishingiye gusa ku myifatire bagaragazaga yo kwigizayo abo bitaga “abanyabyaha” gusa; ahubwo yanabishingiye ku buryo bahaga agaciro gakomeye imihango y’idini n’amategeko kurenza ubuzima bw’umuntu.

Kubw’Abafarisayo, umuntu yashoboraga gupfa aho kugira ngo imihango y’idini yabo ye kubahirizwa. Urugero, Abafarisayo ntibagaragaje ibyishimo ubwo ku munsi w’Isabato, Yesu yakizaga umuntu wari ufite ukuboko kwanyunyutse; ahubwo bagiye inama yo kumugambanira “ngo babone uko bazamwica”. (Mat 12:9-14) Ikindi gihe, Yesu yakijije umuntu wari waravutse ari impumyi; nabwo bamwe mu Bafarisayo ntibigeze bishimira imbabazi Yesu yagaragaje; ahubwo baritotombye, bati “uwo muntu si uw’Imana, kuko ataziririza isabato.”​(Yoh 9:1-7, 16) Abafarisayo bahaga agaciro imihango bari barishyiriyeho, bakirengagiza indangagaciro zikomeye nk’ubutabera, kwizera n’imbabazi. (Mat 23:23) Iyo mihango yatumye iyobokamana ryabo riba umutwaro umuntu atashoboraga kwihanganira. Bagoretse amategeko y’Imana cyane ku buryo byatumaga abantu bamwe babona Uwiteka nk’Imana y’igitugu aho kumubona nk’Umubyeyi w’umunyembabazi. Yesu yashatse gukuraho iyo myumvire mibi, yerekana ko ikintu cya mbere Imana ishyize imbere ari ukugirira umuntu neza. Ibintu byo kuziririzwa Imana yashyizeho bibereyeho kugirira inyokomuntu akamaro. (2 Abakor 4:15; 1 Abakor 3:22-23)

Mu by’ukuri, Abafarisayo bibanze mu buryo bukabije ku gusohoza imirimo ishingiye ku idini; ibyo bikaba byaratumye iyobokamana ryabo riba ibintu by’umuhango bigaragarira amaso gusa; nta kintu nyakuri cyo mu buryo bw’umwuka kirimo. Imitima yabo ntiyarangwaga n’imbabazi; akaba ariyo mpamvu bafataga rubanda rusanzwe nk’abantu bo hasi cyane, bakabasuzugura bavuga ko ari “abantu bavumwe”. (Yoh 7:49) Yesu yeruriye Abafarisayo ko umurimo Imana yitaho ari ukoranywe urukundo n’imbabazi, ababwira ko ibyo iyo bibuze gutondekanya amategeko n’imihango bihinduka ibitagira umumaro. Amategeko yose Imana yayahaye abantu kugira ngo ababere umugisha aho kubabera umutwaro. Niyo mpamvu Mose yavuze ati, “Uwiteka adutegeka kwitondera ayo mategeko yose no kubahira Imana yacu kugira ngo tubone ibyiza iteka.” (Guteg 6:24)

Ntabwo idini ishingiye ku kwizirika ku mategeko ariko ibuze ubumuntu n’imbabazi  ishobora na mba kunezeza Imana. Kubahiriza urukurikirane rw’imihango y’idini ntibishobora gutuma umuntu aba intungane ngo bityo abe akwiye ijuru; ni ukwishuka. Ntabwo ibikorwa byacu bwite bishobora na mba kugura agakiza, “kuko twese twahindutse abanduye, kandi n'ibyo twakiranutse byose bimeze nk'ubushwambagara bufite ibizinga, twese turaba nk'ikibabi, kandi gukiranirwa kwacu kudutwara nk'umuyaga.” (Yes 64:5) Uwiteka abona ko ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi ari uguca bugufi mu mutima. Ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse. Ntabwo Imana ibeshejweho n’amaturo cyangwa ibitambo by’abantu. (Zab 50:8-13). Ni yo mpamvu abantu baba bibeshya iyo batekereje ko baba bagiriye Imana neza mu gihe bayizaniye amaturo ariko batabikuye ku mutima-babikoze by’umuhango gusa. Iyobokamana rishingiye ku mihango gusa ntacyo rimaze. Yesu yahanaguye urwandiko rw’imihango rwaturegaga. (Abakol 2:14; Abar 6:23)

Tureke ubukristo bw’imihango! Yesu yagaye idini ishyira imbere imihango aho kwita ku rukundo n’imbabazi. Ni  ngombwa ko twakirana-buri wese ntiyumve ko imyifatire ya mugenzi we idakwiriye, ariko yiyibagije ko imwe mu myifatire ye na yo idakwiriye. Niba turi abakristo twagombye kumva dufitiye imbabazi abanyabyaha kandi tukumva tubafitiye umutwaro. Ni inshingano yacu gusanga abakeneye ubufasha muby’umwuka cyangwa umubiri. Yesu yagaragarije imbabazi abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha bidatewe n’uko yororaga ibyaha, ahubwo yabagiriraga impuhwe nk’izo yagiriraga ababaga barwaye mu buryo bw’umubiri. Ibuka igihe yaramburaga ukuboko agakora ku mubembe akamubwira ati: “ndabishaka, kira”. (Mat 8:3). Ese natwe ntitwagombye kugaragaza imyifatire nk’iyo irangwa n’imbabazi?

Kutagaragaza imbabazi ni ikibazo gikomeye. (Abar 1:31-32). Yesu adusaba ko aho gushishikazwa no kubahiriza amategeko by’umuhango gusa, dukwiye kwihatira kumenya icyo iri jambo risobanurwa ngo “icyo nkunda ni imbabazi, si ibitambo”. Iyobokamana rigarukira ku mihango n’imiziririzo by’idini ntiryite ku rukundo n’imbabazi, niwo muzi w’idini ikayutse wa muhimbyi w’indirimbo ya 426 yavuze agira ati: “Namwe abakunda Siyoni, murek’ idini ikayutse; nta n’icyo yabamarira; ikunda gushimwa gusa”. Niba ubukristu bwacu burangwa no kubahiriza imihango y’idini n’amasengesho y’urudaca gusa, turi Abafarisayo mu gihe cyacu, kandi uyu munsi Yesu aratubwira ati “nimugende mwige kugira imbabazi”! Imana idushoboze!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 11/06/2023    
Arch. SEHORANA Joseph
C/O EAR Shyogwe

 

Last edited: 10/06/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • RUHANGA Fabien
    • 1. RUHANGA Fabien On 11/06/2023
    Mwakoze cyane kubw'ubu butumwa bwiza
    Abafarisayo turabagwije rwose ariko Imana iturinde kwishushanya muby'ukuri
    Dukwiye kuba muri Yesu kugira ngo nawe abe muri twe neza.
    Tugire wa mutima wari uri muri Kristo Yesu.
    Habwa umugisha n'Imana.

Add a comment