MWABATIJWE MUBATIZO KI?

BaptismIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 29; Itangiriro 1:1-5; Ibyakozwe 19:1-7.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku kibazo kibaza kiti: MWABATIJWE MUBATIZO KI?”

 

Iki ni ikibazo Pawulo yabajije abigishwa ba Yohana Batisita igihe bari muri Efeso. Uramutse ugize uwo ubaza iki kibazo muri iki gihe yahita yumva ko umubajije niba yarabatijwe mu mazi menshi cyangwa se ku gahanga; niba yarabatijwe ari mukuru cg umwana, kuko aribyo bibazo bikunze gukurura impaka muri iki gihe. Izi mpaka sindi buzinjiremo cyane kuko zidafite umumaro. Kuri njye igifite umumaro ni igisobanuro cy’umubatizo kurusha uburyo bukoreshwa mu kubatiza. Umubatizo ugaragaza inyuma icyabaye imbere mu mutima. Niba imbere mu mutima narizeye Kristo nk’umucunguzi wanjye, nkemera urupfu rwe nk’urwo kunkiza, nkishushanya nawe mu gupfa ku byaha, ushobora kumbatiza mu mazi macye cyangwa menshi, ntabwo bizambuza kujya mu ijuru. Petero ahamya ko gusukwaho amazi ku gahanga cyangwa kuyibizwamo byonyine bidashobora gukuraho icyaha agereranya n’ico: “Na n’ubu amazi ni yo akibakiza namwe mu buryo bw’igishushanyo cyo kubatizwa, icyakora si uko akuraho ico ryo ku mubiri, ahubwo ni isezerano ku Mana ry’umutima utic?ra urubanza, ribakirisha kuzuka kwa Yesu Kristo” (1 Petero 3:21). Umubatizo ntukuraho icyaha, haba n’icy’inkomoko” (kamere). Bibiliya yigisha ko amaraso ya Yesu yamenwe ari yo yonyine akuraho ibyaha (Abar 5:8, 9; 1Yohana 1:7). Ikigirira umuntu akamaro ni ukwihana ibyaha no kwizera Yesu akabigaragarisha ikimenyetso cyo kubatizwa nk’uko Petero abivuga muri aya magambo: “Nimwihane, umuntu wese abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwe iyi mpano y’Umwuka Wera (Ibyak 2:38; 3:19).  

Muby’ukuri, umubatizo ni ikimenyetso kigaragaza “guhisha byuzuye inarijye muri Kristo” (Abagal 2:20; Abakol 2:12; Abar 6:6; Abef 4:24; Abakol 3:10). Umubatizo wazanywe na Yohana integuza ya Yesu abatiriza mu ruzi rwa Yorodani (Matayo 3:6). Uyu mubatizo wakorwaga n’umuntu wabaga yihannye ibyaha bye ukaba nk’igihamya ko avuye mu byaha ahindutse ukwiriye kwera imbuto zikwiriye abihannye (Matayo 3:6, 7, 8). Pawulo abaza abigishwa ba Yohana ati: “Mwabatijwe mubatizo ki?”, ntiyari ashishikajwe no kumenya niba barabatijwe mu mazi menshi cyangwa make, niba barabatijwe ari bakuru cyangwa se niba baratijwe ari abana, etc. Kuri we ikibazo cyari ukuba umuntu yabatizwa mu mazi ariko ntamenye iby’Umwuka Wera iyo biva n’iyo bijya. Abigishwa bashubije ko babatijwe “umubatizo wa Yohana” (Ibyak 19:3). Aba bigishwa bari bamaze igihe barabatijwe umubatizo wo mu mazi gusa batazi umubatizo w’Umwuka Wera. Umuntu yakwibaza uwo ikibazo kiriho: Ese ni abigishwa ba Yohana cg ni Yohana utarigeze abigisha iby’Umwuka Wera? Yohana ararengana! Mu kubatiza abantu, yababwiraga ko we ari integuza; ko ababatirisha amazi; ariko ko hari undi uzababatirisha Umwuka n’umuriro: “Jyeweho ndababatirisha amazi ngo mwihane, ariko uzaza hanyuma yanjye andusha ubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inkweto. Ni we uzababatirisha Umwuka Wera n’umuriro” (Mat 3:11).

Kubatirisha Umwuka ni Yesu Kristo wenyine ubikorera abamwizeye nk’uko Pawulo abivuga: “Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n’amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? (..) Kugira ngo umugisha wa Aburahamu ugere no ku banyamahanga bawuheshejwe na Yesu Kristo, kwizera kubone uko kuduhesha wa Mwuka twasezeranijwe” (Abagalatiya 3:2, 14). Umuntu ashobora kuzura Umwuka Wera atarabatizwa mu mazi: “Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukira abumvise ayo magambo bose. Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n’abanyamahanga na bo bahawe Umwuka Wera akaba abasutsweho, kuko bumvise bavuga izindi ndimi bahimbaza Imana. Maze Petero arababaza ati ‘Aba ngaba bahawe Umwuka Wera nkatwe, ni nde ubasha kubima amazi ngo batabatizwa?’Ategeka ko babatizwa mu izina rya Yesu Kristo” (Ibyak 10:44-48). Yohana we yujujwe Umwuka Wera akiva mu nda ya Nyina (Luka 1: 15). Hari n’ababatijwe mu izina rya Yesu ariko ntibahabwa Umwuka Wera baza kuwuheshwa no kurambikwaho ibiganza n’intumwa. Dore uko byagenze: “Intumwa zari i Yerusalemu zumvise yuko Abasamariya bemeye ijambo ry’Imana, zibatumaho Petero na Yohana, na bo basohoyeyo barabasabira ngo bahabwe Umwuka Wera, kuko hari hataragira n’umwe wo muri bo amanukira, ahubwo bari barabatijwe gusa mu izina ry’Umwami Yesu. Nuko babarambikaho ibiganza, bahabwa Umwuka Wera.” (Ibyak 8:14-17) Umwuka Wera kandi umuntu ashobora kuwuhabwa kuko amusabye (Luk 13:13).

Hari ibimenyetso biranga umuntu urimo Umwuka Wera. Abantu benshi berekanisha ko buzuye Umwuka Wera kunezerwa, kurira, kurambarara hasi, gutitira cyane; ariko ibi byose ntaho tubibona nk’ikimenyetso cyashingirwaho kugira ngo wemere ko umuntu yuzuye Umwuka Wera. Ikimenyetso cy’ibanze kiranga umuntu wabatijwe mu Mwuka Wera ni ukuvuga ururimi Rushya (Mar 16: 17; Ibyak 2:4; Ibyak 19.6) no kwera imbuto z’Umwuka (Abagalatiya 5:19-26). Iyo abantu barimo umwuka w’Imana bahuza indimi; barumvikana. Iyo bitabaye ibyo biba nk’iby’i Babeli, abantu ntibumvane (Itang 11:7). Umwuka w’Imana atuma umuntu ahindura imvugo. Petero yuzuye Umwuka, ururimi yakoresheje yihakana Yesu (Mat 26: 69-74) rutangira kumuhamya (Ibyak 4:8). Umubatizo w'Umwuka Wera winjiza umukristo mushya mu busabane na Kristo hamwe n'ubusabane n'abandi bakristo bagenzi be: “Nkuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.”  (1 Abakor 12:12-13) Abakristo barimo Umwuka Wera barangwa no kugira imbaraga zibabashisha guhamya Kristo naho haba mu bihe bikomeye: “Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi” (Ibyak 1:8)

Yesu yavuze ko umuntu adakwiriye kubatirishwa amazi gusa, ko ahubwo akwiriye no kubatizwa mu Mwuka Wera: “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana” (Yoh 3:5). Umuntu wabatijwe mu mazi gusa aba akiri umunyamubiri, ariko uwabatijwe mu Mwuka aba ari umunyamwuka (Yoh 3:6). Umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe (Rom 8:9). Nguko uko Intumwa za Yohana zari zimeze. Zari zarabatijwe mu mazi menshi, emwe ndetse zarihannye ariko zitazi Umwuka Wera icyo ari cyo. Hari abantu bameze nkazo: bumvise ubutumwa kuva kera, bafite uburambe muby’agakiza, babatijwe mu mazi, ariko ntibigeze babatizwa mu Mwuka Wera. Abo nubwo babatijwe si aba-Kristo kuko badafite Umwuka wa Kristo. Ni aba-Yohana; ni aba Kanaka wababatije! None se wowe wabatijwe mubatizo ki? Aho ntiwirata gusa ko wabatijwe kera n’umumisiyoneri runaka; ko wabatijwe mu mazi menshi; ko wabatirijwe muri Isirayeli muri Yorodani aho Yesu yabatirijwe; etc.? Niba utarimo Umwuka w’Imana, ibyo byose wirata ni ubupfu; kuko umubiri utarimo umwuka uba upfuye! (Yak 2:26) Dukwiriye gusaba Imana ngo itwuzuze Umwuka Wera. Uwo naza azadutsinda atwemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka (Yoh 16:8); azatuyobora mu kuri kose, kandi azatubwira ibyenda kubaho (Yoh 16:13). Uwo niwe uzadushoboza kugira indimi nshya n’imbaraga zo guhamya Kristo mu gihe nk’iki no kwera imbuto zikwiriye abihannye.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph (EAR Shyogwe)

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

Last edited: 10/01/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Ndaribumbye Francois
    • 1. Ndaribumbye Francois On 10/01/2021
    Wakoze cyane Nyakubahwa Arch,kubw'iyinyigisho.mubyukuri hanze aha usanga Hari impaka kuby'umubatizo.ariko wareba icyo bashingiraho ugasanga kidafatika.kwihana ibyaha,kwezwa n'amaraso ya Yesu bikagaragarira mumbuto wera,nibyo bigaragaza umubatizo wabatijwe.naho ibindi ni ikimenyetso kinyuma kigaragara.icyampa amaso yavenshi agahumuka bakabisobanukirwa neza.

Add a comment